Code de procédure civile

Most Viewed Article

ITEGEKO N°21/2012 RYO KUWA 14/06/2012 RYEREKEYE IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA

Z’IMBONEZAMUBANO, IZ’UBUCURUZI, IZ’UMURIMO N’IZ’UBUTEGETSI

Twebwe, KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika;

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO RITEYE RITYA

KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO:

Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo ku wa 13 Ukuboza 2011;

Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko

ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 62, iya 66, iya 67, iya 90, iya 92, iya 93,

iya 108 n’iya 201;

Ishingiye ku Itegeko Ngenga nº 01/2004 ryo kuwa 29/01/2004 rigena imitunganyirize, imikorere

n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

Ishingiye ku Itegeko Ngenga nº 59/2007 ryo kuwa 16/12/2007 rishyiraho inkiko z’ubucuruzi

rikanagena imiterere, imikorere n’ububasha byazo;

Ishingiye ku Itegeko n° 31/2001 ryo kuwa 12/06/2001 rishyiraho kandi ritunganya imikorere

y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga;

Isubiye ku Itegeko nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza

z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe

kugeza ubu;

YEMEJE :

INTERURO YA MBERE: INGINGO Z’IBANZE

Ingingo ya mbere: Icyo iri tegeko rigamije

Iri tegeko rigenga imiburanishirize y’imanza

z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Ni na ryo rigenga imiburanishirize

y`izindi manza mu gihe nta yandi mategeko yihariye agenga iyo miburanishirize yindi, keretse mu

gihe amahame ateganywa n’iri tegeko adashobora gukoreshwa mu zindi manza.

Ingingo 2: Ibisabwa ngo ikirego cyakirwe

Ikirego nticyemerwa mu rukiko iyo urega adafite ububasha, inyungu n’ubushobozi bwo kurega.

Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bireba n’amashyirahamwe, imiryango n’ibigo bidafite

ubuzima gatozi kuko bidashobora kurega, bitabujije ariko ko bishobora kuregwa.

Ingingo ya 3: Ububasha bw’ababuranyi mu gutanga ikirego

Uretse iyo itegeko ribiteganya ukundi, ababuranyi bonyine ni bo batanga ikirego. Bafite ubwisanzure

bwo kugihagarika igihe cyose urubanza rutaracibwa cyangwa ngo kizime ku bw’itegeko.

Ingingo ya 4: Kugena ikiburanwa no kudahinduka kw’ikirego

Ikiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi. Ibisabwa bigaragazwa n’inyandiko itangiza

ikirego n’imyanzuro yo kwiregura.

Mu iburanisha umuburanyi ntashobora guhindura ikirego ababuranyi bose batabyemeye.

Ikiburanwa ntigishobora guhindurwa na gato mu rukiko rwajuririwe.

Icyakora ikiburanwa gishobora guhindurwa n’ibirego by’imigereka iyo bifitanye isano ihamye n’ibyo

ababuranyi basaba.

Ingingo ya 5: Inshingano z’ababuranyi

Ababuranyi bakurikirana urubanza bubahiriza inshingano zabo. Ni bo bakora ibijyanye n’inyandiko

z’iburanisha mu buryo no mu gihe cyagenwe.

Ingingo ya 6: Inshingano y’abacamanza yo guca imanza

Abacamanza baca imanza bashingiye ku ngingo z’amategeko zirebana n’ikirego baregewe cyangwa

iyo nta tegeko rijyanye n’ikiburanwa, bagashingira ku mategeko basanga bashyiraho mu gihe baba

bashinzwe kuyashyiraho, bifashishije ibyemezo byagiye bifatwa n’inkiko, umuco, amahame rusange

agenga amategeko n’inyandiko z’abahanga mu mategeko.

Abacamanza ntibashobora guca imanza bashyiraho ingingo rusange z’amategeko n’iz’amabwiriza ku

manza bashyikirijwe.

Abacamanza ntibashobora kandi kwanga guca urubanza bitwaje impamvu iyo ari yo yose, n’iyo

ntacyo itegeko ryaba riteganya, ridasobanutse mu buryo bwumvikana cyangwa ridahagije.

Nta na rimwe, ibyemezo byagiye bifatwa n’inkiko zo mu mahanga cyangwa n’inyandiko z’abahanga

mu mategeko bo mu mahanga bishobora gushingirwaho n’abacamanza mu guca imanza baregewe

mu gihe binyuranyije n’amahame ndemyagihugu cyangwa imiterere y’amategeko yo mu Rwanda.

Kwanga guca urubanza biregerwa Perezida

w’urukiko rusumbye urw’umucamanza cyangwa abacamanza baregwa barimo, akabikurikirana mu

rwego rwa disipiline bitabujije ibindi bihano byo mu rwego nshinjabyaha biteganywa mu gitabo

cy’amategeko mpanabyaha.

Ingingo ya 7: Guca urubanza ku cyaregewe gusa

Umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine.

Ingingo ya 8: Ibidashingirwaho mu guca urubanza

Umucamanza ntashobora gushingira icyemezo cye ku bitagaragajwe mu iburanisha; ntashobora

kandi no guca urubanza ashingiye ku byo aruziho ku giti cye.

Ingingo ya 9: Ugomba kugaragaza ibimenyetso

Urega agomba kugaragaza   ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda.

Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe

kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana

aramutsinda.

Ingingo ya 10: Uburenganzira bwo kwiregura

Nta muburanyi ushobora gucirwa urubanza atumviswe cyangwa atahamagawe.

Ingingo ya 11: Agaciro k’urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma, n’inzira yo kurusubirishamo ku mpamvu z’akarengane

yararangiye, ntirushobora kongera kuburanishwa bundi bushya ku mpamvu zimwe no ku kiburanwa

kimwe hagati y’ababuranyi bamwe baburana ikirego kimwe.

Ingingo ya 12: Kutiyambaza icyarimwe inzira ebyiri zo kujurira

Nta muburanyi ushobora ku rubanza rumwe, kwiyambaza icyarimwe inzira y’ubujurire n’iyo

gusubirishamo urubanza. Inzira ya mbere yahisemo ituma atakaza uburenganzira yari afite bwo

kwiyambaza indi nzira.

Ingingo ya 13: Igihe ntarengwa cyo kuburanisha urubanza

Urubanza rwose ruregewe urukiko rugomba kuba rwaburanishijwe mu gihe kitarenze amezi atandatu

(6) kuva urukiko rushyikirijwe ikirego.

Iyo birenze icyo gihe, Perezida w’ urukiko rwaregewe asobanurira Perezida w’Urukiko rw’ Ikirenga

mu nyandiko impamvu zabiteye kandi zikamenyeshwa ababuranyi.

Usibye kumva ibirego byihutirwa biboneka mu manza, imanza zose zihabwa itariki yo kuburanishwa

hakurikijwe uko zagiye zandikwa mu gitabo cy’ibirego.

Ingingo ya 14: Isubikwa ry’imanza   Ku mpamvu izo ari zo zose, nta rubanza rushobora gusubikwa

inshuro zirenze ebyiri (2) mu rukiko rumwe ku mpamvu z’ababuranyi. Ku nshuro ya gatatu

y’iburanisha urukiko rutegetswe kuburanisha urubanza cyangwa kurusiba mu bitabo by’urukiko mu

gihe nta muburanyi witabye.

Ingingo ya 15:Guhana abatinza urubanza

Umuburanyi wese utinza ku bushake

iburanisha ry’urubanza kimwe n’uwiyambaza inzira zo kujurira mu buryo bwo gutinza urubanza

acibwa ihazabu mbonezamubano kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana

abiri (200.000) by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo gutinza urubanza ku bushake bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umwavoka

cyangwa undi muntu uhagarariye umuburanyi, acibwa ihazabu mbonezamubano kuva ku bihumbi

magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) by’amafaranga y’u Rwanda.

INTERURO YA II: ITANGIRA RY’URUBANZA

UMUTWE WA MBERE: ITANGWA RY’IKIREGO

Ingingo ya 16: Uburyo bwo gutanga ikirego n’abemerewe kugitanga

Buri rukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ruregerwa rwandikiwe ikirego cyangwa kivuzwe mu

magambo n’urega ubwe, umwunganira cyangwa undi muntu yabihereye ububasha.

Ingingo ya 17: Iyandikwa ry’ikirego

Ikirego cyanditse gishyikirizwa ubwanditsi bw’ urukiko mu nyandiko zingana n’abaregwa ziherekejwe

n’imyanzuro hamwe n’ibimenyetso ikirego gishingiyeho ndetse n’inyandikomvugo y’abunzi, mu gihe

biteganywa n’itegeko. Ikirego gishobora no kohererezwa umwanditsi w’urukiko n’abafite ububasha

bwo kurega hakoreshejwe uburyo bw’iposita cyangwa umurongo w`itumanaho ry`ikoranabuhanga.

Ikirego gitanzwe mu magambo n’ imyanzuro biherekejwe n’ibimenyetso bishyirwa mu nyandiko

n’umwanditsi w’ urukiko.

Iyo ingwate y’amagarama imaze gutangwa, ikirego cyanditse cyangwa gitanzwe mu magambo gihita

cyandikwa mu gitabo cyabigenewe n’umwanditsi w’urukiko ugishyikirijwe iyo cyujujwe ibisabwa.

Ingingo 18: Kutakira ikirego

Umwanditsi w’Urukiko ntashobora kwakira ikirego ngo acyandike mu bitabo by’Urukiko mu gihe:

1°hatatanzwe ingwate y’amagarama y’urubanza;

2° hatanzwe ikirego cyakererewe mu buryo buteganywa n’amategeko;

3° hatanzwe ubujurire bwa kabiri ku birego byihutirwa n’ibirego bitanzwe n’umuburanyi umwe;

4° hatanzwe ubujurire ku cyemezo cyafashwe ku mpaka zivutse mu irangiza ry’urubanza;

5° hatanzwe ubujurire ku cyemezo cyafashwe cyo gusiba urubanza rwashaje;

6° hatanzwe ubujurire ku cyemezo cy’urukiko rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha;

7° hatanzwe ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga ku manza zatangiriye mu Nkiko z’Ibanze;

8° hatanzwe ubujurire ku manza zibanziriza izindi budakorewe hamwe n’urubanza rwose;

9° hatanzwe ubujurire ku rubanza rwaciwe nyuma yo gusubirishamo ingingo nshya;

10° hatanzwe ubujurire ku rubanza rwabaye itegeko;

11° hatanzwe ubujurire bwakererewe mu

buryo buteganywa n’amategeko;

12° hatanzwe ikirego n’utabifitiye ububasha,ubushobozi cyangwa inyungu;

13° hatanzwe ikirego kigomba kubanza gukemurwa na Komite y’Abunzi.

Umuburanyi utishimiye icyemezo cy’umwanditsi w’urukiko atakamba kwa Perezida w’Urukiko mu

magambo cyangwa mu nyandiko.

Icyemezo cya Perezida cyangwa icy’Umwanditsi b’urukiko gihakana kwakira ikirego cy’umuburanyi

gishyirwa mu nyandiko.

Ingingo ya 19: Ibikubiye mu kirego

Ikirego kigaragaza:

1° umunsi, ukwezi n’umwaka gitangiweho;

2° amazina, umwuga n’aho ugitanze atuye, ndetse byaba ngombwa, amazina, ububasha

bw’abamuhagarariye n’aho batuye;

3° umwirondoro w’uregwa n’aho abarizwa;

4° ikiburanwa n’impamvu zihinnye zisobanura ikirego;

5°   urukiko rushyikirijwe ikirego;

6° umukono cyangwa igikumwe by’urega cyangwa by’uwo yahaye ububasha bwo kumutangira

ikirego;

7° ibirebana n’inyandikomvugo y’abunzi mu gihe biteganywa n’itegeko.

Ingingo ya 20: Gusomera urega ikirego cyanditswe

Nyuma y’ iyandikwa ry’ ikirego cyatanzwe mu magambo, gihita gisomerwa uwareze kugira ngo

yumve ko ibyanditswe bihuye n’ibyo yavuze. Uwareze ashyiraho umukono cyangwa agatera

igikumwe iyo bihuye n’ ibyo yavuze.

Ingingo ya 21: Ibyandikwa mu gitabo cy’ibirego

Ibirego byandikwa mu gitabo cy’ibirego uko byakurikiranye mu iyakirwa.

Igitabo cy’ibirego cyandikwamo:

1° umwirondoro n’aho ababuranyi babarizwa;

2° itariki ikirego gitangiweho;

3° umunsi w’iburanisha cyangwa w’isubikarubanza n’umunsi w’isomwa ryarwo;

4° ikiregerwa mu magambo ahinnye;

5° inomero ya dosiye;

6° itariki n’impamvu hiyambajwe inzira zo kujurira, ikijuririrwa n’ingoboka z’ubwoko bwose.

Impapuro z’icyo gitabo cy’ibirego zihabwa inomero mbere y’ uko gikoreshwa.

Ingingo ya 22 : Imyandikire y’ikirego

Ibirego byandikwa kandi ku rupapuro rudafashe mu gitabo bigashyirwa muri dosiye y’urukiko.

Inyandiko z’ibirego ntizigira ahasibwe, ahaharagaswe cyangwa ahakosorewemo.

Ingingo ya 23: Itegurwa ry’urubanza

Iyo amaze kwakira ikirego, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko atumiza ababuranyi bombi, agashyikiriza

uregwa imyanzuro

y’urega kandi akamusaba kuba yarangije kuyisubiza mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15),

bitakubahirizwa ntibibe impamvu yo gusubika urubanza asaba ko yahabwa igihe cyo kurutegura.

Umwanditsi Mukuru w’Urukiko abaza ababuranyi niba hari ibindi bimenyetso byakongerwa muri

dosiye, abandi batangabuhamya cyangwa se abavoka bakeneye.

Iyo Umwanditsi Mukuru abonye ko dosiye yujuje ibyangombwa, amenyesha ababuranyi itariki

urubanza ruzaburanishirizwaho bakabisinyira. Nyuma y’aho Umwanditsi Mukuru ategurira Perezida

w’Urukiko icyemezo kigaragaza itariki y’urubanza kugira ngo agisinye.

Mu itegura ry’urubanza, Umwanditsi Mukuru ashobora kandi:

1° kwemeza ko habayeho ukwemera ikirego mu gihe uregwa wemera ikirego yabikoze mu nyandiko;

2° kumvikanisha ababuranyi hagamijwe kurangiza ikibazo cyabo mu bwumvikane, bitashoboka dosiye

igategurwa igahabwa itariki yo kuburanishwa. Iyo ababuranyi bumvikanye hakorwa inyandikomvugo

y’ubwumvikane;

3° gusaba urega gushaka umwavoka umwunganira bitewe n’imiterere y’urubanza rwe;

4° gusabira umuburanyi kuburanirwa ku buntu;

5° gufata icyemezo cyo kuburanishiriza hamwe imanza zisobekeranye;

6° gutegeka ko ihamagarwa rikorwa ku bundi buryo bubereye nko gukoresha radiyo, televiziyo

cyangwa irindi koranabuhanga;

7° gutanga uruhushya rwo kumenyesha ihamagara mbere cyangwa nyuma y’amasaha ateganyijwe;

8° kwemeza amagarama y’urukiko.

Ibivugwa muri iyi ngingo bikurikizwa gusa mu manza mbonezamubano ziregewe inkiko zisanzwe

uretse ibivugwa mu gace ka kabiri kayo bitareba Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 24: Guha inyandiko zose inomero

Inyandiko zose zitanzwe n’ababuranyi cyangwa zanditswe n’umwanditsi w’urukiko cyangwa

abacamanza zihita zihabwa inomero kandi zigashyirwaho umukono uhinnye n’umwanditsi w’urukiko.

Ingingo ya 25: Abasangiye inyungu mu rubanza

Iyo abasangiye inyungu mu rubanza ari benshi, barega cyangwa baregwa, buri wese ku bimureba

afite uburenganzira n’inshingano z’ababuranyi.   Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo binareba

abazungura cyangwa abibumbiye hamwe baregera mu rubanza rumwe ikirego kimwe. Buri wese

atanga igarama rye.

Ingingo ya 26: Ireka ry’uburenganzira bwo kurega

Kureka ikirego ni ukwiyambura ububasha bwo kuburana. Bijyana no kwiyambura uburenganzira

umuntu yari afite bwo gukomeza gukurikirana icyo kirego. Ukwemera k’undi muburanyi si ngombwa.

Kureka ikirego ntibishoboka igihe kureka uburenganzira bitemewe nk’ubwerekeye imimerere

y’abantu cyangwa imanza z’indemyagihugu.

Ingingo ya 27: Amategeko agenga ireka ry’uburenganzira bwo kurega

Kureka uburenganzira bwo kurega bigengwa n’amategeko asanzwe y’imbonezamubano yerekeye

kwiyambura uburenganzira.

UMUTWE WA II: GUHAMAGARWA KW’ABABURANYI NO KUBIBAMENYESHA

Ingingo ya 28:Urwandiko ruhamagara umuburanyi

Urwandiko ruhamagara umuburanyi ni inyandiko y’urukiko inyuzwa ku mukozi wabiherewe

ububasha igashyikirizwa umuburanyi kugira ngo yitabe urukiko.

Urwandiko ruhamagara umuburanyi, arugejejweho n’umukozi wabigenewe, rwitwa urwandiko

rumenyesha.

Iyo runyujijwe mu iposita cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, rwitwa urwandiko rutumira.

Ingingo ya 29: Ibyangombwa mu kwandika urwandiko ruhamagara

Umuburanyi wese ushaka guhamagaza undi mu rubanza ashyikiriza umwanditsi w’urukiko rwaregewe, mu nyandiko cyangwa mu magambo, ibyangombwa byose kugira ngo abashe kwandika urwandiko rumuhamagara.

Ingingo ya 30: Ibikubiye mu rwandiko ruhamagara

Urwandiko ruhamagara rwandikwa n’umwanditsi w’urukiko. Ruba rwanditseho nimero y’urubanza, amazina, umwuga, aho urega n’uregwa babarizwa. Runavuga mu magambo ahinnye ikiregerwa, urukiko rwaregewe kimwe n’ahantu, umunsi n’isaha ababuranyi bazitabiraho.

Rugomba kuba ruherekejwe n’imyanzuro y’urega.

Ingingo ya 31: Uburyo bw’itumira bwihariye

Aba bakurikira batumirwa kuri ubu buryo :

1° Intumwa Nkuru ya Leta   mu izina rya Leta;

2° Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, mu izina ry’ Umujyi;

3°Umuyobozi w‘Akarere mu izina ry’Akarere;

4° Abahagarariye Ibigo bya Leta bifite ubuzimagatozi mu izina ry’Ibigo;

5°Abahagarariye ibigo, sosiyete n’imiryango bitari ibya Leta bifite ubuzima gatozi mu izina ryabyo;

6° Abashinzwe gucunga igihombo mu izina ry’abahombye.

Ingingo ya 32: Kugaragaza ubushobozi bw’umuburanyi

Igihe umuburanyi atarega mu izina rye cyangwa uregwa atatumijwe ku giti cye, urwandiko

ruhamagara rugaragaza uruhare bafite mu rubanza.

Ingingo ya 33: Kumenyesha ababuranyi benshi urwandiko rw’ihamagara

Urwandiko ruhamagara kuburana rugenewe ababuranyi benshi rumenyeshwa buri

muburanyi ukwe.

Ingingo ya 34: Uburyo itangwa ry’urwandiko ruhamagara rikorwa

Urwandiko ruhamagara rutangwa n’umuhesha w’urukiko, umwanditsi warwo cyangwa undi muntu

wese ubifitiye ububasha. Ruhabwa uregwa ubwe, yabura rugashyikirizwa iwe mu rugo cyangwa mu

icumbi rye, umuntu uhaba ufite nibura imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko.   Iyo kurushyikiriza

uregwa ubwe cyangwa umuntu wavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo binaniranye, urwo

rwandiko ruhamagara rushobora gusigirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’Akagari

cyangwa rw’Umurenge, byananirana rugasigirwa Umuyobozi w’Akarere, amaze gushyira umukono ku

nyandiko y’umwimerere y’iryo hamagara.

Abayobozi b’inzego z’ibanze, bamaze gushyira umukono ku rwandiko ruhamagara, bahera ko

bashaka uburyo kopi yarwo yagera kuri nyir’uguhamagarwa.

Abo bantu baramutse banze cyangwa barangaranye kwakira kopi y’ihamagara cyangwa gushyira

umukono ku rwandiko ruhamagara rw’umwimerere, iyo kopi ihabwa

umwanditsi w‘urukiko mu Rukiko rw’Ibanze cyangwa mu Rukiko Rwisumbuye rurushije izindi kuba hafi agashaka uburyo yayigeza ku wahamagawe.

Uko kwanga kwakira kopi y’ihamagara cyangwa gushyira umukono ku rwandiko ruhamagara rw’umwimerere no kuyishyikiriza uwo igenewe bikozwe n‘Umuyobozi w’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa w’Akagari bihanishwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda bitabujije uwabigize kuba yacibwa indishyi z’akababaro zikwiye umuburanyi warenganijwe n’iryo kosa.

Niba uregwa atagira aho atuye mu Rwanda hazwi, ariko aho acumbitse hazwi, urwo rwandiko barushyira aho acumbitse.

Ingingo ya 35: Ibisobanuro by’aho umuntu atuye n’aho acumbitse

Muri iri tegeko, aho umuntu atuye bisobanura ahantu yanditse mu bitabo by`ubutegetsi kandi afatira ibyangombwa bimuranga cyangwa aho yahisemo kujya abarizwa.

Aho umuntu acumbitse, ni ahantu umuntu atuye kubera imirimo akora cyangwa se kubera izindi

mpamvu ariko atariho yanditse mu bitabo by’ ubutegetsi bimuranga.

Ingingo ya 36: Ibisabwa mu gushyikiriza urwandiko ruhamagara

Urwandiko ruhamagara na kopi yarwo zandikwamo izina ry’uwashyikirijwe ihamagara n’isano

afitanye n’uregwa. Iyo kopi idashoboye gutangwa, impamvu yabyo yandikwa ku rwandiko

ruhamagara na kopi yarwo.

Urwandiko ruhamagara na kopi yarwo byandikwaho itariki kopi itangiweho n’umwirondoro

w’umenyesha ihamagara n’uwo ari we kandi akazishyiraho umukono.

Ingingo ya 37: Ubundi buryo bw‘ itangwa ry’urwandiko ruhamagara

Ihamagara kandi rishobora kumenyeshwa bohereje kopi y’ihamagara mu ibahasha ishinganye mu

iposita kandi igatanga icyemezo cy’uko yakiriwe.

Iyo iposita ishyikirije urwandiko rw’ihamagara

umuburanyi asinyira ko arubonye n’itariki aruboneyeho. Iminsi y’ihamagarwa itangira kubarwa

uhereye icyo gihe.

Ihamagara rishobora nanone guhabwa umuntu utumwe akagarura urwandiko rwemeza ko uregwa

yabonye ihamagara, ruriho umukono we n’itariki yarubonyeho cyangwa byanditsweho n’umwe mu

bantu bavuzwe mu ngingo ya 34 y’iri tegeko, igika cya mbere.

Ihamagara rishobora kandi gukorwa hakoreshejwe umurongo w`itumanaho ry`ikoranabuhanga rya

interineti cyangwa fagisi byatanzwe n`umuburanyi, niba adafite aho atuye cyangwa aho acumbitse

hazwi cyangwa se niba ariyo aderessi yatanze izajya inyuzwaho ubutumwa bwe.

Uwohereje ihamagara hakoreshejwe uburyo bwavuzwe mu gika kibanziriza iki agaragaza inyandiko

yerekana ko iryo hamagara ryagiye.

Ingingo ya 38: Ihamagara ry’umuburanyi uba mu mahanga

Niba umuburanyi adafite aho atuye cyangwa aho acumbitse hazwi mu Rwanda ariko afite ahandi

atuye cyangwa acumbitse hazwi mu

mahanga, kopi y’ihamagara ayohererezwa aho atuye cyangwa acumbitse mu ibahasha ifunze kandi

ishinganye mu iposita, indi kopi ikamanikwa ahantu hagaragara hagenwe n’Urukiko rwaregewe mu

kibanza cyarwo kandi n’inyandukuro yayo mu magambo ahinnye ikamanikwa aho Inkiko Zisumbuye

zose zikorera, mu gihe cy’amezi abiri (2).

Ingingo ya 39: Itumizwa ry’umuburanyi udafite aho aba hazwi

Iyo umuburanyi adafite aho atuye cyangwa aho acumbitse hazwi, umwanditsi w’urukiko amutumira

akoresheje uburyo bw’imenyesharuhame.

Ingingo ya 40: Imenyesharuhame

Imenyesharuhame rikorwa mu buryo bwo kumanika kopi y’ihamagara ahantu hagaragara hagenwe

n’Urukiko rwaregewe mu kibanza cyarwo kandi n’inyandukuro yayo mu magambo ahinnye

ikamanikwa aho Inkiko Zisumbuye zose zikorera, mu gihe cy’amezi abiri (2).

Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bijyana no gutangaza icyemezo cya Perezida w’Urukiko

gitegeka uwarezwe kwitaba Urukiko mu gihe giteganyijwe, akamenyeshwa

ko kopi y’ikirego imutegereje mu bwanditsi bw’Urukiko.

Icyemezo gitangazwa mu kinyamakuru kimwe cya Leta, byaba ngombwa kikanatangazwa no mu kindi

kinyamakuru cyigenga gisomwa na benshi cyagenwe na Perezida w’Urukiko.

Perezida w’Urukiko ashobora gutegeka ko itangazo rikorwa mu bundi buryo bubereye nko gukoresha

radio, televiziyo cyangwa irindi koranabuhanga.

Itangazwa ry’icyemezo rikorwa mu Kinyarwanda, ariko bibaye ngombwa, Perezida w’Urukiko

ashobora gutegeka ko rikorwa no mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza, cyangwa se no muri izo

ndimi zombi.

Ingingo ya 41: Ikimenyetso cy’imenyesharuhame

Ikimenyetso cy’imenyesharuhame kigaragazwa n’urupapuro rw’ikinyamakuru cyaritangaje gishyirwa

mu bwanditsi bw’urukiko.

Ingingo ya 42: Imenyesha ku mashyirahamwe, imiryango n’ibigo bifite ubuzima gatozi

Imenyesha ku mashyirahamwe, imiryango n’ibigo bifite ubuzima gatozi rikorerwa ku cyicaro cyayo

gikuru cyangwa aho ishami ryayo rikorera. Urwandiko ruhamagara rushyikirizwa umukozi ushinzwe

kwakira amabarwa.

Iyo aho ayo mashyirahamwe, imiryango n’ibigo bikorera hadashoboye kumenyekana hakoreshwa

uburyo buteganywa mu ngingo ya 39 y’iri tegeko.

Ingingo ya 43: Amasaha yo gutangamo imenyesha

Imenyesha ntirishobora gukorwa mbere ya saa kumi n’imwe za mu gitondo na nyuma ya saa moya

z’ijoro no ku minsi y’ikiruhuko, keretse iyo hari uruhushya rwa Perezida w’Urukiko rutangwa nta

muhango bikandikwa ku mwimerere na kopi by’inyandiko imenyesha.

Urwo ruhushya rusabwa Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rw’aho iryo menyesha rigomba gukorerwa.

Ingingo ya 44: Igihe ihamagara rimara

Ihamagara rimara iminsi umunani (8) y’akazi yuzuye kuva umunsi umuburanyi yamenyesherejweho

itumirwa rye n’uwo agomba kwitabaho.

Ihamagara ry’abantu badafite aho batuye cyangwa baba mu Rwanda hazwi ariko bafite aho batuye

hazwi mu mahanga rimara amezi abiri (2), baba badafite aho batuye cyangwa bacumbitse hazwi

rikamara amezi atatu (3).

Igihe ihamagara ry’utuye mu mahanga aryiherewe ubwe ari mu Rwanda, agomba kwitaba mu gihe

cyateganyirijwe ihamagara ku bafite aho baba cyangwa bacumbitse mu Rwanda hazwi.

Ingingo ya 45: Gutumiza umuburanyi mu gihe cya bugufi

Mu manza zigomba kuburanishwa mu gihe cya bugufi, Perezida w’urukiko rubifitiye ububasha,

abigirishije icyemezo yatanze abisabwe, ashobora gutanga uruhushya rwo gutumiza umuburanyi mu

gihe cya bugufi.

Ikibazo kibisaba n’icyemezo kibitanga byomekwa kuri kopi y’ihamagara kandi bigahabwa

uhamagarwa hamwe n’urwandiko

rumuhamagara.

Ingingo ya 46: Umunsi n’isaha byo kwitaba

Umunsi n’isaha byo kwitaba ni ibyanditswe ku rupapuro rw’ihamagara.

Iyo urwandiko ruhamagara umuburanyi yarushyikirijwe ku buryo buteganyijwe mu ngingo ya 34 y’iri

tegeko, iminsi yo kwitaba itangira kubarwa kuva ku munsi yarushyikirijweho cyangwa yarushyiriyeho

umukono cyangwa igikumwe.

Mu bihe biteganyijwe mu ngingo ya 40 y’iri tegeko, iminsi itangira kubarwa ku minsi rwatangarijweho

rumanikwa.

Ingingo ya 47: Ihamagara ridakurikije amategeko

Urwandiko ruhamagara rutanzwe n’umuntu udashinzwe kurutanga cyangwa rutagaragaza itariki

rwahereweho umuburanyi ntirugira agaciro imbere y’urukiko.

Ingingo ya 48: Uburenganzira bw’umuburanyi wahamagawe binyuranyije n’amategeko

Umuburanyi warenganye mu rubanza azize ko

yahamagawe mu buryo budahuje n’amategeko, ashobora gusaba ko urwo rubanza rusubirwamo iyo

atabashije kwitaba urukiko.

Umwete muke cyangwa kwanga guhamagara cyangwa kumenyesha ihamagara, bihanishwa ihazabu

mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku

bihumbi ijana (100.000) bitabujije uwabigize kuba yacibwa indishyi z’akababaro zikwiye umuburanyi

warenganijwe n’iryo kosa.

INTERURO YA III: IBURANISHA RY’URUBANZA N’INGOBOKA ZIRUVUKAMO

UMUTWE WA MBERE: IBURANISHA RY’URUBANZA

Icyiciro cya mbere: Iyitaba ry’ababuranyi

Ingingo ya 49: Iyitaba ry’ababuranyi

Ababuranyi bitaba urukiko ubwabo cyangwa bakitabirwa n’ababahagarariye. Muri icyo gihe

ababahagarariye bubahiriza na bo amategeko akurikizwa ku baburanyi.

Ingingo ya 50: Kwitaba kw’ababuranyi ubwabo

Ku nyungu z’imigendekere myiza y‘ubutabera, Perezida w’ urukiko cyangwa inteko iburanisha

ashobora igihe cyose kandi mu rubanza rwose gutegeka, nta n’uwiriwe abisaba, ko ababuranyi

barwitaba ubwabo.

Ingingo ya 51: Abandi bantu bashobora guhamagarwa ubwabo

Perezida w’urukiko cyangwa inteko iburanisha ashobora guhamagara ku giti cyabo abadashobora

kwiburanira, ababafasha cyangwa ababahagarariye ku bw’amategeko.

Ingingo ya 52: Iyitaba ry’imiryango, amashyirahamwe n’ibigo bifite ubuzima gatozi

Perezida w’urukiko cyangwa inteko iburanisha ashobora guhamagara amashyirahamwe, imiryango

n’ibigo bifite ubuzima gatozi. Bene ayo mashyirahamwe, imiryango n’ibigo byitaba bihagarariwe

n’umwe mu babikorera wabiherewe ububasha cyangwa umwe mu bayobozi babyo cyangwa ufite

ububasha bwo guhagararira ibyo bigo amashyirahamwe n’imiryango ku bw’ itegeko cyangwa

amategeko y’umwihariko yabyo abigenga.

Ingingo ya 53: Iyitaba ry’inzego z’ubutegetsi za Leta

Perezida w’urukiko cyangwa inteko iburanisha ashobora guhamagaza inzego z’ ubutegetsi bwa Leta, zikitabirwa n’intumwa ya Leta yahawe ububasha n’itegeko cyangwa undi mukozi wayo wabiherewe ububasha budasanzwe kugira ngo azihagararire mu manza.

Ingingo ya 54: Ihamagazwa ry’abayobozi n’abakozi batandukanye

Perezida w’urukiko cyangwa inteko iburanisha ashobora guhamagaza ku giti cyabo abayobozi cyangwa abakozi ba Leta, abagize Inama y’Ubuyobozi cyangwa abakozi b’ibigo bya Leta n’ab’ibyigenga kugira ngo ababaze ibiberekeye ubwabo cyangwa ibyo bamenye biturutse ku mirimo yabo, haseguriwe ibanga ry’akazi.

Ingingo ya 55: Ingaruka z’ibura ry’umuburanyi

Iyo umuburanyi utegetswe kwitaba ubwe abuze, urukiko rushobora gushingira kuri uko kubura rukagira icyo rwemeza.

Ingingo ya 56: Ibikubiye mu cyemezo cy’urukiko gitegeka ababuranyi kwitaba ubwabo

Icyemezo cy’urukiko gitegeka ababuranyi ngo barwitabe ubwabo kivuga umunsi, isaha n’aho

bazitabira. Icyo cyemezo ntigishobora kujuririrwa.

Icyiciro cya 2: Ibura ry’ababuranyi

Ingingo ya 57: Uburenganzira bw’uregwa iyo urega atitabye

Iyo urega atitabye urukiko nta mpamvu, uregwa ashobora gusaba ko urubanza rusibwa cyangwa

agasaba ko ruburanishwa mu mizi yarwo, urubanza ruciwe rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe

ababuranyi bahari, keretse iyo urukiko, ku nyungu z’ubutabera, rusanze ari ngombwa ko urubanza

rwimurirwa ku yindi tariki kugira ngo urega yongere ahamagarwe.

Iyo urubanza rusibwe, icyo cyemezo kiba kivanyeho urubanza, n’amagarama yatanzwe yose

agaherera ku urega.

Ingingo ya 58: Gusaba kubyutsa urubanza rwasibwe

yo urubanza rwasibwe mu bitabo by’urukiko, mu rwego urwo ari rwo rwose, bitewe n’ikosa

ry’ushaka kongera kurubyutsa, icyo kibazo cye nticyakirwa atabanje kugaragaza impamvu idasanzwe

kandi ikomeye yamubujije kuza kuruburana mbere.

Kongera kurubyutsa bikorwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva umunsi urubanza rwasibweho.

Urukiko rwaregewe ni rwo rufite ububasha bwo kubimwemerera rusanze impamvu atanga ari zo.

Icyemezo rufashe ntikijuririrwa.

Kubyutsa urubanza mu rwego rw’ubujurire ntibihagarika irangiza ryarwo.

Icyo kirego gifatwa nk’ikirego cyo mu rwego rw’ubujurire. Icyemezo cy’urukiko mu bujurire ku

byerekeranye n’ikirego cyo kubyutsa urubanza ntikijuririrwa.

Ibyo ari byo byose, ntabwo urubanza rwasibwe umuburanyi akarubyutsa rushobora kongera

kubyutswa ku nshuro ya kabiri mu gihe atitabye rugasibwa.

Ingingo ya 59: Kutitaba k’uregwa ku nshuro ya mbere

Iyo mu iburanisha rya mbere uregwa atitabye nta mpamvu, urega ashobora gusaba ko urubanza

rwimurirwa ku yindi tariki cyangwa se gusaba ko ruburanishwa uregwa adahari. Muri icyo gihe

hasuzumwa imyanzuro y’urega kandi ikirego cye kikakirwa, kigahabwa ishingiro iyo gifite ireme kandi

cyaratanzwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko.

Ingingo ya 60: Ukutitaba k’uregwa mu isubukurwa ry’urubanza

Iyo nyuma y’iburanisha rya mbere, uregwa atongeye kugaruka mu iburanishwa ry’urwo rubanza

cyangwa iyo yitabye ariko akanga kugira icyo avuga ku rubanza rwe, urega asaba kurwimurira mu

minsi cumi n’itanu (15), uregwa akongera guhamagarwa yihanangirijwe.

Iyo hashize iminsi cumi n’itanu (15) kuva igihe uregwa yamenyeshejwe ko agomba kwitaba, urega

asaba ko urubanza yaregeye ruburanishwa. Urwo rubanza rufatwa nk’urwaburanishijwe ababuranyi

bombi bahari.

Ingingo ya 61: Iyitaba rya bamwe mu baregwa mu biburanwa byinshi bidashobora gutandukanwa

Iyo ku birego bidashobora gutandukana, hariho abaregwa benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe,

urukiko, rubisabwe n’umwe mu bitabye cyangwa rubyibwirije ruhagarika iburanisha ry’urubanza

rukarushyira ku wundi munsi.

Umwanditsi w’urukiko yandika ku mpapuro z’iburanisha ababuranyi bataje n’umunsi urubanza

ruzongera kuburanishwaho.

Umwanditsi w’urukiko, akurikije amategeko agenga iburanisha, amenyesha ababuranyi bose kandi

abihanangirije umunsi urubanza ruzongera kuburanishirizwaho, kandi akanabamenyesha ko

urubanza ruzacibwa ruzafatwa nkaho rwaciwe ababuranyi bose bahari.

Hacibwa urubanza rumwe ku baburanyi bose, n’aho haba harimo abitabye nyuma yaho ntibongere

kugaruka.

Ingingo ya 62: Iyitaba rya bamwe mu baburanyi mu biburanwa byinshi bishobora gutandukanwa

Iyo mu rubanza rumwe rufite ibiburanwa byinshi kandi bishobora gutandukanwa, bamwe mu

baregwa bitabye abandi ntibitabe, urukiko, rubisabwe n’umwe mu baburanyi bitabye, rushobora

gutandukanya ibirego, rukabiburanisha mu manza zitandukanye, hubahirijwe amategeko agenga

ububasha bw’Inkiko, cyangwa se rukimurira urubanza ku yindi tariki, ababuranyi bagahamagarwa

bihanangirijwe, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 61 y’iri tegeko.

Ingingo ya 63: Kwimura cyangwa gusiba urubanza kubera ibura ry’ababuranyi

Iyo ku munsi w’iburanisha nta muburanyi n’umwe witabye urukiko kandi baramenyeshejwe umunsi

w‘iburanisha, urukiko rushobora kwimurira urubanza ku wundi munsi, cyangwa gusiba urubanza mu

bitabo by’urukiko mu gihe bigaragarira urukiko ko ababuranyi badafite inyungu yo gukurikirana

urubanza rwabo.

Icyiciro cya 3: Iburanisha mu rukiko

Akiciro ka mbere: Impaka mu iburanisha ry’urubanza

Ingingo ya 64: Iburanisha rikozwe n’umucamanza umwe

Urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere no mu bujurire rugizwe n’umucamanza umwe yunganiwe

n’umwanditsi w’urukiko; iyo bitabaye ibyo urubanza ruta agaciro.

Icyakora, mu bujurire, Perezida w’urukiko abyibwirije, ashobora gushyiraho inteko y’abacamanza

batatu cyangwa barenga ariko buri gihe b’igiharwe bunganiwe n’umwanditsi w’urukiko bitewe n’uko

abona uburemere n’imiterere y’urubanza.

Iyo umucamanza cyangwa umwe mu bacamanza batangiye urubanza adashoboye kurukomeza

kubera impamvu zinyuranye, asimburwa na mugenzi we byemejwe na Perezida w’urukiko.

Muri icyo gihe, iburanisha rikomereza aho ryari rigeze.

Ingingo ya 65: Iburanisha ku munsi n’ahantu hagenwe n’urukiko

Iburanisha rikorwa ku munsi n’ahantu hagenwe n’urukiko. Ababuranyi babyumvikanyeho, iburanisha

rishobora gukomeza na nyuma y’amasaha y’akazi kimwe ndetse no kwimurirwa ku munsi

w’iburanisha ukurikiyeho.

Iyo umwe mu baburanyi asanze iburanisha ryatangiye adahari, umucamanza ashobora

kumwemerera kwinjira mu rubanza cyangwa kumwangira bitewe n’aho iburanisha rigeze.

Muri icyo gihe, iburanisha rikomereza aho ryari rigeze.

Ingingo ya 66: Kuburana ku bijyanye n’icyaregewe

Ababuranyi kimwe n’ababunganira baburana gusa ku bijyanye n’icyaregewe kandi mu rurimi bose

bumvikanaho. Iyo bidashobotse umucamanza ategetswe gushaka umusemuzi.

Ababuranyi bombi baburana mu buryo   bw’ivuguruzanya. Barasubizanya mu rubanza basanga ari

ngombwa bakanatanga mu nyandiko ingingo baburanisha n’ imyanzuro

by’inyongera.

Ingingo ya 67: Iburanisha mu ruhame cyangwa mu muhezo

Iburanisha ry’urubanza rikorwa mu ruhame.

Icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa se rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri

bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa se byabangamira umuco

w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha

rikorwa mu muhezo kandi rugasobanura n’impamvu yabyo. Iki cyemezo ntikireba abunganizi bo muri

urwo rubanza.

Nyamara, nubwo urukiko ruburanisha mu ruhame, ibyerekeranye no gufata amajwi n’amafoto

bitangirwa uruhushya n’umucamanza w‘iburanisha.

Ingingo ya 68: Uburyo iburanisha rikorwa

Perezida w’inteko y’urukiko ni we uyobora iburanisha akanarisoza iyo urukiko rufite ibisobanuro

byose bya ngombwa.

Iburanisha rikorwa mu buryo bukurikira :

1°Perezida w’inteko avuga ko iburanisha ritangiye;

2°Umwanditsi w’urukiko ahamagara ababuranyi kandi agasoma ikirego cy’ibanze;

3°ababuranyi n’abatangabuhamya babo bavuga umwirondoro wabo iyo bahari;

4° abatangabuhamya barahezwa kandi bagatandukanywa mbere yo kubazwa;

5° umucamanza abaza ababuranyi niba hari inzitizi cyangwa ingoboka bafite bifuza gutanga;

6° urega, umwunganira cyangwa intumwa ye yahaye urubanza ahabwa umwanya wo gusobanura

ikirego cye n’ingingo aburanisha mu rubanza rwe;

7° uregwa cyangwa umwunganiye cyangwa uwahawe ububasha bwo kumuhagararira ahabwa

ijambo, kugira ngo yiregure ku byo aregwa kandi atange ibimenyetso;

8° ababuranyi bahabwa ijambo kugira ngo basubize, iyo bibaye ngombwa;

9° ibyo ababuranyi banenga abatangabuhamya barabisobanura;

10° abatangabuhamya barabazwa umwe ukwe undi ukwe kandi bamaze kurahira muri aya magambo:

“Ndahiriye kuvugisha ukuri.Nindamuka mbeshye nzabihanirwe n’amategeko”. Iyo bibaye ngombwa

bararahizanya kugira ngo banyomozanye mu maso y’ababuranyi cyangwa badahari, niba uko kuhaba

byababuza kuvuga ukuri;

11° ababuranyi bahabwa umwanya wo gusubizanya kandi byaba ngombwa bakanyomozanya

n’abatangabuhamya. Ababuranyi bashobora kandi, babyemerewe n’urukiko, kwibariza

abatangabuhamya ku buryo butaziguye. Ababuranyi barabazwa kandi nabo bagahabwa umwanya wo

kubaza cyangwa wo guhinyuza imvugo yindi yabatsindisha;

12° iyo bibaye ngombwa kandi rubisabwe n’umwe mu baburanyi cyangwa rubyibwirije, Urukiko

rutegeka ibindi bikorwa by’inyongera byatuma ukuri kumenyekana;

13° Perezida w’inteko iburanisha abaza ababuranyi niba hari icyo bongera ku miburanire yabo;

14° Perezida w’inteko y’urukiko amenyesha ababuranyi umunsi urubanza ruzasomerwaho;

15° Perezida w’inteko iburanisha asaba ababuranyi n’abatangabuhamya iyo bahari kimwe

n’ababunganira cyangwa uwahawe ububasha, gushyira umukono cyangwa igikumwe ku mpapuro

z’iburanisha, akanavuga ko iburanisha risojwe.

Ingingo ya 69: Inyandiko itanzwe nyuma y‘iburanisha

Nta nyandiko muri rusange, imyanzuro y’urubanza n’inyandiko ikubiyemo ingingo ziburanishwa

bishobora kohererezwa urukiko nyuma y’iburanisha.

Icyakora, iyo mbere yo kwiherera mu guca urubanza habonetse inyandiko cyangwa se ikindi kintu

gishya kizafasha mu kugaragaza ukuri kivumbuwe n’umwe mu baburanyi, ashobora mu gihe

urubanza rutaracibwa kugishyikiriza urukiko, amaze kukimenyesha umuburanyi we.

Urukiko ubwarwo ni rwo rusuzuma niba ari ngombwa gusubukura iburanisha.

Nyamara, iyo urukiko rusanze ruzashingira kuri icyo kintu gishya mu guca urwo rubanza, biba

ngombwa ko rwemeza gusubukura iburanisha.

Urukiko na rwo rubyibwirije, mbere yo gufata icyemezo, rushobora ariko gusubukura iburanisha mu

gihe rusanga byafasha kugira ngo ukuri kugaragare.

Iyo isubukurwa ritegetswe, urukiko rugena umunsi, ahantu n’isaha ababuranyi bazarwitabira kugira

ngo baburane.

Ingingo ya 70: Ibyandikwa ku rupapuro rw’iburanisha

Uretse mu gihe iburanisha ryakozwe hari uburyo bwo gufata amajwi n’amashusho, umwanditsi

w’urukiko yandika ku rupapuro rw’iburanisha cyangwa agafata amajwi y’ibyavuzwe byose mu

rubanza kimwe n’ibyarukozwemo bifitanye isano na rwo.

Ingingo ya 71: Ibikubiye ku rupapuro rw’iburanisha

Impapuro z’iburanisha ziba zikubiyemo:

 1. icyaregewe gisobanuye neza;
 2. umwirondoro wuzuye w’ababuranyi;
 3. ibyavuzwe n’urega n’uregwa ndetse n’undi muburanyi wese uje mu rubanza;
 4. umwirondoro wuzuye w’abatangabuhamya n’ibyo bavuze;
 5. umukono cyangwa igikumwe cy’ababuranyi bose n’ abatangabuhamya bose;
 6. ko urubanza rwaburanishijwe mu ruhame cyangwa mu muhezo;
 7. izina n’umukono ry’umucamanza cyangwa abacamanza baruburanishije kimwe n’iry’umwanditsi

w’urukiko;

 1. aho urubanza rwaburanishirijwe n’itariki rwasomeweho

Ingingo ya 72: Kugenzura ibyanditse ku rupapuro rw‘iburanisha

Ababuranyi kimwe n’ abatangabuhamya bemerewe, mbere yo gushyira imikono cyangwa igikumwe

ku mpapuro z’iburanisha, gusoma cyangwa gusomesha kugira ngo bagenzure niba ibyanditse

bihwanye koko n’ibyo bavuze mu iburanisha. Iyo bafite icyo babivugaho bishyirwa mu nyandiko kuri

izo mpapuro iburanisha ritarasozwa.

Akiciro ka 2: Umutekano mu iburanisha

Ingingo ya 73: Kugira ikinyabupfura kw’ababuranyi

Mu migirire yabo no mu magambo yabo, abafite ijambo mu rubanza bose bagomba kugirira

ikinyabupfura abacamanza, abo baburana n’abantu bari aho.

Bavuga ibyerekeye urubanza ntacyo bishisha ariko bavugana icyubahiro gikwiye ubutabera kandi

bagasobanura neza ingingo zabo kugira ngo abacamanza babashe kuzumva.

Utandukiriye akavuga ibidahuye n’ikiburanwa cyangwa ugira ikinyabupfura gike, uyoboye iburanisha

aramucyaha. Yakomeza cyangwa yavuga amagambo atarimo ikinyabupfura, akamucecekesha akanya,

akabigira mu buryo bwiza yirinda guhutaza umuburanyi cyangwa kumubabaza.

Ibyo umucamanza ategetse byose byerekeye umutekano kugira ngo iburanisha rigende neza bihera

ko bikurikizwa nk’uko yabitegetse.

Ingingo ya 74: Kutambara ingofero mu rukiko

Uretse ababyemerewe n’ itegeko, abaje aho urubanza ruburanishwa cyangwa ahantu hose

abacamanza bakorera imirimo bashinzwe, bavana ingofero mu mutwe kandi bagakurikirana iyo

mirimo mu cyubahiro kandi bacecetse.

Ingingo ya 75: Kubahiriza umutekano mu iburanisha

Iyo mu rukiko cyangwa ahandi hose abacamanza baburanishiriza, umwe cyangwa benshi mu bantu

bahari bateye urusaku, bagaragaje ko bagize icyo bashima cyangwa bagaya, bagatera cyangwa

bagakongeza imvururu mu buryo ubwo aribwo bwose, uyobora iburanisha arabacyaha, bakomeza

akabirukana byaba ngombwa akitabaza inzego z’umutekano, bitabujije ibindi bihano biteganywa

n’amategeko.

Iyo imvururu zitewe n’ umuburanyi, uyoboye iburanisha aramucyaha, akamumenyesha ko nakomeza

amwirukana urubanza rugakomeza kuburanishwa nk’aho ahari. Iyo bamusohoye akanga, uyoboye

iburanisha yitabaza ushinzwe umutekano akamusohora ku ngufu, bitabujije

ibindi bihano biteganywa n’amategeko.

Iyo imvururu zitewe n’umuntu ufite umurimo mu rukiko cyangwa uwunganira abandi mu nkiko, hatirengagijwe ibiteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ashobora no guhagarikwa ku murimo hakurikijwe amategeko agenga umurimo we.

Ingingo ya 76: Kuburanisha ibyaha bikozwe mu iburanisha

Mu gihe cy’iburanisha iyo hakozwe icyaha gihanishwa igihano kitarenga igifungo cy’imyaka itanu (5), urukiko, rushobora guhera ko ruhana uwagikoze.

Iyo icyo cyaha cyakozwe gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5), urukiko rumaze gufatisha uwagikoze no kwandika inyandikomvugo y’ibyo yakoze, rumwoherereza umushinjacyaha hamwe n’ibimenyetso bimushinja.

UMUTWE WA II: INGOBOKA ZIVUKA MU IBURANISHA RY’URUBANZA

Icyiciro cya mbere:Ingingo rusange

Ingingo ya 77: Igisobanuro cy’ingoboka

Muri iri tegeko, ijambo ingoboka risobanura impamvu izo arizo zose zivuka mu iburanisha

ry‘urubanza zigahagarika imigendekere y’urubanza cyangwa zigahindura imiterere y’ikirego.

Ingoboka zivugwa muri uyu mutwe ni inzitizi n’impamvu zituma ikirego kitakirwa.

Muri iri tegeko, inzitizi ni impamvu umuburanyi atanga, atagamije kunenga urubanza mu mizi yarwo,

ahubwo agamije gusaba gusubikisha iburanisha mu mizi ryarwo.

Impamvu ituma ikirego kitakirwa ni ingingo yose isaba kutakira ikirego cy’umuburanyi, hatinjiwe mu

mizi yacyo, kubera ko adafite uburenganzira bwo kurega, nko kuba adafite ububasha n’inyungu zo

kurega, ubusaze

bw’ikirego, kurenza igihe cyo kurega, urubanza rwabaye itegeko cyangwa kudatanga amagarama.

Ingingo ya 78: Igihe cyo kubyutsa ingoboka ivutse mu rubanza

Ababuranyi bagomba kubyutsa inzitizi cyangwa impamvu ituma ikirego kitakirwa, mu gihe urega

ataratangira gusobanura ikirego cye, usibye mu gihe itegeko ribiteganya ukundi.

Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba umucamanza ushaka kubyutsa inzitizi cyangwa

impamvu ituma ikirego kitakirwa abyibwirije kuko ashobora kuyibyutsa igihe cyose urubanza

rutarasomwa.

Iyo umuburanyi abyukije inzitizi cyangwa impamvu ituma ikirego kitakirwa, urukiko ruyifataho

icyemezo mbere yo gukomeza iburanisha mu mizi y’urubanza.

Urukiko rushobora ariko, mu nyungu y’imigendekere myiza y’ubutabera, no gutegeka ko

ruzasuzumira hamwe mu rubanza rumwe ikibazo cy’inzitizi cyangwa impamvu ituma ikirego kitakirwa

ingoboka rwashyikirijwe n’isuzumwa ry’urubanza nyir’izina.

Icyiciro cya 2: Inzitizi mu rubanza

Akiciro ka mbere: Inzitizi yerekeye ubutumwa bwo kuburanira abandi mu nkiko

Ingingo ya 79: Kuburanira abandi mu nkiko

Ababuranyi bunganirwa mu nkiko hakurikijwe amategeko agenga Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Akiciro ka 2: Inzitizi yerekeye kwambura intumwa urubanza no kuyigarika

Ingingo ya 80: Kutarenga imbibi z’ububasha uwunganira undi yahawe

Abunganira ababuranyi n’ababahagararira ntacyo bashobora gukora ngo cyemerwe iyo kirenze

ububasha bahawe n’amategeko cyangwa kirenze ubutumwa bwabo.

Ingingo ya 81: Kwambura cyangwa guhindura ububasha bwo guhagararirwa mu nkiko

Umuntu wese ufite umuhagarariye mu rubanza, ariko kandi ashobora kwiburanira,

ashobora aho urubanza rwaba rugeze hose ruburanishwa, kwambura cyangwa guhindura ububasha

yari yahaye umuhagarariye cyangwa uwo yahaye urubanza, kugira ngo yiburanire ubwe cyangwa

ashyireho undi umuburanira.

Nyamara ariko, mbere y’uko uwari wahawe ububasha mu buryo bwemewe abwamburwa, ibyo

yakoze byose mu rubanza mu buryo bwemewe n’amategeko kandi atarengeje ububasha bigumana

agaciro kabyo kandi bishobora kugira ingaruka kuri nyir’urubanza.

Ingingo ya 82: Ubushobozi bwo kwigarika intumwa

Umuntu ufite umuhagararira mu rubanza ashobora kwanga kwemera ibyakozwe n’umuhagarariye

cyangwa uwo yahaye urubanza wakoze ibirenze ububasha yahawe, wagize uburiganya cyangwa

wabangamiye inyungu ze.

Ingingo ya 83: Uburyo kwigarika bikorwamo

Kwigarika ibyakozwe n’uhagarariye undi mu rubanza bikorerwa mu rukiko urubanza rurimo.

Bimenyeshwa uwigaritswe kandi bikanamenyeshwa ababuranyi bo mu rubanza rw’iremezo

bahamagawe mu rubanza rwo kwigarika.

Ikurikirana ryose ry’urubanza rw’iremezo n’ikiza ryarwo biba bihagaritswe kugeza igihe urubanza rw’ubwigarike rumariye gucibwa. Bitabaye ibyo ntirushobora kugira agaciro, uretse ko urukiko rutegeka nyir’ukwigarika umuhagarariye gukora ibyo asabwa ngo urwo rubanza rw’ubwigarike rucibwe mu gihe rwemeje. Iyo atabikoze urukiko ruca urwo rubanza rw’ubwigarike mu minsi mirongo itatu (30).

Ingingo ya 84: Kwemeza ko ubwigarike bufite ishingiro

Iyo byemejwe ko ubwigarike bufite ishingiro, urubanza cyangwa ingingo zarwo zatumye ubwo bwigarike bubaho biraseswa.

Uwigaritswe ashobora gucibwa indishyi z’akababaro zigahabwa uwamwigaritse n’abandi baburanyi yarenganyije, keretse iyo uwigaritswe ari intumwa y’umuburanyi ku bw’itegeko, usibye iyo ahamijwe ko yabigiriye uburiganya.

Ingingo ya 85: Kwemeza ko ubwigarike budafite ishingiro

Iyo ubwigarike butemewe, imikirize y’urubanza rubuhakana igaragazwa mu rubanza rw’iremezo, kandi uwaburegeye

agashobora gucibwa indishyi z’akababaro zikwiye zo guha uwo yigaritse n’abandi baburanyi

yarenganyije.

Ingingo ya 86: Kutakira ubwigarike

Kwigarika gukozwe ku rubanza rutagishobora gusubirwaho ntikwakirwa.

Akiciro ka 3: Inzitizi yerekeye ingwate itangwa n’abanyamahanga

Ingingo ya 87: Ingwate itangwa n’abanyamahanga

Usibye igihe baregera ibyabo bavukijwe kandi babifitiye ibimenyetso, abanyamahanga bose, uretse

abo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bareze bwa mbere cyangwa bagobotse mu

rubanza, bisabwe n’uregwa, mbere y’iyindi nzitizi mu rubanza, bagomba gutanga amafaranga

y’ingwate ashobora kuvamo amagarama n’indishyi z’akababaro bashobora gucibwa, uretse igihe

haba hariho amasezerano ibihugu by’amahanga byaba byaragiranye n’u Rwanda asonera abaturage

babyo ingwate.

Uregwa ashobora gusaba kandi ko ingwate itangwa bwa mbere mu rwego rw’ubujurire.

Ingingo ya 88: Urubanza rwerekeye ingwate

Urubanza rutegetse ingwate ruvuga uburyo itangwamo n’ agaciro kayo.

Urega w’ umunyamahanga asonerwa gutanga ingwate iyo yerekanye umutungo utimukanwa afite

mu Rwanda ushobora kuvamo ingwate isabwa.

Akiciro ka 4: Inzitizi y’iburabubasha, iy’uburegeke, iy’isobekerana ry’imanza n’izitinza urubanza

Ingingo ya 89: Inzitizi y‘iburabubasha     Umuburanyi ubyukije inzitizi y’iburabubasha agomba

kuyisobanura no kugaragaza urukiko avuga ko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Icyemezo gifatwa uwo mwanya.

Ingingo ya 90: Kujuririra icyemezo cy‘iburabubasha

Iyo umwe mu baburanyi atishimiye imikirize y’urukiko kuri icyo cyemezo cy’iburabubasha

agomba kukijuririra mu gihe cy’iminsi itanu (5). Urukiko rufata icyemezo kuri ubwo bujurire mu minsi

cumi n’itanu (15) uhereye ku munsi bwakoreweho.

Iyo urukiko rwemeje ko rufite ububasha, umuburanyi utishimiye icyo cyemezo akijuririra hamwe

n’urubanza rw’iremezo.

Ingingo ya 91: Inzitizi y’uburegeke, iy’isobekerana ry’imanza n’izitinza urubanza

Iyo habyukijwe mu rubanza ko hariho ibirego bibiri (2) ku kiburanwa kimwe mu nkiko zitandukanye

cyangwa ko hariho imanza zifitanye isano hagati yazo imbere y’inkiko zitandukanye, cyangwa se iyo

hariho inzitizi yo gutinza urubanza, urukiko ruca urubanza kuri izo nzitizi rukurikije ibivugwa mu

ngingo ya 78 y’iri tegeko.

Akiciro ka 5: Inzitizi zitesha agaciro inyandiko

Ingingo ya 92: Igihe inyandiko ishobora guta agaciro kubera inenge y’imyandikire

Nta nyandiko ishobora gufatwa nk’aho nta gaciro ifite kubera inenge y’imyandikire keretse mu bihe

bikurikira:

 1. iyo biteganyijwe n’itegeko ku buryo budashidikanywa;
 2. iyo hari umuhango simusiga cyangwa w’indemyagihugu utubahirijwe;
 3. iyo umuburanyi ubisaba agaragaje icyo bimwangiriza.

Ingingo ya 93: Gukosora inenge y’imyandikire

Ukutagira agaciro kw’inyandiko y’urukiko kubera inenge y’imyandikire bikurwaho no kubikosora

nyuma iyo hari icyo bikimaze kandi kubikosora bikaba ntacyo byangije.

Ingingo ya 94: Igihe inenge y’ imyandikire ishobora kubyutswa

Ukutagira agaciro by’inyandiko y’urukiko kubera inenge y’imyandikire bishobora kubyutswa igihe

cyose inkurikizi z’iyo nyandiko zikiriho; ariko bikurwaho iyo ubibyutsa nyuma y’aho yireguye mu

rubanza nyirabayazana cyangwa akabyutsa inzitizi ituma ikirego kitakirwa ntacyo avuze ku

iburagaciro ry’inyandiko.

Ingingo ya 95: Inenge iri mu nyandiko y’urukiko yatewe n’uyikemanga

Ntawe ushobora gusaba gutesha agaciro inyandiko y’urukiko kubera inenge ifite yateje we ubwe.

Ingingo ya 96: Inenge iri mu masezerano yarangijwe kubahirizwa

Ntawe ushobora gusaba gutesha agaciro amasezerano kubera inenge afite kandi yarayirenzeho

akayubahiriza.

Ingingo ya 97: Igihe inenge y’iremezo y’inyandiko ishobora kubyutswa

Inzitizi zishingiye ku nenge z’iremezo zerekeye inyandiko zo mu rukiko zishobora kubyutswa aho

urubanza rwaba rugeze hose, bitabujije ubushobozi bw’urukiko bwo guca indishyi z’akababaro ababa

baranze kuzigaragaza kare, hagamijwe gutinza urubanza.

Zigomba kubyutswa n’urukiko rubyibwirije iyo ari iz’indemyagihugu.

Ingingo ya 98: Kutaba ngombwa kugaragaza icyo inenge yangirije   kugira ngo inzitizi ishingiye ku

nenge y’iremezo yakirwe

Inzitizi zishingiye ku nenge z’iremezo zerekeye inyandiko zo mu rukiko zigomba kwakirwa uzibyutsa

atiriwe asobanura icyo zimwangiriza n’iyo kutagira agaciro bitaba biteganywa n’amategeko ku buryo

budashidikanywa.

Akiciro ka 6: Inzitizi ijyanye no kwihana abacamanza

Ingingo ya 99: Impamvu zo kwihana umucamanza

Umucamanza wese bashobora kumwihana iyo:

1° ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo, bafite inyungu bwite mu rubanza;

2° ubwe, cyangwa uwo bashakanye afitanye isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo

butaziguye cyangwa afitanye isano ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize

inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira

cyangwa umuhagarariye;

3° umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza;

4° umucamanza yagaragaje ubucuti afitiye umwe mu baburanyi cyangwa kuva aho urubanza

rutangiriye, yarigeze kwakirwa n’umwe mu baburanyi ku mafaranga ye, cyangwa yaremeye impano

ahawe n’umuburanyi;

5° yigeze kugira icyo avuga cyangwa agatanga inama kuri urwo rubanza mbere y’uko ruburanishwa;

6° umucamanza afitanye cyangwa yigeze kugirana n’umwe mu baburanyi amasezerano y’umurimo;

7° yigeze kuba mu rubanza ari umucamanza, umwunzi, umushinjacyaha, umugenzacyaha,

umuburanyi, umutangabuhamya, umuhuza, umusemuzi, inzobere cyangwa umukozi wo mu

butegetsi bwa Leta;

8° habayeho urubanza rw’ishinjabyaha cyangwa rw’imbonezamubano, hagati

y’umucamanza cyangwa uwo bashakanye, abafitanye n’umucamanza isano ishingiye ku maraso

cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya

kane n’umwe mu baburana, uwo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano ishingiye ku maraso

cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya

kane.

Article 100: Kwivana mu rubanza ku bushake

Iyo umucamanza asanze hari imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zavuzwe mu ngingo ya 99 y’iri

tegeko imureba, ashobora kwivana mu rubanza abimenyesheje Perezida w’Urukiko mu nyandiko.

Izindi mpamvu zitari izi azigena akurikije ubushishozi bwe.

Ingingo ya 101: Ububasha bwo gufata ibyemezo by’agateganyo iyo hatanzwe ikirego cy’ubwihane

Iyo ikirego cyo kwihana umucamanza gitanzwe, urukiko rushobora gufata ibyemezo rubona ko ari

ngombwa kugira ngo inyungu z’ababuranyi zitabangamirwa.

Ingingo ya 102: Uburyo bwo kuregera ubwihane

Ushaka kwihana umucamanza, aho urubanza rwaba rugeze hose, avuga impamvu ituma amwihana

mu iburanisha, bikandikwa kandi agashyikiriza mu biro by’urukiko uwo mucamanza akoramo

inyandiko itanga ibisobanuro by’uko kwihana; akabiherwa icyemezo ko byakiriwe.

Mu masaha makumyabiri n’ane (24), umwanditsi w’urukiko amaze gushyikirizwa ubwo bwihane, aha

Perezida w’urwo rukiko kopi yabwo.

Mu gihe umwanditsi w’urukiko atabonetse, ubwihane busabishwa inyandiko ihabwa Perezida

w’urukiko na we agatanga icyemezo cy’uko ayibonye.

Perezida w’urukiko akimara kubona inyandiko y’ubwo bwihane, aba ahagaritse ica ry’urwo rubanza

n’indi mirimo yose irwerekeye.

Ingingo ya 103: Isuzuma ry’iyakira ry’ubwihane bw‘umucamanza

Urukiko umucamanza wihanwe arimo, rusuzuma ako kanya niba ubwo bwihane

bushobora kwakirwa.

Iyo rusanze ubwo bwihane budashobora kwakirwa, urubanza rurakomeza.

Iyo rusanze ubwo bwihane bushobora kwakirwa, Perezida w’urukiko yoherereza bidatinze

umucamanza wihanwe kopi y’inyandiko y’ubwo bwihane akagira icyo abuvugaho, mu nyandiko, mu

gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48).

Umucamanza wihanwe ntashobora gusuzuma ikirego cy’ubwo bwihane yakorewe.

Ingingo ya 104: Icibwa ry’urubanza ku kirego cy’ubwihane bw‘umucamanza

Mu minsi umunani (8) ikurikira inyandiko y’umucamanza wihanwe, urukiko ruca urubanza

rwerekeye ubwo bwihane mu nama y‘abacamanza.

Iyo umucamanza wihanwe yemeye impamvu z’ubwihane, cyangwa izo impamvu basanze ari zo,

urukiko rwemeza ko uwo mucamanza ava mu rubanza.

Ingingo ya 105: Ubujurire bw’icyemezo gifashwe ku bwihane bw‘umucamanza

Imanza zemeza ko ubwihane budashobora kwakirwa cyangwa ko budafite ishingiro zijuririrwa

hamwe n’urubanza rw’ibanze.

Akiciro ka 7: Inzitizi zijyanye no kwagura urubanza

Ingingo ya 106: Ikirego kiregera kwiregura

Ikirego kiregera kwiregura ni igitangwa n’uregwa agamije gusaba ko urega agira ibyo acibwa.

Ingingo ya 107: Igihe ibirego biregera kwiregura bitangirwa   Ibirego bigamije kwiregura bivugirwa

mu rubanza igihe cyose iburanisha riba ritararangira bitagombye gutangirwa indi ngwate

y’amagarama.

Byakirwa gusa iyo urukiko rwaregewe rufite ububasha bwo kubiburanisha bigakubitiraho ko:

 1. bigamije kwiregura k’uregwa ku kirego cy’iremezo cyangwa ibifitanye isano nacyo;
 2. bigamije kwaka indishyi ku makosa yakozwe mu rubanza;
 3. bigamije guhwanya imyenda kugira ngo ababuranyi babe bishyuranye.

Ingingo ya 108: Guca urubanza rumwe ku kirego cy’iremezo n’ikigamije kwiregura

Urukiko rwaregewe ruca urubanza rumwe ku kirego cy’iremezo no ku kirego kigamije kwiregura.

Icyakora, iyo ikirego kigamije kwiregura gishobora gutinza icibwa ry’urubanza rw’iremezo, urukiko

rushobora gutandukanya ibirego rugaca urubanza rw’iremezo, nyuma y’aho rukabona guca

urujyanye no kwiregura mu rubanza rwihariye mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).

Ikirego kigamije kwiregura ntigishobora gukurikiranwa iyo ikirego cy’iremezo kitakiriho.

Ingingo ya 109: Ibirego by’inyongera ku birego by’iremezo

Ibirego by’inyongera ni ibishamikira ku birego by’iremezo bigamije gusaba inyongera ku byasabwe

mbere mu itangwa ry’ikirego

bicyuzuza cyangwa bicyongera bitewe ahanini n’ibyavutse mu iburanisha hagati bigomba gufatwaho

icyemezo n’urukiko.

Ingingo ya 110: Itangwa ry’ibirego by’inyongera

Ibirego by’inyongera bitangirwa icyarimwe mu iburana bitagombye gutangirwa indi ngwate

y’amagarama.

Byakirwa gusa iyo urukiko rwaregewe ikirego cy’iremezo rufite ububasha bwo kubiburanisha,

bigakubitiraho gushingira ku mpamvu imwe, byaratewe n’ikintu kimwe kandi bikaburanishwa ingingo

zimwe.

Ingingo ya 111: Uburyo bwo kuburanisha ikirego cy’ibanze n’ibirego by’inyongera

Urukiko rwaregewe ibirego by’inyongera rushobora kubitandukanya n’ikirego cy’ibanze cyangwa

kubifatanya rukabikiranurira mu rubanza rumwe.

Icyakora, iyo ibirego by’inyongera bishobora gutinza icibwa ry’urubanza rw’ibanze urukiko rushobora

gutandukanya ibirego rugaca urubanza rw’iremezo, nyuma y’aho rukabona guca urujyanye n’ibirego

by’inyongera mu

rubanza rwihariye mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).

Ikirego cy’inyongera ntigishobora ariko gukurikiranwa iyo ikirego cy’iremezo kitakiriho.

Ingingo ya 112: Uburenganzira bwo kugoboka mu rubanza

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kugoboka mu rubanza ataregeye cyangwa atarezwemo, mu

nkiko zose n’igihe cyose, iyo urwo rubanza rushobora kugira icyo rumurenganyaho. Ashobora

kugoboka ku bushake bwe cyangwa abihatiwe.

Ingingo ya 113: Kugoboka ku bushake mu rubanza

Kugoboka ku bushake ni igihe umuntu, ku bushake bwe, yinjiye mu rubanza atareze cyangwa

atarezwemo, kugira ngo yemeze ko ikiburanwa ari icye cyangwa kugira ngo yizere ko uburenganzira

bwe budahungabanywa n’icyemezo cy’urukiko.

Ingingo ya 114: Kugaragaza inyungu yemewe n’amategeko

Kugira ngo ikirego cye cyakirwe, ugoboka agomba kugaragaza inyungu yemewe n’amategeko,

itaziguye kandi ye bwite yaba ishingiye ku mutungo we cyangwa ku mutimanama.

Ingingo ya 115: Uburyo bwo kugoboka ku bushake mu rubanza

Ushaka kuburana mu rubanza ataregeye kandi atarezwemo, abikora mu buryo bwo kuregera inkiko

kandi agatanga ingwate y’amagarama.

Ingingo ya 116: Guhatirwa kugoboka mu rubanza

Guhatirwa kugoboka ni uburenganzira bw’ababuranyi bwo kuzana mu rubanza umuntu

utarurezwemo.

Ingingo ya 117: Abantu bashobora guhatirwa kugoboka mu rubanza

Guhatirwa kugoboka mu rubanza bikorwa ku muntu wese utaburana urubanza akaba ategereje ko

rucibwa ngo arutambamire kandi hari umuburanyi ushaka kumufatanya n’uwo baburana ngo

abatsindire mu rubanza rumwe.

Ingingo ya 118: Igihe kugoboka ku gahato bidashobora gukorwa

Kugoboka bigamije gusaba ko uhatiwe kugoboka agira ibyo acibwa ntibishobora gukorwa bwa mbere mu rwego rw’ ubujurire.

Ingingo ya 119: Ibisabwa kugira ngo ibirego by’ingoboka ku bushake cyangwa ku gahato byakirwe

Ibirego by’ingoboka ku bushake cyangwa ku gahato mu manza z’abandi byakirwa gusa iyo:

 1. bisobekeranye n’ikirego cy’ iremezo;
 2. urukiko rwaregewe ikirego cy’ iremezo rufite ububasha bwo kuburanisha n’ibyo by’ingoboka.

Ingingo ya 120: Igihe kugoboka mu rubanza bitabuza icibwa ry’urubanza rw’iremezo

Kugoboka ku gahato cyangwa ku bushake mu rubanza umuntu ataburanye ntibibuza urubanza rw’ iremezo gucibwa iyo rugeze igihe cyo gucibwa, kereka iyo gutandukanya urwo rwa mbere n’urwo rurushamikiyeho bishobora kugira icyo byakwangiriza uwo

muburanyi mushya ku buryo budashobora gusubirwaho.

Ingingo ya 121: Guhamagaza mu rubanza umwishingizi

Iyo umunsi ababuranyi bitabyeho bwa mbere, umuburanyi asabye ko uwishingiye ko amasezerano

urubanza rushingiyeho yubahirizwa ahamagarwa mu rubanza, umucamanza atanga igihe cyo

guhamagaza uwishingiye kitarenze iminsi umunani (8). Urwandiko ruhamagara uwishingiye

rwandikwa kandi rutangwa bikurikije amategeko asanzwe.

Iyo gutumiza mu rubanza uwishingiye bitasabwe mu iburanisha rya mbere cyangwa kumuhamagara

bitakozwe mu gihe cy’iminsi umunani (8) cyangwa iyo uwishingiye abuze, urubanza rwaregewe

mbere ruherako rucibwa, hanyuma ikirego cy’ubwishingizi kikazakemurwa ukwacyo.

Ingingo ya 122: Kuburanisha ikirego cy’iremezo n’icy’ ubwishingizi

Iyo ikirego cy’iremezo n’icy’ubwishingizi bishobora kuburanishwa icyarimwe, bikemurirwa mu

rubanza rumwe. Iyo ibyo bidashobotse, uwaregeye ikirego cy’iremezo ashobora gusaba ko icyo

yaregeye cyonyine

cyaburanishwa. Urwo rubanza rutandukanya ibirego byombi niba byari byarafatanyijwe, hanyuma

urubanza rw’iremezo rwamara gucibwa, urw’ubwishingizi na rwo rukazabona gucibwa mu gihe

kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).

Uwishingiwe iyo atsinzwe umutsinze ashobora kwishyuza uwamwishingiye amafaranga avugwa mu

rubanza, keretse iyo atarezwe muri urwo rubanza.

Akiciro ka 8: Inzitizi yerekeranye no kohereza urubanza mu rundi rukiko

Ingingo ya 123: Kwambura urubanza urukiko no kurwohereza mu rundi rukiko

Perezida w’Urukiko rwo ku rwego rwisumbuye ashobora kwambura urubanza urukiko rwo munsi

y’urwo ayobora akarwohereza mu rundi rukiko rwo mu rwego rumwe na rwo iyo:

1° urukiko rwari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rudafite abacamanza bahagije bo

kuruburanisha cyangwa iyo hari indi mpamvu irubuza gukomeza gukora imirimo yarwo uko bisanzwe;

2° urubanza rwasabwe kujyanwa mu rundi rukiko kubera impamvu z’umudendezo wa rubanda;

3° inkiko ebyiri cyangwa nyinshi zaregewe icyarimwe urubanza rumwe kandi ntihagire urwemera

kururekera urundi cyangwa iyo izo nkiko zose zasiganiye kuruburanisha;

4° urubanza rusobekeranye n’urundi rukiburanishwa mu rundi rukiko.

Ingingo ya 124: Kohereza urubanza bitegetswe na Perezida w’urukiko

Kohereza urubanza mu rundi rukiko bishobora gutegekwa na Perezida w’urukiko rwo ku rwego

rwisumbuye, urukiko rubyibwirije, cyangwa bisabwe n’umuburanyi ndetse n’uwagobotse mu

rubanza, cyangwa se urukiko rwaregewe rwemeje kwiyaka urwo rubanza rubitangiye impamvu.

Ingingo ya 125: Kohereza urubanza mu rundi rukiko biturutse ku kibazo cy’umuburanyi

Kohereza urubanza mu rundi rukiko bisabwe n’umuburanyi bisuzumwa mbere y’iburanisha urega

atarasobanura ikirego cye, bitaba ibyo

icyo kibazo nticyakirwe.

Ingingo ya 126: Uburyo kohereza urubanza mu rundi rukiko bikorwamo

Kohereza urubanza mu rundi rukiko bisabwa mu nyandiko cyangwa mu magambo n’umuburanyi

ubwe, umwunganiye cyangwa intumwa ye yaruhaye.

Icyo kirego kigizwe n’impamvu kimwe n’ingingo zisobanutse z’ugitanze kigaragaza aho ashingira

asaba ko urubanza rwimurirwa mu rundi rukiko.

Perezida w’urukiko rusabwa kohereza urubanza mu rundi rukiko yohereza dosiye yuzuye y’urwo

rubanza mu rukiko rwo ku rwego rwisumbuye ngo rube ari rwo rubyitegekera iyo hatari irindi tegeko

ribyemeza ukundi.

Urukiko rwo ku rwego rwisumbuye ruca urubanza mu minsi umunani (8).

Ingingo ya 127: Guhagarikwa k’urubanza rwasabiwe kujyanwa mu rundi rukiko

Urubanza rwasabiwe kujyanwa mu rundi rukiko ruba ruhagaritswe gucibwa kugeza igihe habonekeye

igisubizo kuri icyo kibazo.

Akiciro ka 9: Inzitizi zerekeye guhagarika no kongera gukomeza urubanza

Ingingo ya 128: Impamvu zihagarika urubanza ariko zitarubuza gucibwa

Iyo urubanza rugeze igihe cyo gucibwa, urupfu rw’ababuranaga, guhindura imimerere cyangwa kuva

ku mirimo kwabo ntibibuza urukiko kuruca.

Ingingo ya 129: Guhamagara abafite ububasha mu rubanza bwo kurukomeza

Iyo urubanza rutaragera igihe cyo gucibwa, urukiko rukamenya ko habonetse imwe mu mpamvu

zivugwa mu ngingo ya 128 y’iri tegeko, ruhamagara abafite ububasha bwo kurukomeza, rukurikije

amategeko yerekeye ihamagara.

Abahamagawe bavugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo iyo bataje gukomeza urubanza mu gihe

bahawe, urubanza rucibwa badahari, hubahirizwa amategeko agenga ababuranyi banze kwitaba

urukiko.

Akiciro ka 10: Inzitizi zikuraho urubanza

Ingingo ya 130: Igisobanuro cyo kureka urubanza

Kureka urubanza ni ukururegera hanyuma uwareze akavuga ko aretse kuruburana, uwo yaregaga

akabyemera. Nta ngaruka bigira ku iremezo ry’urubanza, uburenganzira bwo kurega bugumaho ku

buryo umuntu ashobora no kongera kurega.

Kureka urubanza biremewe mu manza zose.

Ingingo ya 131: Uburyo kureka urubanza bikorwamo

Kureka urubanza bishobora gukorwa no kwemerwa aho urubanza rwaba rugeze hose bikozwe mu

nyandiko iriho umukono w’umuburanyi ubwe cyangwa w’umwunganira kandi bikamenyeshwa uwo

baburana.

Kureka urubanza bishobora no gukorwa mu magambo imbere y’urukiko.

Ingingo ya 132 : Gusubira uko ibintu byari bimeze mbere

Kureka urubanza bikemerwa bituma ibintu bisubira uko byari bimeze ku mpande zombi mbere y’uko

urukiko ruregerwa.

Bivuga kandi ko uwemeye kureka urubanza aba yemeye no kuriha amagarama y’urubanza kugeza

igihe rurekewe.

Ingingo ya 133: Igisobanuro cyo kwemera ikirego

Uregwa aba yemeye ikirego iyo yemeye ibyo umurega asaba urukiko cyangwa icyo urubanza

rumutsinda rwategetse.

Ingingo ya 134: Uburyo kwemera ikirego bikorwamo

Umuntu ashobora kwemera icyo aregwa aho urubanza rwaba rugeze hose. Ashobora kucyemera

yeruye cyangwa ateruye akabigaragaza mu migirire ye yerekana neza ko yemeye ibyo umuburanyi

we amurega cyangwa arangiza ibyo urukiko rumutegetse.

Ingingo ya 135: Kwemera ikirego bikorwa n’umuburanyi umwe   Kwemera ikirego bikorwa ku bushake bw’umuntu ku giti cye; bigira agaciro bitagombye kwemerwa n’uwo baburana.

Iyo bibaye mu iburanisha, urukiko ruhita ruca urubanza.

Ingingo ya 136: Inkurikizi zo kwemera ikirego

Uwemeye ikirego aba yemeye no kurangiza urubanza uko rwaciwe mu ngingo zarwo zose.

Ingingo ya 137: Ubusaze bw’urubanza rwaregewe

Urubanza rwose rwaregewe rugahagarara amezi atandatu (6) rutaburanywe biturutse ku bushake buke bw’urega ntiruba rukiburanishijwe rutongeye gutangirwa ingwate y’amagarama bundi bushya.

Ingingo ya 138: Urubanza rwashajishijwe n’uwareze

Iyo urubanza rwashajishijwe n’uko uwaruregeye yaretse kurukurikirana, uwareze

acibwa amagarama yose y’urubanza rwarenze igihe cyo gukurikiranwa.

Ingingo ya 139: Inkurikizi zo kwemeza ko urubanza rwashaje

Iyo urukiko rwemeje ko urubanza rwashaje no kutaburanwa rubyibwirije cyangwa rubisabwe, ibyo ntibyarubuza kongera kubyutswa bundi bushya. Bituma gusa ibyakozwe muri urwo rubanza mbere bivaho kandi rugasibwa mu gitabo cy’ibirego, ntihagire ubyitwaza ngo abyireguze.

Ingingo ya 140: Ingaruka yo gusaza ku rubanza rwasubirishijwemo, rwajuririwe cyangwa rwasubirishijwemo ingingo nshya

Iyo urubanza rwasubirishijwemo, rwajuririwe cyangwa rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya, nyuma rukaza gusaza, ruhama uko rwaciwe ntirwongere kuburanwa.

Ingingo ya 141: Kujuririra icyemezo ku busaze bw’urubanza

Icyemezo cyafashwe ku busaze bw’urubanza ntigishobora gusubirwamo hakoreshejwe inzira z’ubujurire.

Icyiciro cya 3: Inzitizi zisaba kutakira ikirego

Ingingo ya 142: Abashobora gutanga impamvu ituma ikirego kitakirwa

Impamvu ituma ikirego kitakirwa ishobora kubyutswa n’umuburanyi cyangwa n’urukiko rubyibwirije.   Impamvu zituma ikirego kitakirwa zigaragazwa n’urukiko rubyibwirije iyo ari indemyagihugu, nko kurenza igihe cyo kujurira cyangwa kutagira ububasha, ubushobozi cyangwa inyungu byo kurega.

Ingingo ya 143: Kujuririra icyemezo gifashwe ku mpamvu zituma ikirego kitakirwa

Icyemezo gifashwe ku mpamvu zituma ikirego kitakirwa gishobora kujuririrwa cyonyine mu gihe icyo cyemezo gifashwe gituma iburanisha rirangirira aho.

Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba ariko icyemezo gifashwe ku mpamvu zituma ikirego kitakirwa mu gihe icyo cyemezo gitegeka icyemezo cy‘agateganyo ku buryo iburanisha rizasubukurwa. Ijuririra ry’iki

cyemezo cy‘agateganyo rikorerwa hamwe n’iry’urubanza rw’iremezo rwaciwe mu mizi yarwo.

UMUTWE WA IV: ICIBWA RY’URUBANZA

Icyiciro cya mbere: Gufata icyemezo mu guca urubanza

Ingingo ya 144: Igihe cyo guca urubanza

Gufata icyemezo mu guca urubanza bikorwa ako kanya cyangwa ku munsi ukurikira uw’isoza ry’iburanisha.

Ingingo ya 145: Uburyo icyemezo cyo guca urubanza gifatwamo

Impaka zerekeye gufata icyemezo mu guca urubanza zigibwa mu muhezo.

Iyo iburanisha ryari rigizwe n’abacamanza barenze umwe, umucamanza ushyizweho vuba ni we ubanza kuvuga icyo arutekerezaho, hagakurikiraho undi mucamanza muto, bose bagasozerezwa n’umuyobozi w’iburanisha.

Icyemezo gifatwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi.

Iyo mu guca urubanza habonetse ibitekerezo bitandukanye ku buryo ubwiganze burunduye bw’amajwi butabonetse, itora risubirwamo.

Iyo amajwi ya ngombwa atabonekeye ku nshuro ya gatatu, Perezida w’iburanisha abimenyesha Perezida w’urukiko uhita na we ahamagara muri izo mpaka undi mucamanza ugomba kwemera kimwe mu byo bagenzi be bari bananiranyweho.

Icyakora, umucamanza cyangwa abacamanza batemera icyemezo cyafashwe na bagenzi babo, bashobora kwandika igitekerezo cyabo bashyigikiraga, kikagaragara mu rubanza inyuma y’imikono y’abagize inteko. Icyo gitekerezo ntigisomwa mu ruhame mu rubanza.

Ingingo ya 146: Umushinga w’urubanza

Iyo ubwiganze bw’amajwi bubonetse, hahita handikwa umushinga w’urubanza ushyizweho umukono n’abacamanza baruciye harimo uwaganjwe mu majwi.

Iyo urubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe yandika umushinga warwo akawushyiraho umukono.

Uwo mushinga uhinduka urubanza nyarwo iyo umaze gusomerwa mu ruhame.

Icyiciro cya 2: Isomwa ry’urubanza

Ingingo ya 147: Isomwa ry’urubanza mu ruhame

Igihe cyose, urubanza rusomerwa mu ruhame, bitaba ibyo bigatuma urubanza ruta agaciro karwo.

Ica ry’urubanza risobanura itegeko ryakurikijwe n’ingingo zishingiye ku byabaye zagaragajwe mu rubanza.

Ica ry’urubanza rigomba gusobanura impamvu yatumye ikimenyetso cyaba cyaratanzwe kitemerwa n’agaciro riha ibimenyetso byose byatanzwe mu rubanza.

Ica ry’urubanza rigomba kwerekana amategeko yose yakurikijwe mu ikemura ry’urubanza.

Matolewo igomba kuba ifite umukono cyangwa imikono y’abacamanza baruciye n’uw’umwanditsi w’urukiko wari mu isomwa ryaryo.

Itariki y’icibwa ry’urubanza ni iy’isomwa ryarwo.

Ingingo ya 148: Isomwa ry’urubanza rwanditse

Urubanza rwose rugomba gusomwa n‘umucamanza cyangwa abacamanza baruciye bahari kandi rwanditse mu ngingo zarwo zose.

Icyakora, iyo umwe cyangwa bamwe mu bacamanza baciye urubanza kandi banashyize umukono ku mushinga w’urubanza batabonetse ku munsi w’isomwa ryarwo, ntibibuza ko rusomwa n’umwe cyangwa abacamanza bahari baruburanishije. Umwanditsi w’urukiko yandika ku rupapuro rw’isomwa ko urubanza rwasomwe umwe cyangwa bamwe mu baruciye badahari.

Ariko iyo uwo mucamanza adashobora kuboneka mu isomwa ry’urubanza kubera impamvu zijyanye n’uko atakiri umucamanza mu rukiko rwaciye urubanza, isomwa ryarwo rirahagarara hagasubukurwa iburanisha ry’urubanza, Perezida w’ urukiko agasimbuza umucamanza utakiri muri urwo rukiko.

Ingingo ya 149: Igihe urubanza rusomerwa

Urubanza rwose rugomba gusomwa rwanditse mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe. Iyo bitabaye ibyo abacamanza baruburanishije bashobora

kubihanirwa.

Gusoma urubanza bishobora no gukorwa ako kanya iburanisha rikirangira iyo umucamanza asanze ari ngombwa. Muri icyo gihe urubanza rushobora gusomwa rutanditse rwose.

Icyakora iyo gusoma urubanza bidashoboye gukorwa muri icyo gihe giteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ku mpamvu zumvikana, Perezida w’urukiko abikorera raporo yihariye akayishyikiriza urukiko rwo ku rwego rwisumbuye kandi bigashyirwa muri matolewo.

Iyo umwe mu baburanyi atigeze amenyeshwa umunsi w’isomwa ry’urubanza cyangwa se ngo abe yarahagarariwe, amenyeshwa n’umwanditsi w’urukiko cyangwa umuhesha warwo uko urubanza rwaciwe hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imenyesha ry’inyandiko z’urukiko.

Ingingo ya 150: Urubanza rutegeka ibizakorwa

Urubanza rwose ruciwe, ndetse n’iyo ari urutegura urundi gusa, rugategeka ko hari ibizakorwa mu rubanza ababuranyi bagomba kureba, ruvuga ahantu, umunsi n’isaha bizakorerwaho.

Ingingo ya 151: Ibyandikwa mu rubanza ruciwe

Urubanza ruciwe rwandikwamo ibi bikurikira:

1° izina ry’urukiko rwaruciye;

2° amazina n’umwirondoro by’ababuranyi, kuba arega cyangwa aregwa, aho batuye cyangwa aho bacumbitse;

3° ikiburanwa;

4° imiburanire y’ababuranyi;

5° impamvu z’amategeko n’imiterere y’urubanza urukiko rwashingiyeho ruca urubanza;

6° icyemezo cy’urukiko;

7° itariki n’ahantu urubanza rwaciriwe;

8° izina cyangwa amazina y’abacamanza baruciye;

9° ifasi y’urukiko rwaruciye;

10° iburanisha ry’urubanza mu ruhame cyangwa mu muhezo n’isomwa ryarwo mu ruhame.

Ingingo ya 152: Ibirego bisaba gusobanura cyangwa gukosora amakosa ari mu rubanza

Ibirego bisaba gusobanura cyangwa gukosora amakosa ari mu rubanza biregerwa urukiko rwaciye urwo rubanza bigasuzumwa n‘umucamanza waruciye. Iyo bidashobotse bishyikirizwa undi mucamanza.

Ingingo ya 153: Uburyo ibirego bisobanura cyangwa bikosora bitangwamo

Ibirego bivugwa mu ngingo ya 152 y’iri tegeko iyi bitangwa hakurikijwe uburyo busanzwe mu gutanga ibirego. Nta ngwate y’igarama ariko bitangirwa.

Ingingo ya 154: Iburanisha ku birego bikosora n’ibisobanura urubanza

Ibirego bisaba gukosora imyandikire y’icyo bibeshyeho cyangwa gusobanura urubanza rwaciwe mu buryo butumvikana cyangwa mu buryo bushobora kumvikana mu buryo bunyuranye biburanishwa mu muhezo ababuranyi batongeye kuvuguruzanya kandi nta gihinduwe ku byerekeranye n’uwatsinze urubanza, isobanurampamvu y’uko ibintu byagenze n’uko amategeko abiteganya byemejwe n’urukiko.

Urubanza rusobanura cyangwa rukosora urundi rwuzuza urubanza rwasabiwe gusobanurwa kandi ntirushobora kujuririrwa rwonyine bidakorewe rimwe n’urubanza rw’iremezo.

Igihe cy’ubujurire kuri izo manza zombi gitangira kubarwa uhereye ku munsi w’isomwa ry’urubanza rusobanura urundi.

INTERURO YA IV: INZIRA ZO KUJURIRA

UMUTWE WA MBERE: INZIRA ZO KUJURIRA ZISANZWE

Icyiciro cya mbere: Gusubirishamo urubanza

Ingingo ya 155: Gusubirishamo urubanza rwaciwe uregwa adahari

Gusubirishamo urubanza biba bigamije ko urubanza rwaciwe uregwa adahari rusubirwamo. Byemererwa gusa uregwa utaritabye urukiko.

Ingingo ya 156: Kwemera ko urubanza rusubirishwamo

Gusaba ko urubanza rusubirwamo byemerwa gusa iyo uregwa utaritabye mbere ashobora kugaragaza impamvu idasanzwe kandi ikomeye yamubujije kwitaba.

Urukiko rwaregewe ni rwo rugena mu bushishozi bwarwo agaciro ruha impamvu itanzwe yatumye umuburanyi atitaba.

Ibyo ari byo byose, ntabwo urubanza rwasabiwe gusubirwamo rwongera gusabirwa gusubirwamo indi nshuro.

Ingingo ya 157: Abemerewe gusubirishamo urubanza

Gusaba ko urubanza rusubirwamo bisabwa n’umuburanyi, umwunganira cyangwa se uwo yahaye urubanza. Bisabwa mu magambo cyangwa mu nyandiko, bikandikwa n’umwanditsi w’urukiko rwaciye urubanza rusabirwa gusubirwamo.

Isaba ry’uko urubanza rusubirwamo ryandikwamo impamvu zivunaguye zituma umuburanyi asubirishamo urubanza.

Umunsi wemerwaho ko urubanza rwasabiwe gusubirwamo ni uwo byavugiweho n’ubisaba mu biro by’ubwanditsi cyangwa uwo umwanditsi w’urukiko yaboneyeho ibaruwa ibisaba.

Gusaba ko urubanza rusubirwamo bishobora gukorwa kandi, nyir’ukubisaba abyanditse ku rupapuro ruriho icyemezo kimwishyuza, ku nyandikomvugo y’ifatira ry’ibintu no ku kindi cyemezo cyose kirangiza urubanza, ariko nyir’ukubisaba agomba mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) gushyikiriza ubwanditsi incamake y’ impamvu zimuteye gusubirishamo urubanza.

Umwanditsi w’urukiko umenyeshejwe ko urubanza rusabirwa gusubirwamo ahamagara uwareze mbere mu buryo no mu gihe byateganyijwe n’amategeko yerekeye guhamagara ababuranyi.

Ingingo ya 158: Ababuranyi mu isubirishwamo ry’urubanza

Iyo urubanza rusubirishijwemo, ababuranyi baguma kuba bamwe, urega agakomeza kuba urega n’uregwa agakomeza kuba uregwa.

Icyakora, iyo uwasubirishijemo urubanza yitabye wenyine, urukiko ruca urubanza rushingiye ku ngingo zaburanishijweho mu rubanza rwa mbere kimwe no ku ngingo z’uwasubirishijemo urubanza.

Iyo uwasubirishijemo urubanza atitabye, uwo baburana asaba ko hagumishwaho imikirize y’urubanza rwa mbere, ariko bitabangamiye ko yashobora no gusaba indishyi zihwanye n’ibyo yatakaje akurikirana urubanza.

Ingingo ya 159: Igihe cyo gusubirishamo urubanza

Uregwa waciriwe urubanza adahari agatsindwa ashobora gusaba ko urubanza rwe rusubirwamo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) amaze kurumenyeshwa we ubwe.

Igihe atari we ubwe wimenyesherejwe urubanza, ashobora gusaba ko rusubirwamo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe uwo wabimenyeshejwe yabimenyeye.

Iyo nta bimenyetso bigaragaza ko nyir’ubwite yamenyeshejwe urwo rubanza, ashobora gusaba ko rusubirwamo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15), iyo minsi ibarwa kuva umunsi yamenyeye ubwe ko hagize igikorwa cya mbere cyo kurangiza urubanza.

Nta na rimwe urukiko rwemera kwakira isubirishwamo ry’urubanza nyuma y’irangizwa ryarwo.

Ingingo ya 160: Inkurikizi z’urubanza rwasubirishijwemo

Gusubirishamo urubanza bituma ingingo zari zaciweho urubanza umuburanyi adahari zongera gusuzumwa mu mizi n’urukiko rwari rwaraciye urubanza.

Urubanza rwasubirishijwemo ruteshwa agaciro n’urubanza ruruhindura.

Ingingo ya 161: Ihagarikwa ry’irangiza ry’urubanza rwaciwe uregwa atitabye

Kurangiza urubanza rwaciwe uregwa atitabye biba bihagaze mu gihe cyateganyijwe gusubirishamo urubanza keretse iyo urukiko rwagennye ko ruzarangizwa by’agateganyo.

Gusubirishamo, mu buryo no mu bihe biteganyijwe n’amategeko, urubanza rwaciwe uregwa atitabye bihagarika irangiza ryarwo keretse iyo urukiko rwagennye ko ruzarangizwa by’agateganyo.

Icyiciro cya 2: Ubujurire

Ingingo ya 162: Umuburanyi ushobora kujurira

Umuntu wese wabaye umuburanyi mu rubanza ku rwego rwa mbere ashobora kurujuririra iyo abifitemo inyungu, keretse iyo amategeko abigena ukundi.

Icyakora, kujuririra imanza zibanziriza izindi bikorwa gusa iyo urubanza rw’iremezo rwaciwe kandi bigakorerwa rimwe. Muri icyo gihe, igihe cyo kujuririra urubanza rubanziriza urundi gitangira kubarwa kuva ku munsi urubanza w’iremezo rwamenyesherejweho umuburanyi.

Ingingo ya 163: Igihe cyo kujurira

Igihe ntarengwa cyo kujurira ni ukwezi kumwe (1). Icyo gihe gitangira kubarwa, ku manza zaciwe ababuranyi bombi bahari cyangwa ku manza ababuranyi bamenyeshejwe umunsi w’isoma ntibitabe, kuva ku munsi zasomeweho.

Naho ku manza zaciwe umuburanyi adahari kandi ataramenyeshejwe umunsi w’isomwa ry’urubanza, icyo gihe gitangira kubarwa kuva umunsi yazimenyesherejwe ahawe urwandiko rw’imenyesha ubwe, cyangwa, rushyikirijwe, iwe mu rugo cyangwa mu icumbi rye, umuntu uhaba ufite nibura imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko.

Iyo uregwa adafite aho atuye cyangwa aho acumbitse hazwi amenyeshwa imikirize y’urubanza hakoreshejwe uburyo bw’ imenyesharuhame buteganyijwe n’ingingo ya 40 y’iri tegeko. Umunsi wa mbere w’iryo menyesharuhame ni wo ntangiriro yo kubara igihe cyo kujurira.

Ingingo ya 164: Uburyo bwo kujurira

Hajurira umuburanyi, umuburanira cyangwa uwo yahaye urubanza abivuze mu magambo cyangwa abyanditse, akihitiramo kubinyuza ku mwanditsi cyangwa Perezida w’urukiko ajuririye cyangwa se b’urukiko rwamuciriye urubanza ajuririra. Umwanditsi w’urukiko wakiriye ubujurire bukozwe mu mvugo abikorera inyandiko.

Itariki y’ijurira ni umunsi umwanditsi cyangwa Perezida w’urukiko yakiriye ubujurire.

Umwanditsi w’urukiko rwaciye urubanza rujuririrwa umenyeshejwe ko umuburanyi ajuriye, abimenyesha mu gihe kitarenze icyumweru kimwe (1) umwanditsi w’urukiko rujuririrwa kandi akamwoherereza dosiye yose.

Iyo ubujurire bushyikirijwe umwanditsi w’urukiko rujuririwe, ahita ako kanya, amenyesha urukiko rwaciye urubanza arusaba kumwoherereza dosiye y’urubanza.

Ingingo ya 165: Ibigomba kuba biri mu nyandiko y’ubujurire

Ubujurire bugomba kuba burimo umwirondoro w’ujurira, uw’uregwa mu bujurire, kugaragaza urubanza rujuririwe n’urukiko rwaruciye, kugaragaza urukiko rujuririwe ndetse byaba ari ngombwa, n’ibikorwa byakozwe mu iburanisha byafasha mu kugena ikijuririrwa n’impamvu y’ijurira.

Inyandiko y’ubujurire ishyikirizwa ubwanditsi bw’urukiko n’umuburanyi ayijyaniye ubwe, Avoka we, akayohereza mu nyandiko ishinganye yandikiwe Umwanditsi Mukuru w’urwo rukiko cyangwa akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga. Iyo ikirego cyakiriwe, byandikwa mu gitabo cyabigenewe. Uwakoze ubujurire ahabwa icyemezo cy’uko bwakiriwe.

Ujurira kandi agomba gushyikiriza umwanditsi w’urukiko rwajuririwe cyangwa intumwa yarwo ibya ngombwa byose kugira ngo atumize uregwa mu rukiko rujuririrwa.

Ingingo ya 166: Kutakirwa k’ubujurire

Umwanditsi w’urukiko ntashobora kwakira ubujurire ngo bwandikwe mu gitabo cyabugenewe mu gihe:

1° asanga nta ngwate y’amagarama yatanzwe;

2° ubujurire bwakererewe hakurikijwe       ibiteganywa n’amategeko;

3° hajuririwe icyemezo cyangwa urubanza      bitagishoboye kujuririrwa.

Ingingo ya 167: Ubujurire bwuririye ku bundi

Uregwa mu rukiko rujuririrwa ashobora na we kujurira yuririye ku bujurire bw’urega mbere y’iburanisha cyangwa mu iburanisha, n’aho yaba yaramenyeshejwe urubanza rwe ntagaragaze ko hari icyo arukemangaho.

Ubujurire bwuririye ku bundi bukorwa n’uwarezwe mu bujurire bwerekeye ku wajuriye cyangwa ku bandi barezwe mu bujurire. Ntabwo bushingira gusa kugusaba indishyi.

Ubujurire bwuririye ku bundi ntibushobora kwakirwa mu gihe ubujurire bw’ibanze butakiriwe cyangwa bwasibwe. Bwakirwa gusa iyo budatandukanye n’ikirego cyashyikirijwe urukiko.

Ubujurire bwuririye ku bundi ntibutangirwa ingwate y’amagarama.

Ingingo ya 168: Ibuzwa ry’ibirego bishya ku rwego rw’ubujurire

Ku rwego rw’ubujurire ntihashobora kuregerwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu rukiko rw’ubujurire.

Icyakora, ababuranyi bashobora kwaka inyungu, ibyishyuwe ku bukodeshe n’ibindi bintu by’inyongera byabonetse kuva aho urubanza rwaciriwe, n’indishyi z’akababaro z’igihombo umuburanyi yagize kuva urubanza ruciwe.

Ntibibujijwe ariko mu rwego rw’ubujurire gutanga ingingo nshya zo kuburana cyangwa ibimenyetso bishya bitaburanishijwe mu rwego rwa mbere.

Ingingo ya 169: Inkurikizi yo gusubiza ikibazo uko cyari kimeze mbere

Ubujurire butuma ikibazo gisubira uko cyari kimeze mbere y’uko gicibwaho urubanza rujuririrwa, ariko ku ngingo zajuririwe gusa.

Ingingo ya 170: Ingaruka yo kuburanisha mu bujurire mu mbibi z’icyajuririwe

Urukiko rwajuririwe ruburanisha gusa ubujurire mu mbibi z’icyajuririwe. Rufata icyemezo ku ngingo zatumye uwatanze ubujurire ajurira cyangwa uwabwuririyeho na we akajurira.

Ingingo ya 171: Guhindura icyemezo cyajuririwe

Urukiko rwajuririwe iyo ruhinduye icyemezo cyajuririwe, ruburanisha urwo rubanza mu mizi yarwo keretse iyo ruruhinduye ku mpamvu y’uko rwaregewe mu buryo budakurikije amategeko cyangwa ku mpamvu y’iburabubasha.

Ingingo ya 172: Kutaburanisha bundi bushya urubanza

Urukiko rutesheje agaciro urubanza rwajuririwe ntiruruburanisha bundi bushya mu mizi yarwo. Ababuranyi bashobora ariko kongera kuregera bundi bushya urukiko rwo ku rwego rwa mbere mu gihe bishoboka gukosora amakosa aba yakozwe.

Ingingo ya 173: Ihagarikwa ry’irangiza ry’urubanza kubera ubujurire

Irangizwa ry’urubanza riba rihagaritswe mu gihe cyo kujurira cyateganyijwe n’amategeko, keretse iyo irangizwa ry’agateganyo ryategetswe n’urwo rubanza.

Kujuririra urubanza iyo bikozwe bihagarika irangizwa ryarwo, keretse iyo urwo rubanza rwategetse irangizwa ry’agateganyo cyangwa rikaba ryarategetswe n’urukiko rw’ubujurire, mbere yo kurukemura.

Ingingo ya 174: Andi mategeko akurikizwa imbere y’inkiko z’ubujurire

Usibye ibiteganyijwe ukundi n’iki cyiciro, izindi ngingo z’amategeko zikurikizwa imbere y’inkiko ziburanisha mu rwego rwa mbere zinakurikizwa no mu nkiko ziburanisha mu rwego rw’ubujurire.

UMUTWE WA II: INZIRA ZO KUJURIRA ZIDASANZWE

Icyiciro cya mbere: Gutambamira urubanza rw’abandi

Ingingo ya 175: Gutambamira urubanza rw’abandi

Gutambamira urubanza rw’abandi, ni ugushaka ko ruvanwaho cyangwa ruhindurwa bisabwe n’umuntu utararuburanye. Gutambamira urubanza bireba gusa, bitewe n’uwabisabye, ingingo zasuzumwe anenga, kugira ngo hasuzumwe bundi bushya uko byagenze n’uko amategeko abiteganya.

Ingingo ya 176: Abemerewe gutambamira urubanza rw’abandi

Umuntu wese utareze cyangwa ngo aregwe mu rubanza ariko afite inyungu, iyo ari yo yose muri rwo, ashobora gutambamira urwo rubanza rumurenganya ngo rusubirwemo iyo, ari we cyangwa ari n’abo ahagarariye nta warutumiwemo.

Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba uwashakanye n’umuburanyi cyangwa abana babo mu gihe ikiburanywa ari umutungo w’umuryango.

Ingingo ya 177: Itambamirwa ry’urubanza rw’abandi rusangiwe n’ababuranyi benshi

Iyo urubanza rutambamirwa rusangiwe n’ababuranyi benshi, itambamirarubanza ryakirwa gusa iyo bose barutumiwemo.

Ingingo ya 178: Urubanza rutambamirwa

Urubanza rwose rushobora gutambamirwa keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Ingingo ya 179: Igihe cyo gutambamira urubanza rw’abandi

Igihe cyo gutambamira urubanza utaburanye ni amezi abiri (2) uhereye igihe utanze ikirego yabimenyesherejweho. Na none, iyo hari ikimenyetso icyo ari cyo cyose kigaragaza ko yarumenye, igihe cyo kurutambamira ni amezi abiri (2) abarwa uhereye umunsi ikimenyetso kigaragaza ko utanze ikirego yarumenyeyeho.

Ingingo ya 180: Uburyo gutambamira urubanza rw’abandi bikorwamo

Ikirego cy’iremezo kigamije gutambamira urubanza kiregerwa mu rukiko rwaciye urwo rubanza rusabirwa gusubirwamo.

Iyo gutambamira urubanza bikozwe mu rwego rw’ubujurire, icyo kirego gifatwa nk’aho gitanzwe mu rwego rw’ubujurire.

Urubanza rutambama rushamikiye ku rundi rubanza rukiburanwa mu rukiko ntirugomba gutangirwa igarama, umuntu apfa kubisaba urwo rukiko iyo rureshya cyangwa rusumbye urwaciye rwa rundi rukemangwa. Iyo rutareshya na rwo cyangwa rutarusumbye, ushaka gutambamira urubanza atahamagawemo ngo rusubirwemo, agomba kubitangira igarama mu rukiko rwaruciye.

Gutambamira urubanza rwaciwe ntibihagarika irangiza ryarwo, keretse iyo rihagaritswe n’urukiko rwaregewe, bisabwe n’umuburanyi.

Ingingo ya 181: Iburanishwa ry’urubanza rutambamirwa

Urukiko rushyikirijwe urubanza rutambamirwa rushobora, rukurikije uko ibintu bimeze, gukomeza iburanisha cyangwa kuba rurihagaritse.

Ingingo ya 182: Inkurikizi z’urubanza rwemera ko itambama rifite ishingiro

Urubanza rwemera ko itambama rifite ishingiro rusubira ku rubanza rwatambamiwe cyangwa rukaruhindura ku ngingo zibangamiye uwarutambamiye zonyine, keretse iyo irangizwa ry’urubanza rwatambamiwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’urubanza rwagize icyo ruhindura bibangamiranye.

Iyo ingingo zibangamiye uwatambamiye urubanza ari zo ziteshejwe agaciro, urubanza rwa mbere rugumana agaciro karwo hagati y’abaruburanye no ku ngingo zateshejwe agaciro.

Icyakora, ibyemejwe mu rubanza rw’itambama bigira agaciro ku baburanyi bose baruhamagawemo kabone n’iyo baba bataritabye.

Ingingo ya 183: Inzira zo kujurira ku rubanza ruciwe n’urukiko habaye itambamirarubanza

Urubanza ruciwe n’urukiko habaye itambamirarubanza rushobora kujuririrwa hakoreshejwe inzira zimwe nk’izikoreshwa mu kujuririra izindi manza.

Icyiciro cya 2: Gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Ingingo ya 184: Gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ni ugushaka ko urubanza rwaciwe burundu ruvanwaho hakongera gusuzumwa bundi bushya uko ibintu byagenze n’uko amategeko abiteganya.

Ingingo ya 185: Abemerewe gusaba gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Gusaba gusubirishamo urubanza ingingo nshya byemererwa gusa abantu babaye ababuranyi cyangwa bahagarariwe mu rubanza rusabirwa gusubirwamo.

Ingingo ya 186: Impamvu zituma habaho gusubirishamo urubanza ingingo nshya   Urubanza rushobora gusubirishwamo ingingo nshya kubera imwe muri izi impamvu:

1° habayemo uburiganya bwagize ingaruka ku mikirize y’urubanza, kandi bukaba butarigeze bumenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;

2° baciye urubanza bashingiye ku mpapuro, ku buhamya cyangwa indahiro byaje kugaragara cyangwa kwemezwa n’urukiko ko ari ibihimbano nyuma y’icibwa ry’urwo rubanza;

3° kuva aho urubanza ruciriwe habonetse ibimenyetso bya kamarampaka bigaragaza neza akarengane katewe n’urubanza rusabirwa gusubirwamo; icyo kimenyetso cyaba kiri mu nyandiko zatanzwe mu rubanza ariko urukiko ntirukibone cyangwa cyaragaragajwe nyuma;

4° urubanza rushingiye ku rubanza rw’inshinjabyaha rwaje gukurwaho nyuma;

5° urubanza rushingiye ku byakozwe mu iburanisha bikozwe mu izina ry’umuntu utarigeze atanga ubwo bubasha mu buryo ubwo ari bwo bwose, cyangwa ngo yemere cyangwa yemeze ibyakozwe;

6° mu icibwa ry’urubanza hakozwe amakosa akabije yo kwitiranya uko ibintu byagenze cyangwa hashingiwe ku itegeko ritariho.

Ingingo ya 187: Igihe cyo gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Igihe ntarengwa cyo kuregera gusubirishamo urubanza ingingo nshya rwaciwe burundu ni amezi abiri (2) kuva igihe impamvu ituma urwo rubanza rusabirwa gusubirwamo yabonekeye.

Icyo gihe ntikibarwa ku bantu badafite ububasha bwo kwirengera mu gihe cyose baba batarabubona.

Iyo umuburanyi wari ufite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza ingingo nshya apfuye, mbere y’igihe cyateganyijwe mu kurusubirishamo, icyo gihe cyari gisanzwe cyongererwaho igihe cy’amezi cumi n’abiri (12) ku bagomba kumuzungura.

Ingingo ya 188: Itangwa ry’ikirego kigamije gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Ikirego kigamije gusubirishamo urubanza ingingo nshya cyubahiriza imihango y’itangwa ry’igarama.

Gitangwa mu nzira zimwe nk’izubahirizwa mu gutanga ibindi birego by’ibanze.

Iyo gitanzwe mu bujurire gifatwa nk’ikirego cyo mu rwego rwo mu bujurire.

Ingingo ya 189: Urukiko ruburanisha ikirego gisaba gusubirishamo urubanza ingingo nshya   Ikirego cy’iremezo cyo gusaba ko urubanza rwaciwe burundu rusubirishwamo ingingo nshya kijyanwa mu rukiko rwaciye urwo rubanza ariko rugizwe n’undi cyangwa abandi bacamanza bataruburanishije.

Iyo gishamikiye ku rubanza ruri mu rukiko rutaciye urubanza rusabirwa gusubirishwamo ingingo nshya, abacamanza batandukanya izo manza zombi, bakohereza mu rukiko rubifitiye ububasha bashingiye ku gika cya mbere cy’iyi ngingo kugira ngo rukemure icyo kibazo mu ngingo z’ikiburanwa, keretse hagize izindi mpamvu zituma baba baretse guca urubanza cyangwa zibatera kutita kuri icyo kibazo cy’ingobotsi bagakiza urubanza rw’ikirego cya mbere.

Ingingo ya 190:   Irangizwa ry’urubanza mu gihe cyo gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ntabwo birubuza kurangizwa, keretse iyo iryo rangizwa ryahagaritswe bitangiwe impamvu n’urukiko rwaregewe gusubirishamo urubanza ingingo nshya.

Ingingo ya 191: Kwakira gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Iyo ikirego gisabira urubanza rwaciwe burundu gusubirishwamo ingingo nshya cyakiriiwe, urubanza ruta agaciro, urukiko rwaregewe rugaca urubanza rw’icyaregewe mu ngingo zarwo zose.

Iyo isubirwamo ryemewe ku ngingo imwe mu rubanza, iyo ngingo ni yo yonyine ivanwaho, keretse iyo izindi ari yo zishingiyeho.

Iyo gusubiramo urubanza bitemewe, urubanza ruciwe rugomba gutegeka ko urubanza rwa mbere rugomba kurangizwa nk’uko rwaciwe nta gihindutseho na busa.

Ingingo ya 192: Kutakira urubanza rusubirishwamo ingingo nshya

Ikirego gisabira urubanza rwaciwe burundu gusubirishwamo ingingo nshya ntabwo cyakirwa, iyo cyerekeye urubanza rwabisabiwe mbere. Nticyakirwa kandi iyo cyerekeye urubanza rwanze kucyemera cyangwa urwaciwe nyuma y’uko gusaba ko urubanza rusubirwamo kubera ingingo nshya byemerwa.

Ingingo ya 193: Ukutajuririrwa kw’icyemezo gifashwe mu gusubirishamo urubanza ingingo nshya

Icyemezo gifashwe mu gusubirishamo urubanza ingingo nshya nticyemera inzira z’ubujurire izo arizo zose.

INTERURO YA V: UBURYO BWO GUSHINGANA N’UBWO KURANGIZA IMANZA

UMUTWE WA MBERE: IRANGIZA RY’IMANZA N’INYANDIKO

Icyiciro cya mbere: Ingingo rusange

Ingingo ya 194: Ingwate ku bintu byimukanwa n’ibitimukanwa

Ibintu byimukanwa n’ibitimukanwa by’urimo umwenda ni ingwate rusange y’abo abereyemo umwenda, haseguriwe uburenganzira bamwe baba bafite bwo kwishyurwa mbere y’abandi n’ubushingiye ku bugwate.

Ingingo ya 195: Impamvu y’irangiza ry’imanza cyangwa inyandiko

Irangiza ry’imanza n’iry’inyandiko rigamije guha uwatsinze ibintu afitiye uburenganzira bwo guhabwa, akabibona ubwabyo cyangwa akabona ingurane.

Ingingo ya 196: Irangiza ry’urubanza cyangwa inyandiko rikorwa ku bushake

Irangiza ry’urubanza rikorwa ku bushake iyo urimo umwenda awishyuye atagombye kubihatirwa. Bitabaye bityo, ategekwa kwishyura ku gahato hakurikijwe uburyo amategeko yabiteganyije kandi abayobozi bireba bakabigiramo uruhare.

Ingingo ya 197: Irangiza ry’urubanza cyangwa inyandiko rikozwe ku gahato

Irangiza ry’urubanza rikozwe ku gahato uko ryakorwa kose ntirishobora kuba ridashingiye ku nyandikompesha yanditswe kandi yatanzwe bikurikije amategeko, bikagirwamo uruhare n’abayobozi bateganywa n’itegeko kandi batabajwe mu nyandikompuruza.

Ingingo ya 198: Inyandikompesha

Inyandikompesha ni imanza zaciwe n’inkiko, ibyemezo by’abacamanza, imanza z’inkiko nkemurampaka, inyandikomvaho zirimo ingingo zemerera uberewemo umwenda kugurisha icyagwatirijwe bitagombye urubanza, inyandiko z’amasezerano yerekeranye n’amasoko ya Leta, inyandikomvaho n’imanza z’inkiko zo mu mahanga abacamanza bo mu Rwanda babifitiye ububasha bemeye ko ziharangirizwa.

Inyandiko zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntizishobora kurangizwa ku gahato keretse ziriho inyandikompuruza yashyizweho kandi yasinywe n’umwanditsi w’urukiko, umucamanza cyangwa undi mukozi ubifitiye ububasha, bishingiye ku butumwa rusange bahawe n’ubutegetsi nyubahirizategeko.

Ingingo ya 199: Inyandikompuruza

Inyandikompuruza ijya kuri za matolewo z’imanza, ku byemezo by’inkiko, ku nzandiko z’inkiko n’inyandiko zindi zishobora kurangizwa zitagombye urubanza iba iteye itya:

«Repubulika y’u Rwanda, mu izina ry`abaturage ………………………………»

Isozwa kuri ubu buryo:…………………………….

ku bw’izo mpamvu, Repubulika y’u Rwanda iramenyesha kandi itegetse Abahesha b’inkiko bose, iyo babisabwe, kurangiza :

– uru rubanza – iki cyemezo – iyi nyandikomvaho irangizwa nta rubanza

– iyi nyandiko y’amasezerano yerekeranye n’amasoko ya Leta – iyi nyandikomvaho yakorewe mu mahanga

– uru rubanza rwaciriwe mu mahanga – uru rubanza rw’urukiko nkemurampaka.

Irasaba kandi abashinjacyaha babisabwe korohereza Abahesha b`inkiko mu kurangiza uwo murimo. Iranasaba abashinzwe umutekano bose gutera inkunga abo bahesha b`inkiko iyo babibasabye».

«Hubahirijwe: – urubanza ……. – icyemezo……. – inyandikomvaho irangizwa nta rubanza….

– inyandiko z’ amasezerano yagiranywe na   Leta……. – inyandikomvaho yakorewe mu mahanga….. – urubanza rwaciriwe mu mahanga…… – urubanza rw’urukiko nkemurampaka……   Byashyizweho umukono na ………………….»

Mu gihe cyo gushyira inyandikompuruza kuri matolewo cyangwa ku zindi nyandiko n’ibyemezo hasibwa ibitari ngombwa.

Ingingo ya 200: Ubufasha bw’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano

Abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano biyambajwe mu buryo bukurikije amategeko, borohereza Abahesha b’inkiko kurangiza imanza n’inyandiko biriho inyandikompuruza.

Ingingo ya 201: Abashinzwe kurangiza imanza, ibyemezo n’inyandiko ziriho inyandikompuruza

Abashinzwe kurangiza imanza, ibyemezo n’inyandiko ziriho inyandikompuruza ni aba bakurikira:

1° Abahesha b’inkiko b’umwuga bashyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze;

2° Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakurikira:

 1. Umuyobozi wa gereza; b. Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere;
 2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘Umurenge;
 3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;
 4. umukozi wa Minisiteri ifite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry‘imanza;
 5. abungirije abayobozi b’ibiro by’ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage;
 6. abandi babihererwa ububasha n’amategeko.

Ingingo ya 202: Igihe imanza, ibyemezo cyangwa inyandiko ziriho inyandikompuruza birangizwa

Imanza, ibyemezo n’inyandiko ziriho inyandikompuruza birangizwa mu gihe kitarengeje amezi atatu (3) kuva bisabwe n’uwatsinze urubanza cyangwa ufite icyemezo bitagishoboye kujuririrwa, cyangwa kuva bashyikirijwe inyandiko iriho inyandikompuruza.

Kutubahiriza igihe giteganyijwe mu gika kibanziriza cya mbere cy’iyi ngingo bihanishwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000), bitabujije uwabikoze kuba yacibwa indishyi z’akababaro zikwiye umuburanyi warenganyijwe n’iryo kosa n’ibindi bihano biteganywa n’amategeko.

Icyiciro cya 2: Irangiza ku neza cyangwa ku gahato ry’ibyemezo by’inkiko cyangwa inyandiko

Ingingo ya 203: Uburyo irangiza ry’ibyemezo by’inkiko cyangwa inyandiko rikorwa Irangiza ry’ibyemezo by’inkiko cyangwa inyandiko rigomba gukorwa mu buryo no mu gihe cyategetswe n’ibyemezo byazo.

Ingingo ya 204: Kurangiririza mu Rwanda imanza n‘inyandikomvaho byo mu mahanga

Uretse mu gihe haba hari amasezerano mpuzamahanga abivuga ukundi, imanza zaciwe n’inkiko zo mu mahanga n’inyandikomvaho zo mu mahanga zakozwe n’ababigenewe ntizishobora kurangizwa mu Rwanda zitabyemerewe n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 205: Kurangiriza mu Rwanda ibyemezo by’inkiko n’inyandiko byahakorewe

Imanza zaciriwe mu Rwanda n’inyandiko zahakorewe zivugwa mu ngingo ya 198 y’iri tegeko zishobora kurangirizwa mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda yose, n’ubwo irangiza ryazo ritabera mu ifasi y’urukiko rwaciye izo manza cyangwa mu Karere izo nyandiko zakorewemo cyangwa zandikiwemo.

Ingingo ya 206: Imanza zivanaho ifatira, zitegeka gusiba icyanditswe mu bitabo byabugenewe cyangwa kwishyura

Imanza zivanaho ifatira, zitegeka gusiba icyanditswe mu bitabo byabugenewe, kwishyura cyangwa ikindi kintu kigomba gukorwa n’utari mu rubanza cyangwa kigomba kumukorwaho ntizirangizwa n’abandi bantu batari mu rubanza cyangwa ngo zigire icyo zibatwara hatabonetse matolewo nyakuri yazo n’inyandiko izimenyesha nyir’ubwite.

Ingingo ya 207: Ifatira ry’ibintu byimukanwa n’ibitimukanwa

Nta bintu byimukanwa cyangwa bitimukanwa bishobora gufatirwa burundu hatabonetse inyandikompesha n’umwenda uzwi umubare nyakuri kandi ugeze igihe cyo kwishyurwa.

Iyo umwenda ugomba kwishyurwa utari amafaranga, nyuma y’ifatira, ntabwo uwurimo akurikiranwa uwo mwenda utaramara guhabwa agaciro.

Ingingo ya 208: Impaka zishingiye ku irangiza ry’ibyemezo by’inkiko

Impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza ryaba riri gukorwa cyangwa ryararangiye zikemurwa n’urukiko rwaruciye bwa nyuma cyangwa urwemeje ko urubanza rwo mu mahanga rurangirizwa mu Rwanda mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) guhera igihe urukiko rwakiriye ikirego.

Bene izo manza ntizijuririrwa.

Ingingo ya 209: Urugomo rukorewe ushinzwe kurangiza icyemezo cy’urukiko

Ushinzwe kurangiza icyemezo cy’urukiko ugiriwe urugomo, urwo ari rwo rwose, akora umurimo ashinzwe, yandika inyandikomvugo y’urwo rugomo akorewe, dosiye akayishyikiriza ubugenzacyaha.

Icyiciro cya 3: Irangiza ry’urubanza ry’agateganyo

Ingingo ya 210: Igihe irangizwa ry’urubanza ry’agateganyo ribujijwe

Irangizwa ry’urubanza ry’agateganyo ribujijwe:

1° mu byerekeye amafaranga yose y’ibyakozwe mu rubanza;

2° mu byerekeye imimerere y’abantu;

3° mu byerekeye ibintu bitimukanwa, iyo ari byo biburanwa;

4° mu byerekeye ibindi bintu n’ibihe byateganyijwe n’itegeko.

Ingingo ya 211: Igihe irangiza ry’urubanza ry’agateganyo ari itegeko

Irangiza ry’agateganyo rishobora gukorwa n’iyo ryaba ritategetswe n’urukiko, ku byemezo by’abacamanza bigomba kurangizwa by’agateganyo ubwabyo, cyane cyane:

1° ibyemezo ku birego byihuta;

2° ibirego by’agateganyo bitanzwe n’umwe mu baburanyi;

3° ibirego bisaba indezo no kurera abana mu gihe cy’urubanza rw’ubutane;

4° imanza zemeza igihombo;

5° ibyemezo by’urukiko bitegeka ko hafatwa ibyemezo by’agateganyo mu gihe cy’iburanisha.

Ingingo ya 212: Igihe irangiza ry’urubanza ry’agateganyo ritangwa ntawurisabye

Irangizwa ry’agateganyo ryemezwa n’urukiko rubyibwirije ndetse nta ngwate, iyo:

1° ikimenyetso cy’ikiburanwa ari inyandikomvaho;

2° ikiburanwa ari umwenda wemewe mu rubanza n’uregwa.

Ingingo ya 213: Igihe irangiza ry’urubanza ry’agateganyo ritangwa ari uko risabwe n’umwe mu baburanyi

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 210, iya 211 n’iya 212 z’iri tegeko, irangiza ry’urubanza ry’agateganyo rishobora gutegekwa gusa, bisabwe n’umwe mu baburanyi, ku bintu byose byatsindiwe cyangwa ku gice cyabyo, iyo basanga iryo rangiza ry’urubanza ritabaye bishobora kwangiriza ku buryo budasubirwaho umuburanyi usabye ko urubanza rurangizwa by’agateganyo. Urubanza rutegeka irangiza ry’agateganyo rugomba kugaragaza igihombo kidasubirwaho uwarisabye yagira aramutse atabyemerewe.

Iyo urukiko rwemeje irangiza ry’urubanza ry’agateganyo rivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, rushobora gutegeka umuburanyi usabye ko rurangizwa by’agateganyo, gutanga ingwate ihagije kugira ngo ihwane n’ibisubizwa n’indishyi. Ingwate yatanzwe n’uwasabye irangiza ry’urubanza ry’agateganyo, isubizwa nyirayo igihe nyir’ukwishyuzwa atanze iye.

Urukiko, rukurikije uko umuburanyi abyifuza, rwemeza uko ingwate ingana n’uko imeze, ishobora kuba nk’iy’umwishingira, iy`amafaranga cyangwa impapuro zivunjwa amafaranga.

Ingingo ya 214: Guhagarika irangizarubanza by’agateganyo mu rukiko rwajuririwe

Uwishyuzwa ashobora guhagarikisha irangizarubanza ry’agateganyo mu rukiko rwajuririwe mu nzira zikurikira:

1° gusaba ko irangizwa ry’urubanza by’agateganyo rihagarikwa kuko ryatanzwe mu nzira zinyuranyije n’amategeko;

2° gusaba ko ashinganisha amafaranga cyangwa impapuro zivunjwa amafaranga bihagije kugira ngo bibe ingwate y’ibyo yatsindiwe;

3° gusaba ko irangizarubanza ry’agateganyo rikorwa ku gice kimwe cy’amafaranga yagenwe mu rubanza aho kuba ku rubanza rwose iyo irangizarubanza ry’agateganyo ryateganyijwe ku rubanza rwose ridafite ishingiro.

Umucamanza uburanisha bene ibyo birego bisaba guhagarika irangizarubanza ry’agateganyo abikora yubahiriza imihango ijyanye n’iburanisha ry’ibirego byihutirwa.

Umucamanza afata icyemezo nyuma y’amasaha mirongo ine n’umunani (48) iburanisha risojwe.

Ikirego gisaba guhagarika irangizarubanza ry’agateganyo gitanzwe mu bujurire gifatwa nk’urubanza ruri mu rwego rw’ubujurire kidashobora kujuririrwa.

Umucamanza usuzuma ikirego gisaba ihagarika ry’irangizarubanza ry’agateganyo ntiyakwanga kugisuzuma yitwaje ko abona ko ubujurire bw’iremezo bwakererewe.

Ingingo ya 215: Ibitswa ry’ingwate

Ingwate zivugwa mu ngingo ya 213 na 214 z’iri tegeko, zibitswa kuri konti y`ingwate yabigenewe iri muri Banki Nkuru y’Igihugu cyangwa kuri konti y`iyo Banki iri mu zindi banki, iryo bikwa rigakurikiza uburyo bwateganyijwe mu rubanza.

Icyiciro cya 4: Igihano gihatira kurangiza urubanza

Ingingo ya 216: Igihano cyo kwishyura amafaranga y’ ubukererwe

Abisabwe n’umwe mu baburanyi, mu gihe cy’iburanisha ry’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n‘iz’umurimo, umucamanza ashobora, guteganya igihano cyo gutanga amafaranga y’ubukererwe abazwe buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi cyangwa buri mwaka k’uwo baburana mu gihe azaba atubahirije imikirize y’urubanza rw’iremezo, bitabujije ko yacibwa indishyi z’akababaro mu gihe bibaye ngombwa.

Amafaranga y’ubukererwe ateganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo atangira kubarwa uhereye ku munsi ukurikira uwo urubanza ruba rutagishoboye kongera kujuririrwa.

Ingingo ya 217: Kwakira ikirego gisaba igihano gihatira kurangiza urubanza

Ikirego gisaba icyo gihano kirakirwa n’ubwo cyaba gitanzwe bwa mbere mu gusubirishamo urubanza cyangwa mu rwego rw’ubujurire.

Ingingo ya 218: Kwemeza umubare w’amafaranga y’igihano gihatira kurangiza urubanza

Umucamanza ashobora kwemeza ko igihano gihatira kurangiza urubanza ari umubare mbumbe w’amafaranga cyangwa se ko ari umubare w’amafaranga azajya atangwa nihashira igihe agennye.

Umucamanza ashobora kandi no kwemeza umubare ntarengwa w’amafaranga y’igihano gihatira kurangiza urubanza.

Ingingo ya 219: Kugena igihe igihano gihatira kurangiza urubanza kizaba gihagaritswe

Abisabwe n’uwahawe igihano gihatira kurangiza urubanza, umucamanza utanze igihano gihatira kurangiza urubanza ashobora kugenera uwabimusabye igihe icyo gihano kizaba kiretse kubahirizwa.

Ingingo ya 220: Kuvanaho cyangwa guhagarika by’agateganyo igihano gihatira kurangiza urubanza

Bisabwe n’uwahawe igihano gihatira kurangiza urubanza, urukiko rushobora, ruregewe mu buryo bw’ibirego byihutirwa, kukivanaho, kugihagarika by’agateganyo mu gihe rugennye cyangwa kukigabanya, iyo uwagihawe atagishoboye burundu cyangwa se mu gihe iki n’iki kubahiriza imikirize y’urubanza rw’ibanze, atagishoboye kuyubahiriza yose cyangwa igice cyayo.

Urukiko ntirushobora kuvanaho cyangwa kugabanya igihano cyo kurangiza urubanza igihe bisabwe cyararangije kubahirizwa.

Ingingo ya 221: Kubuza irangiza ry’igihano gihatira kurangiza urubanza

Igihano gihatira kurangiza urubanza ntigishobora kubahirizwa mu gihe uwagihawe ari mu gihombo.

Ibihano bitangwa mbere y’icibwa ry’urubanza rwemeza igihombo ntibibarwa mu gihombo.

Ingingo ya 222: Ihagarikwa ry’igihano cy’amafaranga gihatira kurangiza urubanza

Igihano gihatira kurangiza urubanza cy’amafaranga atangwa mu gihe kigenwe gihagarara iyo uwagihawe apfuye, ariko ibihano bihatira kurangiza urubanza byarangiye mbere y’uko apfa bigumana agaciro kabyo. Abamuzungura n’abandi bafite uburenganzira ku mutungo we bubahiriza icyo gihano gusa iyo byemejwe n’urukiko rwari rwarabitegetse. Urwo rukiko rushobora guhindura umubare w’amafaranga n’uburyo bwo kuyatanga.

Bisabwe n’abazungura be n’abafite ububasha ku mutungo we, ibihano bihatira kurangiza urubanza bishobora kuvanwaho cyangwa kugabanywa n’urukiko rwabitanze, ku buryo bw’agateganyo, cyangwa burundu, byanashoboka ndetse guhera umunsi uwabihawe yapfiriyeho.

UMUTWE WA II: IFATIRA RY’IBYIMUKANWA

Icyiciro cya mbere: Ifatira ry’agateganyo

Akiciro ka mbere: Ifatira ry’agateganyo rya rusange

Ingingo ya 223: Ifatira ry’agateganyo rishingiye cyangwa ridashingiye ku inyandikompesha

Umuntu uberewemo umwenda n’iyo atagira inyandikompesha cyangwa icyemezo gihatira uwumubereyemo kumwishyura ariko afite icyemezo cya Perezida w’Urukiko rw’Ibanze, ashobora gushingana ibintu byimukanwa by’umubereyemo umwenda.

Ingingo ya 224: Icyemezo cyo gufatira by‘agateganyo

Icyemezo cyo gufatira by’agateganyo gitangwa na Perezida w’urukiko iyo hari impamvu zikomeye zatera gutinya ko urimo umwenda yarigisa cyangwa akonona ibintu bye byimukanwa cyangwa yizera ko ari bwo buryo bwiza bwo kwemeza nyir’umwenda kwishyura.

Ifatira ry’agateganyo rita agaciro iyo ridakurikiwe, mu masaha mirongo ine n’umunani (48), n’ikirego cy’iremezo gishyikirijwe urukiko rubifitiye ububasha.

Urubanza mu mizi y’ikibazo iyo rurangiye uwasabye ifatira ry’agateganyo atsinze, ruhindura iryo fatira ry’agateganyo ifatirabwishyu. Hakurikiraho kugurisha mu cyamunara mu buryo bwateganyirijwe ifatirabwishyu.

Ingingo ya 225: Amategeko agenga ifatira ry’agateganyo

Usibye amategeko yihariye akurikizwa mu ifatira ry’agateganyo ryihariye, ingingo zikubiye muri aka kiciro zikurikizwa ku mafatira y`agateganyo yose.

Akiciro ka 2: Ifatira ry’agateganyo ryihariye

 1. Ifatiratambama ry’agateganyo

Ingingo ya 226: Ifatiratambama ry’agateganyo mu maboko y’undi muntu

Perezida w’urukiko rubifitiye ububasha rw’aho urimo umwenda cyangwa umufitiye amafaranga cyangwa ibintu ari ashobora, abisabwe n’uberewemo umwenda, kwemera ko hakorwa ifatiratambama ry’agateganyo mu maboko y’undi muntu utari umubereyemo umwenda kugira ngo bidasubizwa nyirabyo.

Icyemezo cy’ifatiratambama ntigishobora gutangwa na Perezida w’urukiko uberewemo umwenda adafite inyandikomvaho cyangwa inyandiko bwite uwo mwenda ushingiyeho, cyangwa ngo abe ashobora kugaragaza ku bundi buryo ubwo ari bwo bwose ko uwo mwenda udashidikanywa, ugeze igihe cyo kwishyurwa kandi umubare wawo uzwi cyangwa se ushobora guhera ko wemezwa na Perezida w’urukiko mu buryo bw’agateganyo.

Perezida w’urukiko afata icyemezo cy’ifatiratambama mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) kuva abisabwe.

Ingingo ya 227: Inyandiko y’ifatiratambama ry‘agateganyo

Ifatiratambama ry’agateganyo rikorwa mu nyandiko yabigenewe ikorwa n’Umuhesha w’Inkiko. Iyo nyandiko igaragaza icyemezo ifatiratambama rishingiyeho.

Ingingo ya 228: Inkurikizi y’urwandiko rw’ifatiratambama

Kuva akimara kubona inyandiko y’ifatiratambama rishingana, ubitse ibintu byafatiriwe ntaba acyemerewe kwikuraho amafaranga cyangwa ibindi bintu byafatiriwe. Iyo abikoze ni we ufatwa nk’urimo umwenda watumye haba ifatira, bitabujije indishyi z’akababaro yasabwa n’uberewemo umwenda, bibaye ngombwa.

Ingingo ya 229: Kumenyesha ifatiratambama urimo umwenda

Mu masaha mirongo ine n’umunani (48) akurikira iryo fatira, uwafatiriye, abinyujije ku muhesha w’inkiko, ategetswe kubimenyesha umurimo umwenda yafatiriye ibintu kandi akanamurega no mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cy’iremezo.

Iyo uwafatiriye ataregeye urukiko rubifitiye ububasha mu gihe giteganyijwe, iryo fatira riburiramo.

Iyo ubitse ibintu byafatiriwe atamenyeshejwe ko byaregewe urukiko, ibikorwa byo kwikuraho amafaranga cyangwa ibindi bintu byafatiriwe yari afite mbere y’uko amenyeshwa ko urukiko rwaregewe, biba bifite agaciro.

Ingingo ya 230: Gusaba urukiko kugombora ibyafatiriwe

Urimo umwenda wafatiriwe ibintu ashobora gusaba urukiko kubimugomborera. Ibyo abisabisha kurega no guhamagaza uwafatiriye bikamenyeshwa uwo byafatiriwe mu ntoki.

Ingingo ya 231: Urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ibibazo bisaba kugombora ibyafatiriwe

Ibibazo bisaba kugombora ibyafatiriwe bishyikirizwa urukiko rufite ububasha bwo gukemura ikibazo cy’umwenda ifatira ryashingiyeho.

Ingingo ya 232: Gutegeka ubitse ibyafatiriwe kuvuga uko bingana

Ubitse ibyafatiriwe ashobora gutegekwa n’umuhesha w’inkiko kuvuga uko ibyo abitse bingana, iyo ifatira ryategetswe.

Ingingo ya 233: Kuvuga ibyafatiriwe bibitswe n’ubifite

Ubitse ibyafatiriwe avuga ibyo abitse kandi agahamya ko ntacyo abeshyaho, akabivugira imbere y’umwanditsi w’urukiko rugomba gusuzuma ikibazo cy’umwenda ifatira rishingiyeho.

Ashobora kandi kubyandika hepfo y’urwandiko rumutegeka kuvuga ibyo abitse cyangwa akabyandikira umwanditsi w’urukiko mu rwandiko rushinganye mu iposita.

Ingingo ya 234: Gusobanura neza ibintu byimukanwa byafatiriwe bibitswe

Iyo ifatira ryerekeye ibintu byimukanwa, ubibitse ategetswe gushyira ku rwandiko ruvuga ibyo bintu abitse urundi rusobanura uko buri kintu muri byo kimeze.

Ingingo ya 235: Umutungo wafatiriwe urusha agaciro umwenda

Iyo bigaragaye ko amafaranga cyangwa ibindi bifite agaciro nka yo byafatiriwe mu maboko y`undi muntu utari urimo umwenda bifite agaciro karenze umwenda, ifatira rigira agaciro gusa ku bingana n’umwenda.

 1. Ifatira ry’ibyimukanwa by’utishyuye ubukode

Ingingo ya 236: Igisobanuro cy’ifatira ry’ibyimukanwa by’utishyuye ubukode

Ifatira ry’ibyimukanwa by’utishyuye ubukode ni ishingana ribuza nyir’ubukode kurengana, rimuha uburyo bwo gushingana no kuzagurisha, urubanza rumaze gucibwa, ibintu biri ahakodeshejwe.

Ingingo ya 237: Gushinganisha ibintu biri mu nzu yakodeshejwe n’ibihingwa biri mu mirima

Bene ibintu n’abakodesheje na bo bagakodesha n’abandi inzu, bakabatira imirima cyangwa ibindi bintu byakodeshejwe, bashobora gushingana ibintu biri mu nzu yakodeshejwe n’ibihingwa biri mu mirima yatishijwe, cyangwa byahakuwe batabyemeye, ibyo bakabigirira ubukodeshe butishyuwe n’ibyatamurima bitatanzwe igihe cyarageze.

Ingingo ya 238: Amategeko agenga ifatira ry’ibyimukanwa by’utishyuye

Ifatira ry’ibyimukanwa by’utishyuye rikorwa rikurikije amategeko agenga ishingana hanyuma rigahindurwa ifatirabwishyu hamaze gucibwa urubanza ku kirego cy’iremezo.

 1. Ifatira ry’ibintu by’umugenzi

Ingingo ya 239: Igisobanuro cy’ifatira ry’ibintu by’umugenzi

Gufatira iby’umugenzi ni ugufatira by’agateganyo ibintu by’umugenzi urimo undi umwenda kandi udatuye mu Karere uwo abereyemo umwenda atuyemo.

Ingingo ya 240: Ifatira ry’ibintu by’umugenzi mu gihe nta nyandikompesha ihari

Iyo nta nyandikompesha iriho, ufatira agomba gusaba mbere icyemezo cyo gufatira, abisabishije ikirego ashyikiriza Perezida w’urukiko rurushije izindi kuba hafi kandi rufite ububasha nk’ubw’urukiko rugomba kwakira bene ibyo birego.

Icyakora, iyo iryo fatira ry’ibintu by’umugenzi rigomba gukorwa bwangu, bishobora guhera ko bishinganwa mu buyobozi buvugwa mu ngingo ya 201y’iri tegeko, ariko ubishinganye akagomba kubigeza ku rukiko mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48), na rwo rugahita rufata icyemezo.

Ingingo ya 241: Inzira ifatira ry‘ibintu by’umugenzi rinyuramo

Ifatira ry’ibintu by’umugenzi rigengwa n’amategeko y’ifatira ry’agateganyo, uretse ko kubanza gutegeka urimo umwenda kwishyura, ibihe bikorwamo n’indi mihango yose ibanziriza ifatira byoroshywa bitewe n’uko umugenzi urimo umwenda yacika kandi akajyana ibintu bishobora gufatirwa.

Ingingo ya 242: Guhindura ifatira ry’ibintu by’umugenzi mu ifatirabwishyu

Imihango yo gushingana iyo irangiye, ufatira agomba kuregera urukiko rubifitiye ububasha ikirego cy’iremezo mu masaha mirongo ine n’umunani (48) kugira ngo hemezwe umwenda aberewemo.

Urubanza rwa burundu ku kirego cy’iremezo rutuma ifatira rihinduka ifatirabwishyu iyo uwareze atsinze.

 1. Ifatira ngaruzamutungo

Ingingo ya 243: Igisobanuro cy’ifatira ngaruzamutungo

Ifatira ngaruzamutungo ni uburyo nyir’ikintu kimukanwa gifitwe n’undi akoresha kugira ngo agishyire mu maboko y’ubutabera agishingane ngo cyoye kononekara mu gihe agitegereje kuzongera kugisubirana no kugitunga mu bwisanzure.

Ingingo ya 244: Ikoreshwa ry’ifatira ngaruzamutungo

Ifatira ngaruzamutungo rikoreshwa igihe cyose umuntu afite uburenganzira bwo gukurikirana icye no kukigarura n’ingoga, nk’iyo cyibwe, cyatakaye, cyanyerejwe, cyahawe undi muntu, cyakoreshejwe atabyemeye, igihe ugurisha ibihererekanywa adahereyeko yishyurwa cyangwa iyo ibintu biri mu nzu bibereye ingwate byayivanywemo nyirayo atabyemeye.

Ingingo ya 245: Ifatira ngaruzamutungo ridashingiye ku nyandikompesha

Ifatira ngaruzamutungo ridashingiye ku nyandikompesha kugira ngo ryemerwe, rigomba gutangirwa icyemezo na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rurushije izindi kuba hafi. Icyo cyemezo gitangwa ari uko gisabwe. Iyo gutegereza icyo cyemezo byabuza nyir’ikintu kukigarura mu maguru mashya, yiyambaza inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa bw’Akarere zimuri hafi akazaba abigeza ku rukiko mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48).

Ingingo ya 246: Urukiko ufite ububasha bwo kwemeza ifatira ngaruzamutungo

Ikibazo cyo kwemeza ifatira ngaruzamutungo gishyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rw’aho ikigomba gufatirwa kiri, iyo kandi icyo kibazo gisobetse n’urubanza rugikungitswe kikajyanwa mu rukiko rwaregewe urwo rubanza.

Ingingo ya 247: Amategeko agenga ifatira ngaruzamutungo

Ifatira ngaruzamutungo rigomba gukorwa mu buryo bumwe n’ifatira ry’agateganyo uretse ko ufatira atagomba kubanza kwaka icyemezo cya Perezida w’urukiko kandi ko ari ubitse igikurikiranywe ari n’ugikurikiranye bashobora kugirwa abarinzi bacyo.

Ingingo ya 248: Ibisabwa umuntu ushaka kugaruza ibye byafatiriwe

Kugira ngo ushaka kugaruza ibye abone ububasha bwose bwo kubikurikirana ngo azabisubirane burundu, agomba kugeza ikirego cy’iremezo mu rukiko rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) amaze gukora ibya ngombwa byose byatuma bitangirika.

Ingingo ya 249: Urubanza rwa burundu rwemeza uburenganzira bw’ugaruza ibye

Iyo urubanza rwa burundu rwemeye uburenganzira bw’ugaruza ibye, aho gutegeka ko babiteza cyamunara, rutegeka ko bisubizwa nyirabyo cyangwa uko byari bimeze mbere.

 1. Ifatira ry’umwenda w’ubucuruzi

Ingingo ya 250: Igisobanuro cy’ifatira ry’umwenda w’ubucuruzi

Ifatira ry’umwenda w’ubucuruzi ni ifatira rikorwa mu nyungu za:

1° ufite urwandiko rw’ ubucuruzi rutegeka urimo umwenda kwishyura, urwandiko rw’amasezerano y’ubwishyu cyangwa rwa sheki bitishyuriwe igihe kandi byakorewe inyandikomvaho ihamya ko bitishyuwe;

2° uberewemo umwenda ushingiye ku gikorwa cy’ubucuruzi, mu gihe cyose bigomba kwihutishwa, umwenda upfa gusa kuba werekeye iby’ubucuruzi, nubwo uberewemo umwenda ashobora gutegekwa gutanga ingwate.

Ingingo ya 251: Ifatira ry’umwenda w’ubucuruzi mu gihe nta nyandikompesha iriho

Iyo nta nyandikompesha iriho, ifatira ry’umwenda w’ubucuruzi rigomba gutangirwa icyemezo cya Perezida w’Urukiko rw`Ubucuruzi rw’aho ifatira rigomba kubera.

Ingingo ya 252: Igurishwa ry’icyafatiriwe

Iyo uberewemo umwenda ashaka ko icyafatiriwe kigurishwa kandi adafite inyandikompesha, agomba kurega uwumurimo mu rukiko rubifitiye ububasha kugira ngo abone inyandikompesha.

Iyo amaze kubona inyandikompesha, akurikiza amategeko yateganyirijwe ifatirabwishyu, haseguriwe ayandi yihariye y’ubucuruzi.

Icyiciro cya 2: Ifatirabwishyu

Akiciro ka mbere: Ifatirabwishyu rya rusange

Ingingo ya 253: Irangizwa ku gahato ry‘urubanza

Iyo umuburanyi watsinzwe atarangiije urubanza rwe ku neza mu gihe cyategetswe rurangizwa ku gahato hafatirwa ibintu bye bigatezwa cyamunara. Akaryozwa kandi ikiguzi cy’imirimo yakozwe mu kururangiza.

Ingingo ya 254: Icyemezo gihatira kwishyura

Buri fatirabwishyu ryo kurangiza urubanza ku gahato ribanzirizwa n’icyemezo gihatira kwishyura mu gihe kingana nibura n’amasaha makumyabiri n’ane (24) kirimo imenyesha ry’inyandikompesha y’icyishyuzwa niba ritarigeze rikorwa.

Ingingo ya 255: Abantu bagomba kuba bahari mu gihe cy’ifatira

Umuhesha w’inkiko afatira ibintu ufatirwa ahari, ufatira n’abatangabuhamya babiri, bagashyira umukono cyangwa igikumwe ku

nyandiko y’iryo fatira. Icyakora, kuba ufatirwa, ufatira n’abatangabuhamya badahari ntibituma ifatira ritagira agaciro.

Ingingo ya 256: Ibikubiye mu nyandiko mvugo y’ifatira

Uretse ibisanzwe bikubiye mu nyandiko z’Abahesha b’inkiko, inyandikomvugo y’ifatira ibamo ikindi cyemezo gihatira kwishyura iyo ifatira rikozwe hari ufatirwa, ikavuga ku buryo busobanuye neza ibintu bifashwe n’umunsi bizagurishirizwaho.

Kopi y’inyandikomvugo ihabwa uwafatiwe ibintu hakurikijwe uburyo busanzwe bukoreshwa mu gutanga inyandiko z’ihamagara.

Ingingo ya 257: Ifatira ry’ibintu bikoreshwa mu kubyaza umusaruro umutungo w’ubucururi cyangwa ubutaka

Igihe ibintu bifatiriwe byerekeye kubyaza umusaruro umutungo w’ubucuruzi cyangwa ubutaka, Perezida w’Urukiko rw‘Ibanze abisabwe n’ufatira ashobora gushyiraho ucunga ibintu byafatiriwe ari uko nyir’ibintu cyangwa uwafatiriwe bamaze kugira icyo babivugaho cyangwa bahamagawe.

Ingingo ya 258: Ifatira mu gihe inzugi zifunze

Iyo inzugi zifunze cyangwa se banze gufungura ku bushake, Umuhesha w’Inkiko yitabaza inzego z’umutekano agafungura ku ngufu. Iyo bateye amahane ku muhesha w’Inkiko banze ko akora akazi ke cyangwa banze icyo itegeko rivuga, akora inyandikomvugo y’urwo rugomo akayishyikiriza ubugenzacyaha.

Ingingo ya 259: Gushyiraho umurinzi w’ibyafatiriwe

Umuhesha w’inkiko ashobora gushyiraho umurinzi w’ibyafatiriwe akamusigira kopi y’inyandikomvugo y’ifatira.

Inyandikomvugo ishyirwaho umukono cyangwa igikumwe n’umurinzi cyangwa ikandikwaho impamvu zimubujije gusinya.

Umurinzi ntashobora gukoresha no gushaka inyungu mu byo yarindishijwe cyangwa kubitiza. Iyo abigize acibwa indishyi z’akababaro.

Ikiguzi cy’uburinzi gicibwa uwatsinzwe urubanza.

Ingingo ya 260: Igice cy’ibintu byimukanwa kidashobora gufatirwa

Igice cy’ibintu byimukanwa gishobora gutuma ufatirwa yaba umutindi nyakujya akabera umutwaro abandi baturage ntigishobora gufatirwa.

Ibi bintu rero ntibishobora gufatirwa:

1° ibiryamwamo n’ibyambarwa bya ngombwa kuri nyir’ugufatirwa n’umuryango we;

2° ibikoresho bya ngombwa mu murimo ubeshejeho umuntu, mu mwuga cyangwa mu murimo nyir’ugufatirwa n’urugo rwe babura ntibabeho;

3° bibiri bya gatatu (2/3) by’ibiribwa bitunze nyir’ugufatirwa n’umuryango we;

4° igice cy’umushahara amategeko y’umurimo avuga ko kidafatirwa na kimwe cya gatatu (1/3) cya pansiyo y’umuntu utagira ikindi yiyambaza cyatuma abaho.

Ingingo ya 261: Kugenzura ko ibyafatiriwe bikiriho n’uko bimeze

Abyibwirije cyangwa se abisabwe n’uwafatiriye, umuhesha w’inkiko ashobora kugenzura ko ibintu byafatiriwe bikiriho n’uko bimeze.

Ingingo ya 262: Ibihano

Uwafatiriwe ibintu n’undi muntu wese, wiba, unyereza, ukoresha, wangiza cyangwa akica ibintu azi ko byafatiriwe ahanishwa ibihano biteganywa n’igitabo cy’amategeko mpanabyaha.

Ingingo ya 263: Igihe igurishwa ry’ibyafatiriwe rikorerwamo

Ibintu byafatiriwe ntibishobora kugurishwa cyamunara mbere y’iminsi itanu (5) cyamunara itangajwe.

Iyo bitagurishijwe ku munsi wa cyamunara Umuhesha w’Inkiko ashyiraho undi munsi wa cyamunara akawutangaza.

Mbere yo guteza cyamunara umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa ufite agaciro kari hejuru ya miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, umuhesha w’inkiko agomba kwiyambaza impuguke mu igenagaciro ry’umutungo. Amafaranga y’igihembo cy’impuguke yemezwa na Perezida w’urukiko watanze icyemezo cya cyamunara kandi akurwa mu mafaranga ya cyamunara.

Ingingo ya 264: Uburyo icyamunara gikoreshwa

Icyamunara gikoreshwa mu ijwi riranguruye n’umukozi ugenewe kugurisha ibyafatiriwe cyamunara kandi ababiguze bakishyura ako kanya.

Ikintu kirimo kugurishwa mu cyamunara gihabwa utanze amafaranga menshi kurusha abandi. Uguze mu cyamunara umutungo wimukanwa, nyuma yo kwishyura, aherako awegukana kandi ashobora kwandikisha ibyo bintu ku izina rye ari uko amaze kugeza ku rwego rubishinzwe kopi y’inyandikomvaho yemeza ubugure.

Ingingo ya 265: Uruhare rw’umuhesha w’inkiko

Umuhesha w’inkiko utishyuje amafaranga y’icyo amaze kugurisha, kandi ntiyongere kukigurisha niba adahereyeko yishyurwa, ni we ubazwa icyo kiguzi.

Ingingo ya 266: Inyandikomvugo y’igurisha rya cyamunara

Ibikorwa byose byerekeranye no kugurisha cyamunara, ndetse n’iyo ari ibitegura iryo gurisha, no kuboneka cyangwa kubura k’uwafatiriwe ibintu, byose bishyirwa mu nyandikomvugo.

Ingingo ya 267: Guhagarika guteza cyamunara

Iyo bigaragaye ko ibintu byafatiriwe biramutse bigurishijwe byahabwa igiciro gikabije kuba munsi y’agaciro nyakuri, umuhesha w’inkiko, abisabwe n’uwafatiriye cyangwa urimo umwenda, ashobora gusaba ko cyamunara ishyirwa ku wundi munsi.

Muri icyo gihe, Umukozi ushinzwe guteza cyamunara agena undi munsi bizagurishirizwaho, udashobora kurenga iminsi cumi n’itanu (15) kandi agakora ibya ngombwa byose kugira ngo hatagira umuburanyi urengana.

Kuri uwo munsi wemejwe ibyo bintu bigurishwa cyamunara byanze bikunze.

Ingingo ya 268: Kubuza igurisha ry‘ibyafatiriwe

Uvuga ko ibintu byafatiriwe byose cyangwa bimwe muri byo ari ibye, ashobora kubuza kubigurisha, abyandikira Perezida w’Urukiko rwaciye urubanza cyangwa akabivuga mu magambo mu bwanditsi bw’urukiko, bikamenyeshwa uwafatiriye n’uwafatiriwe ibintu n’umukozi ushinzwe kugurisha ibintu cyamunara nibura mbere y’uko igurisha rirangira, kandi akerekana n’ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bintu ari ibye; atabikora uko ntibigire agaciro.

Mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48), ashyikiriza ikirego cye Urukiko rw‘Ibanze rw’aho icyamunara kigomba kubera hakurikijwe uburyo busanzwe butangwamo ikirego.

Urubanza rw’icyo kirego rucibwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) n’Urukiko rw‘Ibanze rw’aho ibintu byafatiriwe biri. Iyo uvuga ko ibintu ari ibye atsinzwe acibwa indishyi z’akababaro zihabwa uwafatiriye kandi urubanza rukarangizwa by’agateganyo kabone n’ubwo rwajuririrwa.

Ingingo ya 269: Ufite ububasha bwo guteza cyamunara

Guteza cyamunara bikorwa n’umuhesha w’inkiko cyangwa undi muntu wabiherewe ububasha na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Akaciro ka 2: Ifatirabwishyu ryihariye

 1. Ifatiratambama rya burundu

Ingingo ya 270: Ifatiratambama rya burundu rigambiriye kwishyurwa rikozwe n’uberewemo umwenda ufite inyandikompesha

Uberewemo umwenda ufite inyandikompesha ashobora, abinyujije ku muhesha w’inkiko, gufatira agambiriye kwishyurwa, amafaranga n’ibintu byimukanwa by’umubereyemo umwenda bifitwe n’undi muntu.

Ifatira rishobora no gukorwa ku myenda igeze igihe cyo kwishyurwa, ifite inkomyi cyangwa ikiri mu rubanza y’urimo umwenda.

Ingingo ya 271: Inkurikizi ku ubonye inyandiko y’ifatiratambama

Kuva akimara kubona inyandiko y’ifatiratambama rya burundu, ubitse ibintu ntaba acyemerewe kwikuraho amafaranga cyangwa ibindi bintu byafatiriwe. Iyo abikoze ni we ufatwa nk’urimo umwenda watumye haba ifatira, bitabujije indishyi z’akababaro zasabwa n’uberewemo umwenda bibaye ngombwa.

Ingingo ya 272: Kugaragaza uko amafaranga cyangwa ibintu bibitswe bingana

Mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) akurikira ifatiratambama rya burundu, ubitse ibintu cyangwa amafaranga byafatiriwe ategetswe kugaragaza uko amafaranga cyangwa ibintu abikiye urimo umwenda bingana. Ibyo ubitse ibintu agaragaje ni byo abazwa. Iyo bitemewe, hashingirwa ku cyemezo cy’urukiko cyagennye ibyo ari byo.

Ingingo ya 273: Umuburanyi utemera agaciro k’ibyagaragajwe

Iyo ubitse amafaranga cyangwa ibintu byafatiriwe agaragaje ibidahuje n’uko ibyo abikiye urimo undi umwenda wafatiriwe bingana, umuburanyi utabyemera abimenyesha uwo baburana abicishije ku rukiko rubifitiye ububasha mu buryo bw’ihamagaza akabikora mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) kuva bigaragajwe.

Abimenyesha kandi ubitse ibintu byafatiriwe kugira ngo nibiba ngombwa azahatirwe kugoboka mu rubanza. Iyo urukiko rwemeje ko habaye uburiganya mu kugaragaza uko amafaranga cyangwa ibintu bibikiwe urimo umwenda wafatiriwe bingana, ruhanisha ubibitse ihazabu mbonezamubano ingana n’amafaranga cyangwa agaciro k’ibintu yahishiriye.

Ingingo ya 274: Kutabaho kw’impaka ku byagaragajwe cyangwa ikibazo gisaba kugombora ibyafatiriwe

Iyo nta mpaka zivutse ku byagaragajwe, nta n’ikibazo gisaba kugombora ibyafatiriwe:

1° iyo ari amafaranga, ayemewe ahabwa umuhesha w’inkiko na we akayashyikiriza uwafatiriye, kugeza ku mubare w’umwenda bamurimo cyangwa bagakuramo umubare w’umwenda we, asagutse agasubizwa nyirayo;

2° iyo ari ibintu byimukanwa, bigurishwa hakurikijwe amategeko agenga ifatirabwishyu.

Ingingo ya 275: Iregwa ry’uwabikijwe ibyafatiriwe

Iyo ibyagaragajwe n’uwabikijwe ibintu byafatiriwe bibyaye impaka, uwabibikijwe aregwa mu rukiko rubifitiye ububasha, urubanza rugacibwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 276: Kumenyesha ifatiratambama Leta cyangwa imiryango yigenga cyangwa ibigo bya Leta bifite ubuzimagatozi

Ifatiratambama ry’amafaranga cyangwa ry’ibintu by’umwenda Leta ibereyemo ugomba kwishyura watsinzwe mu rubanza rimenyeshwa Intumwa Nkuru ya Leta.   Naho iry’amafaranga cyangwa ry’ibintu by’umwenda imiryango yigenga cyangwa ibigo bya Leta bifite ubuzimagatozi bigomba, rimenyeshwa abahagarariye iyo miryango cyangwa ibyo bigo.

Abo bantu bashyira umukono wabo kuri iryo menyesha kandi bakandika imvugo yateganyijwe mu ngingo ya 233 n’iya 234 z’iri tegeko.

Ingingo ya 277: Guhana ubitse ibintu by’undi byafatiriwe

Ubitse ibintu by’undi byafatiriwe mu buryo bukurikije amategeko, akabirengaho akishyura cyangwa akavuga umubare muto ku w’umwenda arimo cyangwa akanga kugira icyo avuga ashobora guhanishwa kwishyura umwenda wateye iryo fatira.

Ingingo ya 278: Gufatira umutungo bitewe no kutishyura imisoro n’amahoro

Iyo umuhesha w’inkiko yatumwe gufatira kubera imyenda ikomoka mu kutishyura imisoro n’amahoro, mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48), uwishyuzwa akimara kwakira inyandikomvugo y’ifatira agana ikigo cyangwa urwego rwa Leta rumwishyuza bakagirana amasezerano y’ukuntu azishyura. Ayo masezerano akorerwa imbere y’umuhesha w’inkiko wafatiriye kandi urimo umwenda agahita atanga nibura kimwe cya kane cy’umwenda yishyuzwa. Iyo ubwumvikane bunaniranye umutungo urafatirwa ugatezwa cyamunara nyuma y’iminsi cumi n’itanu (15).

 1. Ifatirwa ry’ibihingwa bitarasarurwa

Ingingo ya 279: Igisobanuro cy’ifatira ry’ibihingwa bitarasarurwa

Ifatira ry’ibihingwa bitarasarurwa ni ifatirabwishyu ry’ibyo bihingwa mbere y’uko bisarurwa rikorwa ku buryo bw’ifatirabwishyu.

Kugeza ku munsi wo gusarura cyangwa kugurisha, ibihingwa byafatiriwe bishobora kuragizwa urimo umwenda wafatiriwe, uwafatiriye cyangwa undi muntu.

Ingingo ya 280: Igisobanuro cy’ifatira ry’inyungu ziturutse ku byeguriwe undi cyangwa ry’amafaranga ya pansiyo

Ifatira ry’inyungu ziturutse ku byeguriwe undi cyangwa ry’amafaranga ya pansiyo ni uburyo uberewemo umwenda afatira mu maboko y’undi muntu weguriwe ibintu n’umubereyemo umwenda ngo ajye amuha inyungu ihoraho agamije kuzishyurwa n’uwo muntu wundi, inyungu z’ibyo yeguriwe cyangwa amafaranga ya pansiyo byageze igihe cyo kwishyurwa, n’ibitegereje igihe cyo kwishyurwa.

Ingingo ya 281: Ibisabwa kugira ngo ifatira ry’inyungu ziturutse ku byeguriwe undi cyangwa za pansiyo ryemerwe

Ifatira ry’inyungu ziturutse ku byeguriwe undi cyangwa za pansiyo ryemerwa iyo umwenda uzwi, ushobora kuvunjwa mu mafaranga kandi ugeze igihe cyo kwishyurwa, kandi hari n’inyandikompesha.

Ingingo ya 282: Inkurikizi z’itangwa ry’urwandiko rwishyuza

Iyo urwandiko rwishyuza rumaze gutangwa ruriho inyandikompesha, umuntu ashobora gutangira gufatira pansiyo z’umubereyemo umwenda zifitwe n’ugomba kuzishyura izo nyungu ziturutse ku byeguriwe undi cyangwa izo pansiyo.

Kugira ngo iryo fatira rigire agaciro, uberewemo umwenda agomba kumenyesha uwafatiriwe urwandiko rufatira abanje gukurikiza amategeko y’ifatiratambama hanyuma agakurikiza ay’ifatirabwishyu.

UMUTWE WA III: IBYEMEZO BY’AGATEGANYO N’IFATIRA RY’IBINTU BITIMUKANWA

Icyiciro cya mbere: Ibyemezo by’agateganyo

Ingingo ya 283: Gutambamira ihinduzamutungo ry‘ibintu bitimukanwa

Uberewemo umwenda wese cyangwa umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba Umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa uw’Akarere w’aho ikitimukanwa kiri kubuza umubereyemo umwenda gukora ihinduzamutungo ry’ibintu bye bitimukanwa.

Iyo ataregeye umwenda we mu Rukiko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) abisabye, ikibazo cye kigamije gutambamira ihinduzamutungo kiburiramo.

Urimo umwenda wafatiriwe ibintu agomba kumenyeshwa ko uwo awubereyemo yanze ko abigurisha cyangwa abitanga kandi ko amukurikiranye mu rubanza, akabimenyeshwa mu buryo busanzwe bwabigenewe.

Icyiciro cya 2: Ifatira ry’ibintu bitimukanwa

Ingingo ya 284: Gukurikirana ifatira ry’ibintu bitimukanwa

Uberewemo umwenda ntashobora gufatira ibintu bitimukanwa by’uwumubereyemo, adashingiye ku nyandiko zivugwa mu ngingo ya 198 y’iri tegeko.

Ingingo ya 285: Igihe ifatira ry’ibintu bitimukanwa rishoboka

Ifatira ry’ibintu bitimukanwa ntirishobora gukorwa atari uko ibintu byimukanwa by’urimo umwenda bidashobora kuvamo amafaranga ahagije kugira ngo hishyurwe umwenda n’amagarama, keretse iyo mu masezerano harimo ko uberewemo umwenda azagurisha hatagombye urubanza.

Ingingo ya 286: Ifatira ry’ibintu bitimukanwa byanditswe mu bitabo by’ubutaka n’iry‘ibitanditswe

Ifatira ry’ibintu bitimukanwa rikorerwa mu maboko y’Umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka iyo ryerekeye uburenganzira ku bitimukanwa byanditse mu bitabo by’ubutaka.

Umuhesha w’inkiko, abisabwe n’uberewemo umwenda ushaka gufatira ikintu kitimukanwa yaka mu nyandiko Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka, kopi ivuye mu gitabo cyandikwamo ubutaka.

Umukozi uvugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo wandikiwe agomba kuba yatanze kopi y’iyo nyandiko mu gihe kitarenze iminsi itanu (5). Mu gihe yanze kuyitanga ku bwende bwe, ashobora gukurikiranwaho indishyi ku giti cye n’uwo byangirije.

Ingingo ya 287: Impapuro zisabwa uberewemo umwenda ushaka gufatira ikintu kitimukanwa

Uberewemo umwenda ushaka gufatira ikintu kitimukanwa yaka mu nyandiko Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka kopi ivuye mu gitabo cyandikwamo ubutaka cyangwa cyaba kitariho akaka inyandikogihamya igaragaza neza ko icyo kintu kitimukanwa ari icy’umubereyemo umwenda koko.

Ingingo ya 288: Icyemezo cyishyuza

Ifatira ry’ikintu kitimukanwa rigomba kubanzirizwa n’icyemezo cyishyuza gihawe uwishyuzwa ubwe cyangwa gishyizwe iwe mu rugo cyangwa mu icumbi rye cyangwa aho yahisemo ko hitwa iwe, mu gihe yabuze, kigashyikirizwa umuntu uhaba ufite nibura imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko, hakurikijwe amategeko asanzwe agenga uko ababuranyi bamenyeshwa inyandiko z’urukiko.

Icyo cyemezo kugira ngo cyemerwe kigomba gutangazwa.

Ingingo ya 289: Ifatira ry’ikintu kitimukanwa gisangiwe n’abantu benshi

Iyo ikintu kitimukanwa gisangiwe n’abantu benshi, uberewemo umwenda abanza kuregera urukiko ngo rukibagabanye cyangwa rukigurishe.

Ingingo ya 290: Ibikubiye mu cyemezo cyishyuza

Icyemezo cyishyuza kibamo ibi bikurikira:

1° ibigaragaza inyandikompesha n’umubare w’umwenda wishyuzwa;

2° ibigaragaza inyandukuro iri mu gitabo cyandikwamo ubutaka cyangwa inyandikogihamya ivugwa mu ngingo ya 198 y’ iri tegeko;

3° inyandiko imenyesha urimo umwenda ko natishyura mu gihe ahawe, kitagomba kujya munsi y’iminsi cumi n’itanu (15) kandi ntikirenze ukwezi kumwe (1) uhereye igihe yabimenyesherejwe, icyo cyemezo cyo kumwishyuza kizahindurwa ifatirabwishyu mu kwezi kumwe (1) kuva gitangajwe;

4° inyandiko isobanura neza ikiranga ikintu kitimukanwa no kugaragaza amafaranga ufatira yatanga kuri icyo kintu kitabonye ugitangaho arenze ayo we atanga;

5° ibigaragaza inyandikompesha iryo fatira rishingiyeho.

Ingingo ya 291: Ushyikirizwa kopi y’urwandiko rutegeka kwishyura

Kopi y’urwandiko rutegeka kwishyura yohererezwa umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa uw’Akarere kugira ngo kuva icyo gihe abuze ko ikitimukanwa cyandikwa ku wundi muntu cyangwa gihabwa undi muntu, nubwo mbere y’aho ntawaba yarigeze asaba ko ibyo bitakorwa.

Ingingo ya 292: Amasezerano y’ubukode adafite itariki isobanutse

Amasezerano y’ubukode adafite itariki isobanutse izwi mbere y’icyemezo cyo kwishyuza ashobora guseswa bisabwe n’uberewemo umwenda cyangwa n’uwaguze ibyatejwe cyamunara.

Ikodesha ryose ryagizwe n’urimo umwenda yarabonye icyemezo cyo kwishyuza nta gaciro rigira, keretse uberewemo umwenda cyangwa uwaguze ibyatejwe cyamunara ari bo babyiyemereye.

Ingingo ya 293: Gutanga ibintu bitimukanwa cyangwa ubundi buryo bwose bwo kwemera ko hagira undi ubigiraho uruhare

Gutanga ibintu bitimukanwa cyangwa ubundi buryo bwose bwo kwemera ko hagira undi ubigiraho uruhare bikozwe n’urimo umwenda wahawe icyemezo kimuhatira kwishyura cyangwa yarabujijwe kugira icyo abikoraho ntabwo bigira agaciro, keretse ubihawe yemeye guha umucungamari wa Leta ingwate y’amafaranga angana n’umubare w’umwenda n’amagarama uwafatiriye agomba guhabwa.

Ingingo ya 294: Kudafatira inzu umutindi nyakujya atuyemo

Nta wufatira inzu umutindi nyakujya atuyemo na kimwe cya kabiri (½) cya hegitari cy’ubutaka buhingwa gitunga uwafatiriwe n’urugo rwe babura ntibabeho, keretse biramutse bigaragajwe ko afite ibindi cyangwa ashoboye kubibona atagizwe umutindi nyakujya ngo abere umuzigo uvunanye rusange w’abaturage ari uko yabuze epfo na ruguru.

Ingingo ya 295: Itangazwa ry’igurishwa rya cyamunara

Abisabwe n’uwafatiriye, kandi amaze kugenzura ko imihango yose y’ifatira yubahirijwe, Perezida w’Urukiko rw’ibanze rw’aho icyamunara kizabera, cyangwa Perezida w’urukiko rw’ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi, agena itariki n’aho ibintu bigomba kugurishirizwa, ahantu n’uburyo amatangazo y’icyo cyamunara agomba kumanikwa.

Icyemezo cya Perezida w’Urukiko kigomba na none gutangazwa, nibura mu minsi cumi n’itanu (15) mbere y’uko icyamunara gikorwa, mu kinyamakuru kimwe cya Leta, byaba ngombwa kikanatangazwa no mu kindi kinyamakuru cyigenga gisomwa na benshi cyagenwe na Perezida w’Urukiko cyangwa se bigatangazwa no kuri radiyo, televiziyo cyangwa irindi koranabuhanga.

Perezida w’Urukiko rw’ibanze cyangwa Perezida w’urukiko rw’ubucuruzi ashobora no gushyiraho ubundi buryo bwatuma icyamunara kirushaho kwamamazwa.

Ingingo ya 296: Imanikwa ry’amatangazo y’icyamunara

Ukoresha icyamunara ntashobora kumanika amatangazo yacyo hadashize iminsi cumi n’itanu (15) kuva igihe cyavuzwe mu cyemezo cyishyuza kirangiye. Urupapuro rw’itangazo rugenewe kumanikwa rugomba kuba rwanditse mu nyuguti nini ku buryo uzibonye agira amatsiko yo kumenya ibyanditswemo. Itangazo rigomba guherekezwa no kugaragaza igiciro cy’icyo kintu uwafatiriye yumva yagitangaho hatabonetse utanga igisumbyeho.

Hagomba gushira igihe cy’ukwezi kumwe (1) kuva igihe urupapuro rw’itangazo ry’igurisha ryamanikiwe ahantu icyamunara kizabera kugeza umunsi wo kugikora.

Ingingo ya 297: Umunsi n’isaha bya cyamunara

Umukozi ushinzwe gukoresha cyamunara agikoresha ku munsi n’isaha byagenwe.

Ingingo ya 298: Igiciro cy’ipiganwa mu cyamunara

Mbere yo gutangiza cyamunara, umukozi ubishinzwe abanza kumenyesha abaje gupiganwa umubare w’amafaranga abapiganwa batagomba kujya munsi kugira ngo babe begukanye igipiganirwa, agatangaza ko icyamunara gitangiye.

Ingingo ya 299 Guhagarara kw’inshingano z’upiganwa

Upiganwa ntaba agitegetswe gutanga amafaranga yavuze iyo habonetse undi utanga asumbye aye.

Ingingo ya 300: Kurangira kw’ipiganwa

Ipiganwa riba rirangiye iyo nyuma y’uko upiganwa avuze amafaranga atanga, hashize iminota itanu (5) nta wuratanga ayarenze. Uwatanze igiciro giheruka ni we wemezwa ko aguze icyapiganirwaga ku giciro yatanze.

Ingingo ya 301: Kwimura cyamunara bitegetswe n’urukiko

Umukozi ushinzwe guteza cyamunara ashobora kwimurira icyamunara ku wundi munsi iyo yeretswe icyemezo cy’urukiko gihagarika cyamunara mbere y’uko ipiganwa rirangira. Icyo cyemezo cy’urukiko ntigishobora guhabwa uberewemo umwenda, uwo ibye byafatiriwe cyangwa undi wese ubifitemo inyungu atagaragaje impamvu ikomeye kandi yumvikana.

Umukozi ushinzwe guteza cyamunara acyimurira ku wundi munsi abyibwirije iyo nta bapiganwa nibura batanu (5) bitabiriye icyamunara, ariko kuri uwo munsi cyimuriweho ntigishobora kongera kwimurwa kubera iyo mpamvu.

Ikindi cyamunara kigomba gukorwa ku wu ndi munsi ugenwe n’umukozi ushinzwe guteza cyamunara nibura mu minsi cumi n’itanu (15) kandi ntikirenze iminsi mirongo itatu (30) kidakozwe uhereye umunsi w’iyimurwa. Hagati aho nibura mu minsi cumi n’itanu (15) mbere y’icyamunara, irindi menyekanisha rigomba gukorwa mu nzira zimwe n’izo irya mbere ryakozwemo.

Ingingo ya 302: Isubikwa rya cyamunara n’uruhande rumwe

Uberewemo umwenda cyangwa uwurimo iyo yumva ko igiciro gitanzwe kidakwiye, ashobora gusaba ko icyamunara gishyirwa ku wundi munsi, ariko udashobora kurenga ukwezi kuva umunsi icyamunara cya mbere cyatangiriye gutezwa. Umukozi ushinzwe guteza cyamunara agena undi munsi cyamunara yimuriweho. Kuri uwo munsi wemejwe ibyo bintu bigurishwa cyamunara byanze bikunze.

Ingingo ya 303: Kurangira kwa cyamunara gitezwa ku bintu byinshi bitimukanwa cyangwa ku bice byinshi byagabanywa by’ikintu kimwe kitimukanwa

Iyo cyamunara gitezwa ku bintu byinshi bitimukanwa cyangwa ku bice byinshi byagabanywa by’ikintu kimwe kitimukanwa, kirangizwa n’uko habonetse amafaranga ahagije yo kwishyura umwenda n’amagarama y’urubanza.

Ingingo ya 304: Cyamunara cy’ibintu byinshi bitimukanwa cyangwa ibice byinshi by’ikintu kimwe kitimukanwa gishobora kugurishwa ibice

Igihe hafatiriwe ibintu byinshi bitimukanwa cyangwa ibice byinshi by’ikintu kimwe kitimukanwa gishobora kugurishwa ibice, urimo umwenda wafatiriwe ibintu aba afite ububasha bwo kubwira ugurisha cyamunara uko azakurikiranya ibintu bye bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 305: Uburenganzira bw’urimo umwenda wafatiriwe afite ibintu byinshi bitimukanwa

Iyo urimo umwenda wafatiriwe afite ibintu byinshi bitimukanwa hakaba harafatiriwe igice cyabyo gusa, afite uburenganzira bwo gusaba umucamanza uburanisha ibibazo byihutirwa gutegeka uberewemo umwenda gufatira ibitari byafatiriwe kugira ngo ashobore gukoresha uburenganzira ahabwa n’ingingo ya 304 y’iri tegeko.

Ingingo ya 306: Inyandiko y’igurisha n’uburyo bwo kwishyura mu cyamunara

Umuhesha w’inkiko ushinzwe guteza cyamunara akora inyandiko y’igurisha mu cyamunara, kopi y’inyandikomvaho y’iryo gura igahabwa uwaguze amaze kugaragaza icyemezo cy’ubwishyu cy’igiciro cyemejwe muri iryo gurisha.

Uwaguze mu icyamunara yaba yaguze umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa, yishyura mu gihe kitarenze umunsi umwe (1) w’akazi ukurikira cyamunara amafaranga ya cyamunara kuri konti y’Urukiko Rwisumbuye rwo mu ifasi iyo cyamunara yabereyemo.

Iyo umutungo waguzwe mu cyamunara ari umutungo utimukanwa, uwaguze, amaze kurangiza ibisabwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, aherako yegukana uwo mutungo aguze kandi ashobora kwandikisha ibyo bintu ku izina rye ari uko amaze kugeza mu biro bishinzwe kubika impapuro z’ubutaka kopi y’inyandikomvaho yemeza ubugure.

Ingingo ya 307: Iyishyurwa ry’uberewemo umwenda

Uberewemo umwenda yishyurwa n’umucungamari w’urukiko rwisumbuye rwakiriye amafaranga ya cyamunara amaze kuvanamo amagarama y’urubanza, amafaranga asigaye agashyikirizwa nyir’ibintu byatejwe cyamunara mu gihe nta bandi bagomba kwishyurwa nyuma y’iminsi cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 308: Kugabana amafaranga yavuye mu cyamunara

Abandi baberewemo umwenda batafatiriye ntabwo bashobora kuza kugabana amafaranga yavuye mu byafatiriwe keretse bamaze kwerekana inyandikompesha ihamya ko umwenda wabo ushobora kwishyurwa kandi ko uriho koko.

Ababerewemo umwenda bagira uruhare mu igabana ni abagejeje mu biro by’ubucungamari bw’urukiko kandi bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) igurisha ribaye, inyandikompesha ivugwa mu gika kibanziriza iki. Igabana rikorwa ari uko icyo gihe kirangiye.

UMUTWE WA IV: INGINGO ZIHURIWEHO N’AMOKO YOSE Y’IFATIRA ZISHINGIYE KU NYANDIKOMPESHA

Ingingo ya 309: Gukemura ibibazo byerekeye imihango y’ifatira bivutse mu gihe cy’ifatira

Ibibazo byose byerekeye imihango y’ifatira bivutse mu gihe cy’ifatira bikemurwa n’icyemezo cya Perezida w’Urukiko rw’ibanze cyangwa Perezida w’urukiko rw’ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi.

Bene ibyo birego biburanishwa hakurikijwe imihango yo kuburanisha inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.

Icyakora, icyo cyemezo kijuririrwa mu minsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe ababuranyi bakimenyesherejwe.

Ingingo ya 310: Kwishyura ababerewemo imyenda bafite ingwate n’abatayifite

Ibibazo byerekeye uko abarihwa bafite ingwate n’abatayifite bagomba gukurikirana no gusaranganywa bikemurirwa mu Rukiko rw’ibanze cyangwa Urukiko rw’ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi rw’aho icyamunara cyabereye.

Iyo abagomba kwishyurwa badashoboye kumvikana hagati yabo uko bagomba kugabana amafaranga yavuye mu cyamunara, Perezida w’Urukiko, abisabwe, arabatumiza kugira ngo abagabanye ayo mafaranga hakurikijwe uko basumbana mu buryo buteganywa n’amategeko kandi hitawe ku ruhare rwa buri wese.

Iyo abagabana bari mu rwego rumwe, igabana rikorwa hakurikijwe uruhare rwa buri wese ku mwenda. Iyo hari ubusumbane hagati yabo habanza kwishyurwa abari mu nzego zibanza.

Muri iryo gabana, hakorwa icyemezo kigaragaza ubusumbane bw’ababerewemo umwenda n’uruhare rwa buri wese. Icyo cyemezo ni cyo ubucungamari bw’urukiko rwisumbuye rwakiriye amafaranga bushingiraho bwishyura buri wese uberewemo umwenda ku mafaranga yavuye mu cyamunara.

Ingingo ya 311: Kutemera uburyo igabana ryakozwe na Perezida w’urukiko

Iyo mu baberewemo umwenda hari utemeye uburyo igabana ryakozwe na Perezida w’Urukiko, abitangira ikirego mu Rukiko rw’ibanze cyangwa mu rukiko rw’ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi rw’aho icyamunara cyakorewe, hakurikijwe amategeko asanzwe agenga ugutanga ibirego.

Muri icyo gihe igabana rirasubikwa, urubanza rugacibwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15). Uru rubanza rujuririrwa inshuro imwe gusa.

Ingingo ya 312: Kongera guteza cyamura icyari cyaguzwe

Iyo uwaguze mu cyamunara atishyuye uko yabyemeye, icyo yari yaguze cyongera gutezwa cyamunara. Uwatsinze ipiganwa ntiyishyure aba agomba kwishyura igihombo cyaturuka kuri iryo gurisha rya kabiri, ariko iyo habonetsemo inyungu si we uyihabwa.

Ingingo ya 313: Gucungura ibintu byafatiriwe

Urimo umwenda wafatiriwe ibintu ashobora igihe cyose kubicungura, ashyize kuri konti y’urukiko ishyirwamo amafaranga y’ingwate, amafaranga ahagije kwishyura umwenda watumye ibintu bye bifatirwa, habariwemo umubare w’umwenda ubwawo, inyungu n’amagarama kandi nyir’ukubicungura agasobanura neza ko ayo mafaranga ari ayo kwishyura umwenda w’ufatira ibintu, niba aramutse abonye ibimenyetso biwumuhamya.

Gutanga iyo ngwate ntabwo bigaragaza ko uyitanze yemeye ko arimo umwenda.

Ingingo ya 314: Uburenganzira bwo gucungura ibyafatiriwe

Umuntu wese afite uburenganzira bwo gucungura ibyafashwe iyo yishyuye umwenda wabiteye n’amafaranga y’ibyatanzwe ku ifatira. Apfa kuba yabikoze mu nyungu z’uwafatiriwe kandi abimwemereye, ibye bitaramara gutezwa cyamunara.

Ingingo ya 315: Ibibujijwe uwasabye ifatira

Nta na rimwe, uwasabye ko bafatira ibintu by`undi ashobora kubitwara atabiguze muri cyamunara nk`abandi.

INTERURO YA VI: IMIBURANISHIRIZE YIHARIYE

UMUTWE WA MBERE: IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO N’IZ’UMURIMO

Icyiciro cya mbere: Ingingo zerekeye ibirego byihutirwa

Ingingo ya 316: Urukiko rufite ububaha bwo kuburanisha ibirego byihutirwa

Iyo hari ikirego cy’ iremezo, ariko hagomba kugira icyemezwa by’agateganyo mu buryo bwihuta ku rubanza rwaregewe urukiko rutaraburanishwa, ikirego cyihutirwa gishyikirizwa umucamanza ushinzwe kurangiza impaka zihutirwa w`aho zigomba gukemurirwa hakurikijwe uburyo busanzwe bw`ihamagara.

Ingingo ya 317: Abacamanza bafite ububasha bwo gusuzuma ibirego byihutirwa

Perezida w’Urukiko rw’Ibanze cyangwa undi mucamanza wabiherewe ububasha bumva ibirego byihutirwa biboneka mu manza ziri mu bubasha bw’urwo rukiko bakanabifatira umwanzuro.

Perezida w’Urukiko Rwisumbuye cyangwa undi mucamanza wabiherewe ububasha bumva ibirego byihutirwa biboneka mu manza ziri mu bubasha bw’urwo rukiko bakanabifatira umwanzuro.

Perezida w’Urukiko Rukuru na Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyangwa undi mucamanza wabiherewe ububasha yumva ibirego byihutirwa biboneka mu manza ziri mu bubasha bw’urwo rukiko bakanabifatira umwanzuro.

Ingingo ya 318: Iminsi ihamagara rimara

Ihamagara rirebana n’ibirego byihutirwa rimara nibura iminsi ibiri (2) y’akazi. Iyo uregwa adatuye cyangwa acumbitse mu Rwanda cyangwa atahaba, icyo gihe kirongerwa kugeza ku minsi cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 319: Iburanisha n’ifatwa ry’icyemezo

Ibirego byihutirwa biburanishwa mu ruhame, ababuranyi bose bahari kandi bakiregura.

Icyemezo cy’umucamanza gifatwa mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe iburanisha kuri icyo kibazo rirangiriye.

Ingingo ya 320: Isuzuma ry’ibirego byihutirwa

Umucamanza uburanisha ibirego byihutirwa afata icyemezo ku bibazo byose byihuta, ariko mu buryo butabangamiye urubanza rw’iremezo mu mizi yarwo.

Umucamanza uburanisha ibirego byihutirwa asuzuma mbere yo gufata icyemezo ku kirego yashyikirijwe niba ikirego cyihuta yashyikirijwe kiri mu bubasha bwe, kimwe n’inzitizi zavuka mu rubanza aburanisha.

Nyamara, umucamanza uburanisha ibirego byihutirwa ntashinzwe kubanza gusuzuma niba ikirego cy’iremezo kiri mu bubasha cyangwa kitari mu bubasha bw’urukiko rwaregewe ikirego cyihutirwa.

Indishyi n’ibindi bijyanye n’amafaranga umuburanyi yakoresheje mu rubanza ku kirego cyihutirwa biregerwa hamwe n’ikirego cy’iremezo.

Ingingo ya 321: Irangizwa ry’agateganyo ry’ibyemezo by’ibirego byihutirwa

Ibyemezo byafashwe ku birego byihutirwa, birangizwa by`agateganyo kandi nta ngwate itanzwe n`iyo byasabirwa gusubirwamo cyangwa bikajuririrwa, keretse bitegetswe n’umucamanza.

Ingingo ya 322: Isubirishamo n’ubujurire by’ibyemezo byafashwe ku birego byihutirwa

Igihe cyo gusubirishamo icyemezo cyafashwe ku birego byihutirwa ni iminsi itanu (5) y’akazi uhereye igihe icyemezo cyamenyeshejwe uregwa.

Igihe cyo kujurira ni iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi uhereye ku munsi icyemezo cyasomeweho iyo ababuranyi bose bari bahari cyangwa bakimenyesherejweho hakurikijwe imenyesharuhame riteganyijwe mu ngingo ya 34 y’iri tegeko.

Ubujurire bw`ibyemezo byafashwe ku birego byihutirwa bushyikirizwa, urukiko rwisumbuyeho kandi bijuririrwa inshuro imwe gusa.

Izindi nzira zo kujurira ziteganyijwe n`amategeko zirabujijwe mu miburanishirize y’imanza z’ibirego byihutirwa.

Ingingo ya 323: Ibirego byihutirwa mu manza z’ubutegetsi n’iz’ubucuruzi

Uretse ibiteganyijwe ukundi n’iri tegeko, ku byerekeranye n‘ibirego byihutirwa mu manza z’ubutegetsi n’iz’ubucuruzi hakurikizwa iki cyiciro.

Icyiciro cya 2: Inyandiko y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe

Ingingo ya 324: Igisobanuro cy’inyandiko y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe

Inyandiko y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe ni uburyo budasanzwe bwo kuregera umucamanza umusaba kugira ibyo aramira mu buryo bwihuse cyane kandi bikaba ari ibibazo bidasaba guhamagara byanze bikunze undi muburanyi.

Ingingo ya 325: Aho inyandiko y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe ikoreshwa

Inyandiko y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe ikurikizwa mu bibazo byose, harimo n’iby’ubucuruzi cyangwa ubutegetsi, byerekeranye n’ifatira ry’agateganyo no mu bindi bibazo byose bisaba ko hafatwa icyemezo cyihuse cyane bitari ngombwa ko habanza gutangwa ikirego remezo.

Icyakora, iyo umuburanyi ahisemo inzira imwe hagati y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe n’ikirego cyihutirwa ntaba agishoboye gukoresha indi nzira.

Ingingo ya 326: Itangwa ry’inyandiko y’ikibazo Inyandiko y’ikibazo gitangwa n’umuburanyi umwe gitangwa hakurikijwe uburyo busanzwe bwo gutangamo ibirego.

Ingingo yari iya 327: Ihamagara ry’abarebwa n’ikibazo

Umucamanza washyikirijwe ikibazo, aragisuzuma, yasanga ari ngombwa ko ahamagaza uwagitanze n’ abandi bose abona ko bashobora kuza muri icyo kibazo akabahamagaza kugirango azabumve mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48).   Guhamagaza abagomba kugira icyo bavuga muri icyo kibazo bikorwa n’umwanditsi w`urukiko hakurikijwe uburyo busanzwe bw’ihamagara ry’ababuranyi.

Gusuzuma bene ibyo bibazo bikorwa mu nama y’abacamanza nta buranisha ribaye mu ruhame.

Icyakora isomwa ryacyo rigomba kubera mu ruhame

Ingingo ya 328: Irangizwa ry’agateganyo ry’icyemezo cy’umucamanza

Icyemezo gifatwa n’umucamanza kirangizwa by’agateganyo kabone nubwo cyajuririrwa kandi nta ngwate itanzwe keretse iyo umucamanza abigennye ukundi.

Ingingo ya 329: Ubujurire bw’icyemezo cy’umucamanza

Kujuririra icyo cyemezo bikorwa mu gihe cy`iminsi itanu (5) uhereye igihe ababuranyi bamenyesherejweho icyo cyemezo kandi bijuririrwa incuro imwe gusa.

Ingingo ya 330: Gutambamira icyemezo cy’umucamanza

Umuntu wese utaragobotse muri icyo kibazo ashobora, mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) kuva abimenye gutambamira icyemezo cyafashwe n`umucamanza mu gihe kibangamira inyungu ze.

Amategeko yandi asanzwe agenga itambamirarubanza ni yo yubahirizwa muri icyo gihe.

Ingingo ya 331: Ihindura n’ikurwaho ry’icyemezo cy’umucamanza

Uwatanze ikibazo cyangwa uwakigobotsemo ashobora, mu gihe hagati aho hari ibyahindutse, gusaba umucamanza wafashe icyo cyemezo kugira ibyo ahindura cyangwa akura ku byo yari yemeje mbere, ariko bitabangamira uburenganzira bw’abandi ku byo bahawe n’icyo cyemezo.

Icyiciro cya 3: Inyandiko nsobanurakibazo isinyweho n’ababuranyi bombi

Ingingo ya 332: Igisobanuro n’ibigize inyandiko y’ikibazo isinyweho n’ababuranyi bombi

Inyandiko y’ikibazo isinyweho n’ababuranyi bombi ni ikirego ababuranyi bashyikiriza urukiko ku ngingo batumvikanaho ubwabo.

Icyo kirego gitangwa mu nyandiko cyangwa mu magambo kiba gikubiyemo:

1° umwirondoro w`ababuranyi;

2° urukiko rushyikirijwe ikibazo;

3° ibigaragaza inyandiko n`ibimenyetso ikirego gishingiyeho;

4° itariki n`umukono w`abagitanze.

Icyo kibazo gifatwa nk`imyanzuro y`ababuranyi mu rukiko.

Icyo kibazo gitangwa mu buryo busanzwe bwo gutangamo ikirego ariko inyandiko ishyizweho umukono n’ababuranyi bose.

Ingingo ya 333: Ifatwa ry’icyemezo n’ijuririrwa rya cyo

Urukiko rwashyikirijwe ikibazo gitanzwe n’ababuranyi bombi, rubaburanisha gusa ku ngingo batumvikanaho mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) uhereye igihe ikirego cyatangiwe.

Kujuririra icyo cyemezo cyangwa kugisubirishamo bikorwa hakurikijwe amategeko asanzwe.

UMUTWE WA II: IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’UBUTEGETSI

Icyiciro cya mbere: Ikirego gisaba gukuraho ibyemezo by’ubutegetsi n’iburanisha ry’urubanza mu mizi yarwo

Akiciro ka mbere: Ikirego gisaba gukuraho ibyemezo by’ubutegetsi

Ingingo ya 334: Itangwa ry‘ikirego

Buri rukiko ruburanisha imanza z’ubutegetsi mu rwego rwa mbere ruregerwa ikirego mu nyandiko cyangwa mu magambo gishyikirizwa ubwanditsi bw’urukiko rwaregewe n’urega ubwe, umwunganira cyangwa undi wabiherewe ububasha.

Ikirego gitanzwe mu magambo gishyirwa mu nyandiko n’Umwanditsi w’urukiko. Uwagitanze ashyiraho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko ibyo yasomewe n’Umwanditsi w’Urukiko bihuye n’ibyo yandikishije.

Ingingo ya 335: Ibikubiye mu kirego

Ikirego kigomba kuba gikubiyemo amazina y’ababuranyi n’aho batuye cyangwa bacumbitse kimwe n’igisobanuro gihinnye cy’uko ikibazo giteye hamwe n’imyanzuro y’urega, iyo cyanditse.

Ikirego cyomekwaho kandi icyemezo cy’ingwate y’amagarama, kopi y’icyemezo cy’ubuyobozi kinengwa iyo cyanditse kimwe n’inyandiko igaragaza ugutakamba kwakorewe umuyobozi wo ku rwego rwisumbuye ku rwafashe icyemezo. Ikirego kigomba gukorwa mu makopi angana n’umubare w’ababuranyi bari mu rubanza.

Ingingo ya 336: Iyakirwa ry‘ikirego gisaba gukuraho icyemezo

Ikirego gisaba gukuraho icyemezo cy’umuyobozi cyakirwa iyo cyerekeye icyemezo cy`umuyobozi cyaba cyeruye cyangwa kiteruye.

Mbere yo gutanga ikirego, unenga icyemezo cy`umuyobozi agomba kubanza gutakambira umuyobozi ufite ububasha bwisumbuye ku uwafashe icyemezo kinengwa.

Umuyobozi utakambiwe, agomba gusubiza ubwo butakambe mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) kubarwa uhereye umunsi yabuboneyeho. Iyo adashubije, ubutakambe bufatwa ko atabwemeye.

Mu gihe uwatakambye atishimiye igisubizo yahawe, afite igihe cy’amezi atandatu (6) cyo kuregera urukiko gitangira kubarwa kuva ku munsi yaboneyeho igisubizo, yaba nta gisubizo yabonye icyo gihe kigatangira kubarwa nyuma y’ukwezi kumwe (1) kuvugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 337: Iyandikwa ry’ibirego mu rukiko

Ikirego n’inyandiko z’imigereka zacyo kimwe n’imyanzuro y’uwiregura ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi byohererezwa ibiro by’ubwanditsi bw’urukiko. Ibirego byandikwa mu gitabo cy’ibirego hakurikijwe uko byagiye bikurikirana. Ibirego kimwe n’imigereka yabyo bishyirwaho ikimenyetso cyerekana itariki byinjiriyeho.

Ingingo ya 338: Ihamagara ry’ababuranyi

Iyo ikirego kimaze kwandikwa mu bitabo by’urukiko, hatangwa itariki imenyeshwa ababuranyi hakurikijwe imihango isanzwe y`ihamagarwa. Ikirego, imigereka yacyo kimwe n’ingingo z’urega byomekwa ku mpapuro z’ihamagara.

Ingingo ya 339: Itangwa ry’ihamagara

Ihamagara ry’uregwa ritangwa ku cyicaro cy`urwego rw`ubuyobozi buregwa. Urwandiko ruhamagara rushyikirizwa umukozi ushinzwe kwakira amabaruwa.

Ingingo ya 340: Iyigwa ry’inyandiko zidashobora kuva muri dosiye

Ababuranyi kimwe n`ababunganira bemerewe kujya mu bwanditsi bw’urukiko kwigirayo dosiye mu gihe irimo inyandiko zidashobora kuyikurwamo. Icyo gihe, ntibemerewe kuzikuramo ngo bazitware hanze y’urukiko.

Ingingo ya 341: Inkurikizi zo gutakambira icyemezo cy’umuyobozi cyangwa kukiregera

Gutakambira icyemezo cy’umuyobozi cyangwa kukiregera mu rukiko ntibihagarika ishyirwa mu bikorwa ryacyo kugeza igihe urukiko rufatiye icyemezo ku kirego rwaregewe. Nyamara, mu gihe hari icyihutirwa, umuburanyi ashobora gusaba Perezida w’urukiko, abinyujije mu buryo ikibazo gitangwa n’umuburanyi umwe, gufata icyemezo gihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo mu gihe kugishyira mu bikorwa bishobora kumuviramo kononerwa ku buryo budasubirwaho.

Ikirego gisaba guhagarika gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umuyobozi gitangwa mu kirego gitandukanye n`icy`iremezo. Ntigitangirwa ingwate y’amagarama.

Akiciro ka 2: Ikirego kiburanisha urubanza rw’ubutegetsi mu mizi yarwo

Ingingo ya 342: Ikirego kigamije gusaba indishyi

Umuburanyi ashobora gutanga ikirego mu manza z’ubutegetsi agamije gusaba indishyi z’igihombo yatewe n’icyemezo cy’ubuyobozi cyafashwe kimubangamiye.

Umuburanyi ashobora gutanga icyo kirego cy’indishyi mu kirego kimwe n’igisaba gukuraho icyemezo cy’umuyobozi kidakurikije amategeko.

Umuburanyi ashobora no gutanga ikirego cy’indishyi cyonyine imbere y’urukiko ruburanisha imanza z’ubutegetsi bitabaye ngombwa ko aregera gukuraho icyemezo cy’umuyobozi kitubahirije amategeko, akagomba kugaragariza urukiko gusa inenge z’icyo cyemezo.

Icyiciro cya 2: Igihano gihatira ubuyobozi kubahiriza icyemezo cy’urukiko

Ingingo ya 343: Icyemezo mu manza z’ubutegetsi

Iyo urukiko rufashe icyemezo mu manza z’ubutegetsi, rushobora gutegeka ubuyobozi gukora icyo rwemeje cyangwa kudakora icyo rubujije kandi rugateganya igihano cyubahirizwa guhera ku itariki rugena mu gihe icyo rwemeje cyaba kidakurikijwe.

Ingingo ya 344: Itangwa ry’igihano gihatira kurangiza urubanza

Urukiko rushobora kwemeza ko igihano gihatira kurangiza urubanza ari umubare w’imbumbe w’amafaranga cyangwa umubare w’amafaranga azajya atangwa buri gihe hazajya hashira igihe rugennye.   Iyo rwemeje ko igihano gihatira kurangiza urubanza ari umubare w’amafaranga azajya atangwa buri gihe hazajya hashira igihe rugennye, urukiko rushobora kwemeza umubare ntarengwa w’amafaranga y’igihano gihatira kurangiza urubanza.

Ingingo ya 345: Itangira ry’igihano gihatira kurangiza urubanza

Igihano gihatira kurangiza urubanza ntigishobora gutangira mbere y’uko urubanza rucibwa burundu.

Ingingo ya 346: Ivanaho cyangwa igabanya ry’igihano gihatira kurangiza urubanza

Rubisabwe n’ubuyobozi bwahawe igihano kibuhatira kurangiza urubanza, urukiko rushobora kukivanaho, kugihagarika by’agateganyo mu gihe rugennye cyangwa kukigabanya, iyo ubuyobozi bwagihawe butagishoboye mu gihe iki n’iki kubahiriza imikirize y’urubanza rw’ibanze, yaba yose cyangwa igice cyayo.

Urukiko ntirushobora kuvanaho cyangwa kugabanya igihano gihatira kurangiza urubanza igihe bisabwe nyuma y’ igihe cyo kurangiza igihano.

Ingingo ya 347: Igihe amafaranga yagenywe n’urukiko yishyurirwamo

Iyo urubanza rwabaye itegeko rutegeka Leta, Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Akarere’ cyangwa urundi rwego rwa Leta kuriha amafaranga rwagennye, ayo mafaranga agomba kwishyurwa mu mezi atandatu (6) uhereye ku munsi w’imenyeshwa ry’urubanza.

Iyo amafaranga ahari adahagije, ubwishyu bukorwa hatangwa abonetse. Amafaranga asigaye kwishyurwa ateganywa mu ngengo y’imari ikurikiraho, kandi akishyurwa mu mezi atandatu (6) abanza.

Ingingo ya 348: Iyo umuyobozi yanze kubahiriza ibyategetswe mu rubanza

Umuyobozi wanze kubahiriza ibyategetswe mu rubanza ashobora, bisabwe n’umuburanyi ubifitemo inyungu, guhamagarwa mu rukiko rwafashe icyemezo, kugira ngo yisobanure ku mpamvu zamubujije kubyubahiriza.

Iyo impamvu zatumye atabyubahiriza zifite ishingiro, ahabwa, hakurikijwe imiterere y’izo mpamvu, igihe ntarengwa agomba kubahirizamo urwo rubanza.

Iyo impamvu zatumye atabyubahiriza nta shingiro zifite cyangwa se iyo igihe cyavuzwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo kitubahirijwe, urukiko rugena igihano gihatira umuyobozi ubwe kubahiriza urubanza mu gihe cyose ruzaba rutararangizwa.

Ikirego kireba umuyobozi wanze kubahiriza ibyategetswe mu rubanza, ntigitangirwa amagarama.

Ingingo ya 349: Ingingo z’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubutegetsi

Haseguriwe ibivugwa muri uyu mutwe, ibindi byose bijyanye n’iburanisha ry’imanza z’ubutegetsi, hakurikizwa amategeko asanzwe agenga imiburanishirize y’imanza nk’uko biteganywa n’iri tegeko.

UMUTWE WA III: IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’UBUCURUZI

Icyiciro cya mbere: Itangizwa ry’urubanza

Ingingo ya 350: Iyandikwa mu gitabo cy’ibirego by’imanza z’ubucuruzi

Ibirego byose by’ubucuruzi bishyikirijwe Inkiko z’Ubucuruzi n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi byandikwa mu gitabo cy’ibirego by’ubucuruzi. Ibirego by’ubucuruzi byanditswe mu gitabo cy’ibirego by’ubucuruzi biburanishwa ku munsi wemejwe na Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi cyangwa uw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Ingingo ya 351: Gutanga ikirego

Urega, umwunganira, umuhagarariye cyangwa undi muntu yabihereye ububasha ashyikiriza urukiko ikirego gitangiza urubanza rw’ubucuruzi cyanditse mu buryo bw’urwandiko ruhamagara.

Urwandiko ruhamagara rugomba:

1°kwerekana, bikozwe mu buryo bw’imyanzuro ibyemezo byifuzwa;

2° kwerekana amazina y’ababuranyi batumye ikirego gitangwa cyangwa abafitanye isano nacyo;

3° gusobanura mu ncamake imiterere y’ikirego mu buryo bwanditse mu bika bigufi kandi bifite nimero byerekana ingingo uburana ashingiraho ikirego cye;

Urwandiko ruhamagara rwomekwaho inyandiko zikurikira, iyo zihari:

1° urutonde rw’abatangabuhamya hamwe n’ingingo buri mutangabuhamya azavugaho;

2° raporo y’inzobere urega yifuza gushingiraho;

3° izindi nyandiko izo arizo zose urega yifuza gushingiraho.

Ingingo ya 352: Imyanzuro y’uwiregura

Imyanzuro y’uwiregura igomba kugirwa n’ibisobanuro ku by’aregwa no ku ngingo ishingiyeho. Iyo myanzuro y’uwiregura yohererezwa urukiko, urega akagenerwa kopi, bitarenze iminsi cumi n’ine (14) uhereye ku munsi uregwa yakiriye urwandiko rw’ihamagara.

Kopi igenewe urega ayishyikirizwa n’uregwa iyo bishoboka, umwanditsi w’urukiko cyangwa Umuhesha w’inkiko.

Icyiciro cya 2: Iburanisha ry’ibanze

Ingingo ya 353: Ishyirwaho ry’iburanisha ry’ibanze

Hashyizweho iburanisha ry’ibanze, rigamije gufata ibyemezo ntegurarubanza byatuma iburanisha mu mizi ritadindizwa n’ingoboka zishobora kumenyekana kandi zikitabwaho mbere.

Ingingo ya 354: Itumizwa ry’ababuranyi   Mu minsi cumi n’ine (14) nyuma yo kumenyesha uregwa ikirego, umucamanza atumiza ababuranyi mu iburanisha ryibanze.

Mu iburanisha ry’ibanze, umucamanza, abigiyemo inama n’ababuranyi, ategura imbonerahamwe cyangwa gahunda y’uko ibintu bizakurikirana.

Ingingo ya 355: Ibyemezo bifatwa n’umucamanza

Mu iburanisha ry’imanza, Umucamanza ashobora gufata ibyemezo bikurikira:

1° abyibwirije cyangwa abisabwe n’umwe mu baburanyi, kuvuga ko nta bubasha afite bwo kuburanisha urubanza yaregewe;

2° kohereza ababuranyi mu bukemurampaka cyangwa mu bwunzi mu bibazo by’ubucuruzi mu gihe asanze biteganyijwe mu masezerano bagiranye; icyo cyemezo gitegeka ubwimure ntigishobora kujuririrwa.

3° kohereza ababuranyi muri Komite y’Abunzi iyo asanze ikiburanwa kiri mu bubasha bwayo;

4° kwemeza niba ibisobanuro by’inyongera bikenewe ku kirego no ku myanzuro yo kwiregura n’uburyo byakongerwamo;

5° gusaba ababuranyi ko imyanzuro yanditse yanononsorwa muri rusange cyangwa ku ngingo yihariye;

6° gusaba ababuranyi kwerekana ibimenyetso bishingiye ku nyandiko zerekeranye n’ikirego, mu gihe ntarengwa yagennye;

7° gusaba ababuranyi kugaragaza no gushyikiriza urukiko imyanzuro y’abantu bafite ubumenyi ku kiburanwa hamwe n’ubuhamya bw’abatangabuhamya;

8° gufata ibyemezo by’agateganyo birengera inyungu z’ababuranyi;

9° gukomereza iburanisha ry’ibanze ku yindi tariki yagenwa;

10° kwemeza, abyumvikanyeho n’ababuranyi, ko yafata icyemezo nta buranisha mu mizi ribaye;

11° gufata icyemezo cyose asanga ari ngombwa mu guca urubanza vuba;

Bitabangamiye ibiteganywa mu gace ka 9° k’igika cya mbere cy’iyi ngingo, iyo umucamanza asoje iburanisha ry’ibanze, ashobora guhita aburanisha muri uwo mwanya urubanza mu mizi yarwo cyangwa kugena indi tariki iburanisha ryimuriweho.

Umucamanza ashobora kandi guhitamo guhuza ababuranyi mu gihe bishoboka.

Icyakora, iyo ubuhuza budashoboye kurangiza ikibazo, uwo mucamanza ntashobora kujya mu iburanisha ry’urubanza mu mizi yarwo.

Ingingo ya 356: Isubikwa ry’iburanisha ry’ibanze

Nta buranisha ry’ibanze rishobora gusubikwa, keretse iyo hari impamvu yihariye yashyikirijwe urukiko nibura iminsi itanu (5) y’akazi mbere y’umunsi w’’iburanisha ry’ibanze.

Icyiciro cya 3: Iburanisha mu mizi

Ingingo ya 357: Ikirego kiregera kwiregura no kurega uwishingiye

Ikirego kiregera kwiregura no kurega uwishingiye bikorwa mu buryo bwanditse mbere yo kurangiza iburanisha ry’ibanze.

Mu gihe uwishingiye arezwe, umucamanza amugenera nibura iminsi umunani (8) yo kugirango atange ingingo ze zo kwiregura hakoreshejwe ihamagara. Ihamagara rishyikirizwa uwishingiye rikorwa mu buryo buteganywa n’ingingo ya 34 y’iri tegeko.

Ingingo ya 358: Isubikwa ry’urubanza

Igihe cyose mbere y’icibwa burundu ry’urubanza, umucamanza ashobora, abyibwirije cyangwa abisabwe n’umwe mu baburanyi, gusubika urubanza cyangwa gufata ikindi cyemezo yumva ari ngombwa.

Mu gihe yemeye isubikwa ry’urubanza ryasabwe n’umwe mu baburanyi, nyuma agasanga impamvu nyazo z’ikibazo cyo gusaba isubikwa ari amayeri ndindizarubanza, umucamanza amuca indishyi z’akababaro zigenerwa undi muburanyi kandi akamutegeka kuzitanga mbere y’iburanisha rikurikira.

Iyo umuburanyi wategetswe kuriha indishyi atazitangiye igihe, acibwa inyungu z’ubukererwe. Igipimo cy’inyungu z’ubukerererwe gishyirwaho hakurikijwe inyungu y’amabanki ishyirwaho na Banki Nkuru y’igihugu buri mwaka tariki ya mbere Mutarama.

Inyungu z’ubukererwe zibarwa ku kwezi, bahereye ku munsi ukurikira uwo indishyi zagombaga kwishyurirwaho kugeza ku munsi w’ubwishyu nawo ubariwemo. Buri kwezi gutangiye gufatwa nk’ukwezi kuzuye.

Ingingo ya 359 : Ibyemezo mu iburanisha ry’urubanza mu mizi yarwo

Mu iburanisha ry’urubanza mu mizi yarwo, umucamanza ashobora gufata ibyemezo bikurikira:

1° kwemeza niba urubanza rwaburanishwa rwose cyangwa igice cyarwo mu ruhame cyangwa mu muhezo;

2° mu gihe urubanza rugomba kuburanishwa mu ruhame, kwemeza ibibazo ababuranyi batangaho ingingo zanditse bashingiraho; 3° mu gihe urubanza rugomba kuburanishwa mu muhezo, kwemeza niba ikimenyetso gitangwa kuri buri ngingo gishobora gutangwa mu magambo cyangwa se mu nyandiko, zaba izarahiriwe cyangwa izitarahiriwe;

4° hamaze gusuzumwa ubuhamya bw’abatangabuhamya, cyangwa imyanzuro yatanzwe, kwemeza niba ibyo bimenyetso bihagije;

5° gushishikariza abafite ubumenyi ku kiburanwa gushyikirana kugirango bumvikane ku bibazo byose batumvikanaho;

6° gushyiraho inzobere kugirango igenzure, mu izina ry’urukiko, imyanzuro y’abafite ubumenyi ku kiburanwa banyuranye cyangwa se ibindi bimenyetso byatanzwe, kugirango iyo nzobere ishyikirize urukiko umwanzuro mu gihe ntarengwa kigenwa n’umucamanza;

7° bisabwe n’ababuranyi, kwemeza niba urubanza rushobora gucibwa hakurikijwe inyandiko cyangwa ibindi bimenyetso nta buranisha mu magambo ribaye.

INTERURO YA VII: AMAGARAMA Y’URUKIKO

UMUTWE WA MBERE: INGWATE Y’AMAGARAMA

Ingingo ya 360: Itangwa ry’ingwate y’amagarama

Umwanditsi w’urukiko ntashobora kwakira ikirego ngo acyandike mu bitabo byabugenewe mu gihe umuburanyi atagaragaza ko yatanze ingwate y’amagarama iteganyijwe mu Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze mu birego bikurikira:

1° gutanga ikirego;

2° gusubirishamo urubanza; 3° kujurira;

4° gutambamira urubanza;

5° kubyutsa urubanza rwasibwe;

6° gusubirishamo urubanza ingingo nshya;

7° kugoboka ku bushake mu rubanza rw’abandi;

8°gutanga ikirego cy’inyandiko nsobanurakibazo itanzwe n’umuburanyi umwe;

9° gutanga ikirego cy’inyandiko nsobanurakibazo isinyweho n’ababuranyi bombi;

10° gutanga ikirego cyihutirwa.

Iyo havutse impaka ku magarama agomba gutangwa, zikemurwa na Perezida w`urukiko.

Andi magarama y`umugereka agomba gutangwa mu iburanisha hagati agenwa n’urukiko.

Ingingo ya 361: Abantu basonewe gutanga ingwate y‘amagarama

Aba bakurikira basonerwa gutanga ingwate y’amagarama :

1° Abatishoboye, iyo berekanye icyemezo gitangwa n’inzego z’ubutegetsi zibishinzwe z’aho batuye;

2° Leta y’u Rwanda, uretse ibigo byayo n’inzego zayo bifite ubuzima gatozi ;

3° Umuntu ufunzwe.

Abavugwa muri iyi ngingo badatanga amagarama basonerwa no gucibwa amagarama iyo batsinzwe urubanza.

Ingingo ya 362: Isubizwa ry’ingwate y‘amafaranga

Umwakirizi w’imari y’Urukiko wakiriye ingwate y’amafaranga avana amafaranga y’ibyakozwe mu rubanza mu mafaranga umuburanyi watsinzwe yatanzeho ingwate, asigaye akayamusubiza abyerekaniye kitansi yayatangiyeho.

Iyo yatanzwe n’umuburanyi watsinze kandi abyerekaniye kitansi yayatangiyeho, umwakirizi w’imari arayamusubiza, hanyuma Umuhesha w’inkiko akazaba ayishyuza uwayaciwe n’urukiko igihe urubanza ruzaba rutagishoboye kujuririrwa.

Uwo watsinzwe ni na we ugomba gutanga amafaranga y’inyongera nk’uko Urukiko rwayaciye.

Amagarama y’urukiko abarwa n’umwanditsi w’Urukiko. Amafaranga y’amagarama y’urukiko abikwa mu isanduku y’Akarere, iyo yaciwe n’Urukiko rw’Ibanze cyangwa Rwisumbuye. Ashyirwa mu isanduku ya Leta, iyo yaciwe n’izindi Nkiko.

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, agena uburyo ibikubiye muri iyi ngingo bishyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’amezi atandatu (6) urubanza ruciwe ntawishyuza ingwate y’amagarama. Iyo ngwate y’amagarama ishyirwa mu isanduku ya Leta kandi ntiyongera gukurikiranwa.

UMUTWE WA II: UMUBARE W’AMAFARANGA Y’URUKIKO

Ingingo ya 363: Igenwa ry’inyandiko zitangwa mu nkiko n’ikiguzi cyazo

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena inyandiko zitangwa mu nkiko zose n’ikiguzi cyazo.

Article 364: Itangwa ku buntu rya matolewo, inyandiko ihinnye y’urubanza cyangwa kopi y’urubanza   Igihe Perezida w’urukiko rwaciye urubanza asanze umuburanyi atishoboye, ategeka ko bamuha matolewo, inyandiko ihinnye y`urubanza cyangwa kopi y’urubanza atishyuye. Munsi y’urwo rupapuro rutanzwe, bandikaho ko rutangiwe ubuntu.

Ingingo ya 365: Igenwa ry’amafaranga akoreshwa mu iburanisha

Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rigena uburyo amafaranga ahabwa abatangabuhamya, abaganga, abasemuzi n’abandi bahanga, kimwe n’ay’ingendo z’abacamanza, iz’abanditsi b’inkiko n’abahesha bazo abarwa.

Ingingo ya 366: Ibishingirwaho mu kugena amafaranga akoreshwa mu iburanisha

Amafaranga ahabwa abatangabuhamya, abaganga, abasemuzi n’izindi nzobere, abarinzi b’ibintu byafatiriwe batari abafatiriwe, n’ayo gutwara abacamanza, abanditsi n’abahesha b’inkiko bigenwa n’inteko y’Urukiko imaze kubona impapuro zikubiyemo ibi bikurikira : 1° umunsi imirimo yasabiweho gukorwa n’izina ry’umucamanza wayisabye;

2° ubwoko bw’urubanza n’amazina y’ababuranyi;

3° ubwoko bw’imirimo, umunsi yakoreweho n’igihe yakozwemo, kimwe n’ibisobanuro   byerekana umubare w’amafaranga yayitanzweho;

4° umunsi cyangwa iminsi ingendo zakoreweho n’igihe zamaze kimwe n’ubwoko bw’icyabatwaye;

5° byaba bishobotse, nomero ya konti y’ugomba guhabwa igihembo.

Amafaranga avugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, avanwa mu isanduku y’Urukiko rw’Ibanze, mu y’Urukiko Rwisumbuye, mu y’Urukiko rw’Ubucuruzi, mu isanduku y’Urukiko Rukuru, mu y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyangwa mu y’Urukiko rw’Ikirenga; mu isanduku y’Urukiko rwa Gisirikare cyangwa mu y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare bitewe n’urukiko rwaciye urubanza, akazishyurwa n’umuburanyi watsinzwe.

Urukiko rushobora mu gihe bibanye ngombwa gusaba ababuranyi gutanga amafaranga akenewe mu guhemba inzobere cyangwa umusemuzi. Utsinze urubanza asubizwa n’uwatsinzwe amafaranga yatanze ku nzobere no ku musemuzi.

INTERURO YA VIII: GUKIRANURWA N’ABAKEMURAMPAKA

Ingingo ya 367: Itegeko rigena ubukemurampaka

Itegeko ryihariye rigena ibijyanye n’ubukemurampaka.

INTERURO YA IX: INGINGO ZINYURANYE, IZ’INZIBACYUHO N’IZISOZA

UMUTWE WA MBERE: INGINGO ZINYURANYE

Ingingo ya 368: Ingingo zigenga ibihe byagenwe

Usibye mu gihe itegeko ryaba ribiteganya ukundi, ibihe byagenwe mu manza z`imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz`ubutegetsi bikurikiza amategeko avugwa muri uyu mutwe.

Ingingo ya 369: Ibarwa ry’ibihe bibarwa mu minsi cyangwa mu masaha

Ku bihe bibarwa mu minsi cyangwa mu masaha, bibarwa umunsi ku munsi, n`isaha ku isaha hakurikijwe igihe bimara kandi umunsi igikorwa cyakoreweho ntubarwamo, ahubwo habarwa umunsi wa nyuma kigomba kurangiriraho.

Ingingo ya 370: Ibarwa ry’ibihe ku birebana n’ iminsi y`ikiruhuko yemewe n’iminsi y’impera y’icyumweru

Iminsi y`ikiruhuko yemewe n’iminsi y’impera y’icyumweru ntabwo ibarwa mu kubara ibihe bivugwa mu ngingo ya 369. Nyamara, iyo umunsi igikorwa kigomba kurangiriraho ari umunsi w`ikiruhuko, icyo gihe cyongerwaho umunsi ukurikira w`akazi.

Ingingo ya 371: Ibarwa ry’ibihe byagenwe mu mezi no mu mwaka

Ku bihe byagenwe mu mezi no mu mwaka, bibarwa kuva ku itariki ibanza kugeza ku munsi ubanziriza itariki ya nyuma igikorwa kigomba kurangiriraho.

Ingingo ya 372: Igihe umuburanyi yakererewe kujurira

Igihe umuburanyi yakererewe kwiyambaza inzira z’ubujurire bitewe n’impamvu zikomeye zitunguranye kandi zidaturutse ku bushake bwe, igihe cyo kujurira kirongerwa kugeza igihe izo mpamvu zirangiriye.

UMUTWE WA KABIRI: INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

Ingingo ya 373: Itegeko rikurikizwa ku manza zikiburanishwa mu Nkiko

Imanza zikiburanishwa mu Nkiko igihe iri tegeko ritangiye gukurikizwa, ziburanishwa mu buryo bukurikije iri tegeko, ariko ntacyo rihinduye ku mihango y’iburanisha yakozwe mbere y’uko ritangazwa.

Iri tegeko ntirikurikizwa mu gihe ribangamiye uburenganzira umuburanyi yahabwaga n’itegeko ryari risanzweho. Muri icyo gihe hakurikizwa itegeko ryahaga umuburanyi ubwo burenganzira.

Ingingo ya 374: Itegurwa, isuzumwa n’itorwa ry’iri tegeko

Iri tegeko ryateguwe mu rurimi rw’Igifaransa, risuzumwa kandi ritorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ingingo ya 375: Ivanwaho ry’itegeko n’ingingo zinyuranyije n’iri tegeko

Haseguriwe ibiteganyijwe mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 373 y’iri tegeko, Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/6/2004 rigena imiburanishirize y`imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu n’izindi zose z’amategeko abanziriza iri kandi zinyuranyije na ryo bivanyweho.

Ingingo ya 376: Igihe iri tegeko ritangira gukurikizwa

Iri tegeko ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, kuwa 14/06/2012

(sé) KAGAME Paul Perezida wa Repubulika

(sé) Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien Minisitiri w’Intebe

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika:

(sé) KARUGARAMA Tharcisse Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

Leave A Comment?

You must be logged in to post a comment.