IRIBURIRO

richard5

Murakaza neza kuri uru rubuga rw’amategeko y’u Rwanda

Uru rubuga rwakorewe abanyamategeko ndetse n’abandi bantu bose bifuza kumenya ibijyanye n’amategeko.

Twarushyizeho kugirango rube igikoresho kidufasha kumenya ku buryo bworoshye, hakoreshejwe ikoranabuhanga, amategeko y’u Rwanda ndetse n’uburyo inkiko zayasiganuye.

Kugirango abarukoresha bungurane ubumenyi, uru rubuga rufite igice cyahariwe ibiganiro, abarukoresha bashobora gukoresha, baganira bakungurana ibitekerezo mu byo buri wese azi bityo bakarushaho kongurana ubumenyi hagati yabo.

Kuri uru rubuga mushobora gushakisha ingingo zinyuranye z’amategeko akoreshwa cyane, yujujwe n’imanza inkiko zaciye ziyakoresheje.
Ku yandi mategeko asanzwe, mushobora kuyageraho mwanditse ahagenewe gushaka icyo itegeko mwifuza kumenya ryerekeye.
Birumvikana ko uru rubuga ruzajya rushyirwa ku gihe kenshi, hongerwaho amategeko mashya yasohotse n’andi makuru arebana n’ iby amategeko tuzajya duhita tubagezaho.

Mushobora kwiyandikisha kuri uru rubuga kugirango ibyo byose bibashe kubageraho.

Turizera ko iki gikorwa kizabagirira akamaro kandi tubashimiye kutugezaho ibitekerezo, ibibazo cyangwa se ibyo munenga kuri uru rubuga kugirango tubashe kurunoza.
Maître Richard GISAGARA
Avocat

signature