Code Penal

ITEGEKO NGENGA N° 01/2012/OL RYO KUWA 02/05/2012 RISHYIRAHO IGITABO CY‟AMATEGEKO AHANA

Twebwe, KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika;

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YEMEJE NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO NGENGA RITEYE RITYA KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y‟U RWANDA

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO:

Umutwe w‟Abadepite, mu nama yawo yo ku wa 04 Mata 2012;   Umutwe wa Sena, mu nama yawo yo ku wa 04 Mata 2012;

Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y‟u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003, nk‟uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 9, iya 11, iya 13, iya 15, iya 16, iya 17, iya 18, iya 20, iya 21, iya 22, iya 23, iya 28, iya 29, iya 32, iya 33, iya 34, iya 46, iya 48, iya 49, iya 62, iya 66, iya 67, iya 88, iya 89, iya 90, iya 92, iya 93, iya 95, iya 108, iya 113 n‟iya 201;

Ishingiye ku Masezerano Mpuzamahanga y‟i Genève yo kuwa 12 Kanama 1949 arebana n‟amategeko mpuzamahanga agenga ibihe by‟intambara yemejwe n‟u Rwanda kuwa 05 Gicurasi 1964 n‟amasezerano yayo y‟inyongera, aya I n‟aya II, yo kuwa 08 Kamena 1977 yemejwe n‟u Rwanda ku wa 15 Ukwakira 1984 no ku wa 15 Ugushyingo 1984;

Isubiye ku Itegeko Ngenga n° 16/2003 ryo kuwa 27/06/2003 rigenga Imitwe ya Politiki n‟Abanyapolitiki nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 46;

Isubiye ku Itegeko Ngenga n° 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 85, iya 86, iya 87 iya 95, iya 96, iya 97, iya 98, iya 99, iya 100, iya 101, iya 102, iya 103, iya 104, iya 105, iya 106, iya 107, iya 108 n‟iya 109;

Isubiye ku Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n‟imicungire y‟ubutaka mu Rwanda, cyane

cyane mu ngingo zaryo iya 83, iya 84 n‟iya 85; Isubiye ku Itegeko Ngenga n° 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y‟Abayobozi mu nzego za Leta cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 22, iya 23, iya 24, iya 25, iya 26, iya 27, iya 28, iya 29 n‟iya 30;

Isubiye ku Itegeko n° 33/91 ryo kuwa 05/08/1991 ryerekeye imyigaragambyo mu nzira nyabagendwa n‟inama zikoreshejwe ku mugaragaro, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9;

Isubiye ku Itegeko n° 47/2001 ryo kuwa 18/12/2001 rihana icyaha cy‟ivangura n‟icyo gukurura amacakubiri, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 5, iya 6, iya 7, iya 8, iya 9, iya 10, iya 11, iya 12 n‟iya 13;

Isubiye ku Itegeko   n° 14/2003 ryo kuwa 23/05/2003 ryerekeye ituburwa, igenzurwa n‟icuruzwa ry‟imbuto nziza z‟ibihingwa cyane cyane mu ngingo zaryo iya 14, iya 15 n‟iya 16;

Isubiye ku Itegeko n° 23/2003 ryo kuwa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n‟ibyaha bifitanye isano nayo, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 10, iya 11, iya 12, iya 13, iya 14, iya 15, iya 16, iya 17, iya 18, iya 19, iya 20, iya 21, iya 22, iya 23, iya 24, iya 25, iya 26, iya 27, iya 28, iya 29, iya 30, iya 31, iya 32, iya 33, iya 34, iya 38, iya 39, iya 40, n‟iya 41;

Isubiye ku Itegeko n° 25/2005 ryo kuwa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y‟isoresha nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 64 n‟iya 65;

Isubiye ku Itegeko n° 12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta cyane cyane mu ngingo zaryo iya 176 n‟iya 178;

Isubiye ku Itegeko n° 50/2007 ryo kuwa 18/09/2007 rigena ishyirwaho, imiterere n‟imikorere y‟amakoperative mu Rwanda nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 117, iya 118, iya 119, iya 120, iya 121, iya 122, iya 123, iya 124, iya 125, iya 126, iya 127 n‟iya 128;

Isubiye ku Itegeko n° 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry‟abaturage n‟itangwa ry‟ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda cyane cyane mu ngingo zaryo iya 12 n‟iya 13;

Isubiye ku Itegeko n° 18/2008 ryo kuwa

23/07/2008 rihana icyaha cy‟ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 4, iya 5, iya 6, iya 7, iya 8, iya 9, iya 10, iya 11, iya 12, n‟iya 13;

Isubiye ku Itegeko n° 19/2008 ryo kuwa 14/07/2008 rigena imiterere n‟iyubahirizwa ry‟indirimbo y‟igihugu cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8;

Isubiye ku Itegeko n° 34/2008 ryo kuwa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n‟iyubahirizwa ry‟ibendera ry‟igihugu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 29 n‟iya 30;

Isubiye ku Itegeko n° 37/2008 ryo kuwa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw‟amabuye y‟agaciro na kariyeri, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 102, iya 103, iya 104, iya 105, iya 106, iya 107,   iya 108, iya 109, iya 110 n‟iya 111;

Isubiye ku Itegeko n° 45/2008 ryo kuwa 09/09/2008 ryerekeye kurwanya iterabwoba, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 75, iya 76, iya 77, iya 78, iya 79, iya 80, iya 81, iya 82, iya 83, iya 84, iya 86, iya 87, iya 88, iya 89, iya 90 ,iya 91, iya 92, iya 93, iya 94, iya 95, iya 96, iya 97, iya 98, iya 99, iya 100, iya 101, iya 102 n‟iya 103;

Isubiye ku Itegeko n° 47/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 4, iya 48, iya 49, iya 50, iya 51, iya 52, iya 53, iya 57, iya 58, iya 59 n‟iya 61;

Isubiye ku Itegeko n° 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 159;

Isubiye ku Itegeko n° 56/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga inzibutso n‟amarimbi by‟abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 21, iya 22, iya 23 n‟iya 24;

Isubiye ku Itegeko n° 57/2008 ryo kuwa 10/09/2008 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n‟icuruzwa ry‟amasashe akozwe muri pulasitiki mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 7;

Isubiye ku Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n‟imicungire y‟ubworozi bwo mu mazi n‟uburobyi mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 29, iya 30, iya 31, iya 32 n‟iya 33;

Isubiye ku Itegeko n° 59/2008 ryo kuwa 10/9/2008 rikumira kandi rihana ihohotera iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 2, iya 14, iya 15, iya 16, iya 17, iya 18, iya 19, iya 20, iya 21, iya 22, iya 23, iya 24, iya 25, iya 26, iya 27, iya 29, iya 30, iya 31,   iya 32, iya 33, iya 34, iya 35 n‟iya 36;

Isubiye ku Itegeko n° 62/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena uburyo bwo gukoresha, kubungabunga, kurengera no gucunga neza umutungo w‟amazi, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 83, iya 84, iya 85, iya 86, iya 87,iya 88 n‟iya 89;

Isubiye ku Itegeko n° 07/2009 ryo kuwa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y‟ubucuruzi nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo , iya 361, iya 362, iya 363, iya 364, iya 365, iya 366, iya 367, iya 368, iya 369, iya 370, iya 371 n‟iya 373;

Isubiye ku Itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yayo ya 167;

Isubiye ku Itegeko n° 22/2009 ryo kuwa 12/08/2009 rigenga itangazamakuru, cyane cyane mu ngingo zaryo , iya 73, iya 74, iya 75, iya 76, iya 77, iya 78, iya 79, iya 80, iya 81, iya 82, iya 83 n‟iya 88;

Isubiye ku Itegeko n° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by‟ubwenge, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 261, iya 263 n‟iya 264;

Isubiye ku Itegeko n° 33/2009 ryo kuwa 18/11/2009 ryerekeye intwaro, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 65, iya 66, iya 67, iya 68, iya 69 n‟iya 70;

Isubiye ku Itegeko n° 03/2010 ryo kuwa 26/02/2010 ryerekeye uburyo bw‟imyishyuranire, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24;

Isubiye ku Itegeko n° 04/2010 ryo kuwa 16/04/2010 rigena imikoreshereze y‟ingingo z‟umubiri n‟ibikomoka mu mubiri w‟umuntu mu buvuzi, mu nyigisho no mu buhanga cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 17, iya 18, iya 19, iya 20 n‟iya 21;

Isubiye ku Itegeko n° 18/2010 ryo kuwa 12/5/2010 ryerekeye ubutumwa koranabuhanga, umukono koranabuhanga n‟ ihererekanya koranabuhanga cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 58, iya 59, iya 60, iya 61, iya 62, iya 63, iya 64 n‟iya 65;

Isubiye ku Itegeko n° 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 187, iya 188, iya 189, iya 190, iya 191, iya 192, iya 193, iya 194, iya 195, iya 196, iya 197, iya 198, iya 199, iya 200, iya 201, iya 202 n‟iya 203;

Isubiye ku Itegeko n° 01/2011 ryo kuwa 10/02/2011 rigenga isoko ry‟imari n‟imigabane mu Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 64, iya 65, iya 66, iya 67, iya 68, iya 69, iya 70, iya 71 n‟iya 72;

Isubiye ku Itegeko n° 04/2011 ryo kuwa 21/03/2011 ryerekeye abinjira n‟abasohoka mu Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 37, iya 38, iya 39, iya 40, iya 41, iya 42, iya 43, iya 44, iya 45, iya 46, iya 47 n‟iya 49;

Isubiye ku Itegeko n° 21/2011 ryo kuwa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 50 n‟iya 51;

Isubiye ku Itegeko n° 33 bis/2003 ryo kuwa 06/09/2003 rihana icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n‟ibyaha by‟intambara;

Isubiye ku Itegeko-Teka n° 21/77 ryo kuwa 18 Kanama 1977 ryerekeye Igitabo

cy‟Amategeko Ahana nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

YEMEJE:

IGICE CYA MBERE: IBYAHA N‟IBIHANO MURI RUSANGE

INTERURO YA MBERE: AMAHAME RUSANGE

UMUTWE WA MBERE: INGINGO Z‟IBANZE

Ingingo ya mbere: Icyo iri tegeko ngenga rigamije

Iri tegeko ngenga riteganya ibyaha n‟ibihano ku babikoze, abafatanyije na bo kubikora n‟ibyitso byabo.

Ingingo ya 2: Icyaha

Icyaha ni igikorwa kibujijwe cyangwa icyo kwanga gukora igitegetswe ku buryo buhungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza ibihano.

Ingingo ya 3: Nta gihano hatari itegeko

Nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y‟igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga.

Nta muntu ushobora guhanishwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n‟itegeko mu gihe icyaha cyakorwaga.

Nta cyaha gihanishwa ibihano bitari biteganyijwe n‟itegeko ryatangajwe mbere y‟uko gikorwa.

Ingingo ya 4: Ikoreshwa ry‟amategeko ahana

Amategeko ahana ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira, agomba gufatwa uko ateye.

Inkiko zibujijwe guca imanza ku buryo bugenekereje.

Ingingo ya 5: Itegeko rikoreshwa igihe hari amategeko menshi ahana icyaha kimwe

Iyo habonetse amategeko menshi ahana icyaha kimwe, itegeko ryihariye ni ryo

rikoreshwa mu mwanya w‟itegeko rusange, keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi.

Ingingo ya 6: Kudahana kabiri icyaha kimwe Nta muntu ushobora guhanirwa kabiri icyaha kimwe.

UMUTWE WA II: IMIKORESHEREZE Y‟ITEGEKO RIHANA

Ingingo ya 7: Igihe itegeko rireka gukurikizwa

Itegeko rireka gukurikizwa ku byaha byakozwe rikiriho iyo ryavuyeho urubanza rw‟ibyo byaha rutaracibwa burundu, keretse iyo itegeko rishya ribiteganya ukundi.

Ingingo ya 8: Impurirane y‟amategeko abiri ahana

Mu gihe hari amategeko abiri ahana, rimwe ryariho mu gihe icyaha cyakorwaga, irindi ryaratangajwe kuva icyaha gikozwe, ariko urubanza rutaracibwa burundu, itegeko rishya ni ryo ryonyine rigomba gukurikizwa iyo riteganya igihano cyoroheje.

Ingingo ya 9: Ihanwa ry‟icyaha gikorewe mu ifasi y‟u Rwanda

Icyaha cyose gikorewe mu ifasi y‟u Rwanda cyakorwa n‟Umunyarwanda cyangwa n‟umunyamahanga gihanishwa itegeko ry‟u Rwanda, keretse abafite ubudahungabanywa bwemejwe n‟amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu cyangwa umuco amahanga yose ahuriyeho.

Ingingo ya 10: Ifasi y‟u Rwanda

Ifasi y‟u Rwanda ni ubusesure bw‟ubutaka, inzuzi, ibiyaga, ikirere bya Repubulika y‟u Rwanda kugeza ku mbibi zayo na za ambasade z‟u Rwanda mu bindi bihugu.

Ingingo ya 11: Icyaha gikorewe mu ifasi y‟u Rwanda

Icyaha cyitwa ko cyakorewe mu ifasi y‟u Rwanda, iyo nibura igikorwa kimwe mu bigize icyo cyaha ari byo kuba cyagambiriwe, cyashyizwe mu bikorwa kandi gihanwa n‟amategeko cyakorewe mu Rwanda.

Icyaha cyitwa kandi ko cyakorewe mu ifasi y‟u Rwanda iyo cyakozwe n‟umunyarwanda cyangwa cyakorewe umunyarwanda, gikorewe ahantu hatagira igihugu kihategeka cyangwa gikozwe n‟umuntu uwo ari we wese uri mu bwato bw‟u Rwanda kandi buri mu mazi atagira igihugu kiyategeka cyangwa uri mu ndege ifite icyapa cy‟u Rwanda, iyo iri mu ifasi itagira igihugu kiyitegeka.

Ingingo ya 12: Ihanwa ry‟icyitso ku cyaha cyakorewe mu mahanga

Umuntu uwo ari we wese, uri mu ifasi ya Repubulika y‟u Rwanda wabaye icyitso ku cyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye cyakorewe mu mahanga, ashobora gukurikiranwa no kuburanishwa n‟inkiko z‟u Rwanda, iyo icyo gikorwa gihanwa n‟itegeko ry‟amahanga n‟itegeko ry‟u Rwanda.

Ingingo ya 13: Ihanwa ry‟Umunyarwanda wakoreye icyaha hanze y‟ifasi y‟u Rwanda

Umunyarwanda wakoreye icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye ahatari mu ifasi ya Repubulika y‟u Rwanda ashobora gukurikiranwa no gucibwa urubanza n‟inkiko z‟u Rwanda hakurikijwe amategeko y‟u Rwanda nk‟aho icyo cyaha cyakorewe mu Rwanda mu gihe icyo cyaha gihanwa n‟itegeko ry‟u Rwanda.

Ingingo ya 14: Isuzumwa ry‟ubwenegihugu nyarwanda

Umunyarwanda uvugwa mu ngingo ya 9, iya 11 n‟iya 13 z‟iri Tegeko Ngenga ni uwari ufite ubwenegihugu nyarwanda igihe icyaha cyakorwaga.

Ingingo ya 15: Icyaha mpuzamahanga n‟icyaha cyambuka imbibi

Muri iri tegeko ngenga:

Icyitwa icyaha cyo mu rwego mpuzamahanga ni icyaha giteganywa gutyo n‟Amasezerano Mpuzamahanga.

Icyaha cyitwa ko cyambuka imbibi iyo kimwe mu bikorwa bikigize gikorewe hanze y‟imipaka y‟u Rwanda.

Ingingo ya 16: Ihanwa ry‟icyaha mpuzamahanga n‟icyaha cyambuka imbibi

Umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, imiryango cyangwa amashyirahamwe bitari ibya Leta byo mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ukoreye mu ifasi y‟u Rwanda cyangwa mu mahanga ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga cyangwa byambuka imbibi ashobora, iyo afatiwe mu ifasi ya Repubulika y‟u Rwanda, gukurikiranwa no gucirwa urubanza n‟inkiko z‟u Rwanda hakurikijwe amategeko y‟u Rwanda nk‟aho kimwe mu byaha bikurikira cyaba cyarakorewe mu Rwanda:

1° ibyaha by‟iterabwoba;

2° ibyo gufatira abantu ho ingwate;

3° ibyo kuyobya ubwato cyangwa indege;

4° ibyo gucuruza ibiyobyabwenge;

5° ibyo gucura no gucuruza intwaro mu buryo butemewe n‟amategeko;

6° ibyo gukoresha amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe n‟amategeko;

7° ibyo kwiba ibinyabiziga bigacuruzwa mu mahanga;

8° iby‟ikoranabuhanga mu itangazabumenyi no mu itumanaho;

9° gucuruza abantu, by‟umwihariko abana;

10° ibyaha by‟ubucakara         iby‟iyicarubozo;

11° ibikorwa by‟indengakamere                     cyangwa bitesha agaciro ubumuntu;

12° icyaha cya jenoside, ibyaha             byibasiye inyokomuntu n„ibyaha               by‟intambara;

13°guhakana cyangwa gupfobya jenoside;

14° gushishikariza, guhamagarira, gutera inkunga, korohereza cyangwa kugira uruhare ku bundi buryo, haba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye mu gukora ibyaha bivugwa muri iyi ngingo n‟ibindi byaha bifitanye isano na byo.

Ingingo ya 17: Ikurikirana ry‟ibyaha by‟ubugome cyangwa bikomeye byakorewe mu mahanga

Gukurikirana ibyaha by‟ubugome cyangwa bikomeye byakorewe mu mahanga, ntibishobora gutangira bidasabwe n‟Ubushinjacyaha cyangwa abandi bantu babifitemo inyungu.

Nta nkurikizi yindi ibaho, iyo ushinjwa agaragaza ko mu mahanga yaciriwe urubanza rudasubirwaho, kandi yaba yatsinzwe, ko yarangije igihano cyangwa ko yababariwe.

Ingingo ya 18: Kohereza uwakoze icyaha mu gihugu yagikoreyemo Kohereza uwakoze icyaha mu gihugu yagikoreyemo bigengwa n‟itegeko ry‟u Rwanda cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu.

Kohereza uwakoze icyaha mu gihugu yagikoreyemo byemerwa gusa iyo igikorwa gituma bisabwa cyagizwe icyaha n‟itegeko ry‟u Rwanda n‟iry‟amahanga.

Kohereza uwakoze icyaha mu gihugu yagikoreyemo bikorwa iyo hari amasezerano yo kohereza uwakoze icyaha mu gihugu yagikoreyemo yashyizweho umukono hagati y‟u Rwanda n‟igihugu gisaba iryo yoherezwa.

Kohereza uwakoze icyaha mu gihugu yagikoreyemo ntibyemerwa ku byaha bya politiki cyangwa bisabiwe impamvu za politiki.

Ingingo ya 19: Kohereza mu kindi gihugu umunyarwanda wakoze icyaha

Nta munyarwanda ushobora kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha.

Ubwenegihugu busuzumwa bahereye igihe icyaha gituma hasabwa kohereza umuntu mu mahanga cyakorewe.

Ingingo ya 20: Urubanza rw‟inshinjabyaha rwaciriwe mu mahanga

Urubanza rw‟inshinjabyaha rwaciriwe mu mahanga ku buryo ndakuka rushobora kurangirizwa mu Rwanda ku byerekeye ibihano, bisabwe n‟Ubushinjacyaha.

Urubanza rw‟inshinjabyaha rwaciriwe mu mahanga ku buryo ndakuka rushobora kandi no kurangirizwa mu Rwanda bisabwe n‟uwangirijwe n‟icyaha iyo rwemeza indishyi zigomba kwishyurizwa mu ifasi ya Repubulika y‟u Rwanda.

INTERURO YA II: IBYICIRO BY‟IBYAHA, GUCURA UMUGAMBI WO GUKORA ICYAHA N‟UBWINJIRACYAHA

UMUTWE WA MBERE: IBYICIRO BY‟IBYAHA

Ingingo ya 21: Ubusumbane bw‟ibyaha

Ibyaha bisumbana hakurikijwe uburemere bwabyo ku buryo bukurikira:

1° ibyaha by‟ubugome;

2° ibyaha bikomeye;

3° ibyaha byoroheje.

Ingingo ya 22: Icyaha cy‟ubugome

Icyaha cy‟ubugome ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy‟iremezo cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5).

Ingingo ya 23: Icyaha gikomeye

Icyaha gikomeye ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy‟iremezo cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 24: Icyaha cyoroheje

Icyaha cyoroheje ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy‟iremezo cy‟igifungo kitageze ku mezi atandatu (6) kimwe n‟icyaha gihanishwa ihazabu gusa.

Gifatwa kandi nk‟icyaha cyoroheje, icyaha gikomoka ku kutubahiriza amategeko, amateka n‟amabwiriza y‟ubutegetsi bwa Leta n‟ayerekeye umutekano iyo nta tegeko bwite ribihana.

UMUTWE WA II: GUCURA UMUGAMBI WO GUKORA ICYAHA N‟UBWINJIRACYAHA

Icyiciro cya mbere: Gucura umugambi wo gukora icyaha

Ingingo ya 25: Igisobanuro cyo gucura umugambi wo gukora icyaha

Gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y‟abantu babiri cyangwa benshi bugamije gukora icyaha bikozwe n‟umwe cyangwa benshi muri bo.

Ingingo ya 26: Ihanwa ry‟icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha

Gucura umugambi wo gukora icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye bifatwa kimwe nk‟ubwinjiracyaha ku cyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye cyari kigambiriwe.

Icyiciro cya 2: Ubwinjiracyaha

Ingingo ya 27: Ubwinjiracyaha buhanirwa

Ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n‟ibikorwa biboneka, bidashidikanywa by‟intangiriro y‟icyaha, bigamije gushyigikira ko gikorwa, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n‟impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir‟ugukora icyaha.

Ingingo ya 28: Ihanwa ry‟ubwinjiracyaha mu gihe umugambi wo gukora icyaha utagezweho

Ubwinjiracyaha burahanirwa n‟ubwo icyari cyagenderewe kitashoboye kugerwaho bitewe n‟impamvu nyir‟ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ingingo ya 29: Kwigarura k‟uwari ugendereye gukora icyaha

Iyo uwagendereye gukora icyaha yigaruye ku bushake bwe ntahanwa, keretse iyo ibyo yamaze gukora ubwabyo ari icyaha.

Ingingo ya 30: Ubwinjiracyaha bw‟ibyaha by‟ubugome, ibikomeye n‟ibyoroheje

Ubwinjiracyaha bw‟icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye bufatwa kimwe nk‟icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye ubwacyo.

Icyakora, mu kugena ibihano ku byerekeranye n‟ubwinjiracyaha, umucamanza ashobora kugabanya ibihano bitewe n‟uburyo ubwinjiracyaha bwakozwe.

Ubwinjiracyaha bw‟ibyaha byoroheje ntibuhanwa.

INTERURO YA III: IBIHANO MURI RUSANGE

UMUTWE WA MBERE: IBYICIRO BINYURANYE BY‟IBIHANO

Icyiciro cya mbere: Ibihano bihabwa abantu ku giti cyabo

Ingingo ya 31: Amoko y‟ibihano bihabwa abantu ku giti cyabo

Ibihano by‟iremezo bihabwa abantu ku giti cyabo ni:

1° igifungo;

2° ihazabu;

3° igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ibihano by‟ingereka bihabwa abantu ku giti cyabo ni:

1° ubunyagwe bwihariye;

2° ukubuza kuba ahantu cyangwa ugutegeka kuba ahantu;

3° ugushyirwa mu maboko ya Leta;

4° ukwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu;

5° ugutangaza igihano cyatanzwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y‟u Rwanda no mu bundi buryo bw‟itangazamakuru.

Icyiciro cya 2: Imihanirwe y‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzima gatozi

Ingingo ya 32: Ibihano bihabwa inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi

Ibihano bihabwa inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi ni ibi bikurikira:

1° iseswa;

2° ihazabu;

3° kubuzwa by‟igihe gito cyangwa kinini gukora kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa imiryango yiyemeje;

4° kubuzwa by‟igihe gito cyangwa kinini gukorera igikorwa kimwe cyangwa byinshi ahantu hateganyijwe;

5° gufunga burundu ibigo byakorewemo cyangwa byifashishijwe mu gukora ibikorwa bibujijwe;

6° kwirukanwa mu masoko ya Leta burundu cyangwa mu gihe kitarengeje imyaka itanu (5);

7° kubuzwa gutanga sheki, ikarita iguhesha amafaranga cyangwa impapuro zivunjwamo amafaranga;

8° kunyagwa ikintu cyifashishijwe cyangwa cyari kigenewe gukora icyaha cyangwa ikintu cyagikomotseho;

9° gushyira ku bugenzurwe bw‟ubucamanza;

10° gutangaza icyemezo cyafashwe hakoreshejwe uburyo bwose bw‟itangazamakuru.

Icyakora, ibihano bivugwa mu gace ka mbere, aka 3°, aka 5°, aka 6°, aka 7° n‟aka 9° tw‟iyi ngingo ntibishobora guhabwa inzego za Leta n‟ibigo byayo.

Ingingo ya 33: Uburyozwacyaha bw‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi

Inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi biryozwa ibyaha biteganyijwe n‟iri tegeko ngenga mu gihe byakozwe n‟ababihagarariye cyangwa abari mu nzego z‟ubuyobozi bwabyo, babikoze bagambiriye inyungu zabyo kandi bashingiye kuri ibi bikurikira:

1° ububasha bwo kubihagararira; 2° ububasha bwo gufata ibyemezo; 3° ububasha bwo kugenzura.

Uburyozwacyaha bw‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, imiryango cyangwa amashyirahamwe, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite ubuzimagatozi, buteganywa n‟igika cya mbere cy‟iyi ngingo ntibubuza ko ababihagarariye cyangwa ibyitso byabo bakurikiranwaho ibyaha ku giti cyabo.

Ingingo ya 34: Itangwa ry‟ibihano bihabwa inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi

Mu gihe habaye uburyozwacyaha bw‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi, urukiko rugenera uhanwa bimwe mu bihano biteganyijwe mu ngingo ya 32 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 35: Ihazabu icibwa inzego za Leta, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite ubuzimagatozi

Ihazabu icibwa inzego za Leta, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite ubuzimagatozi, yikuba inshuro ebyiri (2) iyateganyirijwe abantu ku giti cyabo.

Ingingo ya 36: Icyemezo cyo gusesa ikigo, ishyirahamwe cyangwa umuryango byigenga bifite ubuzimagatozi

Icyemezo gisesa ikigo, ishyirahamwe cyangwa umuryango byigenga bifite ubuzimagatozi cyohererezwa umuyobozi ubifitiye ububasha kugira ngo akurikirane ibijyanye n‟iseswa.

Ingingo ya 37: Icyemezo cyo gushyirwa ku bugenzurwe bw‟ubucamanza

Icyemezo cy‟urukiko cyo gushyira ku bugenzurwe bw‟ubucamanza ikigo, ishyirahamwe cyangwa umuryango byigenga bifite ubuzimagatozi gishyiraho n‟intumwa ibihagararira, yishyurwa na byo, urukiko rukanayigenera inshingano. Izo nshingano zirebana gusa n‟ibikorwa byabaye cyangwa byatumye habaho icyaha.

Buri mezi atandatu (6), intumwa ikorera raporo umucamanza wafashe icyemezo imumenyesha uko ibintu bimeze. Akibona iyo raporo, uwo mucamanza ashobora gutanga igihano gishya cyangwa akavanaho icyemezo cyari cyafashwe, abisabwe

n‟Ubushinjacyaha.

UMUTWE WA II: INGINGO ZIHARIYE KU BIHANO BIMWE NA BIMWE

Icyiciro cya mbere: Igihano cy‟igifungo

Ingingo ya 38: Uburyo igihano cy‟igifungo gikorwa

Igihano cy‟igifungo gishobora gukorwa ku buryo busanzwe cyangwa ku buryo bw‟umwihariko.

Ingingo ya 39: Igihano cy‟igifungo cya burundu n‟icya burundu cy‟umwihariko

Igihano cy‟igifungo cya burundu ni igifungo kimara ubuzima bwose.

Igihano cy‟igifungo cya burundu cy‟umwihariko ni igihano cy‟igifungo cya burundu gituma ugihanishijwe adashobora guhabwa imbabazi izo ari zo zose, gufungurwa by‟agateganyo cyangwa guhanagurwaho ubusembwa atararangiza nibura imyaka makumyabiri (20) y‟igifungo.

Itegeko rigena uburyo bwo kurangiza no gushyira mu bikorwa igihano cy‟igifungo

cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 40: Igifungo kimara igihe

Igifungo kimara igihe, kimara nibura umunsi umwe (1) kandi ntikirenza imyaka makumyabiri n‟itanu (25), keretse mu gihe cy‟isubiracyaha cyangwa mu bindi bihe itegeko riteganya ibindi bihano ntarengwa.

Igifungo kimara igihe kibarirwa ku minsi, amezi n‟imyaka bya kalendari isanzwe, kimwe n‟ibihano byose bigenewe igihe.

Igifungo cy‟umunsi umwe ni amasaha makumyabiri n‟ane (24). Icy‟ukwezi kumwe (1) ni iminsi mirongo itatu (30). Icy‟umwaka umwe (1) ni amezi cumi n‟abiri (12).

Igihe cy‟igifungo kibarwa kuva ku munsi urubanza ruhana umuntu rwabaye ndakuka.

Igihe umuntu amaze mu gifungo cy‟agateganyo n‟igihe umuntu amaze afunze mu buryo budakurikije amategeko ndetse n‟igihe uwakatiwe yamaze mu gifungo gishingiye ku mategeko yihariye agenga imyitwarire yashyizwemo n‟ubutegetsi

bubyemererwa n‟amategeko uko byakabaye, bivanwa mu gihe cy‟igihano urubanza rwategetse.

Icyakora, mu ibara ryerekeye irangizabihano bimara igihe, ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Igihe umuntu akatiwe ibihano by‟ibifungo bibiri bikurikirana, igifungo cya kabiri gitangira ku itariki igifungo cya mbere kirangiriyeho.

Icyiciro cya 2: Igihano cy‟ihazabu

Ingingo ya 41: Ingano y‟ihazabu

Ihazabu igizwe n‟ifaranga ry‟u Rwanda nibura rimwe (1); igenewe isanduku ya Leta.

Ingingo ya 42: Itangwa ry‟igihano cy‟ihazabu

Igihano cy‟ihazabu gihabwa buri muntu ku giti cye, hakurikijwe uburemere bw‟icyaha n‟imibereho y‟uwakatiwe.

Igihano cy‟ihazabu gikurwaho n‟urupfu rw‟uwagikatiwe cyangwa iseswa ry‟isosiyete, ikigo, ishyirahamwe cyangwa umuryango bifite ubuzimagatozi.

Ingingo ya 43: Igihe ihazabu itangwamo

Urukiko rushyiraho igihe ntarengwa ihazabu itangirwamo; icyo gihe ntigishobora kurenza amezi atandatu (6) kuva urubanza rubaye ndakuka.

Urukiko rushobora kwemeza ko ihazabu yishyurwa mu byiciro.

Ingingo ya 44: Umutungo w‟uwakatiwe udashobora kuvamo ibyishyurwa

Iyo umutungo w‟uwakatiwe udashobora kuvamo ihazabu, gusubiza iby‟abandi n‟indishyi z‟akababaro, habanza gusubizwa iby‟abandi no kwishyura indishyi z‟akababaro.

Ingingo ya 45: Ubufatanye bw‟abahamwe n‟icyaha mu kwishyura ihazabu, ibisubizwa, indishyi z‟akababaro n‟amagarama y‟urubanza

Abantu bose bahaniwe icyaha kimwe

bafatanya kwishyura ihazabu, ibisubizwa, indishyi z‟akababaro n‟amagarama y‟urubanza.

Ariko urukiko rushobora, rukoresheje icyemezo gisobanuye, gusonera bamwe mu bahanwe, ubufatanye bwose cyangwa igice cyabwo.

Ingingo ya 46: Gusubiza ibyarigishijwe, ibyibwe, ibyambuwe cyangwa ibyishyuwe bitari ngombwa binyujijwe mu masezerano   Mu rubanza rwose rw‟inshinjabyaha rugennye igihano cy‟igifungo cyangwa cy‟ihazabu, umucamanza ategeka gusubiza ibyarigishijwe, ibyibwe, ibyambuwe ku buryo bw‟uburiganya cyangwa ibyishyuwe bitari ngombwa binyujijwe mu masezerano.

Icyiciro cya 3: Igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro

Ingingo ya 47: Itangwa ry‟igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro

Iyo icyaha gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5), urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe

kurangiza icya kabiri (1/2) cy‟igihano akora igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu (6), urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro, mu gihe rugena, kandi kidashobora kurenga igihe gihanitse cy‟igifungo giteganywa n‟itegeko kuri icyo cyaha.

Iyo uwahamwe n‟icyaha adakoze neza igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro, ahatirwa kurangiriza muri gereza igihano gisigaye yakatiwe.

Ingingo ya 48: Igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro igihe uwakatiwe adashoboye kubahiriza ibyo yategetswe n‟urukiko

Mu gihe urukiko ruciye ihazabu, amafaranga y‟urubanza, ubwishyu ubwo ari bwo bwose bugenewe isanduku ya Leta n‟ibintu bigomba gusubizwa cyangwa indishyi z‟akababaro bigenewe uwakorewe icyaha, rugena igihe cyo gukora igihano

nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro mu gihe uwakatiwe adashoboye kubahiriza ibyo yategetswe n‟urukiko.

Igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro ku muntu ku giti cye cyangwa ku muntu uhagarariye ikigo, ishyirahamwe cyangwa umuryango bifite ubuzimagatozi ku muntu urimo umwenda kugira ngo ahatirwe kwishyura ntigishobora kurenza imyaka ibiri (2).

Iyo uwakatiwe arangije gukora igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro, ntaba asonewe kwishyura ibindi yategetswe n‟urukiko.

Uwakatiwe igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro ntakomeza kugikora iyo yishyuye.

Ingingo ya 49: Igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro igihe umwenda utishyuwe wose

Iyo umwenda ukomoka ku cyaha utishyuwe wose, igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro gishobora kugenwa

kubera igice cyawo gisigaye, bisabwe n‟Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 50: Uburyo bwo gukora igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro

Uburyo bwo gukora igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro bushyirwaho n‟iteka rya Perezida.

Icyiciro cya 4: Ubunyagwe

Ingingo ya 51: Ubunyagwe bwihariye

Igihe hakozwe icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye, kunyagwa kw‟ibintu bigize icyaha, ibyagikoreshejwe, ibyagenewe kugikora cyangwa se ibyo cyabyaye, byemezwa mu ica ry‟urubanza, bikongerwa ku gihano cy‟iremezo, iyo ibyo bintu ari iby‟uwakatiwe.

Iyo ibyo bintu bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo atari iby‟uwakatiwe kimwe n‟igihe icyaha cyakozwe ari icyaha cyoroheje, ubwo bunyagwe bwemezwa gusa mu bihe biteganywa n‟itegeko.

Iyo ubunyagwe bw‟ibintu bimaze kuvugwa budashoboka, bukorwa ku bindi bintu bigize umutungo w‟uwakatiwe binganya agaciro n‟ibintu byagombaga kunyagwa.

Ingingo ya 52: Ibuzwa ry‟inyagwa rusange

Inyagwa rusange ry‟ibintu byose uwahanwe atunze n‟ubw‟ibyo ashobora kuzatunga, rirabujijwe.

Ingingo ya 53: Imicungire y‟ibintu binyazwe

Ibintu binyazwe bishyirwa mu maboko ya Leta.

Uburyo ibintu byanyazwe bicungwa bugenwa n‟iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Icyiciro cya 5: Kubuza kuba ahantu no gutegeka kuba ahantu

Ingingo ya 54: Ibisobanuro by‟amagambo

Kubuza umuntu kuba ahantu ni ugutegeka uwakatiwe kutagera aha n‟aha.

Gutegeka kuba ahantu ni ugutegeka uwakatiwe kuguma aha n‟aha.

Kubuza kuba ahantu no gutegeka kuba ahantu bimara igihe kingana no kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 55: Abantu bahanishwa kubuzwa kuba ahantu cyangwa gutegekwa kuba ahantu

Kubuza kuba ahantu cyangwa gutegeka kuba ahantu, uretse aho byaba byarateganyijwe ukundi n‟itegeko, bishobora kwemezwa n‟urubanza ku muntu wese:

1° wahanishijwe igifungo kirenze umwaka umwe (1);

2° wamaze guhanishwa igifungo cy‟amezi atandatu (6) cyangwa kiyarenze, akongera guhanishwa igifungo cy‟amezi atandatu (6) cyangwa kiyarengeje, mu myaka itanu (5) kuva arangije icyo gihano cyangwa igihe cyo gukurikirana irangiza ryacyo cyararenze.

Ingingo ya 56: Ibarwa ry‟igihano cyo kubuza kuba ahantu cyangwa gutegeka kuba ahantu

Igihano kibuza kuba ahantu cyangwa gitegeka kuba ahantu, gitangira ku itariki uwahamwe n‟icyaha arangirijeho igihano cy‟igifungo.

Iyo uwakatiwe afunguwe by‟agateganyo, igihano cyo kubuzwa cyangwa gutegekwa kuba ahantu gitangira umunsi afunguweho.

Kongera gufungwa k‟uwahamwe n‟icyaha, ku mpamvu izo ari zo zose, ntibimuviramo kongererwa igihe cy‟ibihano bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 57: Ishyirwa mu bikorwa ry‟igihano cyo kubuza cyangwa gutegeka kuba ahantu

Ishyirwa mu bikorwa ry‟igihano cyo kubuza cyangwa gutegeka kuba ahantu rigenwa n‟iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Icyiciro cya 6: Gushyirwa mu maboko ya Leta

Ingingo ya 58: Igisobanuro cyo gushyirwa mu maboko ya Leta

Gushyirwa mu maboko ya Leta ni igihano cy‟umugereka kigamije kurinda umuryango nyarwanda imigenzereze y‟isubiracyaha inyuranye no guha ababikora amahirwe yo kwisubiraho bagasubira mu muryango.

Ingingo ya 59: Igihe gushyirwa mu maboko ya Leta bimara

Umuntu wese usubiriye icyaha, akaba yarakatiwe gatatu (3) igifungo cy‟amezi nibura atandatu (6) mu gihe cy‟imyaka itanu (5), ashobora gushyirwa mu maboko ya Leta, mu gihe cy‟imyaka kuva kuri itanu (5) kugeza ku icumi (10), bihereye ku munsi arangirijeho igihano cya nyuma cy‟igifungo.

Ingingo ya 60: Igena ry‟igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta n‟uburyo kirangizwa

Igihano cy‟umugereka cyo gushyirwa mu maboko ya Leta kigenwa n‟urukiko rwaciye ibihano ku nshuro ya gatatu ku byaha by‟iremezo.

Icyakora, urukiko ruca urubanza ntirutegetswe kugena igihano cy‟umugereka, kabone n‟iyo impamvu zose zigize isubiracyaha zuzuye. Urukiko rufite uburenganzira busesuye bwo gushishoza, rukareba ko ari ngombwa kongera igihano cy‟umugereka ku gihano cy‟iremezo.

Kopi z‟imanza zose umuntu yari yaratsindiwe, zishyirwa muri dosiye y‟icyaha gishya akurikiranyweho.

Igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta kirangirizwa muri gereza mu buryo bwo kugorora.

Ingingo ya 61: Icyemezo cyo gushyira mu maboko ya Leta

Icyemezo cy‟urukiko gishyira umuntu mu maboko ya Leta kigomba gusobanura impamvu gishingiyeho. Kigomba, ku buryo bitabaye ibyo cyateshwa agaciro, kugaragaza ko buri rubanza yatsindiwe, ari na rwo shingiro ry‟icyo gihano, rwaciwe burundumu gihe icyaha cya nyuma cyakorwaga.

Ingingo ya 62: Gushyirwa mu maboko ya Leta n‟ibyemezo bibiri bikurikiranye

Igihe uwakatiwe ashyizwe mu maboko ya Leta n‟ibyemezo bibiri (2) bikurikiranye, ugushyirwa mu maboko ya Leta ku nshuro ya kabiri (2) bitangira ku itariki ishyirwa mu maboko ya Leta rya mbere rirangiriyeho.

Ingingo ya 63: Ishyirwa mu bikorwa ry‟igihano cy‟igifungo cy‟iremezo n‟icyo gushyirwa mu maboko ya Leta

Igihe igihano cy‟igifungo cy‟iremezo kirangiye, uwakatiwe igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta aguma muri gereza.

Ingingo ya 64: Ifungurwa ry‟agateganyo n‟ihagarika ry‟igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta

Iyo uwakatiwe afunguwe by‟agateganyo ku bw‟igihano cy‟igifungo, igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta gitangira akimara gufungurwa.

Igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta

kiba gihagaritswe iyo uwakatiwe akuriweho ifungurwa ry‟agateganyo yari yahawe mbere.

Ni nako bigenda iyo uwakatiwe afashwe agafungwa byemejwe n‟urukiko kubera ikindi cyaha akurikiranyweho kabone n‟iyo iryo fungwa ryaba ari iry‟agateganyo.

Ingingo ya 65: Gusaba gukurirwaho igihano cyo gushyirwa mu maboko ya Leta

Uwakatiwe washyizwe mu maboko ya Leta, ashobora, igihe cyose, gusaba gukurirwaho icyo gihano. Abisaba urukiko rwamufatiye icyo gihano mu buryo ndakuka na rwo rukabimenyesha Umushinjacyaha wo ku rwego rwarwo.

Urwo rukiko rurabisuzuma, rukabifatira icyemezo gisobanuye nyuma yo kumva Ubushinjacyaha n‟uwakatiwe.

Igihe ibyo yasabye bitemewe, ntashobora kugarura icyo kibazo hadashize umwaka umwe (1).

Icyiciro cya 7: Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu

Ingingo ya 66: Igisobanuro cyo kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu ni:

1° gukurwa cyangwa kubuzwa icyitwa umurimo cyose mu butegetsi bwa Leta;

2° kubuzwa uburenganzira bwo gutora, bwo kwiyamamaza, bwo gutorwa no muri rusange kubuzwa uburenganzira bwose umuntu afite mu gihugu bwerekeye politiki n‟ubwo kwambara impeta z‟ishimwe;

3° kutemererwa gutanga ubuhamya nk‟umuhanga, nk‟umutangabuhamya mu byemezo no mu manza, uretse kuba yatanga amakuru;

4° kutemererwa kuba mu bagize inama y‟umuryango, umwishingizi, gushingwa ibintu, gusimbura umwishingizi, kureberera abadafite ubwenge buhagije, uretse gusa kubigirira abana be bwite;

5° kubuzwa uburenganzira bwo gutunga intwaro, kuba umusirikare, umupolisi cyangwa undi ushinzwe umutekano, kuba umuyobozi, kuba umwarimu cyangwa kugenzura abanyeshuri, kuba umuganga, umucamanza, umushinjacyaha cyangwa uwunganira abandi mu manza;

6° kubuzwa uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga;

7° kubuzwa gutanga sheki, gukoresha ikarita iguhesha amafaranga cyangwa urupapuro ruvunjwamo amafaranga;

8° guhezwa mu masoko ya Leta;

9° kubuzwa gukorana n‟amabanki n‟ibigo by‟imari iciriritse;

10° kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mahanga;

11° kubuzwa indi mirimo imwe n‟imwe yavugwa mu ica ry‟urubanza.

Ingingo ya 67: Igenwa ry‟igihano cyo kwambura uburenganzira umuntu afite mu gihugu

Nta muntu ushobora kwamburwa icyarimwe uburenganzira bwose umuntu afite mu gihugu keretse ku bakatiwe igihano cy‟igifungo cya burundu.

Usibye ku bakatiwe igifungo cya burundu, kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu ntibishobora kurenza igihe cy‟imyaka makumyabiri (20).

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu bishobora guhagarikwa, gukurwaho cyangwa kugabanywa nk‟uko bigenda ku byerekeye igihano cy‟igifungo.

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu, bishobora kuvanwaho iyo uwakatiwe yagiriye igihugu akamaro gahebuje cyangwa yaritangiye gutsura amajyambere y‟abaturage.

Ingingo ya 68: Iyamburwa ry‟uburenganzira umuntu afite mu gihugu ku wakatiwe igihano cy‟igifungo cya burundu cyangwa icya burundu cy‟umwihariko

Igihano cy‟igifungo cya burundu cyangwa

icya burundu cy‟umwihariko kijyana no kwamburwa ku buryo buhoraho uburenganzira bwose umuntu afite mu gihugu nk‟uko buteganywa mu ngingo ya 66 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 69: Ingingo rusange

Kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu no gutangaza igihano cyatanzwe bishobora gutangwa bikongerwa ku gihano cy‟iremezo cy‟igifungo kingana cyangwa kirenze imyaka itanu (5).

UMUTWE WA III: ITANGWA RY‟IBIHANO

Icyiciro cya mbere: Amahame rusange

Ingingo ya 70: Iyubahirizwa ry‟itegeko mu ica ry‟urubanza

Urukiko ruca urubanza rukurikije ibyo itegeko riteganya, rugomba kugaragaza impamvu rushingiyeho rufata icyemezo.

Ingingo ya 71: Ibyo umucamaza akurikiza mu gutanga igihano

Umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku

mpamvu zabimuteye, uko uwakoze icyaha yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n‟imibereho ye bwite.

Icyiciro cya 2: Impamvu z‟igabanyagihano

Akiciro ka mbere: Ubutoya

Ingingo ya 72: Uwakoze icyaha cyangwa icyitso cye afite imyaka iri hagati ya cumi n‟ine (14) na cumi n‟umunani (18) y‟amavuko

Iyo uwakoze icyaha cyangwa icyitso cye, afite nibura imyaka cumi n‟ine (14) y‟amavuko ariko itageze kuri cumi n‟umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, iyo bibaye ngombwa gutanga igihano, ibihano bitangwa ni ibi:

1° iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu cyangwa cya burundu cy‟umwihariko , ahanishwa igifungo cy‟imyaka kuva ku icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15);

2° iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe cyangwa cy‟ihazabu, ibihano ahanishwa ntibishobora kurenga icya

kabiri (1/2) cy‟ibihano yagombaga guhanishwa iyo aba afite imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko.

Akiciro ka 2: Ubusembure

Ingingo ya 73: Ibihano mu gihe cy‟ubusembure

Ibihano ku byaha biragabanywa, iyo ababikoze basembuwe.

Ingingo ya 74: Urubanza mu gihe habaye ubusembure

Igihe habaye ubusembure, umucamanza agaragaza mu bigize urubanza, ingingo zerekana ko uwakorewe icyaha ari we nyirabayazana maze zikagabanya uburemere bw‟icyaha.

Ingingo ya 75: Igabanya ry‟igihano iyo habonetse impamvu zishingiye ku busemburwe bw‟uwakoze icyaha

Iyo hagaragajwe impamvu zishingiye ku busemburwe bw‟uwakoze icyaha ibihano bigabanywa ku buryo bukurikira :

1° ku cyaha cy‟ubugome gikwiranye

n‟igihano cyo gufungwa burundu cyangwa cyo gufungwa burundu y‟umwihariko, igihano kiragabanuka kikaba kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5);

2° ku cyaha cy‟ubugome gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25), igihano kiragabanuka kikaba igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2);

3° ku cyaha gikomeye gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5), igihano kiragabanuka kikaba igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6);

4° ku cyaha cyoroheje gihanishwa igifungo kitageze ku mezi atandatu (6) cyangwa ihazabu gusa, igihano gihindurwamo igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2).

Icyiciro cya 3: Impamvu nyoroshyacyaha

Ingingo ya 76: Iyemerwa ry‟impamvu nyoroshyacyaha

Umucamanza ubwe aha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, ari izakibanjirije, ari izagiherekeje cyangwa izagikurikiye.

Kwemeza impamvu zoroshya uburemere bw‟icyaha bigomba gusobanurwa.

Ingingo ya 77: Zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha

Umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk‟iyo:

1° ushinjwa, mbere yo gukurikiranwa, yemeye icyaha akagisabira imbabazi uwo yakoreye icyaha n‟umuryango nyarwanda mu buryo budashidikanywa, akicuza kandi akishyura ibyo yangije nk‟uko bari babimutegerejeho;

2° ushinjwa yishyikirije urwego rw‟ubutabera rubifitiye ububasha, mbere y‟uko akurikiranwa cyangwa se mu gihe hatangiye ibikorwa by‟ikurikirana;

3° mu ntangiriro z‟iburanisha ku rwego rwa mbere, ushinjwa yireze akemera icyaha mu buryo budashidikanywa;

4° icyaha cyakozwe nta ngaruka zikomeye cyateje.

Ingingo ya 78: Uburyo ibihano bigabanywa iyo hari impamvu nyoroshyacyaha

Iyo hari impamvu zoroshya uburemere bw‟icyaha, ibihano bigabanywa ku buryo bukurikira:

1° igihano cyo gufungwa burundu cyangwa cya burundu y‟umwihariko gisimbuzwa igihano cy‟igifungo kitari munsi y‟imyaka icumi (10);

2° igihano cy‟igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25) gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy‟imyaka (5);

3° igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitageze ku myaka icumi (10) gishobora kugabanywa

kugeza ku gifungo cy‟umwaka umwe (1);

4° igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5) gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy‟amezi abiri (2);

5° igihano cy‟igifungo kiri munsi y‟amezi atandatu (6) gishobora gusubikwa.

Muri ibyo bihe byose, ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda atarenga ibihumbi magana atanu (500.000), kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu, no kubuzwa kuba ahantu cyangwa gutegekwa kuba ahantu bishobora kongerwa ku gihano cy‟igifungo.

Icyiciro cya 4: Isubiracyaha

Ingingo ya 79: Igisobanuro cy‟isubiracyaha

Muri iri Tegeko Ngenga, byitwa isubiracyaha, iyo mu gihe cy‟imyaka itanu (5) kuva igihe uwakatiwe igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) yakirangije, akongera gukora icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye.

Umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha

ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n‟itegeko kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

Ingingo ya 80: Ukutabaho kw‟isubiracyaha igihe habaye imbabazi zitangwa n‟itegeko cyangwa n‟ihanagurabusembwa

Nta subiracyaha iba iriho iyo igihano cyahanishijwe icyaha cya mbere cyahanaguwe n‟imbabazi zitangwa n‟itegeko cyangwa n‟ihanagurabusembwa.

Ingingo ya 81: Isubiracyaha ku byaha bihanwa n‟amategeko ahana asanzwe n‟ibihanwa n‟amategeko ya gisirikare

Umuntu wese wahaniwe icyaha cya gisirikare, ntashobora guhanishwa ibihano bigenewe isubiracyaha, mu gihe yakoze nyuma icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye gihanishwa amategeko asanzwe.

Ingingo ya 82: Impurirane z‟impamvu nkomezacyaha, iz‟igabanyagihano, iz‟isubiracyaha n‟iz‟inyoroshyacyaha

Igihe hari impurirane z‟impamvu nkomezacyaha, iz‟igabanyagihano, iz‟isubiracyaha n‟iz‟inyoroshyacyaha, inkiko

zigena igihano zikurikije uko izo mpamvu zikurikirana muri iyi ngingo.

Icyiciro cya 5: Impurirane z‟ibyaha

Ingingo ya 83: Ibisobanuro by‟amagambo

1° impurirane y‟ibyaha: haba impurirane y‟ibyaha iyo umuntu umwe akoze ibyaha byinshi kandi nta na kimwe muri byo cyaciriwe urubanza rwabaye ndakuka;

2° impurirane y‟imbonezamugambi: haba impurirane y‟imbonezamugambi iyo:

  1. igikorwa kimwe ubwacyo gishobora kubyara ibyaha byinshi;
  2. igikorwa kimwe kigizwe n‟ibikorwa bitandukanye bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n‟uko bigamije umugambi w‟icyaha kimwe cyangwa n‟uko bimwe muri byo ari impamvu zongera ububi bw‟ibindi.

3° impurirane y‟imbonezabyaha: haba

impurirane y‟imbonezabyaha iyo ibikorwa bitandukanye ubwabyo byakozwe bikurikirana kandi bikabyara ibyaha bidafitanye isano.

Ingingo ya 84: Ibihano mu gihe habaye impurirane y‟ibyaha

Iyo ku gikorwa kimwe gusa cyangwa byinshi, uwakoze icyaha yari guhanishwa ibihano byinshi byo gufungwa cyangwa by‟ihazabu, umucamanza amuhanisha igihano kiruta ibindi yongera igihe cyangwa umubare bitewe n‟uburyo ibyaha byakozwe ariko ntarenze urugero ntarengwa wongeyeho icya kabiri (1/2) cy‟icyo gihano kirushije ibindi gukomera.

Igihano cyose cy‟ingereka kiratangwa n‟ubwo cyaba giteganyijwe ku cyaha kimwe.

Igihano kiruta ibindi ni igifite urwego ntarengwa rwo hejuru rusumba urw‟ibindi bihano.

Iyo ibihano bibiri (2) bihwanyije urwego ntarengwa rwo hejuru, igihano kiruta ikindi ni icyisumbuye mu rwego ntarengwa rwo hasi.

Iyo ibihano byombi binganya urwego

ntarengwa rwo hejuru n‟urwego ntarengwa rwo hasi, igihano kiruta ikindi ni icyongereweho igihano cy‟ihazabu.

Igihe cyose, ihazabu irutwa n‟igihano cy‟igifungo.

Icyiciro cya 6: Isubikagihano

Ingingo ya 85: Igisobanuro cy‟isubikagihano

Muri iri Tegeko Ngenga, isubikagihano ni icyemezo cy‟umucamanza gihagarika irangizarubanza ku gihano cy‟igifungo kitarengeje imyaka itanu (5) iyo uwagikatiwe atigeze ahanishwa mbere mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy‟igifungo cyangwa igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro kirenze amezi atandatu (6).

Icyemezo cy‟umucamanza gisubika igihano kigomba kuba gisobanuwe kandi gifatwa mu rubanza rumwe n‟urw‟icyaha aburanisha. Gishobora gusubika igihano cyose cyangwa igice cyacyo kandi gishobora gutangwa ku bihano by‟iremezo cyangwa by‟umugereka.

Ingingo ya 86: Ibihano bisubitswe

Igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, niba mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y‟umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5) uwakatiwe atongeye guhamwa n‟icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo cyahagaritse irangizarubanza kitagishoboye gusubirwaho.

Iyo bitabaye bityo, ibihano byasubikiwe irangiza n‟ibyatanzwe nyuma birateranywa kandi akabirangiriza rimwe.

Ingingo ya 87: Ihagarika ry‟igihano

Ihagarikwa ry‟igihano ntiribuza gutanga amafaranga y‟urubanza, ay‟indishyi z‟akababaro no kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu bikomoka ku gukatirwa. Icyakora, kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu bivaho igihe igihano kiba cyataye agaciro hakurikijwe ingingo ya 86 y‟iri tegeko ngenga.

UMUTWE WA IV: UBUSAZE BW‟IBIHANO

Ingingo ya 88: Igisobanuro cy‟ubusaze bw‟ibihano

Muri iri tegeko ngenga, ubusaze ni igihe gishira igihano kikaba kitagishoboye gushyirwa mu bikorwa.

Ingingo ya 89: Ubusaze bw‟ibihano by‟ihazabu

Igihano cy‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda atarenze ibihumbi magana atanu (500.000) gisaza mu gihe cy‟imyaka ibiri (2), naho igihano cy‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda ari hejuru y‟ibihumbi magana atanu (500.000) gisaza mu gihe cy‟imyaka icumi (10).

Ingingo ya 90: Ubusaze bw‟ibihano by‟igifungo

Igihano cy‟igifungo kitageze ku mezi atandatu (6) gisaza mu gihe cy‟imyaka ibiri (2).

Igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5) gisaza mu gihe cy‟imyaka icumi (10).

Igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) kitari icya burundu gisaza mu gihe cy‟imyaka makumyabiri (20).

Igihano cy‟igifungo cya burundu n‟icy‟igifungo cya burundu y‟umwihariko ku byaha bisaza, gisaza mu gihe cy‟imyaka mirongo itatu (30).

Ibihano by‟ibyaha bidasaza, ntibisaza.

Ingingo ya 91: Ubusaze bw‟ibihano by‟imigereka

Igihano by‟imigereka bisazira rimwe n‟ibihano by‟iremezo.

Ingingo ya 92: Ibarwa ry‟igihe cy‟ubusaze bw‟ibihano

Ibihe by‟ubusaze bw‟ibihano bitangira kubarwa ku munsi icyemezo gitanga igihano cyangwa gikuraho isubikagihano cyabaye ndakuka.

Ingingo ya 93: Ikurwaho ry‟ibihe by‟ubusaze bw‟ibihano

Ifatwa cyangwa ifungwa ry‟uwakatiwe rikuraho ibihe by‟ubusaze bw‟ibihano uwakatiwe yari amaze adafunze.

Iyo uwakatiwe yari afunze, agatoroka gereza, igihe cy‟ubusaze bw‟igihano gitangira kubarwa bundi bushya.

Ingingo ya 94: Ihagarikwa ry‟ibihe by‟ubusaze bw‟ibihano

Ubusaze bw‟igihano buhagarikwa igihe cyose irangizarubanza ridashoboka ku mpamvu zikomoka ku itegeko cyangwa ku nzitizi itagobotorwa.

Ingingo ya 95: Ubusaze bw‟indishyi

Indishyi zagenwe n‟inkiko ziburanisha imanza z‟inshinjabyaha zisaza hakurikijwe amategeko abigenga.

INTERURO YA IV: ABAHANWA

UMUTWE WA MBERE: ABANTU KU GITI CYABO

Icyiciro cya mbere: Uburyozwacyaha

Ingingo ya 96: Igihe habaho uburyozwacyaha

Umuntu aryozwa icyaha yakoze ubwe.

Uretse igihe hari itegeko ribiteganya ukundi, hahanwa umuntu wakoze icyaha yabigambiriye.

Uwakoze icyaha yabigambiriye ni uwagikoze abizi kandi abishaka.

Nyamara, iyo itegeko ribiteganya habaho icyaha iyo umuntu yagize uburangare, ubwitonzi buke cyangwa ubushishozi buke.

Ingingo ya 97: Abaryozwa icyaha

Icyaha kiryozwa uwagikoze, uwafatanyije na we kugikora n‟icyitso cye.

Ingingo ya 98: Ibisobanuro by‟amagambo

Muri iri tegeko ngenga, amagambo akurikira asobanura:

1° uwakoze icyaha: ni uwagikoze ubwe;

2° umufatanyacyaha: ni uwafatanyije ku buryo butaziguye n‟uwakoze icyaha;

3° icyitso: ni uwafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye, mu byoroheje imikorere yacyo cyangwa mu byakinonosoye kandi yarabikoze abizi, cyangwa uwoheje uwakoze icyaha.

Yitwa kandi icyitso uwahishe inkozi z‟ibibi cyangwa uwazifashije guhisha mu buryo buteganywa mu ngingo ya 327 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 99: Ihanwa ry‟icyitso

Icyitso ntigihanwa kimwe n‟uwakoze icyaha cyangwa uwafatanyije na we kugikora keretse igihe:

1° itegeko ribiteganya ukundi;

2° umucamanza abona ko uruhare rw‟icyitso mu gukora icyaha rungana cyangwa ruruta urwa gatozi.

Icyitso gishobora gukurikiranwa n‟ubwo icyaha kitashoboye gukurikiranwa ku wagikoze kubera impamvu zimureba ku giti cye nk‟urupfu, ibisazi cyangwa kutamenyekana.

Icyiciro cya 2: Impamvu zituma hatabaho uburyozwacyaha

Ingingo ya 100: Umwana utarageza ku myaka cumi n‟ine (14) y‟amavuko

Umwana utarageza ku myaka cumi n‟ine (14) y‟amavuko ntaryozwa icyaha.

Ingingo ya 101: Ushinjwa arwaye ibisazi

Nta buryozwacyaha bubaho iyo ushinjwa yari arwaye ibisazi mu gihe yakoraga icyaha.

Icyakora, uwitesheje ubwenge yabishatse mu gihe cyo gukora icyaha aryozwa icyaha yakoze n‟ubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.

Ingingo ya 102: Ishyirwa mu kigo gikurikirana indwara zo mu mutwe

Umucamanza ashobora, abisabwe n‟Ubushinjacyaha, gutegeka ko umuntu ugaragaraho uburwayi bwo mu mutwe ku buryo byahungabanya umudendezo rusange wa rubanda, yashyirwa mu kigo cyagenewe gukurikirana indwara zo mu mutwe.

Icyiciro cya 3: Impamvu zikuraho uburyozwacyaha

Ingingo ya 103: Gukoreshwa icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato

Umuntu wakoreshejwe icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato adashobora kwigobotora, ntaryozwa ibyo yakoze.

Ingingo ya 104: Gukora igikorwa gitegetswe cyemewe n‟amategeko

Umuntu ukora igikorwa gitegetswe cyemewe n‟itegeko ntabiryozwa. Ni kimwe n‟umuntu ukora igikorwa ategetswe n‟umuyobozi wemewe n‟amategeko, uretse

igihe icyo gikorwa bigaragara ko kinyuranye n‟amategeko.

Ingingo ya 105: Kwitabara

Umuntu afatwa ko yitabara igihe:

1° yirukana nijoro uwinjiye ahantu hatuwe aciye urugi, yakoresheje ingufu cyangwa uburiganya;

2° ahanganye n‟abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi.

Ingingo ya 106: Ukutaryozwa icyaha ku muntu witabara cyangwa utabara undi

Umuntu asagariwe ubwe cyangwa hasagariwe undi muntu, akitabara cyangwa akamutabara ntabiryozwa, uretse iyo uburyo bwakoreshejwe mu kwitabara cyangwa mu gutabara undi busumbye kure uburemere bw‟amakuba.

Ingingo ya 107: Ukutaryozwa icyaha gikozwe harengerwa umutungo

Umuntu ntaryozwa icyaha, iyo mu gihe cyo guhagarika icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye cyo konona umutungo, akoze igikorwa cyo kurwana kuri uwo mutungo, akoresheje uburyo bwari ngombwa kandi budasumbye kure uburemere bw‟icyaha.

Ingingo ya 108: Ukutaryozwa icyaha mu gihe cy‟amakuba

Umuntu ntaryozwa icyaha mu gihe yugarijwe n‟amakuba cyangwa yugarije undi muntu, iyo akoze igikorwa cyo kwirwanaho cyangwa cyo kurwana kuri uwo muntu, uretse gusa mu gihe uburyo bwakoreshejwe burenze kure uburemere bw‟ayo makuba.

Icyiciro cya 4: Ingingo rusange

Ingingo ya 109: Ukutabaho k‟uburyozwacyaha n‟ikurwaho ry‟uburyozwacyaha

Impamvu zituma hatabaho uburyozwacyaha n‟izikuraho uburyozwacyaha zireba gatozi ubwe ntizikurikizwa ku bafatanyije na we

gukora icyaha cyangwa ku byitso bye.

Impamvu zituma hatabaho uburyozwacyaha n‟izikuraho uburyozwacyaha ntizibuza kandi, iyo ari ngombwa, ko habaho uburyozwe bw‟indishyi.

Ingingo ya 110: Uburyozwe bw‟indishyi, kugabanuka, kwiyongera cyangwa kuvaho k‟uburyozwacyaha

Abaryozwa indishyi zikomoka ku cyaha ni abagaragaweho ko bakoze icyaha cyangwa niba ari abataryozwa icyaha, ni ababashinzwe nk‟uko bisobanuwe mu Gitabo cy‟Amategeko y‟Imbonezamubano.

Uburyozwacyaha buragabanuka, buriyongera cyangwa bukavaho, iyo impamvu zibugabanya, zibwongera cyangwa zibuvanaho zishingiye ku cyaha cyangwa uwagikoze.

Kwemerwa kw‟izo mpamvu bituma igihano cyateganyijwe kigabanuka, cyiyongera cyangwa kivaho.

Ingingo ya 111: Ikurikizwa ry’impamvu z‟uburyozwacyaha zireba uwakoze icyaha

Impamvu zireba uwakoze icyaha zikurikizwa gusa ku buryozwacyaha bw‟uwagikoze ubwe.

Ingingo ya 112: Igabanyagihano

Nta cyaha gishobora kugabanyirizwa igihano keretse mu bihe no mu buryo buteganywa n‟itegeko.

UMUTWE WA II: INZEGO ZA LETA, AMASOSIYETE, IBIGO, AMASHYIRAHAMWE CYANGWA IMIRYANGO BYA LETA CYANGWA BYIGENGA BIFITE UBUZIMAGATOZI

Ingingo ya 113: Uburyozwacyaha bw‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi

Inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi biryozwa ibyaha byakozwe mu izina ryabyo n‟inzego zabyo cyangwa ababihagarariye.

Uburyozwacyaha bw‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi ntibukuraho ubw‟abantu ku giti cyabo bakoze icyo cyaha, ubw‟abafatanyacyaha cyangwa ubw‟ibyitso byabo kuri icyo cyaha.

IGICE CYA II: IBYAHA N‟IBIHANO BYABYO

INTERURO YA MBERE: IBYAHA BIKORERWA ABANTU

UMUTWE WA MBERE: IBYAHA BYA JENOSIDE, IBYAHA BYIBASIYE INYOKOMUNTU N‟IBYAHA BY‟INTAMBARA

Icyiciro cya mbere: Icyaha cya jenoside n‟ibihano byacyo

Ingingo ya 114: Igisobanuro cy‟icyaha cya Jenoside

Icyaha cya Jenoside ni kimwe mu bikorwa bikurikira cyakozwe mu buryo bwateguwe kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu,, ku bwoko, ku ibara ry‟uruhu cyangwa ku

idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:

1° kwica abo bantu;

2° kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe;

3° kubashyira, ubigambiriye, mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo;

4° gufata ibyemezo bibabuza kubyara;

5° kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

Ingingo ya 115: Ihanwa ry‟icyaha cya jenoside

Umuntu wese ukoze, haba mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara, icyaha cya jenoside nk’uko giteganyijwe mu ngingo ibanziriza iyi, ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 116: Ihanwa ry‟icyaha cy‟ihakana n‟ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi

Umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ko atemera jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa uhishira cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe n‟ishyirahamwe cyangwa umutwe wa politiki rihanishwa guseswa.

Ingingo ya 117: Kwiba imibiri y‟abazize jenoside yakorewe abatutsi

Umuntu wese wiba imibiri y‟abazize jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibimenyetso biri mu rwibutso rw‟abazize jenoside yakorewe abatutsi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Igihe icyaha giteganywa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo gikozwe n‟ishyirahamwe iryo ari ryo ryose, rihanishwa guseswa.

Ingingo ya 118: Kwangiza imibiri y‟abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Umuntu wese utwika cyangwa wangiza ku bushake imibiri y‟abazize jenoside yakorewe Abatutsi, akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 119: Gusenya inzibutso cyangwa amarimbi y‟abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Umuntu wese usenya urwibutso cyangwa irimbi ry‟abazize jenoside yakorewe Abatutsi, ahanishwa igifungo cya burundu.

Icyiciro cya 2: Ibyaha byibasira inyokomuntu n‟ibihano byabyo

Ingingo ya 120: Igisobanuro cy‟icyaha cyibasiye inyokomuntu

Icyaha cyibasiye inyokomuntu ni kimwe mu bikorwa bikurikira gikozwe mu bitero

rusange cyangwa bya simusiga byibasiye abaturage batari abasirikare bazira ubwenegihugu bwabo, ibitekerezo bya politiki, ubwoko, cyangwa idini:

1° kwica;

2° kurimbura;

3° gushyira mu bucakara;

4° gutwara bunyago cyangwa kubimura ku ngufu aho bari batuye;

5° gufunga umuntu cyangwa kumwambura uburenganzira bwe bwo kujya aho ashaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

6° kwica urubozo;

7° gusambanya ku gahato, ubucakara bushingiye ku gitsina, gukoresha uburaya ku gahato, guhagarika urubyaro ku gahato cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ihohotera rishingiye ku gitsina risa n’ibimaze kuvugwa;

8° gutoteza umuntu umuziza ibitekerezo bye bya politiki, ubwoko, idini cyangwa se ushingiye ku rindi

vangura iryo ari ryo ryose;

9° kurigisa abantu;

10° ivangura rishingiye ku ibara ry‟uruhu;

11° ibindi bikorwa birenze kamere muntu bisa n’ibimaze kuvugwa bikozwe ku bushake bigamije kubabaza cyangwa kwangiza bikabije umubiri cyangwa ubwenge.

Ingingo ya 121: Ihanwa ry‟icyaha cyibasiye inyokomuntu

Umuntu wese ukora icyaha cyibasira inyokomuntu nk‟uko giteganyijwe mu gace ka mbere, aka 2°, aka 3°, aka 6°, aka 7° n‟aka 9° tw‟ingingo ya 120 y‟iri tegeko ngenga, ahanishwa igihano cy‟igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Umuntu wese ukora icyaha cyibasiye inyokomuntu nk‟uko giteganyijwe mu gace ka 4°, aka 5°, aka 8°, aka 10° n‟aka 1°1 tw‟ingingo ya 120 y‟iri Tegeko Ngenga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Iyo icyaha cyibasiye inyokomuntu, kivugwa

mu gika cya 2 cy‟iyi ngingo, cyakozwe giherekejwe n‟agashinyaguro, uwagikoze ahanishwa igihano cy‟igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 122: Icyaha cya jenoside n‟icyaha cyibasira inyokomuntu gikozwe n‟inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi

Inzego za Leta, amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzimagatozi bishyigikiye, ku buryo ubwo ari bwo bwose, icyaha cya jenoside n‟icyaha cyibasira inyokomuntu bivugwa mu ngingo ya 114 n’iya 120 z’iri tegeko ngenga, bihanishwa ibihano bivugwa mu ngingo ya 32 y‟iri tegeko ngenga.

Icyiciro cya 3: Ibyaha by‟intambara n‟ibihano byabyo

Ingingo ya 123: Igisobanuro cy‟icyaha cy‟intambara

Icyaha cy’intambara ni igikorwa icyo ari cyo cyose mu bikorwa bikurikira gikozwe mu mirwano ikoreshejwe intwaro gikorewe

abantu cyangwa umutungo, birengerwa n’Amasezerano Mpuzamahanga y’i Genève yo ku wa 12 Kanama 1949 n‟amasezerano y‟inyongera, aya I n’aya II, yo ku wa 8 Kamena 1977:

1° kwica umuntu ubishaka;

2° kwica umuntu urubozo cyangwa kumufata nabi birenze kamere muntu, harimo kumukoreraho ubushakashatsi;

3° kubabaza cyane ku bushake cyangwa kubangamira bikomeye ubusugire bw’umubiri n’ubuzima;

4° gusenya no kwigabiza ibintu by’abantu bidashingiye ku mpamvu za gisirikari kandi bikorewe ahantu hanini ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi burenganya, nk’amazu yagenewe amadini, ay’abagiraneza cyangwa ay’inyigisho, inyubako ndangamateka z’ibikorwa by’ubugeni n’ibikorwa by’ubumenyi;

5° gutegeka imfungwa y’intambara cyangwa umusiviri kurwanirira ingabo z’umwanzi, kuzikorera mu

biro by’iperereza cyangwa mu butegetsi;

6° kubuza ku bushake imfungwa y’intambara, yaba umusirikari cyangwa umusiviri, uburenganzira bwe bwo kuburanishirizwa igihe kandi mu mucyo;

7° gutwara ku gahato, kwimura abaturage b’abasiviri cyangwa kubohereza no kubafungira mu bigo by’imbohe cyangwa ibigo bikorerwamo imirimo y’uburetwa;

8° gufata abantu bunyago no kubashyiraho iterabwoba;

9° kugaba igitero ku baturage b’abasiviri cyangwa ku mitungo yabo, uzi neza ko bazakigwamo, bazahakomerekera cyangwa imitungo yabo ikangirika ku buryo bukabije ugereranyije n’inyungu yari iteganyijwe ku rwego rwa gisirikari;

10° gukoresha mu buriganya ibimenyetso biranga imiryango itabara imbabare cyangwa ibindi bimenyetso birengera abantu cyangwa ibintu byemewe

n’amategeko mpuzamahanga kugira ngo wice, ukomeretse cyangwa ufate uwo murwana;

11° kugaba igitero, ku buryo ubwo ari bwo bwose, mu turere tutarinzwe cyangwa tutagomba kurangwamo intambara ku buryo buzwi;

12° ivangura rishingiye ku ibara ry‟uruhu n’indi mikorere irenze kameremuntu kandi itesha umuntu icyubahiro ishingiye ku ivangura ry’amoko bibangamiye icyubahiro cye;

13° kwimurira abaturage cyangwa bamwe muri bo ahafashwe n’uruhande rumwe mu barwana, kubimurira ku butaka bwafashwe cyangwa inyuma yabwo ku ngufu kandi bitari mu nyungu z’abaturage;

14° gutinda uko ari ko kose kudasobanutse mu gucyura imfungwa z’intambara cyangwa z’abasiviri nyuma y’irangira ry’imirwano;

15° guhanisha umuntu igihano no kukirangiza hatabanje kubaho urubanza rwaciwe n’urukiko rubifitiye ububasha kandi

hatubahirijwe uburenganzira bwe;

16° kwica cyangwa gukomeretsa umuntu uzi neza ko atari mu mirwano cyangwa mu gihe yarwanaga yashyize intwaro hasi cyangwa atagifite uburyo bwo kwirengera.

Ingingo ya 124: Abantu barengerwa n‟Amasezerano y‟i Genève

Abantu barengerwa n‟Amasezerano y‟i Genève yo kuwa 12 Kanama 1949 n‟amasezerano y‟inyongera, aya I n‟aya II, yo ku wa 8 Kamena 1977 ni aba bakurikira:

1° abaturage b‟abasiviri;

2° abasiviri baherereye mu bice by‟abarwana;

3° inkomere, abarwayi, abari mu ngorane zo kurohama b‟abasiviri cyangwa abasirikari;

4° abanyamadini, abavuzi n‟abakozi b‟ibitaro batari mu mirwano;

5° imfungwa z‟intambara n‟abasiviri bafungiwe ahantu;

6° abasiviri n‟abasirikari bafungiye impamvu zifitanye isano n‟intambara;

7° abasirikari batakiri mu mirwano ku mpamvu iyo ari yo yose.

Abasiviri bitwara gisirikare ntibarebwa n‟iyi ngingo.

Ingingo ya 125: Ihanwa ry‟ibyaha by‟intambara

Umuntu wese ukoze kimwe mu byaha by‟intambara biteganyijwe mu ngingo ya 123 y‟iri tegeko ngenga, ahanwa ku buryo bukurikira :

1° igihano cy‟igifungo cya burundu niba yakoze kimwe mu byaha biteganyijwe mu gace ka mbere, aka 2°, aka 3°, aka 9°, aka 11° n‟aka 16°;

2° igihano cy‟igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) niba akoze kimwe mu byaha biteganyijwe mu gace ka 6°, aka 7°, aka 8°, aka 10° n‟aka 12°;

3° igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) iyo akoze kimwe mu byaha biteganyijwe mu gace ka 4°, aka 5°, aka 13°, aka 14° n‟aka 15°.

Ingingo ya 126: Ibindi bikorwa byitwa ibyaha by‟intambara

Cyitwa kandi icyaha cy’intambara igikorwa icyo ari cyo cyose mu bikurikira gikozwe mu mirwano ikoreshejwe intwaro:

1° gukoresha intwaro z’ubumara cyangwa izindi ntwaro zibabaza abantu bitari ngombwa;

2° gusahura ibintu bya Leta cyangwa by’abantu ku giti cyabo;

3° guhana abantu ikivunge udakurikije ibyaha bya buri muntu;

4° gutesha umuntu icyubahiro, by’umwihariko kumusambanya ku gahato, kwangiza igitsina, gushora umuntu mu buraya ku gahato n’ubundi buryo bwose bw’icyaha cy’urukozasoni;

5° gushyira abantu mu bucakara no

kubacuruza nk’abacakara, ibikorwa bijyana na byo n’imirimo y’uburetwa y’uburyo ubwo ari bwo bwose;

6° gushyira abantu b’abasiviri imbere ku rugamba bituma baba agakingirizo k’amasasu;

7° ibikorwa bya kiboko bigamije gutera ubwoba abaturage cyangwa bamwe muri bo;

8° gushyira igitugu ku basiviri barimo n‟abana, ngo bajye mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare;

9° kwicisha abaturage inzara no kubabuza ko imfashanyo zagenewe kubagoboka zibageraho;

10° gutandukanya ubigambiriye abana n’ababyeyi babo cyangwa n’abandi bashinzwe umutekano n’imibereho myiza byabo;

11° kutavura inkomere, abarwayi, abarohamye n’abandi bantu babujijwe uburenganzira bwabo ku mpamvu zifitanye isano n’intambara;

12° gufata nabi imfungwa cyangwa abantu bahurijwe ahantu hamwe.

Ingingo ya 127: Ibihano ku bindi bikorwa byitwa ibyaha by‟intambara

Umuntu wese ukora kimwe mu bindi bikorwa byitwa ibyaha by‟intambara biteganyijwe mu ngingo ya 126 y‟iri Tegeko Ngenga ahanwa ku buryo bukurikira:

1° igihano cy‟igifungo cya burundu iyo akoze kimwe mu byaha biteganyijwe mu gace ka mbere, aka 4°, aka 5°, aka 6°, aka 9° n‟aka 10°;

2° igihano cy‟igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) niba yarakoze kimwe mu byaha biteganyijwe mu gace ka 3°, aka 8°, aka 11° n‟aka 12°;

3° igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) niba yarakoze kimwe mu byaha biteganyijwe mu gace ka 2° n‟aka 7°.

Ingingo ya 128: Gukoresha ku mwanzi uburyo cyangwa intwaro bibujijwe

Umuntu wese ukoresha cyangwa utegeka gukoresha ku mwanzi uburyo cyangwa intwaro bibujijwe n’amategeko n’imico bikurikizwa mu bihe by’intambara n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo uburyo n’intwaro byakoreshejwe cyangwa byategetswe gukoreshwa byateye ingaruka y’urupfu rw’umuntu umwe cyangwa benshi, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Icyiciro cya 4: Ibyaha bibangamira imiryango itabara imbabare

Ingingo ya 129: Ihanwa ry‟ibyaha bibangamira imiryango itabara imbabare mu gihe cy‟intambara

Umuntu wese:

1° ubangamira abakozi b‟imiryango itabara imbabare mu mirimo yaby‟ubutabazi;

2° usenya cyangwa wangiza ku bushake mu gihe cy‟imirwano, ibikoresho, inyubako cyangwa ububiko bw‟ibintu by‟iyo miryango cyangwa bicungwa na yo;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 130: Imikoreshereze y‟ikirango cy‟umuryango utabara imbabare

Ikirango cy‟Umuryango Utabara Imbabare gikoreshwa gusa n‟abakora imirimo y‟ubuvuzi, abakozi no ku bikoresho by‟Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare, Urugaga Mpuzamahanga rw‟Imiryango Itabara Imbabare n‟Umuryango Utabara Imbabare y‟ibihugu ibifitiye uburenganzira hakurikijwe Amasezerano y‟i Genève yo mu 1949 yerekeye kurengera abahohoterwa mu gihe cy‟intambara.

Ingingo ya 131: Gukoresha mu buriganya ikirango cy‟umuryango utabara imbabare

Umuntu wese ukoresha, abigambiriye, wambara cyangwa witwaza ikirango cy‟imiryango itabara imbabare cyangwa ikindi kirango cy‟icyiganano gishobora gutera urujijo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 132: Ibindi bikorwa bihanwa nk‟icyaha cya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n‟ibyaha by‟intambara

Bitabangamiye ibiteganywa n‟izindi ngingo z‟iri Tegeko Ngenga ku byerekeye ubwinjiracyaha n‟ubufatanyacyaha, ibikorwa bikurikira bihanishwa ibihano biteganyirijwe ibyaha bivugwa muri uyu Mutwe:

1° gutegeka gukora kimwe mu byaha bihanwa n‟iri tegeko ngenga n‟ubwo kitashyirwa mu bikorwa;

2° gusaba umuntu gukora icyo cyaha no kwemera kugikora;

3° gushishikariza abantu gukora icyo cyaha n‟ubwo bitashyirwa mu bikorwa, wifashishije amagambo, amashusho cyangwa inyandiko;

4° kujya umugambi wo gukora icyo cyaha n‟ubwo bitashyirwa mu bikorwa;

5° gushyigikira umuntu ushaka gukora icyo cyaha n‟ubwo atagishyira mu bikorwa; 6° kumenya umugambi wo gushyira icyo cyaha mu bikorwa cyangwa ibikorwa bigitegura ntugire icyo ukora ngo ubuze ko kiba cyangwa ngo ugihagarike mu bushobozi bwawe;

7° kugerageza gukora icyo cyaha.

Icyiciro cya 5: Ingingo rusange ku cyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n‟ibyaha by‟intambara

Ingingo ya 133: Uburyozwacyaha bw‟umuyobozi n‟ubw‟uyoborwa

Kuba kimwe mu byaha biteganywa muri uyu

mutwe kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cyiciro cya gatatu cy‟iri Tegeko Ngenga gikozwe n‟uyoborwa ntibibuza umuyobozi we kukiryozwa mu gihe azi cyangwa yagombaga kumenya ko uwo ayobora yari yiteguye kugikora cyangwa yagikoze ntabe yarafashe ibyemezo bya ngombwa kandi bishyize mu gaciro kugira ngo abuze ko icyo cyaha gikorwa cyangwa ngo afatire ibyemezo uwagikoze kandi abimenyeshe inzego zibishinzwe.

Kuba ushinjwa yarakoze icyaha yubahiriza amabwiriza ya Guverinoma cyangwa y‟umuyobozi we ntibimuhanaguraho uburyozwacyaha mu gihe byagaragaraga ko kubahiriza ayo mabwiriza byashoboraga gutuma hakorwa kimwe mu byaha biteganyijwe muri uyu Mutwe.

Ingingo ya 134: Ubudasaza bw‟ikurikiranacyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n‟ibyaha by‟intambara

Ikurikirana ry‟icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n‟ibyaha by‟intambara n‟ibihano byatanzwe kuri ibyo byaha ntibisaza.

UMUTWE WA II: INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N‟IBINDI BYAHA BIFITANYE ISANO NAYO, IVANGURA NO GUKURURA AMACAKUBIRI

Ingingo ya 135: Ihanwa ry‟icyaha cy‟ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo

Umuntu wese ukoze icyaha cy‟ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Itegeko rigena ku buryo burambuye ibijyanye n„ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ingingo ya 136: Ihanwa ry‟icyaha cy‟ivangura n‟icyo gukurura amacakubiri

Umuntu wese ukoze icyaha cy‟ivangura n‟icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana

(100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.

UMUTWE WA III: UBWICANYI, GUKOMERETSA, KUBABAZA UMUBIRI NO GUKURAMO INDA

Icyiciro cya mbere: Ibisobanuro by‟amagambo

Ingingo ya 137: Kwica no gukomeretsa umuntu ku bushake

Kwica no gukomeretsa umuntu ku bushake ni ukwica no gukomeretsa umuntu harimo umugambi wo kumugirira nabi kabone naho ny‟ir‟ukubikora yaba yaribeshye agahamya uwo atashakaga cyangwa umugambi we ugomba kuzuzwa habonetse impamvu zikomoka ahandi.

Ingingo ya 138: Kugambirira icyaha

Kugambirira icyaha bivuga umugambi umuntu yiyemeje mbere yo kugirira nabi undi muntu.

Ingingo ya 139: Gutega igico

Gutega igico bivuga gutegera umuntu ahantu hamwe cyangwa henshi, mu gihe kinini cyangwa gito, ushaka kumwica cyangwa kumugirira nabi.

Icyiciro cya 2: Ubwicanyi n‟amoko yabwo

Ingingo ya 140: Ubwicanyi

Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 141: Ubwicamubyeyi

Byitwa ubwicamubyeyi, ubwicanyi bukorewe umwe mu babyeyi baba ab‟umubiri cyangwa se ababihabwa n‟amategeko.

Ubwicamubyeyi buhanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 142: Kwica uwo bashyingiranywe

Kwica uwo bashyingiranywe ni ubwicanyi umwe mu bashyingiranywe akorera undi.

Kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa

igifungo cya burundu.

Ingingo ya 143: Kwihekura

Kwihekura ni ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n‟amategeko.

Kwihekura bihanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 144: Kuroga

Kuroga ni uguha umuntu ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir‟ukubigirirwa n‟inkurikizi zabyo.

Kuroga bihanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 145: Ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi cyangwa ikindi cyaha cy‟ubugome

Umuntu wese wica undi yabanje kumushinyagurira cyangwa yabanje kumukorera ikindi cyaha cy‟ubugome ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 146: Ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi ku murambo

Ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi ku murambo buhanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Igihe ubwicanyi buba bwagambiriye gutegura, gufasha, gukora icyaha, guhungisha, kuzitira imihanire y‟abakoze icyaha cyangwa ibyitso byabo, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingingo ya 147: Kwiyahura

Kwiyahura ntibihanirwa.

Ariko umuntu wese:

1° woshya undi kwiyahura;

2° ufasha undi kwiyahura;

3° utuma undi yiyahura kubera kumutoteza;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Icyiciro cya 3: Kwica umuntu ubigambiriye, gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake

Ingingo ya 148: Gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje

Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 149: Gukubita cyangwa gukomeretsa undi muntu bitera ubumuga

Igihe gukubita cyangwa gukomeretsa biteye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera mu gihe nibura cy‟iminsi umunani (8), uwakoze icyaha ahanishwa

igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo uwakoze icyo cyaha yagikoze yabigambiriye cyangwa yabitegeye igico, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku myaka umunani (8) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000),

Ingingo ya 150: Gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu bitera indwara idakira cyangwa ubumuga buhoraho

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w‟umubiri gukora no gutakaza igice cy‟umubiri gikomeye, igifungo kiva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Iyo ukoze icyo cyaha yabigambiriye cyangwa yabitegeye igico, ahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani (8) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu

y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 151: Gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 152: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana cyangwa umuntu udashoboye kwitabara

Umuntu wese ukubita abishaka agambiriye kugirira nabi cyangwa gukomeretsa umwana cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge cyangwa se kubera ubusaza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Iyo uwakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yabigambiriye cyangwa yabitegeye igico bigatera indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo mu gihe kirenze ukwezi, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 153: Kwicisha inzara cyangwa inyota uwo ushinzwe

Umuntu wese ubishaka, nta gitekerezo cyo kwica kiriho, wicisha inzara cyangwa inyota uwo ashinzwe bikamuviramo urupfu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo kwicisha inzara cyangwa inyota byakoranywe ubushake bwo kwica byateye urupfu, uwabikoze ahanishwa gufungwa burundu.

Ingingo ya 154: Guha umuntu ikintu gishobora kumutera indwara cyangwa kumwica

Umuntu wese utera undi indwara cyangwa

kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n‟ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Igihe icyo kintu gitanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kwikorera umurimo burundu, ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw‟umubiri, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Igihe icyo kintu gitanzwe ku bushake hagenderewe kwica, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingingo ya 155: Guhutaza undi byoroshye ubikoranye ubushake

Umuntu wese ugira icyo akora ku wundi cyangwa akamuhutaza byoroshye abikoranye ubushake, ahanishwa igifungo kuva ku minsi

umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 4: Kwica umuntu, kumukubita no kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake

Ingingo ya 156: Igisobanuro cyo kwica no kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake

Umuntu wese ugira nabi ku bw‟ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kugirira umuntu nabi aba akoze icyaha cyo kwica umuntu cyangwa kubabaza umubiri atabishaka.

Ingingo ya 157: Kwica umuntu bidaturutse ku bushake

Umuntu wese wica umuntu bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe

gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha yateje urupfu rw‟abantu benshi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 158: Gukubita no gukomeretsa umuntu biturutse ku buteshuke n‟ubuteganye buke

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu byaturutse ku buteshuke n‟ubuteganye buke, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha yakomerekeje abantu benshi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 159: Gutera undi indwara

Umuntu wese, nta bushake, utera undi indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera, amuhaye ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 160: Ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 157 n‟iya 159 z‟iri Tegeko Ngenga byakozwe n‟umuganga cyangwa umukozi wo kwa muganga

Iyo ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 157 n‟iya 159 z‟iri Tegeko Ngenga, bikozwe n‟umuganga cyangwa undi mukozi ukora iby‟ubuganga, mu kazi ashinzwe, ku bw‟umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteganye buke cyangwa ubuteshuke bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 161: Gutera undi ikintu gishobora kumubangamira cyangwa kumwanduza

Umuntu wese, ku bw‟ubwitonzi buke, utera undi ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kumubangamira cyangwa kumwanduza, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 5: Icyaha cyo gukuramo inda

Ingingo ya 162: Kwikuramo inda

Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 163: Gukuramo umugore inda atabyemeye cyangwa abyemeye

Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir‟ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw‟uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 164: Gukuramo inda bikavamo urupfu

Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw‟umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

Ingingo ya 165: Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda

Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n‟imwe mu mpamvu zikurikira:

1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu;

2° kuba yarashyingiwe ku ngufu;

3° kuba yatewe inda n‟uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;

4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw‟umwana cyangwa ubw‟umubyeyi.

Ukutaryozwa icyaha kuvugwa mu gace ka mbere, aka 2° n‟aka 3° tw‟igika cya mbere cy‟iyi ngingo kwemerwa gusa iyo nyir‟ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy‟urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe mu bivugwa muri utwo duce, cyangwa bigaragarijwe urukiko n‟ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo

inda

Urukiko rushyikirijwe ikirego ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira umwanzuro mu buryo bwihutirwa.

Ingingo ya 166: Ibigomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho uburyozwacyaha ku muganga wakuyemo umugore inda cyangwa ku mugore wabyemeye

Nta buryozwacyaha bubaho ku muganga wavanyemo inda cyangwa ku mugore wemeye cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n‟amategeko, mu gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo kuyikuzamo hakurikijwe ibivugwa mu gace ka 4° k‟igika cya mbere cy‟ ingingo ya 165 y‟iri Tegeko Ngenga, niba uburyo bukurikira bwarubahirijwe:

1° muganga amaze gusuzuma, asanze inda ishobora kwangiza bikomeye ubuzima bw‟umugore cyangwa asanze umwana adashobora kubaho;

2° muganga wasuzumye yagishije inama undi muganga mu gihe bishoboka, maze:

  1. akabikorera raporo ishyirwa mu nyandiko eshatu (3) ziriho umukono we n‟uw‟umuganga yagishije inama;
  2. kopi imwe ihabwa nyir‟ubwite cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n‟amategeko mu gihe adashobora kwifatira icyemezo; c. indi ikabikwa n‟umuganga wamusuzumye;
  3. iya gatatu igahabwa umukuru w‟ibitaro.

Ingingo ya 167: Kwikuramo inda cyangwa kuyikuramo undi bikozwe n‟umuntu ukora umwuga w‟ubuvuzi

Ku byaha biteganyijwe mu ngingo ya 162 n‟iya 163 z‟iri tegeko ngenga, niba uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa kandi igihano cy‟umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga by‟igihe, kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy‟isubiracyaha, kubuzwa gukomeza umwuga biba burundu.

Umuntu ukora umurimo yabujijwe kubera impamvu zavuzwe mu gika cya 1 n‟icya 2 by‟iyi ngingo, ahanishwa igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 168: Kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda

Umuntu wese wamamaza, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUTWE WA IV: IBIKANGISHO BYO KUGIRIRA NABI UMUNTU

Icyiciro cya mbere: Ibikangisho bifatwa nk‟iterabwoba

Ingingo ya 169: Gukangisha gukora igkorwa gifatwa nk‟ iterabwoba

Umuntu wese ukangisha gukora ikintu gishobora gufatwa nk‟iterabwoba, ahanishwa

igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo iryo kangisha ryaviriyemo abantu gupfa, ahanishwa igifungo cya burundu.

Icyiciro cya 2: Ibikangisho bititwa iterabwoba

Ingingo ya 170: Ibikangisho by‟amagambo Iyo igikangisho kibaye ku gahato cyangwa kugirango habeho kwigura ari icy‟amagambo, uwakoresheje ibikangisho by‟amagambo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6)   n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo igikangisho cy‟amagambo kitabaye ku gahato cyangwa kugira ngo habeho kwigura, igihano kiva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 171: Ibikangisho by‟amarenga, ibimenyetso, amashusho cyangwa urwibutso

Iyo igikangisho kibaye hakoreshejwe amarenga, ibimenyetso, amashusho cyangwa urwibutso kigambiriye inabi ku bantu cyangwa ku bintu byabo, ugikoresheje ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 172: Ibikangisho bikoresheje inyandiko

Umuntu wese, mu nyandiko itariho izina rye cyangwa iriho umukono, ukangisha ku gahato cyangwa kugira ngo habeho kwigura, kugirira nabi abantu cyangwa kubavutsa ibyabo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo igikangisho kitabaye ku gahato cyangwa kugira ngo habeho kwigura, igihano kiba igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza

ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 173: Gukangisha gusebanya

Gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo kubona umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa ibivunja amafaranga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha, gutangaza cyangwa kugereka ku muntu ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro.

Ingingo ya 174: Igihano cy‟icyaha cyo gukangisha gusebanya

Umuntu wese ukoze icyaha cyo gukangisha gusebanya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kuva ku

mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 175: Gutinya ishyirwa mu bikorwa ryo gukora icyaha

Iyo hari impamvu zo gutinya ko uwakangishije gukora icyaha gikomeye cyangwa icy‟ubugome yashyira mu bikorwa imigambi ye mibisha, umucamanza ashobora, abisabwe n‟Ubushinjacyaha gusaba ukurikiranywe kwemerera imbere ye ko atazakora icyo cyaha no kumusaba kubitangira ingwate ishobora kuba amafaranga cyangwa undi mutungo.

Iyo aramutse yanze gukora ibyo ategetswe mu gihe cyagenwe, umucamanza ashobora kubimuhatira amufatira icyemezo cyo gufungwa mu gihe kingana no kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ukurikiranywe akoze icyaha yari yaragambiriye mu gihe cy‟imyaka itatu (3) ibarwa uhereye igihe ingwate yatangiwe,

arabihanirwa kandi iyo ngwate igashyirwa mu mutungo wa Leta.

Iyo mu gihe cyavuzwe mu gika kibanziriza iki ukurikiranywe atagize icyo akora, ingwate arayisubizwa.

UMUTWE WA V: IBINDI BIKORWA BIBUJIJWE

Ingingo ya 176: Iyicarubozo

Muri iri tegeko ngenga, iyicarubozo risobanura igikorwa icyo ari cyo cyose kibabaza umubiri cyangwa ubwenge, cya kinyamaswa, gikoranywe ubugome cyangwa gitesha agaciro, gikozwe ku muntu ku bushake hagamijwe nko kumushakaho inkuru cyangwa ukwemera, kuryozwa igikorwa yakoze ubwe cyangwa akekwaho kuba yakoze cyangwa cyakozwe n‟undi uwo ari we wese, hagamijwe kumutera ubwoba cyangwa kumushyiraho agahato cyangwa kubikorera undi n‟izindi mpamvu zose zishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Icyakora, ntibyitwa iyicarubozo, ububabare

buturuka ku kurangiza igihano cyatanzwe n‟urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 177: Ibihano ku cyaha cy‟iyicarubozo

Umuntu wese ukorera undi iyicarubozo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo iryo yicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w‟umubiri gukora no gutakaza igice cy‟umubiri gikomeye, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo iryo yicarubozo riteye uwarikorewe urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Iyo ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo bikozwe n‟Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha cyangwa undi mukozi wo mu nzego z‟umutekano cyangwa umukozi wa Leta uwo ari we wese, ubikoze ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe.

Ingingo ya 178: Gukoresha abantu imirimo y‟agahato

Umuntu wese ukoresha undi imirimo y‟agahato, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 179: Guhuta umurwayi abyisabiye

Umuntu wese, ku bw‟impamvu zumvikana, nk‟impuhwe, wica undi abimwisabiye akomeje kandi ubutitsa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 180: Guhisha cyangwa gutaburura umurambo w‟umuntu, kuwuca umwanya w‟umubiri cyangwa kuwushinyagurira

Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w‟umuntu cyangwa se uwuca umwanya w‟umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 181: Guteka, kurya cyangwa kugaburira abandi inyama z‟umuntu

Umuntu wese uteka, urya cyangwa ugaburira abandi inyama z‟umuntu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

UMUTWE WA VI: IBYAHA BINYURANYIJE N‟IMYIFATIRE MYIZA

Icyiciro cya mbere: Ibyaha by‟urukozasoni   Ingingo ya 182: Igisobanuro cy‟ibyaha by‟urukozasoni

Ibyaha by‟urukozasoni: ni ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n‟imyitwarire myiza n‟imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco.

Ingingo ya 183: Icyaha cy‟urukozasoni cyakozwe ku mwana

Icyaha cy‟urukozasoni cyakozwe ku mwana cyangwa cyagambiriwe ku mwana ariko kitashoboye gusozwa gihanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u

Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 184: Icyaha cy‟urukozasoni cyakozwe ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho ku muntu ufite nibura imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko

Umuntu wese ukoze icyaha cy‟urukozasoni ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho bigiriwe umuntu ufite nibura imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 185: Gukora icyaha cy‟urukozasoni mu ruhame

Umuntu wese ukora icyaha cy‟urukozasoni mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 186: Gukorana imibonano mpuzabitsina n‟itungo

Umuntu wese ukorana imibonano mpuzabitsina cyangwa ishingiye ku gitsina n‟itungo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 187: Kwangiza imyanya ndangabitsina

Kwangiza imyanya ndangabitsina bihanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 188: Kumurika, gucuruza cyangwa gukwiza ibiterasoni

Umuntu wese umurika, ucuruza cyangwa ukwiza indirimbo, inyandiko izo ari zo zose,

ibimenyetso, amashusho, ibirango cyangwa ibindi bintu by‟ibiterasoni, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uha umwikorezi cyangwa umucuruzi bene ibyo bintu abitse, ubyohereza mu mahanga cyangwa ubikurayo agamije kubyamamaza, kubicuruza cyangwa kubikwirakwiza, ahanishwa ibihano bimwe n‟ibyavuzwe mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo.

Mu bihe biteganyijwe n‟igika cya mbere n‟icya 2 by‟iyi ngingoumuhimbyi w‟urwandiko, w‟igishushanyo, w‟ishusho, uwabyanditse ku mashini cyangwa uwabyandukuye n‟uwahimbye ibirango cyangwa igikoresho, bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 189: Impamvu nkomezacyaha ku byaha bivugwa mu ngingo kuva ku ya 183 kugeza ku ya 185 z‟iri Tegeko Ngenga

Ibihano biteganyijwe mu ngingo kuva ku ya 183 kugeza ku ya 185 z‟iri Tegeko Ngenga byikuba kabiri (2) iyo uwakoze icyaha:

1° ari ukomokwaho n‟umuntu wakorewe icyaha;

2° ari mu rwego rw‟abamutegeka;

3° ari umwigisha;

4° ari umukozi wa Leta, uhagarariye ubutegetsi cyangwa uhagarariye idini bishingikirije iyo mirimo yabo kugira ngo bagikore cyangwa umuganga, babigiriye ku bantu bashinzwe k‟ubw‟umwuga wabo;

5° yagifashijwemo n‟umuntu umwe cyangwa benshi.

Icyiciro cya 2: Gusambanya umwana

Ingingo ya 190: Igisobanuro cyo gusambanya umwana

Gusambanya umwana ni imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n‟icyaba cyakoreshejwe cyose.

Ingingo ya 191: Igihano cy‟icyaha cyo gusambanya umwana

Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 192: Gusambanya umwana bikozwe n‟umufiteho ububasha

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n‟umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w‟ubuvuzi, ukora umwuga w‟uburezi, uwitoza umwuga n‟abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 193: Gusambanya umwana bikamuviramo urupfu cyangwa indwara idakira

Iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 194: Kubana n‟umwana nk‟umugabo cyangwa umugore

Umuntu wese ubana cyangwa ugerageza kubana n‟umwana nk‟umugabo cyangwa nk‟umugore, ahanwa kimwe n‟uwasambanyije umwana.

Umuntu wese ubana cyangwa wagerageje kubana nk‟umugabo cyangwa umugore n‟umuntu ufite imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko ariko ataruzuza imyaka makumyabiri n‟umwe (21), ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 195: Kugira uruhare mu gushyingira umuntu utarageza ku myaka y‟ubukure cyangwa ku gahato

Umuntu wese ugira uruhare mu gushyingira umuntu utarageza ku myaka y‟ubukure cyangwa ku gahato, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Icyiciro cya 3: Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato

Ingingo ya 196: Igisobanuro cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ni ugukoresha undi muntu imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba cyangwa uburiganya.

Ingingo ya 197: Igihano cy‟ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y‟amavuko

Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura

imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w‟umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 198: Igisobanuro cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe ni igikorwa cyose kigamije imibonano mpuzabitsina gikozwe n‟umwe mu bashyingiranywe nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe ingufu, iterabwoba cyangwa uburiganya.

Ingingo ya 199: Igihano cy‟ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe

Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi busanzwe uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 200: Ikurikirana ry‟icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe

Gukurikirana icyaha cyo gukoresha

imibonano mpuzabitsina ku gahato ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry‟urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry‟urubanza rwaciwe ku nyungu z‟umuryango.

Ingingo ya 201: Ibihano bihabwa ukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato agambiriye kumwanduza

Umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato agambiriye kumwanduza indwara idakira, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 202: Ibihano ku cyaha cy‟ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikoresheje imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko

Umuntu wese ukoresha imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko, agamije gukora

ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 203: Guhoza uwo ukuriye ku nkeke ugamije gukorana na we imibonano mpuzabitsina

Umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Icyiciro cya 4: Uburaya

Akiciro ka mbere: Uburaya, ibitegekwa ukora uburaya n‟ibihano mu gihe bitubahirijwe

Ingingo ya 204: Igisobanuro cy‟ uburaya

Uburaya ni ukugira umwuga igikorwa cyo

guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n‟umugabo cyangwa umugore.

Ingingo ya 205: Ibyo ukora uburaya ategekwa kubahiriza

Umuntu wese ukora uburaya ategekwa kubahiriza mu gihe kitarenze umwaka umwe kimwe cyangwa byinshi mu bintu bikurikira:

1° kutarenga imbibi zagenwe n‟urukiko;

2° kudatarabukira ahantu havuzwe n‟urukiko;

3° gufatirwa icyemezo cy‟igenzura;

4° kwivuza;

5° kwitaba buri gihe inzego z‟imirimo cyangwa z‟ubuyobozi zagenwe n‟Urukiko.

Umuntu unyuranya na kimwe mu bitegetswe mu duce kuva ku ka 1º kugeza ku ka 5º tw‟iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyo umuntu wahanishijwe ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy‟iyi ngingo yongeye gufatirwa mu cyaha cy‟uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano biteganijwe mu gika cya 2 cy‟iyi ngingo ni nabyo bihabwa umuntu wese ufatirwa mu cyuho akorana imibonano mpuzabitsina n‟indaya.

Akiciro ka 2: Gushora mu buraya

Ingingo ya 206: Gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya

Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n‟aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibi bihano ni nabyo bihanishwa umuntu wese

utungiye undi igikorwa cy‟uburaya n‟aho nyir‟ugutungwa yaba abyemera.

Ingingo ya 207: Kubangamira igikorwa cyo gufasha kureka uburaya

Umuntu wese, akoresheje iterabwoba, agahato, uburiganya cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ubangamira igikorwa cyo gufasha kureka uburaya ababukora cyangwa ababugambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 208: Kumenyesha mu matangazo ko ufasha uburaya

Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, umenyesha ko afasha ushaka kujya mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Akiciro ka 3: Guhahisha uburaya

Ingingo ya 209: Kuyobora, gucunga umutungo cyangwa gushora imari mu mazu akorerwamo uburaya

Umuntu wese, abyikoreye ubwe cyangwa abinyujije ku wundi, uyobora, ucunga umutungo cyangwa ushora imari mu mazu akorerwamo uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikorewe abana, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 210: Kugabana ibikomoka ku buraya

Umuntu wese, ugabana n‟undi abizi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ibikomoka ku buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva

ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 211: Kubona umugabane ku biturutse ku buraya bw‟umwana

Umuntu wese ubona umugabane ku biturutse ku buraya bw‟umwana cyangwa uhabwa kandi akemera abizi imfashanyo azi ko yavuye mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese ukoresha cyangwa wifashisha abana ngo abakoreshe mu bitaramo bigendereye kwamamaza uburaya cyangwa nk‟imfashamatsiko ku byerekanwa ku bitsina, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 212: Gufasha, guhagarikira no kurengera uburaya

Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ufasha, uhagarikira cyangwa

urengera abizi uburaya bw‟undi cyangwa ureshya abo ashaka gushyira mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 213: Gutanga ahantu ho gukorera uburaya

Umuntu wese utanga abizi ahantu hose hakodeshwa hagakorerwa uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Akiciro ka 4: Impamvu nkomezacyaha

Ingingo ya 214: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha gifitanye isano n‟uburaya

Umuntu wese ukora icyaha gifitanye isano n‟uburaya ahanishwa inshuro ebyiri (2) z‟igifungo giteganyijwe, iyo habonetse impamvu zikurikira:

1° icyaha cyakozwe ku muntu

utabyemera;

2° icyaha cyakozwe ku bantu benshi;

3° umuntu washowe mu buraya akigera cyangwa akiva mu gihugu cyangwa washowe mu buraya akigera cyangwa akiva mu gace k‟igihugu cye ajya mu kandi atazi mu minsi mike kuva aje cyangwa agiye;

4° icyaha cyakozwe n‟abantu benshi bagifatanyije ubwabo cyangwa bafatanyije n‟ibyitso byabo; 5° uwakoze icyaha yari atwaye intwaro igaragara cyangwa ihishe;

6° igihe icyaha cyakozwe n‟uwo uwagikorewe akomokaho cyangwa undi wese bafitanye isano kugeza ku gisanira cya karindwi;

7° icyaha cyakozwe n‟umuntu uyobora uwagikorewe; 8° icyaha cyakozwe n‟umukozi wo mu rugo rw‟uwo yagikoreyeho; 9° icyaha cyakozwe n‟ukora imirimo rusange igenewe abaturage cyangwa ababwirizabutumwa n‟abihaye Imana.

Icyiciro cya 5: Ingingo rusange

Ingingo ya 215: Kutamenyekanisha ibyaha binyuranyije n‟imyifatire myiza byakorewe umwana

Umuntu wese umenya ko ibyaha bivugwa muri uyu mutwe byakorewe umwana ntabimenyeshe inzego z‟ubuyobozi cyangwa iz‟umutekano, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ingingo ya 216: Kwanga gutabara uwahohotewe cyangwa kwanga gutanga ubuhamya ku ihohoterwa

Umuntu wese wanga gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanze gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryakozwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

UMUTWE WA VII: IBYAHA BIKORERWA UMURYANGO

Icyiciro cya mbere: Ibyaha bikorerwa abana n‟abantu badashoboye kwirwanaho

Ingingo ya 217: Igisobanuro cy‟umwana

Muri iri tegeko ngenga, umwana ni umuntu wese utarageza ku myaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.

Ingingo ya 218: Kubabaza umwana bikabije, kumujujubya cyangwa kumuha ibihano biremereye

Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Iyo kimwe mu byaha bivugwa mu gika kibanziriza iki kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda

kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo icyo cyaha kimuviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingingo ya 219: Guha umwana inzoga cyangwa itabi

Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.

Ingingo ya 220: Gushora umwana mu bucuruzi bw‟ibiyobyabwenge, ubw‟intwaro cyangwa ubw‟ibindi bicuruzwa bitemewe n‟amategeko

Umuntu wese ushora umwana mu bucuruzi bw‟ibiyobyabwenge, ubw‟intwaro cyangwa

ubw‟ibindi bicuruzwa bitemewe n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 221: Gushakira inyungu mu gushora umwana mu bikorwa by‟intambara

Umuntu wese ushakira inyungu mu gushora umwana mu bikorwa by‟intambara, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe mu rwego rw‟ishyirahamwe ry‟abagizi ba nabi babigize umwuga w‟ibanze cyangwa w‟ingoboka, kabone n‟iyo uwabikoze atari mu buyobozi bwaryo, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

Igihe umwana yashowe mu ntambara hagati

y‟andi mahanga, igihano kiba igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itatu (30.000.000).

Ingingo ya 222: Gushakira inyungu mu gushora umwana mu bikorwa bya siporo bibangamira ubuzima bwe

Umuntu wese ushakira inyungu mu gushora umwana mu bikorwa bya siporo bibangamira ubuzima bwe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe mu rwego rw‟ishyirahamwe ry‟abagizi ba nabi babigize umwuga w‟ibanze cyangwa w‟ingoboka, kabone n‟iyo uwabikoze atari mu buyobozi bwaryo, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

Ingingo ya 223: Kwanga gutanga umwana

Umuntu wese udatanga cyangwa udashyikiriza umwana, igihe amusabwe n‟ubifitiye uburenganzira bwemewe n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 224: Kwambura ku maherere umwana ababyeyi be cyangwa abo yarindishijwe cyangwa abo asanzwe abana nabo

Umuntu wambura ku maherere umwana ababyeyi be cyangwa abo yarindishijwe cyangwa abo asanzwe abana na bo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Iyo kwambura umwana umubyeyi bikozwe n‟umwe mu bamubyaye, ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000)

kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 225: Kugira uruhare mu itangwa ry‟ububyeyi k‟utabyaye umwana hagamijwe kumugurisha

Umuntu wese ugira uruhare mu itangwa ry‟ububyeyi k‟utabyaye umwana hagamijwe kumucuruza, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Igihe ukoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo abikoreye umwana utarageza ku myaka cumi n‟ine (14) y‟amavuko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

Igihe ukoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo abikoreye umwana ufite imyaka iri hagati ya cumi n‟ine (14) na cumi n‟itandatu (16) y‟amavuko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni makumyabiri

(20.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itatu (30.000.000).

Iyo icyo cyaha gikorewe umwana ukuwe mu kigo kirererwamo impfubyi, uwakoze icyaha ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe muri iyi ngingo.

Ingingo ya 226: Kwanga kwita ku mwana cyangwa umuntu ushinzwe udashoboye kwirwanaho

Umuntu wese ufite ububasha ahabwa n‟amategeko ku mwana akanga kumuvuza, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni byo bihanishwa umuntu wese ubishaka wima ibiribwa cyangwa utita ku mwana ashinzwe kurera cyangwa umuntu ashinzwe udashoboye kwirwanaho kubera imiterere ye mu mubiri cyangwa mu bwenge.

Ingingo ya 227: Kwirengagiza inshingano z‟umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu

Umubyeyi cyangwa umwishingizi wirengagiza kubahiriza imwe mu nshingano ze nta mpamvu yumvikana ku buryo bizahaza ubuzima, umutekano, imibereho y‟umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera ukiri muto, ureka umwana cyangwa uwo ashinzwe kurera akishora mu buzererezi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umubyeyi cyangwa umwishingizi wangiza uburere bw‟umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera kubera kumufata nabi, gutanga ingero mbi z‟ubusinzi bw‟akamenyero cyangwa kwitwara nabi, ahanishwa ibihano bivugwa mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 228: Kutita ku mwana hashingiwe ku gitsina

Umuntu wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza cyangwa agatoteza

uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Umuntu wese utita ku mwana ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 229: Gufata no gukwirakwiza ishusho cyangwa amajwi by‟umwana byerekeranye n‟imikoreshereze y‟ibitsina

Umuntu wese ufata ishusho cyangwa amajwi by‟umwana cyangwa ubikwirakwiza akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, iyo byerekeranye n‟imikoreshereze y‟ibitsina, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 230: Kwamamaza amashusho yerekeranye n‟imikoreshereze y‟ibitsina bikorewe ku bana

Umuntu wese umurika, ugurisha, ukodesha, ukwirakwiza cyangwa utanga amashusho, ibikoresho, amafirimu, amafoto,

amadiyapozitifu n‟ibindi byerekanirwaho ibintu byerekeranye n‟imikoreshereze y‟ibitsina bikorewe ku bana, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

Ingingo ya 231: Guta umwana cyangwa kumutererana

Umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hihishe, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 232: Gutererana umwana cyangwa kumuta bikamutera ubumuga, urupfu cyangwa kuzimira burundu

Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuteye ubumuga budakira, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingingo ya 233: Gushishikariza ababyeyi guta umwana

Umuntu wese:

1° ushishikariza ababyeyi cyangwa umwe muri bo guta umwana wabo wavutse cyangwa uzavuka; 2° wemeranyijwe n‟ababyeyi b‟umwana uzavuka cyangwa umwe muri bo kuzamuta;

iyo ibyo yoheje cyangwa yemeranyijwe n‟ababyeyi byashyizwe mu bikorwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe

gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 234: Guta cyangwa gutererana umuntu ushinzwe udashoboye kwirwanaho

Umuntu wese uta, cyangwa yabikoresheje undi, utererana cyangwa ubikoresha undi, ahantu hagaragara, umuntu ashinzwe udashoboye kwirwanaho kubera imiterere ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Umuntu wese uta cyangwa utererana, cyangwa ubikoresha undi, ahantu hatagaragara, umuntu ashinzwe udashobora kwirwanaho kubera imiterere ye mu mubiri cyangwa mu bwenge, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 235: Guta cyangwa gutererana umuntu udashoboye kwirwanaho bikamuviramo kurwara bikomeye cyangwa urupfu

Iyo guta cyangwa gutererana umuntu ushinzwe udashoboye kwirwanaho byatumye arwara bikomeye, atakaza umwe mu myanya y‟umubiri cyangwa amugara, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟ibiri (12).

Mu gihe ibivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo biviriyemo urupfu uwatereranywe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 236: Gutoteza umuntu ugeze mu za bukuru

Umuntu wese utoteza undi ugeze mu zabukuru agamije inyungu ze bwite cyangwa z‟undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 237: Guha akato umuntu ufite indwara idakira

Umuntu wese uha akato umuntu ufite indwara idakira, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 2: Ibyaha bikorerwa abashyingiranywe n‟icyaha cyo guta urugo

Ingingo ya 238: Kwanga gutanga ibitunga uwo bashyingiranywe, abamukomokaho cyangwa abo akomokaho

Umuntu wese waciriwe n‟urukiko urubanza rwabaye ndakuka rwo gutanga ibitunga uwo bashyingiranywe, abamukomokaho cyangwa abo akomokaho, akamara igihe kirenze amezi abiri (2) abishaka adatanze ibyo yategetswe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 239: Kubuza ubwisanzure mu kuboneza urubyaro

Umuntu wese witwaza ubushyingirane, agahohotera uwo bashyingiranywe cyangwa akamuhoza ku nkeke kubera icyemezo yafashe ku birebana no kuboneza urubyaro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Ingingo ya 240: Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe

Umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe nko kumutuka, kumukubita, kumukomeretsa, kumuvunisha, kumubuza uburenganzira ku mutungo n‟ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose kimubuza kubaho mu mudendezo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Ingingo ya 241: Gukoresha umutungo w‟urugo bidaturutse ku bwumvikane bw‟uwo bashyingiranywe

Umuntu wese:

1° utanga, ugurisha, ugwatiriza cyangwa ukoresha umutungo w‟urugo ku

buryo bw‟uburiganya, atabyumvikanyeho n‟uwo bashyingiranywe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6);

2° wakira umutungo uvugwa mu gace ka mbere k‟iyi ngingo, azi neza ko bidaturutse ku bushake bw‟abashyingiranywe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano kandi agasubiza uwo mutungo cyangwa amafaranga ahwanye n‟agaciro kawo;

3° ugira uruhare mu bivugwa mu gace ka mbere k‟iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 242: Gukurikirana ibyaha bivugwa mu ngingo ya 239, iya 240 n‟iya 241 z‟iri Tegeko Ngenga

Ibyaha bivugwa mu ngingo ya 239, iya 240 n‟iya 241 z‟iri tegeko ngenga bikurikiranwa gusa iyo biregewe n‟umwe mu bashyingiranywe.

Ingingo ya 243: Guta urugo

Umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe mu gihe kirenze ukwezi kumwe nta mpamvu zikomeye kandi akihunza ibyo ategetswe byose cyangwa bimwe, bishingiye ku bubasha bwa kibyeyi cyangwa ku bwishingizi bw‟uburere bwemewe n‟itegeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni na byo bihano bihabwa umugabo utaye umugore we ku bushake, nta mpamvu ikomeye, mu gihe kirenze iminsi cumi n‟itanu (15) azi ko atwite.

Ibihe bivugwa mu gika cya mbere n‟icya 2 by‟iyi ngingo birorera kubarwa iyo

nyir‟ubwite abiciyemo, akagaruka mu rugo rwe.

Icyakora, bisabwe n‟uwakorewe icyaha, ikurikiranacyaha cyangwa irangizarubanza bishobora guhagarikwa ku nyungu z‟umuryango n‟icyemezo cy‟ubushinjacyaha ku birebana n‟ikurikiranacyaha cyangwa se n‟urukiko mu gihe urubanza rwaciwe.

Icyiciro cya 3: Ubusambanyi, gushyingirwa bwa kabiri hatabanje guseswa isezerano ry‟ubushyingiranywe rya mbere n‟ubushoreke

Ingingo ya 244: Igisobanuro cy‟ijambo ubusambanyi

Ubusambanyi ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n‟uwashyingiwe ku buryo bwemewe n‟amategeko, akayikorana n‟uwo batashyingiranywe.

Ingingo ya 245: Igihano ku cyaha cy‟ubusambanyi

Umuntu wese uhamwe n‟icyaha cy‟ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingoni na byo bihanishwa uwo basambanye.

Ingingo ya 246: Igihano cy‟umuntu ushyingirwa bwa kabiri hatabanje guseswa isezerano ry‟ubushyingiranywe rya mbere

Umuntu wese:

1° ushyingiranwa n‟undi amasezerano y‟ubushyingiranywe ya mbere agifite agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano;

2° wemera gushyingiranwa n‟undi azi ko asanganywe isezerano ry‟ubushyingiranywe cyangwa undi wese uri mu muhango w‟ubushyingiranywe agahisha amakuru y‟ubushyingiranywe bwa mbere butasheshwe, ahanishwa ibihano bivugwa mu gace ka mbere k‟iki gika;

3° utanga ibyangombwa cyangwa wakira amasezerano y‟ubushyingiranywe azi neza ko hari andi atari yaseswa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 247: Igisobanuro cy‟ijambo ubushoreke

Ubushoreke ni imibanire nk‟umugabo n‟umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe.

Ingingo ya 248: Igihano cy‟ukoze icyaha cy‟ubushoreke

Umuntu wese uhamwe n‟icyaha cy‟ubushoreke, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 249: Ikurikiranwa ry‟icyaha cy‟ubusambanyi n‟icy‟ubushoreke

Gukurikirana icyaha cy‟ubusambanyi n‟icy‟ubushoreke ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n‟amategeko. Muri icyo

gihe, hakurikiranwa uwarezwe n‟uwakoranye icyaha na we.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry‟urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry‟urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z‟umuryango.

Iryo hagarika ry‟ikurikirana ry‟urubanza cyangwa ry‟irangiza ryarwo bireba n‟uwakoranye icyaha n‟uregwa.

UMUTWE WA VIII: IBYAHA BYO GUCURUZA ABANTU, GUCA INGINGO Z‟UMUBIRI W‟UMUNTU, KUZICURUZA NO KUZIKORESHA MU BURYO BUNYURANYIJE N‟AMATEGEKO

Icyiciro cya mbere: Gucuruza abantu

Ingingo ya 250: Ibisobanuro by‟amagambo

Muri uyu Mutwe, amagambo akurikira afite ibisobanuro bikurikira:

1° Icuruzwa ry‟abantu ni ibikorwa bihindura

umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n‟amategeko, mu bisa n‟ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk‟umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n‟ubuyobozi, ku gutwita k‟umugore wibana, indwara, ubumuga n‟ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.

Bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n‟amategeko, kubakoresha mu mashusho

y‟urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk‟umugore n‟umugabo hagamijwe iyicarubozo n‟icuruzwa ry‟ingingo z‟imibiri yabo.

2° Icuruzwa ry‟abana ni igikorwa cyo guha akazi, gutwara, kwimura, gucumbikira abana no gushimuta abana hagamijwe inyungu n‟ubwo uburyo wakoresha butaba ari nk‟ubwavuzwe mu gace ka mberek‟iki gika.

3° Gushakwamo inyungu ni uburyo bwose bwo gushaka inyungu zishingiye ku gitsina, imirimo y‟agahato, ubucakara n‟ibindi bisa na bwo cyangwa guca urugingo rw‟umuntu.

4° Igihugu cy‟amavuko ni igihugu uwakorewe icyaha cyo gucuruzwa avukamo cyangwa igihugu yari afitemo uburenganzira buhoraho bwo gutura mu gihe yajyanywe mu kindi gihugu.

5° Igihugu asanzwemo ni igihugu uwakorewe icyaha cyo gucuruzwa bamusanzemo baje kumutabara.

6° Igihugu anyujijwemo ni igihugu uwakorewe icyaha anyujijwemo ajyanwa mu kindi gihugu.

7° Ibikorwa by‟urukozasoni ni ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n‟imyitwarire myiza n‟imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro mu maso ya rubanda kandi bikamubangamira mu muco bihanwa n‟amategeko.

Icyiciro cya 2: Kuvana abantu mu gihugu ugamije kubacuruza

Ingingo ya 251: Kugira uruhare mu kuvana abantu mu gihugu

Umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza:

1° akoresheje ubushukanyi, imbaraga, ibikangisho n‟ubundi buryo bw‟agahato;

2° yishingikirije ibibazo umuntu afitanye n‟ubuyobozi, ubutabera,

ubupfubyi, ubukene, kwibana, ubumenyi buke, imirimo ivunanye, umuryango w‟indahekana, ibura ry‟akazi, uburwayi, ubumuga bw‟umubiri cyangwa bwo mu mutwe, icyuho mu itegeko n‟ibindi byatuma umuntu muzima akora ibyo atatekereje;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.

Icyiciro cya 3: Icuruzwa ry‟abantu muri rusange

Ingingo ya 252: Igihano cy‟icyaha cyo gucuruza abantu

Umuntu wese utwara cyangwa utuma batwara, ufata cyangwa ufatisha, ufunga cyangwa ufungisha, utunda cyangwa utundisha abantu abo ari bo bose, agamije kubahindura abacakara cyangwa

kubagurishiriza kuba abacakara, kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera umubyeyi utarababyaye mu buryo butemewe n‟amategeko hakoreshejwe ikiguzi kubakoresha mu mashusho y‟urukozasoni, mu masiporo ateye ubwoba, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk‟umugore n‟umugabo hagamijwe iyicarubozo cyangwa icuruzwa ry‟ingingo z‟imibiri yabo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Iyo ibyo bikorwa bivugwa mu gika kibanziriza iki bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

Ingingo ya 253: Igihano cy‟umuntu ufite ahantu acururiza abantu

Umuntu wese wishingikiriza ibibazo undi muntu afite akagurisha, agakodesha cyangwa akagena inyubako cyangwa ahandi hantu hakoreshwa uwo muntu ashakwamo inyungu zitemewe, ahanishwa igifungo kuva ku

mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 254: Igihano ku cyaha cyo kugura umuntu

Umuntu wese ugura umuntu nk‟uko bivugwa mu ngingo ya 252 n‟iya 253 z‟iri Tegeko Ngenga ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 255: Ibihano by‟ucuruza undi amushora mu bikorwa by‟urukozasoni

Umuntu wese :

1° ushakisha, ushishikariza, uyobya cyangwa uherana umuntu uwo ari we wese kugira ngo amushore mu bikorwa by‟urukozasoni agamije kumara irari rye;

2° ufungura ikigo gikorerwamo ibikorwa by‟urukozasoni;

3° ugurisha, ukodesha cyangwa utiza

inyubako cyangwa ahandi hantu ngo hakorerwe ibikorwa by‟urukozasoni agamije inyungu ze;

4° ushakira inyungu mu ibikorwa by‟urukozasoni by‟undi muntu;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 256: Ibihano by‟abagize ubucuruzi bw‟abantu umwuga

Ibyaha byo kugura, kugurisha no gucuruza abantu nk‟uko bisobanurwa mu ngingo ya 252, iya 253 n‟iya 254 z‟iri Tegeko Ngenga, bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000), iyo ibikorwa bibigize byagizwe umwuga.

Iyo ibyo byaha bikozwe mu rwego rw‟ishyirahamwe ry‟abagizi ba nabi ryabigize umwuga, bihanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka

cumi n‟ibiri (12) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 257: Ifatira ry‟agateganyo n‟ubunyagwe bw‟ahantu hakorerwa icuruzwa ry‟abantu

Inyubako n‟ahandi hantu hose umuntu ashakira inyungu zitemewe, bishobora gufatirwa n‟urwego rubifitiye ububasha kugeza igihe urukiko rufashe icyemezo cya burundu cyo gutanga igihano cy‟ubunyagwe cyangwa cyo kubisubiza nyirabyo.

Igihano cy‟ubunyagwe gishobora gutangwa n‟iyo nyir‟ugukora icyaha atari nyir‟ibintu iyo bigaragaye ko nyir‟ibintu yari azi ibikorerwa mu nyubako ze cyangwa ahandi hantu hose hashakirwa inyungu zitemewe n‟amategeko.

Icyiciro cya 4: Icuruzwa ry‟abana

Ingingo ya 258: Gushimuta umwana

Umuntu wese ushimuta umwana cyangwa umufata mu buryo bw‟uburiganya akamujyana mu mahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu

y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 259: Ibihano by‟ucuruza umwana amushora mu buraya cyangwa mu bikorwa by‟urukozasoni

Umuntu wese:

1° utesha agaciro umuco, ashishikariza, afasha cyangwa yorohereza umwana ibikorwa by‟urukozasoni cyangwa uburaya kugira ngo amare irari ry‟undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000);

2° ushora mu buraya cyangwa mu bikorwa by‟urukozasoni umwana ufite imyaka kuva kuri cumi n‟ibiri (12) kugeza kuri cumi n‟umunani (18) ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni umunani (8.000.000);

3° ushora mu buraya cyangwa mu bikorwa by‟urukozasoni umwana utaruzuza imyaka cumi n‟ibiri (12) y‟amavuko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 260: Ibihano by‟ucuruza abana n‟ubakoresha ibikorwa by‟urukozasoni mu nzira zitandukanye

Umuntu wese, ubwe cyangwa abinyujije ku wundi:

1° ushakisha, ushishikariza, uyobya cyangwa uherana umwana agamije kumutoza ibikorwa by‟urukozasoni kugira ngo amare irari ry‟undi muntu;

2° ufungura inyubako iberamo ibikorwa by‟urukozasoni cyangwa ikorerwamo uburaya, abana bakajya bakoreramo ibikorwa by‟urukozasoni;

3° ugurisha, ukodesha cyangwa utiza umwana inyubako cyangwa ahandi hantu agamije inyungu mu bikorwa

by‟urukozasoni bikorwa n‟umwana;

4° ushakira inyungu mu gukoresha umwana ibikorwa by‟urukozasoni uko byaba byakozwe kose;

ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 261: Gucuruza abana bikozwe n‟amashyirahamwe y‟abagizi ba nabi

Iyo ibyaha bivugwa mu ngingo ya 259 y‟iri tegeko ngenga bikozwe mu rwego rw‟ishyirahamwe ry‟abagizi ba nabi babigize umwuga w‟ibanze cyangwa w‟ingoboka, n‟ubwo uwabikoze yaba atari mu buyobozi bwaryo, bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icuni (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni umunani (8.000.000) kugeza kuri miliyoni cumi n‟eshanu (15.000.000).

Ingingo ya 262: Ibihano ku bagize ishyirahamwe ry‟abagize umwuga gushora abana mu buraya

Iyo ibyaha bivuzwe mu ngingo ya 260 y‟iri

tegeko ngenga bikozwe mu rwego rw‟ishyirahamwe ry‟abagizi ba nabi bagize umwuga gushora abana mu buraya, bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni cumi n‟eshanu (15.000.000).

Ingingo ya 263: Icyemezo cyo gufunga ahantu hakorerwa ibikorwa by‟urukozasoni cyangwa uburaya n‟ibihano k‟uwarenze kuri icyo cyemezo

Hatitawe ku muntu ushakira inyungu itemewe ku nyubako cyangwa ahandi hantu umwana akoresherezwa ibikorwa by‟urukozasoni cyangwa uburaya cyangwa kuri nyirabyo, k‟ukodesha cyangwa k‟ubicunga, hatitawe kandi ko nyirabyo yaba ari umuntu ku giti cye cyangwa ishyirahamwe rifite ubuzimagatozi, urukiko rushobora gutegeka gufunga ikigo cyakorewemo icyaha mu gihe kigenwe kidashobora kurenga imyaka itatu (3) guhera ku munsi urubanza ruhana nyir‟ugukora icyaha rwabaye ndakuka.

Kurenga ku cyemezo cy‟urukiko cyo gufunga ikigo cyakorewemo icyaha, bihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe

(1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Icyiciro cya 5: Icuruzwa ry‟ingingo z‟umubiri w‟umuntu

Ingingo ya 264: Kwica ingingo z‟umubiri hagamijwe kuzicuruza cyangwa izindi nyungu

Umuntu wese wica urugingo rw‟umubiri urwo ari rwo rwose agamije kurucuruza cyangwa izindi nyungu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 265: Guca undi urugingo rw‟umubiri hagamijwe kurucuruza cyangwa izindi nyungu

Umuntu wese uca urugingo rw‟umubiri w‟undi, urwo ari rwo rwose cyangwa umuhatira kuruca agamije kurucuruza, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri

miliyoni zirindwi (7.000.000).

Umuntu wese uca cyangwa uhatira umwana guca urugingo rw‟umubiri agamije inyungu mu busabirizi bw‟uwo mwana, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 266: Gucuruza ingingo z‟umubiri w‟umuntu

Umuntu wese:

1° ugurisha ingingo z‟umubiri w‟umuntu ukiri muzima, kabone n‟ubwo yaba agaragaza ko ari bupfe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni cumi n‟eshanu (15.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itatu (30.000.000);

2° ugurisha umurambo cyangwa ingingo z‟umubiri w‟umuntu wapfuye binyuranyije n‟amategeko y‟ubushakashatsi cyangwa y‟ubutabazi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri

miliyoni mirongo itatu (30.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000);

3° ugurisha ingingo z‟umuntu yishe cyangwa igihe gukuramo urwo rugingo bishobora kumuviramo gupfa, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 267: Gukora ubucuruzi bw‟ingingo z‟umubiri w‟umuntu mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose

Umuntu wese ukora ubucuruzi bw‟ingingo z‟umubiri w‟umuntu, mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose n‟ibiwukomokaho cyangwa ubikora abishakamo inyungu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 268: Gucuruza ku rwego mpuzamahanga ingingo z‟umubiri w‟umuntu

Umuntu wese ucuruza ingingo z‟imibiri y‟abantu ku rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15)

n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni cumi n‟eshanu (15.000.000).

Icyiciro cya 6: Ikoreshwa mu buryo bunyuranyije n‟amategeko ry‟ingingo z‟umubiri w‟umuntu n‟ibiwukomokaho

Ingingo ya 269: Gukuraho urugingo cyangwa ikindi gikomoka ku mubiri w‟umuntu ufite uburwayi

Umuntu wese ukuraho urugingo cyangwa ikindi gikomoka ku mubiri ku muntu ufite uburwayi bwakwangiza umubiri w‟uhabwa urugingo cyangwa urutanga, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 270: Gukuraho urugingo rumwe rukumbi kandi rwa ngombwa

Umuntu wese ukuraho urugingo rumwe rukumbi kandi rwa ngombwa kugira ngo umuntu akomeze kubaho kandi bidashoboka ko umubiri we wongera kwiremamo urwo rugingo bundi bushya n‟iyo yaba ashaka kurufashisha undi muntu, ahanishwa

igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Iyo gukuraho urugingo rw‟umubiri byateye uwarukuwemo ubumuga buhoraho butuma ntacyo yimarira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟ibiri (12).

Iyo byateye urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 271: Gukuraho urugingo cyangwa bimwe mu bigize umubiri by‟umuntu umaze gupfa

Umuntu wese ukuraho urugingo cyangwa bimwe mu bigize umubiri w‟umuntu umaze gupfa, mu gihe cyose yagaragaje ko atabyemeye akiri muzima cyangwa se igihe bibangamiye imenyekana ry‟icyamwishe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 272: Umuganga ukuraho urugingo rw‟umuntu atabanje kugaragaza mu nyandiko zitangwa n‟ababifitiye ububasha ko uwo muntu yapfuye koko

Umuganga wese ukuraho urugingo rw‟umuntu atabanje kugaragaza mu nyandiko zitangwa n‟ubifitiye ububasha ko uwo muntu yapfuye koko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

UMUTWE WA IX: IBYAHA BIBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

Icyiciro cya mbere: Ibyaha bibangamira ukwishyira ukizana kwa muntu

Ingingo ya 273: Itwarwa n‟ifungwa ry‟umuntu bitemewe n‟amategeko

Umuntu wese, ku bw‟urugomo, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufata cyangwa ufatisha, ufunga cyangwa ufungisha umuntu uwo ari we wese, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2)

kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo umuntu watwawe, wafashwe cyangwa wafunzwe atarageza ku myaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko, igihano ntarengwa giteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni cyo gitangwa.

Iyo igifungo cyangwa ugufungirana byarengeje igihe cy‟ukwezi kumwe (1), igihano cy‟igifungo gishobora kugezwa ku myaka irindwi (7).

Umuntu wese utanga ahantu ho gufungira cyangwa ho gufungiranamo abantu, ahanishwa igihano kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 274: Gutwara cyangwa gufungirana umuntu hagamijwe kubana na we nk‟umugabo n‟umugore

Gutwara cyangwa gufungirana umuntu hagamijwe kubana nawe nk‟umugabo n‟umugore, bihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 275: Guhatira undi gushyingiranwa n‟uwo adashaka cyangwa kumubuza gushyingiranwa n‟uwo ashaka

Umuntu wese uhatira undi gushyingiranwa n‟uwo adashaka cyangwa akamubuza gushyingiranywa n‟uwo ashaka akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 276: Igihano ku cyaha cyo gusebya cyangwa gutoteza undi kubera ko ari umugore cyangwa umugabo hagamijwe kumutesha agaciro cyangwa kugatesha umurimo we

Umuntu wese usebya cyangwa utoteza undi kubera ko ari umugore cyangwa umugabo, hagamijwe kumutesha agaciro cyangwa kugatesha umurimo we, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 2: Ibyaha bibangamira uburenganzira bw‟iyobokamana

Ingingo ya 277: Kubangamira imigendekere myiza y‟imihango y‟idini

Umuntu wese:

1° ukoresha kiboko, ibitutsi cyangwa ibikangisho, agahatira cyangwa akabuza umuntu umwe cyangwa benshi gukurikiza imihango y‟idini cyangwa guteranira mu mihango y‟idini ryemewe n‟amategeko;

2° utera impagarara cyangwa akajagari, ubuza, utinza cyangwa uhagarika imihango y‟idini ikorewe mu ruhame mu buryo bwemewe n‟amategeko;

ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 278: Gusuzugura mu ruhame imihango y‟idini

Umuntu wese usuzugurira mu ruhame,

imihango y‟idini, ibimenyetso byaryo n‟ibikoresho by‟imihango yaryo akoresheje ibikorwa, amagambo, ibimenyetso, inyandiko, amarenga cyangwa ibikangisho abigiriye aho igenewe gukorerwa cyangwa isanzwe ikorerwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi cumi n‟itanu (15) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 279: Gutuka, gukubita cyangwa gukomeretsa uhagarariye idini

Umuntu wese utuka, akoresheje ibikorwa, amagambo, ibimenyetso cyangwa ibikangisho, uhagarariye idini, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo amukubitiye mu mirimo y‟idini, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Iyo gukubita byavushije amaraso, byateye ibikomere cyangwa indwara, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka

ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

UMUTWE WA X: IBYAHA BIBANGAMIRA IMIBEREHO BWITE Y‟ABANTU

Ingingo ya 280: Kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe

Umuntu wese, utabitegetswe kandi atari mu bihe itegeko ritanga uburenganzira bwo kwinjira mu ngo z‟abaturage n‟aho bene zo batabyemera, winjira mu ngo, mu nzu, mu cyumba cyangwa mu icumbi rituwemo n‟undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo akoresheje ibikangisho, aciye icyuho cyangwa afunguje imfunguzo zidakoreshejwe na nyira zo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 281: Kwivanga mu mibereho bwite y‟undi muntu

Umuntu wese, ku bw‟inabi, mu buryo ubwo ari bwo bwose, wivanga mu mibereho bwite y‟undi akoresheje :

1° kumviriza, no gutangaza amagambo abantu bavugiye mu muhezo batabitangiye uruhushya;

2° gufata ifoto cyangwa amajwi n‟amafoto nyirayo atabitangiye uruhushya;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo byabaye bene byo babibona kandi babizi, ntibabyamagane kandi barashoboraga kubyamagana, bifatwa nk‟aho babyemeye.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni byo bigenerwa ubika, usakaza hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose, ifatamajwi cyangwa inyandiko yabonywe

hakoreshejwe igikorwa kimwe mu bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 282: Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n‟uko byafashwe

Umuntu wese, utangaza, hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose, amagambo yavuzwe, yahinduwe agatangazwa uko atavuzwe cyangwa se amashusho n‟amafoto by‟umuntu byagaragajwe uko bitafashwe, ntagaragaze ko binyuranyije n‟uko byafashwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 283: Kumena ibanga ry‟akazi

Umuntu wese umena ibanga kandi ashinzwe kuribika, ku mpamvu z‟akazi, z‟umwuga cyangwa z‟idini, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni zirindwi (7.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 284: Kumena ibanga ry‟akazi bidahanirwa

Ingingo ya 283 ntikoreshwa mu gihe itegeko ritegeka cyangwa ryemera kumena ibanga ry‟akazi.

Iyo ngingo ya 283 ntikoreshwa kandi:

1° ku muntu uha amakuru inzego z‟ubutabera cyangwa z‟ubuvuzi ku birebana no gufatwa nabi cyangwa kwimwa ibikenewe mu buzima byakorewe umwana cyangwa umuntu udashobora kwirwanaho kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge;

2° ku muganga, umenyesheje inzego z‟ubutabera abyumvikanyeho n‟uwakorewe icyaha, ifatwa nabi yabonye amusuzuma ryahungabanyije imyanya ndangagitsina.

Ingingo ya 285: Ibyaha bikorerwa ubutumwa mu nzira zitandukanye z‟itumanaho

Umuntu wese ukoresha uburiganya, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu gufungura, kurigisa, gutinza, kuyobya amabaruwa

cyangwa izindi nyandiko byageze iyo bijya cyangwa bitaragerayo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni byo bihanishwa igikorwa cyo gufata, kumviriza, kuyobya cyangwa gutangaza ubutumwa, bwoherejwe cyangwa bwakiriwe hakurikijwe inzira z‟itumanaho izo ari zo zose cyangwa gushyiraho ibyuma byagenewe kumviriza nta burenganzira butanzwe n‟urukiko cyangwa ubushinjacyaha.

Iyo ubutumwa buvugwa mu gika cya mbere n‟icya 2 by‟iyi ngingo bukubiyemo amabanga y‟igihugu, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 286: Gukusanya amakuru yerekeye abantu muri za mudasobwa

Umuntu wese ukusanya amakuru yerekeye

abantu cyangwa ushyira, ukoresha muri za mudasobwa n‟ibindi byuma kabuhariwe ibiranga umuntu runaka ku buryo byagira ingaruka ku cyubahiro cyangwa ku mibereho bwite, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 287: Kubika no gutangaza amakuru y‟abantu

Umuntu wese ufata amajwi, ushyingura cyangwa ukoresha ubundi buryo bwo kubika muri za mudasobwa n‟ibindi byuma kabuhariwe, amakuru y‟abantu yagira ingaruka ku cyubahiro cyangwa ku mibereho yabo bwite, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Igihe ayo makuru yatangajwe abo areba batabyemeye, akabwirwa abadafite uburenganzira bwo kuyamenya, uwabikoze

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 288: Gusebanya mu ruhame

Umuntu wese, ku bw‟inabi kandi mu ruhame, witirira undi igikorwa cyeruye gishobora gutesha uwo muntu icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 289: Gutukana mu ruhame

Umuntu wese utukira undi mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 290: Gusebya cyangwa gutuka umuntu bidakozwe mu ruhame

Umuntu wese usebya cyangwa utuka undi bitari mu ruhame, mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 291: Ikurikirana ry‟ibyaha bibangamira imibereho bwite y‟abantu

Ku byaha biteganywa muri uyu Mutwe, ikurikirana ry‟icyaha rikorwa n‟ubushinjacyaha bisabwe n‟uwahemukiwe, umuhagarariye mu buryo bwemewe n‟amategeko cyangwa umufiteho uburenganzira.

INTERURO YA II: IBYAHA BIKORERWA KU MITUNGO

UMUTWE WA MBERE: UBUJURA, UBWAMBUZI NO KWAKA IKITARI BWISHYURWE

Icyiciro cya mbere: Ibisobanuro by‟amagambo

Ingingo ya 292: Kwiba

Kwiba ni ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy‟undi bujura.

Ingingo ya 293: Kurira

Kurira ni imyinjirire yose yo mu mazu, ibigo, ibibuga, ubusitani, ahateye ibiti, ahazitiye aho ari ho hose, umuntu anyuze hejuru y‟inkuta, inzugi, ibisenge cyangwa uruzitiro urwo ari rwo rwose.

Ingingo ya 294: Imfunguzo zikoreshejwe n‟utari nyirazo

Imfunguzo zikoreshejwe n‟utari nyirazo ni imfunguzo z‟amoko yose cyangwa ibintu ibyo ari byo byose byakoreshwa nk‟urufunguzo n‟utari nyira zo cyangwa undi wese ubifitiyeuburenganzira.

Zitwa na none imfunguzo zikoreshejwe n‟utari nyirazo, imfunguzo zatakaye cyangwa zibwe zigakoreshwa mu cyaha cy‟ubujura.

Ingingo ya 295: Ubujura bwa nijoro

Ubujura bwa nijoro ni ubujura bwabaye hagati ya saa kumi n‟ebyiri za nimugoroba

na saa kumi n‟ebyiri za mu gitondo.

.Ingingo ya 296: Inzu ituwemo

Yitwa inzu ituwemo, inyubako yose, amazu yose, ibyumba byose, akazu gato kose, ndetse n‟akimukanwa cyangwa ahandi hantu hatuwe cyangwa haba abantu.

Byitwa ibikikije inzu ituwemo, ibibuga, ubusitani, inzu z‟amatungo ndetse n‟ibihubatse ibyo ari byo byose n‟aho byaba bifite urugo rwabyo.

Ingingo ya 297: Gukoresha kiboko n‟ibikangisho

Gukoresha kiboko ni ugukora ibikorwa by‟agahato ku mubiri w‟umuntu.

Ibikangisho ni uburyo bwose bugamije gutera ubwoba bushingiye ku gutinya inabi yugarije.

Ingingo ya 298: Guca icyuho

Guca icyuho ni:

1° uguhata, konona, kumena, gucukura, gusenya uruzitiro, urukuta,

amadirishya, inzugi n‟igisenge by‟inzu n‟inyubako izo ari zo zose;

2° ibikorwa bivuzwe haruguru bikozwe ku modoka, ku bwato, indege cyangwa gariyamoshi;

3° ugukingura ku gahato utubati cyangwa ibintu byose bikinze, bibikwamo ibintu ibyo ari byo byose n‟aho icyo cyuho cyaba kitaciriwe aho ibintu byari biri.

Ingingo ya 299: Ubwambuzi

Ubwambuzi ni ugukoresha ku muntu kiboko, ibikangisho cyangwa agahato, kugira ngo agusinyire inyandiko cyangwa aguterere igikumwe, yemere cyangwa ahakane inshingano, akubwire ibanga, aguhe amafaranga, ibiyavunja cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Icyiciro cya 2: Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho

Ingingo ya 300: Ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa

igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 301: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cy‟ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho

Iyo:

1° ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo; 2° ubujura bukozwe nijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;

3° ubujura bwakozwe n‟umukozi wa Leta cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;

4° abakoze icyaha cyangwa umwe muri bo biyitiriye izina cyangwa bitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by‟umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro babeshya ko babitumwe

n‟ubutegetsi; igihano ntarengwa giteganyijwe mu ngingo ya 300 y‟iri tegeko ngenga cyikuba kabiri.

Icyiciro cya 3: Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho

Ingingo ya 302: Ibihano ku bujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho Umuntu wese ukoze ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyibwe. Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe ubujura, byateye indwara cyangwa kubuza umuntu kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma umuntu atagira icyo yikorera cyangwa byateye kubura burundu umwanya w‟umubiri, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe nta gitekerezo cyo kwica ariko bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 303: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cy‟ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho

Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) iyo:

1° bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo; 2° bwakozwe n‟umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ashinzwe;

3° abajura cyangwa umwe muri bo biyitiriye izina cyangwa bitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa babeshya ko batumwe n‟ubutegetsi;

4° bwakozwe nijoro n‟abajura barenze umwe (1) ;

5° bwakorewe mu nzira nyabagendwa;

6° umujura cyangwa abajura bateganyije ikinyabiziga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwo kuborohereza igikorwa cy‟ubujura cyangwa guhunga.

Icyiciro cya 4: Ubujura bukoreshejwe intwaro

Ingingo ya 304: Igisobanuro cy‟ubujura bukoreshejwe intwaro n‟ihanwa rya bwo

Ubujura bukoreshejwe intwaro ni ubujura bukozwe n‟umuntu witwaje igikoresho icyo ari cyo cyose, icyuma cyangwa ikindi kintu cyose gitema, gitobora cyangwa gisekura, gishobora kwica, gukomeretsa cyangwa gukubitishwa.

Iyo umujura afite intwaro nk‟uko yasobanuwe mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo, igaragara cyangwa ihishe cyangwa se iyo intwaro yari afite ibonetse hafi y‟aho icyaha cyakorewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku myaka umunani (8).

Ingingo ya 305: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cy‟ubujura bukoreshejwe intwaro Umuntu ukoze ubujura bukoreshejwe intwaro ahanishwa igifungo kuva ku myaka

umunani (8) kugeza ku myaka icumi (10) iyo uburyo bukurikira bukomatanye:

1° ubujura bwakozwe n‟abantu barenze umwe (1) ;

2° iyo intwaro yitwaje yayikoresheje;

3° ubujura bwakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n‟iyo yaba ituwemo by‟agateganyo, cyangwa mu nzu bakoreramo.

Iyo ubujura bwakozwe n‟agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Icyiciro cya 5: Ubujura bukoreshejwe za mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nka zo

Ingingo ya 306: Kwinjira muri mudasobwa y‟undi nta burenganzira

Umuntu wese winjira, agambiriye kumenya ibyabitswe cyangwa ibyoherejwe, muri mudasobwa y‟undi cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nkazo akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, aho ari hose, nta burenganzira abifitiye, ahanishwa igifungo

kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 307: Gutwara ibintu biri muri za mudasobwa

Umuntu wese utwara ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe muri za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nka zo, atari we byari bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 308: Guhindura cyangwa guhanagura ibintu by‟undi biri muri mudasobwa

Umuntu wese, nta burenganzira abifitiye, uhindura cyangwa uhanagura abigambiriye ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe hakoreshejwe za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nkazo cyangwa utuma ibyo bintu bidashobora gukoreshwa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri

miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyo ibivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingobyangirije uwabikorewe mu buryo bukabije, umucamanza ashobora kongera igihano cy‟igifungo kikaba kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy‟iyi ngingo, ni byo bihabwa uwinjije umugera muri mudasobwa y‟undi cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nka yo abigambiriye, iyo uwo mugera hari ibyo wangije.

Ingingo ya 309: Gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo

Umuntu wese ufite uburenganzira bwo gukoresha ibintu, byabitswe cyangwa byoherejwe muri mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nkayo, akabikoresha abigambiriye mu buryo butari bwo, butuzuye cyangwa akitabaza uburyo bumeze nka bwo, akiha umutungo, akawuhisha cyangwa akawuha undi muntu utawufitiye uburenganzira, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Umuntu wese udafite uburenganzira bwo gukoresha ibintu, byabitswe cyangwa byoherejwe muri mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nkazo, akabikoresha abigambiriye mu buryo butari bwo cyangwa butuzuye akiha umutungo, akawuhisha cyangwa akawuha undi muntu utawufitiye uburenganzira, ahanishwa ibihano byavuzwe mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 310: Gukoresha mu buriganya uburyo bukoreshwa mu kwishyura

Umuntu wese ukoresha ikarita imuhesha amafaranga cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwishyura bumeze nkabwo, adafite ubwishyu cyangwa se akanga gusubiza ibyo yabonye atabikwiye, bityo akabangamira inyungu z‟ikigo cyayimuhaye kandi bigaragara ko cyari cyarafashe ingamba kugira ngo ikarita idakoreshwa mu buryo butari bwo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Mu gihe cy‟isubiracyaha, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe

(1.000.000) kugeza kuri miliyoni esheshatu (6.000.000).

Ingingo ya 311: Kumenya mu buryo bw‟uburiganya imikoreshereze y‟ibikoresho by‟ikoranabuhanga

Umuntu wese ukora, utumiza cyangwa wohereza mu mahanga, porogaramu cyangwa ubundi buryo bwose butuma amenya cyangwa abantu bamenya ku buryo bw‟uburiganya imikoreshereze y‟ibikoresho by‟ikoranabuhanga, ibanga ry‟imikoreshereze ya za televiziyo cyangwa iry‟imiyoboro y‟itumanaho, akabikoresha ku giti cye cyangwa akabisakaza, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Mu gihe cy‟isubiracyaha, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku umunani (8) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni esheshatu (6.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 312 Kwinjira no kuguma muri mudasobwa y‟undi mu buriganya

Umuntu wese winjira kandi akaguma, mu buryo bw‟uburiganya, mu mikoreshereze ya mudasobwa y‟undi cyangwa ibindi bishobora gukora nkayo, agambiriye kumenya ibyabitswemo cyangwa ibyoherejwemo, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, aho aba ari hose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo byatumye ibyabitswe cyangwa ibyoherejwe muri mudasobwa bivamo cyangwa bihinduka, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni esheshatu (6.000.000).

Ingingo ya 313: Kubuza cyangwa kuyobya imikoreshereze ya za mudasobwa

Umuntu wese ubuza cyangwa uyobya imikoreshereze ya mudasobwa cyangwa

ibindi bishobora gukora nka yo by‟undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Mu gihe iyo mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nka yo, ari iby‟urwego rwa Leta cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 314: Kwinjiza mu buryo bw‟uburiganya ibikorwa na za porogaramu muri za mudasobwa

Umuntu wese winjiza mu buryo bw‟uburiganya ibikorwa na za porogaramu muri mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nka yo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 315: Ikurikiranwa ry‟ibyaha bivugwa mu ngingo ya 312 n‟iya 313 z‟iri tegeko ngenga

Ibyaha bivugwa mu ngingo ya 312 n‟iya 313 z‟iri tegeko ngenga ntibishobora gukurikiranwa bitaregewe n‟uwakorewe icyaha.

Icyiciro cya 6: Ubwambuzi bukoreshejwe kiboko cyangwa agahato, ibikangisho, kumena ibanga cyangwa imvugo itesheje agaciro

Ingingo ya 316: Ubwambuzi bukoreshejwe kiboko cyangwa agahato

Umuntu wese ukora ubwambuzi akoresheje kiboko cyangwa agahato agasinyisha undi, akamuteza igikumwe cyangwa agahabwa inyandiko iyo ari yo yose irimo cyangwa iturukaho umwenda, uburonke cyangwa ubwishyu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 317: Ubwambuzi bukoreshejwe igikangisho cyanditse cyangwa kitanditse, kumena ibanga cyangwa imvugo itesheje agaciro Umuntu wese ukoresha igikangisho cyanditse cyangwa cyo mu magambo, kumena ibanga cyangwa imvugo ku wundi itesheje agaciro, agasaba cyangwa akambura amafaranga, ibiyavunja, agasinyisha undi cyangwa agahabwa inyandiko iturukaho umwenda, indonke cyangwa ubwishyu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 7: Ubwambuzi bushukana n‟ububeshyi

Ingingo ya 318: Kwambura ikintu cy‟undi hakoreshejwe amayeri

Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3)

kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyo icyo cyaha cyakozwe n‟umuntu kugira ngo atange impapuro z‟inyemezamigabane, z‟inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n‟amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k‟ifaranga ari ibya sosiyete, ari iby‟ubucuruzi cyangwa iby‟inganda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Mu gihe ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe n‟umwe mu bashyingiranywe, uwabitwaye ategekwa kubisubiza.

Ingingo ya 319: Kubeshya umuntu mwagiranye amasezerano

Umuntu wese ubeshya uwo bakoranye amasezerano:

1° ku mwimerere, ku miterere y‟ingenzi cyangwa ku bigize ibicuruzwa;

2° ku bwoko cyangwa inkomoko byitiriwe by‟ikinyoma ibicuruzwa, iyo byabaye impamvu y‟ingenzi yatumye bitangwa cyangwa bigurwa;

3° ku ngano cyangwa ku biranga ibyaguzwe, atanga ikindi kintu mu mwanya w‟icyemeranyijweho;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 320: Kubeshya uwo mwakoranye amasezerano ku miterere y‟umurimo wakozwe

Umuntu wese, ku bw‟uburiganya, ubeshya uwo bagiranye amasezerano y‟umurimo, ku miterere cyangwa ku ngano y‟umurimo wakozwe, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 319 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 321: Kwaka ikitari bwishyurwe Umuntu wese uzi neza ko adashobora

kwishyura, akaka mu kigo kibicuruza, ibyo anywa, arya, icumbi, agakodesha ikinyabiziga cyangwa akaka amavuta yacyo n‟ibindi bintu byose yakwaka ntibibe bicyongeye gukoreshwa cyangwa gusubizwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟ikintu cyatswe nticyishyurwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ntibishobora gukurikiranwa bitaregewe n‟uwambuwe.

Ubwishyu bw‟ibyatwawe n‟ubw‟amagarama y‟urubanza bitanzwe n‟uwarezwe cyangwa ukureka ikirego k‟uwareze bikuraho ikurikiranacyaha.

Icyiciro cya 8: Ubuhemu no kubonerana undi kubera intege nke

Ingingo ya 322: Ihanwa ry‟icyaha cy‟ubuhemu

Umuntu wese ukoresha uburiganya bwo kwihesha cyangwa gutagaguza, yangiriza undi, ibintu ibyo ari byo byose yarindishijwe kandi agomba kubisubiza cyangwa

kubikoresha umurimo abwiwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Mu gihe ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe n‟umwe mu bashyingiranywe,ategekwa gusubiza ibyo yari yarindishijwe.

Ingingo ya 323: Kugurisha ikintu cy‟undi cyangwa kugitangaho ingwate

Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu kitimukanwa cyangwa kimukanwa azi ko atari icye, ahanishwa ibihano biri mu gika cya mbere cy‟ingingo ya 322 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 324: Kubonerana undi kubera intege nke

Umuntu wese ubonerana undi, kubera intege nke, irari, ubukene cyangwa ubujiji bwe, akamukoresha, abyigiriye cyangwa abigiriye undi, amasezerano y‟urwunguko cyangwa y‟indi yezandonke birengeje urwunguko rusanzwe, ashingiye ku mwenda amuhaye,

cyangwa ku masezerano yandi arebana n‟umutungo utimukanwa cyangwa wimukanwa amuhaye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 9: Kurigisa cyangwa konona umutungo

Ingingo ya 325: Ihanwa ry‟icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo

Umukozi wese:

1° urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by‟imari n‟inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by‟undi yabikijwe ku bw‟umurimo ashinzwe;

2° wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k‟imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw‟umurimo ashinzwe;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu

y‟amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Icyiciro cya 10: Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha, ibyagikoreshejwe cyangwa ibyagenewe kugikoreshwa

Ingingo ya 326: Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

Umuntu wese uhisha, abizi, ibintu cyangwa igice cyabyo, byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha kitari icy‟ubugome, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟ibyahishwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uhisha, abizi, ibintu bikomoka ku cyaha cy‟ubugome, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟ibyahishwe.

Umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu

cyahishwe gikomoka ku cyaha kitari icy‟ubugome, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Umuntu wese ubona, abizi, inyungu ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy‟ubugome, ahanishwa ibihano biteganywa mu gika cya kabiri cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 327: Guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha

Umuntu wese, uretse nyir‟ugukora icyaha cyangwa icyitso cye:

1° uhisha, abizi, ikintu cyangwa ibikoresho byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye cyangwa se ibintu, ibikoresho cyangwa inyandiko byabonetse bikomotse ku cyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye;

2° wiba, uhisha, uhindura cyangwa wonona nkana ku buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye, gutahura

ibimenyetso cyangwa guhana abakoze icyaha;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Icyiciro cya 11: Gutoragura ikintu ntugisubize

Ingingo ya 328: Kubika ku bw‟uburiganya ikintu cy‟undi watoraguye

Umuntu wese utoragura ikintu cy‟undi cyimukanwa cyangwa wakibonye ku buryo bumugwiririye, akagihamana ku bwende cyangwa akagiha abatari bene cyo k‟ubw‟uburiganya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyatoraguwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 12: Ingingo zihariye

Ingingo ya 329: Kwigana cyangwa guhindura imfunguzo

Umuntu wese, mu buryo bw‟uburiganya, wigana cyangwa uhindura imfunguzo, cyangwa ukoresha urufunguzo rufungura hose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha ari umunyamwuga wo gukora amaserire, imfunguzo cyangwa ibindi byose bishobora gufungura, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 330: Gutwara ikintu cy‟umwihariko cy‟umwe mu bashyingiranywe

Iyo umwe mu bashyingiranywe ku buryo bw‟ivangamutungo rusange atwaye ikintu cy‟umwihariko cy‟uwo bashyingiranywe, ahanishwa gusubiza icyo yatwaye.

Icyo cyaha ntigishobora gukurikiranwa kitaregewe n‟uwagikorewe.

Ingingo ya 331: Kwangiza cyangwa kurigisa nkana ibyafatiriwe cyangwa ibyanyazwe

Umuntu wese ushinzwe kurinda cyangwa undi wese urigisa, wonona cyangwa wangiza nkana ibyafatiriwe cyangwa ibyanyazwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) no gusubiza ibihwanye n‟agaciro k‟icyangijwe cyangwa icyarigishijwe.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ni nabyo bihanishwa urimo umwenda, uwagujije cyangwa undi muntu wese watanze ingwate, wangije cyangwa warigishije ibintu yatanzeho ingwate.

Ingingo ya 332: Kwiba ikinyabiziga hagamijwe kukigurisha mu kindi gihugu

Umuntu wese wiba ikinyabiziga mu gihugu agamije kukigurisha mu kindi gihugu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu

y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

UMUTWE WA II: IBYAHA BIKORWA MU BUCURUZI NO MU MAKOPERATIVE

Icyiciro cya mbere: Igihombo cyikururiwe

Ingingo ya 333: Igihombo cyikururiwe gikomeye

Umucuruzi wese utagishoboye kwishyura akaba, ku buryo bw‟uburiganya:

1° arigisa cyangwa ahisha umutungo wose cyangwa igice cyawo;

2° wiyemerera imyenda atarimo;

3° urigisa ibitabo by‟ibaruramari;

aba akoze icyaha cy‟igihombo cyikururiwe gikomeye kandi ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 334: Igihombo cyikururiwe cyoroshye

Umucuruzi wese utagishoboye kwishyura:

1° wikenura cyangwa ukenura urugo rwe, asesagura imari;

2° unanirwa kwishyura imyenda, utonesha umwe mu bishyurwa ku buryo buryamiye abasigaye;

3° uhisha ko yananiwe kwishyura, ugura ibintu akabigurisha ku giciro kiri hasi y‟ikiriho, wirundaho imyenda, utanga impapuro zifite agaciro k‟amafaranga cyangwa agakoresha ubundi buryo bwose buhombya, akurikiranye kubona amafaranga;

4° uhimba ibyo yatanzeho amafaranga, ibyamuhombeje cyangwa ntagaragaze umutungo wose nyakuri ufitanye isano n‟ubucuruzi afite yaba yabonye nyuma y‟itariki yarekeyeho kwishyura cyangwa ntiyerekane icyo yawukoresheje kuva igihe aheruka gukorerwa igenzura;

aba akoze icyaha cy‟igihombo cyikururiwe cyoroshye kandi ahanishwa igifungo kuva ku

mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 335: Ibikorwa bifatwa kimwe n‟igihombo cyikururiwe cyoroshye

Umucuruzi wese utagishoboye kwishyura:

1° utandika mu bitabo cyangwa udakora ibaruramari ku buryo bukurikije amategeko;

2° ibitabo by‟ibaruramari bye birimo inyandiko idatunganye, ituzuye cyangwa byanditswe mu rurimi rudateganyijwe n‟itegeko;

3° ibitabo by‟ibaruramari bye bitagaragaza mu kuri imari n‟imyenda ariko hatarimo uburiganya;

4° ugira amasezerano atanga imyenda irenze urugero, ugereranyije n‟imari ye igihe yagiraga ayo masezerano nta ngwate ahawe;

5° abikoranye uburiganya, utuma bamwemeza igihombo kandi nta

bukene bumurangwaho;

6° nyuma y‟igihombo, utubahirije amategeko yose akomoka ku bwumvikane bwe n‟abo abereyemo imyenda cyangwa yaratsindiwe kuba ari we wishe amasezerano y‟ubwo bwumvikane;

7° utaramenyesheje ko yananiwe kwishyura, mu buryo no mu bihe biteganyijwe n‟amategeko yerekeye igihombo;

8° usiba nta mpamvu cyangwa utitaba ubutumire bw‟umucamanza cyangwa ushinzwe gucunga ibintu by‟uwahombye kandi yarahawe inzandiko zimuhamagara;

aba akoze icyaha cy‟igihombo cyikururiwe cyoroshye kandi ahanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 334 y‟iri tegeko ngenga.

Icyiciro cya 2: Ibyaha biteye kimwe n‟igihombo cyikururiwe

Ingingo ya 336: Ibikorwa by‟igihombo cyikururiwe gikozwe n‟abayobozi b‟isosiyeti itagishoboye kwishyura

Umuyobozi, umucungamari cyangwa ushinzwe gutunganya ibintu by‟isosiyeti yasheshwe, ni ukuvuga umuntu wese ushinzwe umurimo w‟isosiyeti atari umucuruzi, mu gihe itagishoboye kwishyura, aba ku bw‟uburiganya:

1° yarigishije cyangwa yahishe umutungo w‟isosiyeti;

2° yitiriye isosiyeti imyenda itarimo;

3° yarigishije ibitabo by‟isosiyeti;

4° yatatangaje amategeko agenga isosiyeti cyangwa ibyayahindutsemo mu buryo cyangwa mu bihe byateganyijwe n‟itegeko;

5° yavuze muri ayo mategeko ibinyuranyije n‟ukuri;

6° yahombeje isosiyeti;

7° yatanze mu bagize isosiyeti, imigabane itavuye mu rwunguko

nyakuri, kandi batari bafite ishusho y‟umutungo w‟isosiyeti cyangwa bakoresheje ishusho y‟umutungo y‟impimbano;

8° yatonesheje umwe mu bishyurwa ku buryo buryamira abasigaye;

9° yasesaguye umutungo w‟ isosiyeti;

10° yashoye amafaranga menshi mu mikino cyangwa indi migenzereze yose ishingiye ku mahirwe;

11° yaguze, yagurishije ku giciro kiri hasi y‟ikiriho, yigwijeho imyenda, impapuro zifite agaciro k‟amafaranga n‟ubundi buryo bwose buhombya akurikiranye kubona amafaranga;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 337: Gufata nabi ibitabo by‟ibaruramari

Umutegetsi wese, umuyobozi,

umucungamari cyangwa ushinzwe gutunganya ibintu by‟isosiyeti yasheshwe, ni ukuvuga umuntu wese ushinzwe umurimo w‟isosiyeti, atari umucuruzi, mu gihe itagishoboye kwishyura, iyo kubera ikosa rye:

1° ibitabo by‟ibaruramari bitanditsemo, ibaruramutungo ritegetswe ritakozwe cyangwa byanditswe mu rurimi rudateganyijwe n‟itegeko, ibitabo by‟ibaruramari bituzuye, iyo biterekanye urwunguko n‟igihombo nyakuri by‟isosiyeti ariko nta buriganya burimo;

2° kumenyekanisha ko isosiyeti yananiwe kwishyura bitabaye mu buryo no mu bihe biteganyijwe n‟amategeko yerekeye igihombo;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 338: Kudatanga ibisobanuro ku isosiyeti yahombye

Abashinzwe umurimo w‟isosiyeti, iyo byemejwe ko isosiyeti yananiwe kwishyura, ntibabe batanze ibisobanuro cyangwa baba babeshye umucamanza cyangwa ushinzwe gucunga ibintu by‟ isosiyeti cyangwa ku baba badafite inkomyi yemewe, ntibabe bitabyeigihe baba bahamagajwe inzandiko, bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Abashinzwe gutunganya ubuyobozi bwa sosiyete yasheshwe, ni ukuvuga umuntu wese, abyigiriye cyangwa akoresheje undi, utegeka, uyobora cyangwa utunganya iby‟iyo sosiyete yishingikirije abayihagarariye cyangwa ari mu mwanya wabo, igihe yigeretseho ku mayeri imyenda atarimo agamije kunyereza ibyayo, bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 339: Kudatanga ibisobanuro kuri sosiyete yahombye bikozwe n‟abayobozi bayo

Ibiteganyijwe mu ngingo kuva ku ya 336 kugera ku ya 338 z‟iri tegeko ngenga bikurikizwa ku muyobozi wese ubifitiye uburenganzira ku bw‟akazi cyangwa ku bw‟amategeko n‟undi muyobozi uwo ari we wese yaba ku buryo bugaragara cyangwa butagaragara.

Ingingo ya 340: Gutwara cyangwa kunyereza ibintu mu nyungu z‟uwahombye

Umuntu wese:

1° mu nyungu z‟uwahombye, utwara, unyereza cyangwa uhisha ibintu bye byose cyangwa igice cyabyo;

2° ku bw‟uburiganya, werekana mu gihombo, ubwe cyangwa ubikoresha undi, imyenda y‟impimbano;

3° ushinzwe gucunga ibintu by‟uwahombye ugaragaweho icyaha cyo kurigisa umutungo yacungaga;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe

(1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 341: Kugirana amasezerano y‟uburiganya n‟uwahombye

Abantu bose bagirana n‟uwahombye cyangwa n‟abandi bantu abo ari bo bose amasezerano y‟indonke bahabwa baramutse bamubogamiyeho mu byemezo byabo kuri icyo gihombo cyangwa bagirana amasezerano y‟umwihariko yabaviramo inyungu igomba gukurwa mu mafaranga agenewe kugabanywa ba nyir‟imyenda, bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 3: Ibindi byaha bikorwa mu bucuruzi

Ingingo ya 342: Imenyekanisha ry‟ibinyoma

Umuntu wese usabwa gutanga inyandiko:

1° ukora cyangwa utanga uburenganzira bwo gukora inyandiko itari iy‟ukuri cyangwa ishobora gutera kwibeshya; 2° wirengagiza ku bushake cyangwa utuma hirengagizwa ikintu ku buryo bwatuma habaho inyandiko itari iy‟ukuri kandi ku buryo bwatera kwibeshya ku kintu cy‟ingirakamaro;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000 ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 343: Gutanga inyandiko cyangwa raporo itari iy‟ukuri

Umuyobozi w‟isosiyeti cyangwa umukozi w‟isosiyeti, ku bushake, ukora, cyangwa utanga uburenganzira bwo gukora inyandiko cyangwa raporo itari iy‟ukuri yerekeranye n‟imirimo y‟isosiyeti, ku:

1° ugize Inama y‟Ubutegetsi bw‟isosiyeti, umukozi, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by‟isosiyeti, umunyamigabane w‟isosiyeti, nyir‟umugabane nguzanyo cyangwa uhagarariye ufite imigabane nguzanyo;

2° ushinzwe igabagabana ry‟umutungo w‟isosiyeti yasheshwe, komite ishinzwe igabagabana ry‟umutungo w‟isosiyeti yasheshwe, ugomba guhabwa ibintu by‟isosiyeti cyangwa ushinzwe kubicunga;

3° ugize Inama y‟Ubutegetsi, umukozi cyangwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa by‟isosiyeti ishamikiyeho iyo isosiyeti ishamikiye ku yindi;

4° isoko ry‟imigabane cyangwa umukozi w‟iguriro ry‟imigabane;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 344: Imikoreshereze mibi n‟iyonona by‟umutungo w‟isosiyeti birimo uburiganya

Umwe mu bagize Inama y‟Ubutegetsi y‟isosiyeti, umukozi cyangwa umunyamigabane w‟isosiyeti:

1° ukoresha mu buriganya umutungo w‟isosiyeti ku nyungu ze bwite cyangwa

uwukoresha ku zindi mpamvu zinyuranyije n‟izo wari ugenewe;

2° utuma habaho ibura cyangwa iyonona ry‟umutungo w‟isosiyeti mu buryo bw‟uburiganya;

ahanishwa, igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 345: Guhindura inyandiko zo mu gitabo

Umwe mu bagize Inama y‟Ubutegetsi, umukozi, cyangwa umunyamigabane w‟isosiyeti, uba, agamije ubwambuzi bushukana cyangwa kubeshya umuntu:

1° wonona, uvana, uca, uhindura, wigana cyangwa ugira uruhare mu iyonona, mu icibwa, mu ihindura ry‟igitabo, rya raporo y‟umutungo, ry‟urupapuro cyangwa indi nyandiko y‟isosiyeti cyangwa ifitanye isano n‟isosiyete;

2° ukora cyangwa ugira uruhare mu ikorwa ry‟inyandiko mpimbano mu gitabo,

raporo y‟umutungo, igitabo cy‟umutungo, cyangwa indi nyandiko y‟isosiyete cyangwa se ifitanye isano n‟isosiyete;

ahanishwa, igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni zirindwi (7.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 346: Gukoresha inyandiko y‟uburiganya

Umuntu wese, yifashishije igikoresho cy‟ubukanishi, mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho icyo aricyo cyose gikoreshwa mu ibikwa cyangwa itegurwa ry‟igitabo icyo ari cyo cyose, raporo z‟umutungo, igitabo, urupapuro cyangwa ibindi bitabo cyangwa indi nyandiko y‟isosiyeti:

1° wandika cyangwa utuma haboneka ku bushake, inkuru mpimbano ireba ikintu cy‟ingirakamaro;

2° wonona abizi, ukuraho, uhindura amakuru yanditse, abitse wirengagiza kuyandika cyangwa kuyabika ku bushake;

ahanishwa, igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni zirindwi (7.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 347: Gukora imirimo y‟ubucuruzi mu buriganya

Umuntu wese uri mu isosiyeti ukora ibikorwa agamije kwambura akoresheje ubushukanyi abo isosiyeti ibereyemo imyenda cyangwa undi muntu wese, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni zirindwi (7.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 348: Ibihano ku bikorwa by‟uburiganya

Umuntu wese mu bagize Inama y‟Ubutegetsi y‟isosiyeti:

1° wiyitirira umwanya adafite cyangwa ubundi buryo bw‟uburiganya, bituma umuntu aha isosiyeti amafaranga;

2° wambura akoresheje ubushukanyi abo isosiyeti ibereyemo imyenda:

  1. utanga cyangwa uhererekanya umutungo w‟isosiyeti cyangwa utuma ufatwaho ubugwate ku cyimukanwa cyangwa ku kitimukanwa mu nyungu z‟undi muntu;
  2. ufasha kugira ngo umutungo uhabwe cyangwa uhererekanywe ku muntu;
  3. utuma cyangwa ugira uruhare mu irangiza rubanza rishingiye ku mutungo w‟isosiyete;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 4: Ibyaha byerekeye isoko ry‟imari n‟imigabane

Ingingo ya 349: Ibisobanuro by‟amagambo

Muri uyu Mutwe, amagambo akurikira afite

ibisobanuro bikurikira:

1° Umuntu ucuruza yamenye ibanga mbere y‟abandi ni ukoresha mu bucuruzi iryo banga mu kugura cyangwa kugurisha ibicuruzwa birebwa n‟ibanga yamenye kandi bikagira ingaruka ku biciro.

2° Umuntu ufite amakuru y‟ibanga yitwa ko yakoresheje iryo banga mu bucuruzi ku isoko ry‟imari n‟imigabane iyo:

  1. ashishikarije undi muntu kugura cyangwa kugurisha, uwo muntu yaba azi cyangwa atazi ko ayo makuru yagira ingaruka ku biciro ku isoko;
  2. ahaye undi muntu amakuru ajyanye n‟akazi ke cyangwa umwuga we, akayakoresha ku isoko ry‟imari n‟imigabane ku buryo byagira ingaruka ku biciro.

3º Inkuru ikiri ibanga ni inkuru ifite ingaruka ku giciro ku isoko ry‟imari n‟imigabane kandi irebana n‟ibi bikurikira:

  1. ibicuruzwa ku isoko ry‟imari n‟imigabane cyangwa isosiyete ishaka gushyira imigabane ku isoko;
  2. inkuru yihariye cyangwa y‟imvaho itarashyirwa ahagaragara kugira ngo imenywe n`abantu bose;
  3. iramutse ishyizwe ahagaragara mbere yagira ingaruka ku biciro ku isoko ry‟imari n‟imigabane.

4º Uwamenye ibanga mbere y‟abandi ni umuntu uba:

  1. azi neza ko afite amakuru y‟isoko mbere y‟abandi bose;
  2. afite ayo makuru kandi azi ko yaturutse ku muntu wayamenye mbere y‟abandi.

5 º Umuntu aba afite amakuru y‟ibanga iyo:

  1. umuntu ayamenye kubera ko ari umwe mu bagize inama y‟ubuyobozi, umukozi cyangwa ufite imigabane muri sosiyete ishaka kugurisha imigabane ku isoko ry‟imari

n‟imigabane;

  1. yayamenye biturutse ku kazi akora, umwanya afite mu kazi cyangwa umwuga we;
  2. yayamenye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye biturutse ku muntu uvugwa mu gace ka 1° n‟aka 2° tw‟iki gika.

Ingingo ya 350: Gukora imirimo y‟isoko ry‟imari n‟imigabane utabifitiye uburenganzira

Umuntu wese ukora cyangwa witwara nk‟ukora imirimo yerekeye isoko ry‟imari n‟imigabane adafite icyemezo cyangwa atemerewe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni cumi n‟eshanu (15.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 351: Gukoresha umukozi wakuwe ku rutonde rw‟abanyamwuga

Umuntu wese ukoresha umuntu yarakuwe ku rutonde rw‟abanyamwuga ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda angana

na miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 352: Imikorere n‟amakuru biyobya

Umuntu wese utanga amakuru, wizeza cyangwa ubeshya abantu ko azi ibizaba kandi azi ko ari ibinyoma, ayobya, ashukana cyangwa ariganya bigatuma umuntu akora cyangwa adakora amasezerano ajyanye n‟ishoramari cyangwa ntakoreshe uburenganzira bujyanye n‟ibicuruzwa ku isoko ry‟imari n‟imigabane aba akoze icyaha.

Umuntu wese ukora ikintu icyo ari cyo cyose gituma habaho kwibeshya cyangwa kuyoba ku biciro by‟ibicuruzwa biri ku isoko ry‟imari n‟imigabane cyangwa agashishikariza abandi kugura cyangwa kugurisha cyangwa kwishingira kimwe mu bikorwa by‟ubucuruzi ku isoko ry‟imari n‟imigabane aba akoze icyaha.

Icyakora, umuntu ukurikiranwa kubera ibyaha bivugwa muri iyi ngingo, ashobora kugaragaza ko yabikoze atazi ko ari ibinyoma cyangwa ko byayobya abandi.

Umuntu wahamwe n‟icyaha kivugwa muri

iyi ngingo ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 353: Kutubahiriza ibisabwa n`iperereza

Umuntu wese utubahiriza ibyo asabwa n‟abakora iperereza nta mpamvu igaragara , ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda angana na miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Umuntu wahamwe n‟icyo cyaha ashobora kandi gutegekwa kwishyura amafaranga yose yakoreshejwe muri iryo perereza.

Ingingo ya 354: Kubangamira igenzura

Umuntu wese ubangamira igenzura ku bushake yanga kubahiriza amabwiriza ajyanye n‟itangwa ry‟inyandiko asabwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda angana na miliyoni makumyabiri (20.000.000) cyangwa

kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 355: Icyaha cyo gucuruza wamenye ibanga mbere y‟abandi no kwica isoko

Umuntu wamenye ibanga mbere y‟abandi akarikoresha agura cyangwa agurisha ibicuruzwa ku isoko ry‟imari n‟imigabane cyangwa yica isoko, ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni ijana (100.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 356: Guha abagenzuzi b‟imari amakuru y`ibinyoma cyangwa ayobya

Umuntu wese ufite icyemezo cyangwa wemerewe, umukozi cyangwa umuyobozi w‟ikigo gifite icyemezo cyangwa cyemerewe utanga ku mugenzuzi w‟imari amakuru y‟ibinyoma cyangwa ayobya yaba abizi cyangwa abikoranye uburangare, ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda angana na miliyoni eshanu (5, 000,000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 357: Gutanga amakuru y‟ibinyoma no gutanga amakuru ayobya

Umuntu wese, iyo mu gusaba icyemezo cyangwa kwemererwa gukora cyangwa kuzuza bimwe mu bisabwa n‟itegeko rigenga isoko ry‟imari n‟imigabane mu Rwanda, agatanga amakuru azi neza ko ari amakuru y‟ibinyoma cyangwa ayobya, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, mu gihe azi ko adafite icyemezo, atemerewe cyangwa atasonewe akiyitirira cyangwa akitwara nk‟umuntu ufite ibyo byemezo na we aba akoze icyaha.

Umuntu wese, mu gihe yiyitiriye imirimo cyangwa yitwara nk‟umuntu ufite uburenganzira bwo gukorera ku isoko ry‟ibicuruzwa ku isoko ry‟imari n‟imigabane, isosiyete iberamo isuzuma n‟iyishyurana, cyangwa isosiyete igena ibipimo by‟ubushobozi bw‟amasosiyete mu kwishyura imyenda yayo na we aba akoze icyaha.

Umuntu wakoze kimwe mu byaha bivugwa muri iyi ngingo ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda angana na miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 358: Gutanga amakuru y‟ibanga

Umuntu wese utanze amakuru atagenewe abantu bose agahamwa n‟icyaha hakurikijwe ibiteganywa n‟itegeko rigenga isoko ry‟imari n‟imigabane mu Rwanda, ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda angana na miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Icyiciro ya 5: Ibyaha byerekeye kutubahiriza amategeko agenga ibigega by‟ishoramari ry‟abishyize hamwe

Ingingo ya 359: Igihano gitangwa mu gihe ikigega kitanditswe cyangwa cyanditswe mu buryo bunyuranije n‟amategeko

Umuntu wese urenga ku biteganyijwe mu itegeko rigenga ibigega by‟ishoramari by‟abishyizehamwe cyangwa amabwiriza yatanzwe n‟Ikigo cy‟isoko ry‟imari n‟imigabane, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 360: Igihano gihabwa umuntu ugira uruhare mu kigega cy‟ishoramari kitanditswe mu buryo bwemewe n‟amategeko cyangwa witwara nk‟umwe mu bayobozi bacyo

Umuntu wese, yaba akora ku giti cye cyangwa akora mu izina ry‟undi muntu, abizi:

1° uha serivisi z‟imiyoborere, izo gucunga ishoramari cyangwa iz‟ububitsi bw‟umutungo w‟ikigega kitiyandikishije cyangwa kitiyandikishije mu buryo bwemewe n‟amategeko;

2° witwara cyangwa ukora nk‟aho ari umwe mu bayobozi b‟ibigega by‟abishyize hamwe kandi atarashyizweho mu buryo bwemewe n‟amategeko cyangwa ataratowe;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 361: Igihano gihabwa ugaragaza ko ari mu bagize inama y‟ubuyobozi y‟ikigega cy‟ishoramari cy‟abishyizehamwe atarashyizweho cyangwa ataratowe

Umuntu wese, yaba akora ku giti cye cyangwa akora mu izina ry‟undi witwara cyangwa ukora nk‟aho ari isosiyeti ishinzwe gucunga ikigega cyangwa uwagishinze, umunyamwuga mu ishoramari cyangwa umubitsi w‟umutungo cyangwa agatanga serivisi zirebana n„ubuyobozi zo gucunga ishoramari, iz‟ububitsi bw‟umutungo w‟ikigega kidafite icyemezo cyo gukora cyangwa icyemezo cyacyo cyarahagaritswe cyangwa yaracyambuwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 362: Igihano gihabwa utambamira ikigo kireberera ikigega cy‟ishoramari cy‟abishyizehamwe, wanga guha amakuru icyo kigo, wanga kuyaha ikigo cy‟imari n‟imigabane cyangwa utambamira abagenzuramari

Umuntu wese utambamira ikigo kireberera

ikigega cy‟ishoramari cy‟abishyizehamwe, wanga guha amakuru icyo kigo, utambamira umugenzuramari mu kurangiza inshingano ze cyangwa ntatange amakuru Ikigo cy‟isoko ry‟imari n‟imigabane kimusabye nk‟uko itegeko ribiteganya cyangwa utanga amakuru y‟ibinyoma, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 6: Ibyaha bikorwa mu makoperative

Ingingo ya 363: Gukoresha izina rya Koperative mu nyungu bwite

Umuntu wese ukoresha izina rya Koperative, abereye cyangwa atabereye umunyamuryango, abizi kandi abishaka, agamije inyungu ze bwite, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 364: Gutanga umugabane ho ingwate

Umunyamuryango wa Koperative utanga umugabane we ho ingwate, ahanishwa igifungo kuva ku minsi cumi n‟itanu (15) kugeza ku kwezi kumwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 365: Guhishira ibitagenda neza mu micungire ya Koperative

Umugenzuzi w‟imari cyangwa umwungirije mu kazi k‟igenzura, uhishira ibyo yamenye bitagenda neza mu micungire ya Koperative, abyumvikanyeho n‟abayobozi b‟iyo Koperative, hagamijwe inyungu zabo bwite, bikagaragara ko yabikoze abizi kandi abishaka, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageza ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 366: Kudatumiza inama, kubuza abandi kuyitumiza, gucamo abanyamuryango ba Koperative ibice hagamijwe inyungu bwite

Umuyobozi wa Koperative udatumiza inama ku gihe nta mpamvu cyangwa unaniza abandi bafite ubushobozi bwo kuyitumiza, ucamo abanyamuryango ibice agamije inyungu ze bwite, uboshya ngo bamushyigikire mu makosa cyangwa ngo be kwitabira inama igamije gusuzuma uko umutungo wa Koperative ucunzwe, agamije kugira ngo agume ku buyobozi, kunyereza umutungo cyangwa guhishira undi wese wanyereje umutungo wa Koperative, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 367: Kuterekana inyandiko, ibitabo cyangwa umutungo wa Koperative

Umukozi wese, ubishinzwe, usabwa kwerekana inyandiko, ibitabo, cyangwa

umutungo wa Koperative ntabikore, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 368: Gukora raporo z‟ibinyoma no gukoresha nabi ibitabo by‟ibaruramari

Umuntu wese:

1° ukora, abizi kandi abishaka, raporo irimo ibinyoma, uvuga kandi agatangaza ibintu bitari byo byerekeye imirimo ya Koperative;

2° utuzuza ibitabo by‟ibaruramari cyangwa ubyuzuza abeshya;

3° wangiza ibitabo cyangwa uca inyandiko za Koperative;

4° uhindura cyangwa uhimba inyandiko za Koperative, wandika ibinyoma cyangwa ibintu birimo uburiganya mu gitabo cy‟ibaruramari cyangwa mu zindi nyandiko za Koperative;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 7: Ihanwa ry‟ibyaha bikorwa mu rwego rw‟imisoro n‟amahoro

Ingingo ya 369: Kunyereza umusoro

Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu ihwanye n‟umusoro yanyereje.

Iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z‟impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu ihwanye n‟umusoro yanyereje.

Ingingo ya 370: Kutishyura umusoro ufatirwa

Umuntu ushinzwe gufata umusoro ufatirwa ntawushyikirize ibuyobozi bw’imisoro abigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe

(1)   n‟ihazabu   ihwanye n‟umusoro yanyereje.

Ingingo ya 371: Kutishyura umusoro wagenwe

Haseguriwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 369 n‟iya 370 z‟iri tegeko ngenga, umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Icyiciro cya 8: Ibyaha bikorwa ku nyandiko z‟ivunjafaranga no mu buryo bw‟imyishyuranire

Ingingo ya 372: Guhabwa k‟ubw‟uburiganya amafaranga cyangwa ibifite agaciro kayo

Umuntu wese utuma bamuha, ku bw‟uburiganya, amafaranga, ibifite agaciro kayo cyangwa ibyemezo by‟ubwishyu akoresheje urupapuro rwo kwaka amafaranga y‟ubwishyu, umuntu utabaho cyangwa urwo kuyaka umuntu utabimwemereye kandi nyir‟ukubikora azi neza ko uwo muntu atamurimo umwenda cyangwa atagomba kuzaba awumurimo igihe cy‟ubwishyu giteganyijwe muri urwo rupapuro kigeze,

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟izo mpapuro cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 373: Gutanga sheki itazigamiwe

Umuntu wese:

1° utanga, abizi, sheki itazigamiwe;

2° ubikuza amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa ubuza ku bw‟uburiganya umufitiye amafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n‟uko yatakaye, yangiritse cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga;

3° utanga sheki yari yarahawe n‟undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda cyangwa azi ko amafaranga adashobora kubikuzwa;

4° wemera, abizi neza, kwakira sheki itanzwe mu buryo buteganyijwe mu

gace ka 1º, aka 2º n‟aka 3º tw‟iki gika;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟amafaranga ari kuri iyo sheki.

Umucamanza ashobora no gutanga bimwe mu bihano by‟ingereka bivugwa mu ngingo ya 31 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 374: Kwishyura mbere y‟uko gutanga sheki itazigamiwe biregerwa

Umuntu wese utanga sheki itazigamiwe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir‟ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z‟ubutabera.

Ingingo ya 375: Igihano ku cyaha gikozwe mu buryo bw‟imyishyuranire

Umuntu wese:

1° ukora ibikorwa by‟imyishyuranire, cyangwa utanze inyandiko zo

kwishyurana atabiherewe uruhushya na Banki Nkuru;

2° udasubiza ibyo Banki Nkuru imubajije, usubiza ibyo azi ko atari byo cyangwa utanga amakuru atari yo;

3° ubangamira, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ibikorwa by‟ubugenzuzi bya Banki Nkuru cyangwa by‟undi mugenzuzi uturutse ahandi akamwima inyandiko zimufasha kurangiza inshingano ze;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUTWE WA III: IBYAHA BIKORWA KU MUTUNGO BWITE MU BY‟UBWENGE

Ingingo ya 376: Ibisobanuro by‟amagambo

Muri iri tegeko ngenga:

1° umutungo bwite mu by‟ubwenge: bivuga uburenganzira bwerekeye ibihangano by‟ubuvanganzo, iby‟ubugeni n‟ubumenyi, gukina no kuririmba ibihangano bikorwa n‟abanyabugeni, uburenganzira bwerekeye za fonogaramu, ibiganiro bisakazwa hadakoreshejwe insinga, ibihangano by‟ubuvumbuzi bikorwa n‟abantu mu nzego zose, ubuvumbuzi mu rwego rw‟ubumenyi, ibishushanyo n‟ibyitegererezo bikorwa mu nganda, ibirango by‟inganda, iby‟ubucuruzi n‟ibya serivisi hamwe n‟amazina n‟inyito by‟ubucuruzi, gukumira ipiganwa ririmo uburiganya ndetse n‟ubundi burenganzira bwose bufitanye isano n‟ibikorwa by‟ubwenge mu nzego z‟inganda, ubumenyi, ubuvanganzo n‟ubugeni;

2° izina ry‟ubucuruzi: ni izina cyangwa inyito iranga kandi igatandukanya ikigo cy‟umuntu ku giti cye cyangwa cy‟ishyirahamwe rifite ubuzimagatozi;

3° uwishingira imirimo ya fonogaramu: ni umuntu cyangwa ishyirahamwe rifite ubuzimagatozi bashyira bwa mbere amajwi aturuka mu gukina cyangwa kuririmba igihangano cyangwa andi majwi cyangwa ubundi buryo bwo gufata amajwi;

4° icyaha cy‟iyigana: ni igikorwa icyo ari cyo cyose kibyaza umusaruro mu nganda cyangwa mu bucuruzi, ku butaka bw‟u Rwanda, igihangano cy‟ubuvumbuzi, icyitegererezo ndangamumaro, igishushanyo n‟icyitegererezo gikoreshwa mu nganda, ikirango cyangwa ikindi kimenyetso ntanyi cy‟ubunyemari, izina ry‟ubucuruzi, ibimenyetso ndangahantu, ibishushanyo ndangamiterere ry‟urusobekerane rwo mu rwego rwa eregitoroniki byahawe icyemezo cyo kurengerwa gitangwa hakurikijwe amategeko kandi bikorwa n‟umuntu uwo ari we wese utari nyir‟icyemezo kandi adafite n‟uruhushya rwe;

5° igikorwa cy‟ipiganwa kirimo uburiganya: ni igikorwa cyose cyangwa imigenzereze yose byo mu rwego rw‟inganda cyangwa rw‟ubucuruzi binyuranye n‟itegeko cyangwa binyuranye n‟imigirire y‟ubunyangamugayo;

6° urujijo: ni igikorwa gishingiye kuri ibi bikurikira:

  1. ikirango cyandikishijwe cyangwa kitandikishijwe; b. izina ry‟ubucuruzi;
  2. ikimenyetso ntanyi cy‟ubucuruzi, kitari ikirango cyangwa kitari izina ry‟ubucuruzi;
  3. isura y‟icyatunganyijwe;
  4. imiterere y‟icyatunganyijwe cyangwa y‟umurimo;
  5. ukwamamara cyangwa ukumenyekana kw‟akarango mpisho.

7° Igisebo: gishobora kuba gikomoka ku iyamamaza cyangwa imenyekanisha mu rwego rw‟ubucuruzi kandi kikaba gishingiye kuri ibi bikurikira:

  1. a) uburyo icyatunganyijwe cyakozwemo;
  2. b) ubushobozi bwihariye bw‟icyatunganyijwe cyangwa umurimo mu gukora icyo cyagenewe;
  3. c) ubuziranenge cyangwa ubwinshi cyangwa utundi turango tw‟icyatunganyijwe;
  4. d) uburyo ibyatunganyijwe cyangwa imirimo bigezwa ku bantu cyangwa bitangwa;
  5. e) ikiguzi cy‟ibyatunganyijwe cyangwa imirimo cyangwa uburyo bwo kubibara;

8° kujijisha rubanda ni igikorwa gishobora gukomoka ku iyamamaza cyangwa imenyekanisha mu rwego rw‟ubucuruzi kandi kikaba gishingiye kuri ibi bikurikira:

  1. a) uburyo icyatunganyijwe cyakozwemo;
  2. b) ubushobozi bwihariye bw‟icyatunganyijwe cyangwa umurimo mu gukora icyo cyagenewe;
  3. c) ubuziranenge cyangwa ubwinshi cyangwa utundi turango tw‟icyatunganyijwe;
  4. d) imiterere y‟icyatunganyijwe, ibishushanyo, ibirango n‟impamyabuvumbuzi by‟ukora imirimo cyangwa ikigo gikora imirimo nk‟iy‟ikindi kigo;
  5. e) aho icyatunganyijwe cyangwa imirimo bikomoka;
  6. f) uburyo ibyatunganyijwe cyangwa

imirimo bigezwa ku bantu cyangwa bitangwa;

  1. g) ikiguzi cy‟ibyatunganyijwe cyangwa cy‟imirimo cyangwa uburyo bwo kubibara.

9° guhungabanya isura cyangwa gutesha agaciro ni igikorwa kigabanya imbaraga, akamaro, ubwamamare bwa:

  1. a) ikirango cyandikishijwe cyangwa kitandikishijwe;
  2. b) izina ry‟ubucuruzi;
  3. c) ikimenyetso ntanyi cy‟ubunyemari, kitari ikirango cyangwa kitari izina ry‟ubucuruzi;
  4. d) isura y‟icyatunganyijwe;
  5. e) imiterere y‟icyatunganyijwe cyangwa y‟umurimo;
  6. f) akarango mpisho.

10° inkuru y‟ibanga:

  1. a) iba itazwi cyangwa idashobora

kugerwaho ku buryo bworoshye kubera imiterere n‟uko iba ibitswe;

  1. b) iba ifite agaciro mu bucuruzi;
  2. c) nyirayo aba yarakoze ibishoboka byose kugira ngo ikomeze kuba ibanga.

Umuntu wese utari nyir‟uburenganzira ku gihangano kandi utabyemerewe, abigambiriye cyangwa abitewe n‟uburangare bukabije kandi hagamijwe inyungu, ukora igikorwa cyose kibangamira uburenganzira bw‟umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa n‟amategeko, ugurisha, ucuruza, ukodesha, utunga cyangwa uwinjiza ku butaka bwa Repubulika y‟u Rwanda ibintu by‟ibyiganano hagamijwe ubucuruzi, ukoresha nyuma y‟igihe izina ry‟ubucuruzi ry‟undi, haba kurigira izina ry‟ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho, kimwe n‟ukoresha izina ry‟ubucuruzi risa nk‟irindi cyangwa ikirango gisa nk‟ikindi ku buryo bishobora kuyobya abantu abizi, aba akoze icyahacy‟iyigana.

Ingingo ya 377: Ibihano biteganyijwe ku cyaha cy‟iyigana

Umuntu wese ukora icyaha cy‟iyigana, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) .

Ingingo ya 378: Ibihano ku gikorwa cy‟ipiganwa kirimo uburiganya

Umuntu wese ukora igikorwa cy‟ipiganwa kirimo uburiganya, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).   Ingingo ya 379: Gutera urujijo mu kigo cy‟undi cyangwa mu mirimo ye

Umuntu wese ukora igikorwa cy‟ipiganwa kirimo uburiganya, igikorwa cyose cyangwa imigenzereze mu mirimo y‟inganda cyangwa y‟ubucuruzi, bitera cyangwa bikaba bishobora gutera urujijo, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu kigo cy‟ukora imirimo imwe cyangwa ibicuruzwa bimwe nk‟iby‟undi cyangwa umuntu cyangwa ibikorwa bye cyane cyane mu rwego rw‟ibyatunganyijwe

cyangwa imirimo itangwa n‟ikigo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 380: Amagambo atesha agaciro ikigo cy‟undi cyangwa ibikorwa bye

Umuntu wese uvuga amagambo yuzuye ibinyoma cyangwa afifitse usanga ko mu mirimo y‟inganda cyangwa y‟ubucuruzi atesha agaciro cyangwa akaba ashobora gutesha agaciro ikigo cy‟ukora imirimo imwe cyangwa ibicuruzwa bimwe n‟iby‟undi cyangwa umuntu cyangwa ibikorwa bye, cyane cyane mu rwego rw‟ibyatunganyijwe n‟imirimo bitangwa n‟icyo kigo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 381: Ibihano bihabwa uwishingiye imirimo yo gukora za fonogaramu n‟umucapisha wese bakoze ku buryo bw‟iyigana

Umuntu wese wishingira imirimo yo gukora za fonogaramu n‟umucapisha wese ukora

icyaha cy‟iyigana muri iyo mirimo, bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni na byo bihabwa ukoresha mu buryo bwa magendu izina ry‟umuhanzi cyangwa ikimenyetso ntanyi icyo ari cyo cyose yakoresheje agaragaza ibihangano bye, bigakorwa ku gihangano cy‟ubuvanganzo, cy‟ubugeni cyangwa cy‟ubumenyi.

Ingingo ya 382: Ibihano bihabwa udandaza ibintu byiganywe

Umuntu wese udandaza ibintu byiganywe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Ingingo ya 383: Gutangaza igihangano bitatangiwe uruhusa

Ikigo cyose cy‟isakaza cyangwa cy‟itumanaho, hakoreshejwe imiyoboro y‟itumanaho idakoresha insinga, gitangaza igihangano kirengerwa n„ itegeko, umuhanzi cyangwa abishingirwa be batabitangiye uruhushya, gihanishwa ihazabu

y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 384: Gutanga uruhushya mu izina ry‟abaririmba cyangwa abakina ibihangano bitatangiwe uruhushya na nyir‟ubwite cyangwa gukoresha urwo ruhushya

Umuntu wese utanga uruhushya, mu izina ry‟abaririmba cyangwa abakina ibihangano atabiherewe uburenganzira na nyir‟ubwite, cyangwa umuntu wese ukoresha urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, abizi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 385: Kwiba cyangwa gukoresha mu buryo bw‟uburiganya forumire ikoreshwa mu bihangano by‟ubuvumbuzi

Umuntu wese wiba cyangwa ukoresha mu buryo bw‟uburiganya forumire ikoreshwa mu bihangano by‟ubuvumbuzi bukorwa n‟abantu mu nganda izo ari zo zose,

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyakomotse ku cyaha.

Ingingo ya 386: Ibihano by‟inyongera

Uretse ibihano biteganyijwe ku byaha bivugwa muri uyu Mutwe wa III, urukiko rubifitiye ububasha rushobora no gutegeka ifatira, iyamburwa n‟isenya ry’ibicuruzwa birebwa n‟ibyaha n‟ibikoresho cyangwa ibyuma byakoreshejwe mu kubikora.

UMUTWE WA IV: IBYAHA BIKORWA KU MUTUNGO W‟AMAZI N‟AMASHANYARAZI

Icyiciro cya mbere: Ibyaha bikorwa ku mutungo w‟amazi

Ingingo ya 387: Ibihano bijyanye no kutubahiriza ibijyanye n‟imenyekanisha, impushya n‟imbago

Umuntu wese ukora, ukoresha, cyangwa ugira uruhare mu gikorwa kitubahirije ibirebana n‟imikorere n‟ibiteganywa n‟Itegeko rigena uburyo bwo gukoresha, kubungabunga, kurengera no gucunga neza

umutungo w‟amazi, ahanishwa:

1° ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri na bitanu (25.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000), iyo ari icyemezo cyo kumenyekanisha;

2° ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000), iyo ari uruhushya;

3° igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, iyo ari imbago.

Umucamanza ashobora kandi gutegeka ko ibikorwa biba bihagaritswe, cyangwa se ko bihagarara burundu. Kubihagarika cyangwa kubivanaho byishyurwa n‟uwabihaniwe.

Ingingo ya 388: Guhumanya amazi yo mu gihugu

Umuntu wese uhumanya amazi yo mu gihugu amenamo ibintu by‟ubwoko ubwo ari

bwo bwose bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw‟amazi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe ubwo buhumane bwateye abantu indwara zidakira cyangwa ubumuga budakira, igihano kiba igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Mu gihe ubwo buhumane bwateye urupfu rw‟umuntu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Iyo habaye isubiracyaha, ibihano bivugwa mu gika cya mbere n‟icya 2 by‟iyi ngingo byikuba kabiri.

Uwakoze icyaha ashobora gusabwa gusubiranya ahantu hahumanyijwe.

Ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora, mu gihe hagaragaye kwirengagiza, kunangira no guhangana, kubikora ariko ikiguzi

kikarihwa na nyir‟ubwite.

Ingingo a 389: Ibihano bijyanye no kujugunya, gusuka, kuyobora cyangwa kuzika mu mazi ikintu cyakurura ingaruka mbi ku buzima cyangwa ku bidukikije

Umunt wese ujugunya, usuka, uyobora cyangwa uzika mu mazi y‟imusozi cyangwa ayo ikuzimu, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ikintu kimwe cyangwa byinshi byakurura ingaruka mbi ku buzima cyangwa ku bidukikije, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 390: Ibihano bijyanye no kwangiza izinga ryo kurinda isoko y‟amazi

Umuntu wese utubahiriza ibibujijwe, ibitegetswe n‟ibisabwa kubahirizwa mw‟izinga ryo kurinda isoko y‟amazi agenewe kunyobwa n‟abantu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri

na bitanu (25.000) kugeza ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 391: Ibihano bijyanye no kutubahiriza kwirinda ibiza

Umuntu wese utubahiriza ibyemezo by‟ihagarikwa ry‟agateganyo cyangwa rya burundu ry‟ibikorwa bijyanye no kwirinda ibiza bivugwa n‟Itegeko rigena uburyo bwo gukoresha, kubungabunga, kurengera no gucunga neza umutungo w‟amazi, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 392: Ibihano bijyanye no kutayobora amazi yakoreshejwe mu miyoboro rusange

Umuntu wese utayobora amazi yakoreshejwe mu rugo mu muyoboro w‟isukura rusange ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri na bitanu (25.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi

ngingo ni na byo bitangwa mu gihe hatubahirijwe imiterere y‟isukura itegetswe muri rusange no muri buri rugo.

Ingingo ya 393: Ibihano bijyanye no kutubahiriza ibipimo n‟amabwiriza y‟ubuziranenge

Umuntu wese ufite ibikorwa cyangwa se uweguriwe imirimo yo gutanga amazi agenewe kunyobwa n‟abantu iyo atujuje ibisabwa n‟amabwiriza y‟ubuziranenge, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (.1000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) .

Ingingo ya 394: Ibihano bijyanye no kwiba amazi

Umuntu wese wibye amazi akoresheje umuyoboro utemewe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 395: Ibihano bijyanye no gusesagura umutungo w‟amazi

Umuntu wese ukoresha amazi ku buryo butemewe, ayasesagura ku bushake cyangwa se kubera uburangare kandi ku nyungu izo arizo zose, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri na bitanu (25.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Igihano kivugwa mu gika kibanziriza iki ni na cyo gihabwa umuntu wese uba yanze kumenyesha ubuyobozi bushinzwe amazi ikintu icyo aricyo cyose gishobora kubangamira umutungo w‟amazi.

Icyiciro cya 2: Ibyaha bikorewe umutungo w‟amashanyarazi

Ingingo ya 396: Ibihano bihabwa umuyobozi cyangwa umukozi w‟uruganda ukora ibikorwa byo kuyobora, kuranguza cyangwa gucuruza ingufu z‟amashanyarazi nta ruhushya

Umuyobozi wese cyangwa umukozi w‟uruganda, wiyemeza gukora ibikorwa byo kuyobora, kuranguza cyangwa gucuruza ingufu z‟amashanyarazi nta ruhushya yari yabona rujyanye n‟ibikorwa akora, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu

(6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 397: Ibihano bihabwa umuyobozi ufata icyemezo cyo kurenga ku biteganywa n‟uruhushya rwo gutanga no gucuruza amashanyarazi

Umuyobozi wese ufata icyemezo cyo kurenga ku biteganywa n‟uruhushya rwo gutanga no gucuruza amashanyarazi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo.

UMUTWE WA V: ITWIKA, ISENYA N‟IYANGIZA RY‟IBINTU N‟IBIDUKIKIJE

Icyiciro cya mbere: Itwika

Ingingo ya 398: Gutwika ku bushake

Umuntu wese utwika abishaka amazu, amangazini, amato, imodoka, indege, gariyamoshi, inyubako ituwemo cyangwa

isanzwe iturwamo n‟ahantu hose n‟iyo haba hadatuwe, igihe uwakoze icyaha yibwiraga ko harimo umuntu cyangwa abantu benshi mu gihe yagikoraga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 399: Gutwika ku bushake inyubako y‟undi idatuwemo

Umuntu wese utwika abishaka inzu cyangwa indi nyubako iyo ari yo yose by‟undi muntu byagenewe guturwamo, ariko bitari bituwemo igihe cy‟itwika, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya :400 Gutwika ku bushake amashyamba, imyaka iri mu murima, ibiti byatemwe cyangwa imyaka yasaruwe

Umuntu wese utwika ku bushake amashyamba, imyaka iri mu murima, ibiti byatemwe cyangwa imyaka yasaruwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 401: Itwika rikozwe na nyir‟ibintu

Umuntu wese, uba ari nyir‟inzu, inyubako iyo ari yo yose, amashyamba, imyaka iri mu murima, ibiti byatemwe cyangwa imyaka yasaruwe cyangwa ibindi bintu bifite agaciro, ubitwika abigiriye ubugome cyangwa uburiganya, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 400 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 402: Gutwika ikintu icyo ari cyo cyose kigakongeza ikindi

Umuntu wese utwika ikintu icyo ari cyo cyose ku buryo giha inkongi icyo yashakaga gutwika ahanwa nk‟aho ari cyo yahise atwika.

Ingingo ya 403: Gutwika ku bushake bigatera urupfu rw‟abantu

Igihe itwika ku bushake ryateye urupfu rw‟umuntu cyangwa rw‟abantu benshi, uwatwitse yari azi ko, mu gihe yakoraga icyaha, ahatwitswe hari abantu kandi niba nta washoboraga gushidikanya ko urupfu rwagombaga kuba inkurikizi y‟iryo twika, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya

burundu.

Igihe itwika ryateye abo bantu ubumuga buhoraho bukomeye, igihano kiba igifungo kiva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟ibiri (12).

Ingingo ya 404: Gutuma ibintu by‟undi bishya

Umuntu wese utuma ibintu by‟undi bishya abitewe no kudateganya cyangwa kutabyitondera, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 2: Isenya

Ingingo ya 405: Kubaka, gusenya no gusenyesha inyubako binyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese wubaka, usenya, usenyesha inyubako cyangwa ukora imirimo yo gutunganya Umujyi mu buryo bunyuranyije n‟amategeko yerekeye imiturire n‟imitunganirize y‟Imijyi, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko

kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rushobora gutegeka uwubatse gusenya ibyo yubatse no gusubiranya ibyo yangije.

Ingingo ya 406: Gusenya cyangwa konona inyubako utari nyira zo

Umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z‟amazi n‟inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by‟itumanaho cyangwa by‟ingufu z‟amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z‟agaciro k‟ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano cy‟igifungo kiba kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10)

n‟ihazabu y‟amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku nshuro icumi (10) z‟agaciro k‟ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje ubumuga budakira, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje urupfu rw‟umuntu cyangwa rw‟abantu benshi, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingingo ya 407: Gusenya amashusho

Umuntu wese usenya, uhirika, umanyura cyangwa wonona amashusho cyangwa ibindi bintu byashyiriweho umuteguro rusange, byubakishijwe n‟ubuyobozi bubifitiye ububasha cyangwa bwarabitangiye uruhushya, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟ibyangijwe.

Umuntu wese usenya, uhirika, umanyura cyangwa wonona imva, ibimenyetso by‟urwibutso cyangwa ukorera ibidakwiye ku mva cyangwa mu irimbi, ahanishwa

igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 408: Kuvanaho cyangwa kwimura ibimenyetso cyangwa ibirangabutaka

Umuntu wese, utabiherewe uburenganzira, uvanaho cyangwa wimura ibimenyetso cyangwa ibirangabutaka, cyangwa uhindura isura yabyo cyangwa inyandiko zerekeranye na byo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟ibyangijwe.

Ingingo ya 409: Gucuruza cyangwa gukoresha ibintu bikomoka ku isenya

Umuntu wese ufatanwa, ucuruza cyangwa ukoresha mu bikorwa bye ibyo ari byo byose, ibintu biba byakomotse ku byaha bivugwa muri iki cyiciro cyangwa akabiha undi mu nzira iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟ibyangijwe.

Ingingo ya 410: Ibihano by‟ibyitso

Icyitso cy‟ibyaha bimaze kuvugwa mu ngingo kuva ku ya 405 kugeza ku ngingo ya 409 z‟iri tegeko ngenga, gihanishwa igihano kimwe na gatozi.

Ingingo ya 411: Ihanwa ry‟abafatanya n‟abahamwe n‟ibyaha bivugwa mu ngingo ya 405 n‟iya 406 z‟iri tegeko ngenga

Abafatanya n‟abahamwe n‟ibyaha bivugwa mu ngingo ya 405 n‟iya 406 z‟iri tegeko ngenga, bahanishwa ibihano bimwe.

Icyiciro cya 3: Kwangiza no konona ibiti, imyaka, ibikoresho by‟ubuhinzi n‟ubworozi n‟ibidukikije

Akiciro ka mbere: Kwangiza no konona ibiti, imyaka, ibikoresho by‟ubuhinzi n‟ubworozi

Ingingo ya 412: Kwangiza cyangwa konona ku bw‟inabi ibiti, imyaka n‟ibikoresho by‟ubuhinzi n‟ubworozi

Umuntu wese, ku bw‟inabi, wangiza cyangwa wonona burundu cyangwa igice kimwe, ibiti, imyaka, ibikoresho by‟ubuhinzi

n‟ubworozi n‟ibindi bintu by‟undi cyangwa n‟iyo byaba ibye ariko bifite ingaruka ku bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 413: Kwangiza cyangwa konona burundu ibiti, imyaka, ibikoresho by‟ubuhinzi n‟ubworozi nta bushake bwo kugira nabi

Umuntu wese, nta bushake bwo kugira nabi, wonona cyangwa wangiza burundu cyangwa igice kimwe ibiti, imyaka, ibikoresho by‟ubuhinzi n‟ubworozi by‟undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Akiciro ka 2: Kwangiza ibidukikije

Ingingo ya 414: Igisobanuro cy‟ijambo ibidukikije

Ibidukikije ni urusobe rw‟ibintu bigizwe n‟ibidukikije kamere n‟ibiva ku bikorwa bya

muntu. Birimo imiti y‟ubutabire, urusobe rw‟ibinyabuzima ndetse n‟ibikorwa by‟ubukungu n‟imibereho y‟abantu, ibirebana n‟umuco, ubwiza, ndetse n‟ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye z‟ako kanya cyangwa zitinda, ku majyambere y‟ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by‟umuntu.

Ingingo ya 415: Kudakora inyigo ku ngaruka y‟umushinga ku bidukikije

Umuntu wese cyangwa ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ridakora inyigo ku ngaruka ku bidukikije ibanziriza umushinga ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije, ahanishwa guhagarikirwa ibikorwa no gufungirwa ikigo kandi bitabujije gutegekwa gusubiranya ibyangijwe.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura inyandiko z‟inyigo ku ngaruka ku bidukikije ahanwa kimwe n‟uwakoze ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 416: Gutwika, gutema cyangwa gutemesha ibiti cyangwa kwica inyamaswa Umuntu wese, mu buryo butubahiriza

amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n‟uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z‟Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 417: Gushimuta, gucuruza, gukomeretsa cyangwa kwica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zirimo gucika

Umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zirengerwa ziriho zicika, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 418: Gusenya cyangwa kwangiza ahantu, inyubako nyaburanga cyangwa ndangamateka

Umuntu wese usenya cyangwa wangiza inyubako irinzwe, ahantu nyaburanga cyangwa ndangamateka, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda

kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 419: Kubangamira imikorere y‟abakozi bashinzwe kugenzura inyubako zirinzwe bikozwe

Umuntu weseubangamira imikorere y‟abakozi bashinzwe kugenzura inyubako zirinzwe, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo habaye isubiracyaha, ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo byikuba kabiri.

Ingingo ya 420: Kubangamira imikorere y‟abakozi bashinzwe kugenzura inyubako zirinzwe bikozwe n‟umuntu ufite ikigo

Umuntu wese, ufite ikigo, ubangamira imikorere y‟abakozi bashinzwe kugenzura inyubako zirinzwe, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u

Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo habayeho isubiracyaha, ikigo gishobora gufungwa by‟agateganyo.

Ingingo ya 421: Gukoresha inyubako irinzwe hadakurikijwe amabwiriza ya tekiniki

Umuntu wese ukoresha inyubako irinzwe adakurikije amabwiriza ya tekiniki, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Ingingo ya 422: Gukomeza gukoresha inyubako irinzwe yafunzwe

Umuntu wese ukomeza gukoresha inyubako irinzwe yafunzwe, yahagaritswe cyangwa yabujijwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe

gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 423: Kumena imyanda ku buryo butemewe kandi nta ruhushya

Umuntu wese umena, ku buryo butemewe kandi nta ruhushya, imyanda igombera uruhushya ruteganywa n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese umena imyanda ihumanya kandi abizi ahantu hatemewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Iyo uko kumena imyanda ihumanya ahantu hatemewe byateye ubumuga cyangwa indwara, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10). Iyo uko kumena imyanda ihumanya ahantu hatemewe byateye urupfu, ahanishwa

igifungo cya burundu.

Ingingo ya 424: Gutumiza mu mahanga imyanda, kuyitaba, kuyitwika cyangwa gukoresha ubundi buryo butuma iyonga

Umuntu wese: 1° utumiza mu mahanga kandi atabifitiye uruhushya imyanda akayizana mu gihugu; 2° utaba, utwika cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma imyanda iyongera ahantu hahehereye;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000).

Ingingo ya 425: Kumena imyanda ahatabigenewe

Umuntu wese cyangwa ikigo icyo ari cyo cyose bafite uruhushya rwo gutunganya imyanda ariko bakayimena ahatabigenewe, bahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000). Uruhushya rwose rwo gukusanya imyanda

mu gihugu rushobora guhagarikwa igihe cyose hagaragaye kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano.

Ingingo ya 426: Kugura, kugurisha, gutumiza mu mahanga, gucisha mu gihugu, guhunika, gutwika imyanda ihumanya no gukoresha ubundi buryo bwatuma iyonga

Umuntu wese ugura, ugurisha, utumiza mu mahanga, ucisha mu gihugu, uhunika, utwika cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma imyanda ihumanya iyongera ahantu hahehereye ikagira ingaruka ku bantu no ku bidukikije cyangwa usinya amasezerano amuhesha uburenganzira bw‟ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000) kugeza kuri miliyoni magana abiri (200.000.000).

Urukiko rushobora kandi gutegeka gufatira no kuvanaho imyanda, ikiguzi kikishyurwa na nyir‟imyanda.

Ingingo ya 427: Kwanduza ahantu rusange cyangwa ahiherereye

Umuntu wese ushyira, usiga, ujugunya

umwanda, ibikoresho cyangwa umena amazi yakoreshejwe mu ngo ahantu rusange cyangwa hiherereye keretse iyo aho hantu hateganyijwe n‟ubuyobozi bubifitiye ububasha, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Umuntu wese ukoresha umwanda ukomoka ku bantu no mu ngo akanduza ahanturusange cyangwa ah‟abantu ku giti cyabo, uretse mu gihe aho hantu hateganyijwe n‟ubuyobozi bubifitiye ububasha, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda ibihumbi icumi (10.000) cyangwa agategekwa gusukura ahantu yanduje.

Ingingo ya 428: Gutwika imyanda no guhumanya ikirere

Umuntu wese mu buryo bunyuranyije n‟amategeko:

1° utwika imyanda yo mu rugo, ibiyorero, amapine na pulasitiki;

2° ufite imodoka iteza imyotsi na gazi bihumanya; 3° unywera itabi mu ruhame n‟ahandi hantu hateranira abantu benshi;

ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u

Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000).

Ingingo ya 429: Intera yubahirizwa uvuye ku nkombe z‟imigezi, iz‟inzuzi n‟iz‟ibiyaga n‟iyubahirizwa ry‟ahantu hakomye

Umuntu wese:

1° ukora imirimo y‟ubuhinzi atubahirije intera ya metero icumi (10) uvuye ku nkombe z‟imigezi n‟iz‟inzuzi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z‟ibiyaga;

2° ukora imirimo y‟ubworozi isaba ibikorwa by‟ubuhinzi mu gishanga itubahirije intera ya metero icumi (10) uturutse ku nkombe z‟imigezi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z‟ibiyaga;

3° wubaka ibiraro by‟amatungo atubahirije metero mirongo itandatu (60) uturutse ku nkombe z‟imigezi n‟iz‟inzuzi na metero magana abiri (200) uvuye ku nkombe z‟ibiyaga;

4° ushyiraho ibyuzi by‟amafi n‟ubwoko bw‟amafi buterwamo atabiherewe uburenganzira;

5° ushyira inyubako ahantu hahehereye, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro, wubakamo amasoko, icukiro ry‟imyanda, uhashyira irimbi n‟izindi nyubako izo ari zo zose zishobora kuhonona atubahirije metero makumyabiri (20) uturutse ku nkombe z‟igishanga;

6° ukora imirimo iyo ari yo yose, uretse ijyanye n‟ubushakashatsi, mu bishanga bikomye;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo habaye isubiracyaha, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo byikuba kabiri.

Uwahamwe n‟icyaha ashobora gusabwa gusubiranya ahantu hangijwe.

Akiciro ka 3: Gukwirakwiza indiririzi cyangwa indwara z‟ibimera

Ingingo ya 430: Gukwirakwiza indiririzi cyangwa indwara z‟ibimera

Umuntu wese uhinga, utunze, ugurisha, wohereza, utwara, utumiza cyangwa utanga hirya no hino, mu buryo ubwo ari bwo bwose, ikimera, ikigikomokaho cyangwa ikindi kintu giteganyijwe n‟itegeko rishyiraho uburyo bwo kurengera ibimera azi ko cyandujwe n‟indiririzi cyangwa indwara ikomoka ku kimera, ufasha abishaka mw‟iyinjizwa cyangwa ikwirakwiza ry‟indiririzi cyangwa indwara ikomoka ku kimera, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Akiciro ka 4: Kwangiza cyangwa konona ibindi bintu

Ingingo ya 431: Kwangiza cyangwa konona ikintu cy‟undi

Haseguriwe ibivugwa mu cyiciro cya mbere, icya 2 n‟icya 3 by‟uyu Mutwe, umuntu wese ku bw‟inabi, wangiza cyangwa wonona

ikintu cy‟undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyangijwe cyangwa k‟icyononwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Akiciro ka 5: Ikoreshwa n‟icuruzwa ry‟amasashe ya pulasitiki

Ingingo ya 432: Igisobanuro cy‟isashe ya pulasiki

Muri iri Tegeko Ngenga, isashe ya pulasitiki ni igikoresho mvaruganda gikozwe mu miti y‟ubutabire yitwa mu magambo y‟icyongereza “ethene (monomer)”.

Ingingo ya 433: Ibihano bihabwa uwafatanywe amasashe ya pulasitiki ayakoresha cyangwa ayacuruza

Abayobozi b‟Inganda, ab‟ibigo by‟ubucuruzi cyangwa b‟isosiyete y‟umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu

(500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe.

Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

Akiciro ka 6: Gukuraho, kwimura imbibi cyangwa kubangamira abaturanyi cyangwa inyungu rusange

Ingingo ya 434: Ihanwa ry‟icyaha cyo gukuraho, kwimura imbibi cyangwa kuzonona

Umuntu wese, atabifitiye uburenganzira, ukuraho, wimura cyangwa wonona, ku bw‟inabi, imbibi cyangwa ibiti byaterewe cyangwa byemeweho kuba imbago, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2)

ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 435: Kubangamira abaturanyi cyangwa inyungu rusange

Umuntu wese:

1° wima abaturanyi be inzira igera mu kwabo mu gihe nta handi bashobora kunyura kandi nta mpamvu igaragara ashingiraho;

2° ubuza ko amazi ku bwa kamere anyura mu butaka bwe avuye mu bw‟abandi buri haruguru y‟ubwe kandi nta mpamvu igaragara ashingiraho;

3° ubuza kuvoma ku iriba riri ku butaka bwe kandi atari we ubwe waryicukuriye cyangwa waryiyubakiye;

ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi maganaatanu (500.000) cyangwa kimwe

gusa muri ibyo bihano.

Uwakoze icyaha ategekwa kandi gukora ibyo atubahirije.

Icyiciro cya 4: Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica

Ingingo ya 436: Ihanwa ry‟icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica

Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese, ku bw‟inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y‟undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 437: Ihanwa ry‟icyaha cyo gukwirakwiza indwara zanduza amatungo

Haseguriwe ibiteganywa n‟izindi ngingo z‟iri tegeko ngenga, umuntu wese utuma mu Gihugu habaho ikwirakizwa ry‟indwara zanduza amatungo, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUTWE WA VI: IBYAHA BIKORWA MU BUCUKUZI BW‟AMABUYE Y‟AGACIRO NA KARIYERI

Ingingo ya 438: Gukora imirimo y‟ubushakashatsi cyangwa iy‟ubucuruzi bw‟amabuye y‟agaciro bitemewe n‟amategeko

Umuntu wese wiha gukora imirimo y‟ubushakashatsi cyangwa iy‟ubucuruzi bw‟amabuye y‟agaciro bitemewe n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000)

cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 439: Kudakurikiza tekiniki zabugenewe

Umuntu wese udakurikiza tekiniki zabugenewe mu bushakashatsi n‟ubucukuzi bw‟amabuye y‟agaciro, ahanishwa ihazabu ingana n‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 440: Kwakira cyangwa kohereza mu mahanga amabuye y‟agaciro na kariyeri nta cyemezo

Umuntu wese wakira cyangwa wohereza mu mahanga amabuye y‟agaciro na kariyeri, atabifitiye icyemezo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro ebyiri (2) z‟amafaranga y‟agaciro k‟ibyakiriwe cyangwa byoherejwe.

Ingingo ya 441: Kubeshya muri raporo cyangwa kutayitangira igihe

Umuntu wese ubeshya muri raporo z‟ubushakashatsi n‟ubucukuzi cyangwa utazitangira igihe ahanishwa ihazabu ingana n‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi

ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 442: Kwimura no kwangiza ibipimo by‟ahacukurwa amabuye y‟agaciro

Umuntu wese wimura cyangwa wangiza imbago z‟ahakorerwa ubushakashatsi cyangwa ubucukuzi bw‟amabuye y‟agaciro ahanishwa ihazabu ingana n‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 443: Gutumiza, gukora, gukoresha, gutwara, kugura no kugurisha intambi nta cyemezo

Umuntu wese utumiza, ukora, ukoresha, utwara, ugura n‟ugurisha intambi zikoreshwa mu mirimo y‟ubucukuzi bw‟amabuye y‟agaciro atabifitiye icyemezo ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 444: Kutemerera ubuyobozi kugera ahakorerwa imirimo yo gushakashaka no gucukura amabuye y‟agaciro cyangwa kariyeri

Umuntu wese ufite uruhushya rwo gukora ubushakatsi n‟ubucukuzi utemerera ubuyobozi bubifitiye ububasha kugera ahakorerwa imirimo yo gushakashaka no gucukura amabuye y‟agaciro cyangwa kariyeri ahanishwa ihazabu ingana n‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 445: Ingingo rusange ku byaha bikorwa mu bucukuzi bw‟amabuye y‟agaciro na kariyeri

Haseguriwe ibihano birushijeho gukomera biteganyijwe muri iri tegeko ngenga, iyo kudakurikiza tekiniki zabugenewe mu bushakashatsi n‟ubucukuzi bw‟amabuye y‟agaciro na kariyeri byateje urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

INTERURO YA III: IBYAHA BIKORERWA IGIHUGU

UMUTWE WA MBERE: IBYAHA BIHUNGABANYA LETA

Icyiciro cya mbere: Ibyaha bihungabanya umudendezo wa Leta n‟ibindi bihugu, ibyaha by‟ubugambanyi n‟iby‟ubutasi

Ingingo ya 446: Ubugambanyi

Umunyarwanda wese:

1° ukoresha iterabwoba rikomeye, ukoresha imvururu, igitero cyitwaje intwaro cyangwa gukangisha kugira nabi, ashaka komeka u Rwanda cyangwa igice cyarwo ku gihugu cy‟amahanga;

2° ugerageza gushyira Repubulika y‟u Rwanda cyangwa igice cyayo mu bucakara bw‟igihugu cy‟amahanga;

3° urwanya Repubulika y‟u Rwanda akoresheje intwaro z‟intambara;

aba akoze icyaha cy‟ubugambanyi kandi ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 447: Kumena ibanga rya Leta

Kumena ibanga rya Leta ubishaka, ku buryo ubwo ari bwo bwose, bigendereye kugirira nabi Repubulika y‟u Rwanda, byitwa icyaha cy‟ubugambanyi bw‟igihugu iyo bigizwe n‟Umunyarwanda, cyangwa icyaha cy‟ubutasi iyo bigizwe n‟umunyamahanga.

Ingingo ya 448: Igisobanuro cy‟amabanga ya Leta

Muri iri tegeko ngenga, amabanga ya Leta ni igikorwa n‟ibintu byose, ubumenyi, inyandiko izo ari zo zose aho zaba ziri hose cyangwa ibisobanuro bibujijwe guhishurirwa Leta y‟amahanga cyangwa izindi nzego zayo izo ari zo zose cyangwa abakozi bayo kubera akamaro ko kurengera igihugu.

Ingingo ya 449: Ibyaha bifatwa nk‟ubugambanyi cyangwa ubutasi n‟ibihano byabyo

Umuntu wese:

1° umena ibanga rya Leta ku bushake bwe;

2° ushakisha ibanga rya Leta akaribona, abigiriye kurimena;

3° wangiza ikintu cyose kibitsweho ibanga rya Leta cyangwa ureka undi akacyangiza, agamije gushyira imbere inyungu z‟ikindi gihugu;

4° ufite uburenganzira bwo kumenya

ibanga rya Leta akarikoresha mu buryo bunyuranyije n‟amategeko;

5° umenera utabigenewe ku bwende bwe, ibanga rya Leta yaheshejwe cyangwa yamenyeshejwe ku bw‟umurimo ashinzwe cyangwa inshingano yahawe;

6° ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta y‟amahanga, umutwe wa politiki, umuryango, inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa akawugirana n‟ubakorera ashaka kumena amabanga ya Leta;

7° ukora ibikorwa by‟ubugambanyi agambiriye kugirira nabi ubwirengere bwa Leta y‟u Rwanda, umubano wayo n‟amahanga cyangwa ubukungu shingiro bw‟igihugu;

aba akoze icyaha cy‟ubugambanyi cyangwa cy‟ubutasi kandi ahanishwa, mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25), mu gihe cy‟amahoro, agahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo kumena ibanga rya Leta bigizwe

n‟uvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, atabigiriye ubugambanyi cyangwa ubutasi ariko abitewe n‟ububuraburyo, ubushishozi buke cyangwa uburangare, igihano kiba mu gihe cy‟intambara, igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Mu gihe cy‟amahoro, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Ingingo ya 450: Kunoza umubano na Leta z‟amahanga bigiriwe gushoza intambara

Umuntu wese ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta cyangwa inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa abakozi babyo, abigiriye gushoza cyangwa gushyigikira intambara, igitero cyangwa ibikorwa bikomeye birwanya Repubulika y‟u Rwanda, ahanishwa, mu gihe cy‟intambara, igifungo cya burundu. Mu gihe cy‟amahoro, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 451: Ikwiza ry‟impuha zigamije kwangisha Leta y‟u Rwanda mu bihugu by‟amahanga

Umuntu wese ukwiza impuha agamije kwangisha Leta y‟u Rwanda mu bihugu

by‟amahanga, ahanishwa, mu gihe cy‟intambara, igifungo cya burundu; mu gihe cy‟amahoro igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 452: Ikurikiranwa ry‟ibyaha bivugwa mu ngingo ya 447, iya 449, iya 450 n‟iya 451

Ibyaha byavuzwe mu ngingo ya 447, iya 449, iya 450 n‟iya 451 z‟iri tegeko ngenga bikurikiranwa biregewe cyangwa bitangiwe uruhushya n‟Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare hakurikijwe imiterere y‟icyaha.

Ingingo ya 453: Ishyirwa mu maboko y‟amahanga ifasi, ingabo cyangwa ibikoresho by‟intambara

Umuntu wese:

1° ushyira mu maboko y‟ubutegetsi bw‟amahanga cyangwa ababukorera, ingabo, ifasi, imijyi, ingerero, ibyubakiwe intambara, ibigo, amangazini, uruganda n‟ububiko bw‟intwaro, ibikoresho, amasasu,

amato, amazu cyangwa indege, ibikoresho byo kugendera mu kirere bya Leta y‟u Rwanda cyangwa byagenewe kuyirwanirira;

2° usenya cyangwa wiba ubwato, indege, ibikoresho byo kugendera mu kirere, ingemu, amazu cyangwa imashini izo ari zo zose cyangwa ubyangije ku buryo bitera amakuba, agamije gutambamira ubwirengere bw‟igihugu;

ahanishwa, mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25) mu gihe cy‟amahoro, agahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 454: Koshya ingabo z‟u Rwanda kurwanirira igihugu cy‟amahanga

Umuntu wese:

1° woshya ingabo z‟u Rwanda kurwanirira igihugu cy‟amahanga, uzifasha kujyayo cyangwa ushakira abasirikare igihugu kirwana na Leta y‟u Rwanda;

2° wumvikana n‟igihugu cy‟amahanga cyangwa abakozi bacyo agira ngo agifashe mu mirwano gifitanye na Leta y‟u Rwanda;

3° ukora igikorwa abizi gica intege ingabo z‟u Rwanda cyangwa abaturage bacyo, ashaka gutambamira ubwirengere bw‟igihugu;

ahanishwa, mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25) mu gihe cy‟amahoro agahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 455: Gutuma u Rwanda rugirana intambara n‟ikindi gihugu

Umuntu wese: 1° ukora ibikorwa bitemewe na Leta, agatuma u Rwanda rugirana intambara n‟igihugu cy‟amahanga;

2° ukora ibikorwa bitemewe na Leta,

agatuma bigira ingaruka mbi kuri Leta y‟u Rwanda;

ahanishwa, mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15), mu gihe cy‟amahoro, agahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 456: Itangwa n‟iyemerwa ry‟ikiguzi kugira ngo uteze intambara mu Rwanda

Umuntu wese utanga ikiguzi cyangwa ugisezeranya kugira ngo hakorwe ibyaha biteganyijwe mu ngingoya 455 y‟iri tegeko ngenga, uwemera icyo kiguzi cyangwa ayo masezerano, ahanishwa, mu gihe cy‟intambara igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) mu gihe cy‟amahoro, agahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 457: Ibangamira ry‟ubwirengere bw‟igihugu

Umuntu wese, mu gihe cy‟intambara, ukora abizi, igikorwa gishobora kubangamira ubwirengere bw‟igihugu ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 458: Ihanwa ry‟ibyaha byakorewe ibihugu bifatanyije n‟u Rwanda kurwanya umwanzi

Iyo ibikorwa bivugwa muri iki cyiciro byakorewe ibihugu by‟inshuti za Leta y‟u Rwanda bifatanyije na yo kurwanya umwanzi rusange bihanishwa ibihano bimwe nk‟aho byakorewe u Rwanda.

Ingingo ya 459: Irema ry‟umutwe w‟ingabo bitemewe

Umuntu wese urema umutwe w‟ingabo cyangwa akabisembura cyangwa akagirana amasezerano na zo, abikoresheje impano, igihembo, iterabwoba, igitugu, abigirira gushyigikira igitero cy‟intambara cy‟ingabo zindi zitari izemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Umuntu wese wemera, ku bushake, kwinjira cyangwa gutorerwa kujya mu ngabo zitari ingabo zemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo bikurikiranwa biregewe cyangwa bitangiwe uruhushya

n‟Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisikare hakurikijwe imiterere y‟icyaha.

Icyiciro cya 2: Ibyaha bivutsa umudendezo mu gihugu

Ingingo ya 460: Gukora igikorwa kigamije guhindura Itegeko Nshinga

Umuntu wese ukora igikorwa kigamije guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika y‟u Rwanda, mu buryo butemewe n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 461: Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika

Umuntu wese:

1° ukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika akoresheje intambara cyangwa izindi mbaraga zose ;

2° ukora, muri iyo migambi ivugwa mu gaka ka 1ºk‟ikigika, icyaha kigamije kugirira nabi Perezida wa Repubulika ;

ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 462: Ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika

Umuntu wese ukora ubugambanyi bugamije ibyaha bivugwa mu ngingoya 461 y‟iri tegeko ngenga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25), niba hari icyakozwe icyo ari cyo cyose gitegura ubwo bugambanyi.

Iyo habayeho ubwoshye bw‟ubugambanyibuvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ariko ntibwemerwe, uwoheje ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 463: Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko z‟ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by‟amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda, uwamamaza nkana ibihuha

akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y‟u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 464: Kurwanya ububasha bw‟amategeko

Umuntu wese urwanya ububasha bw‟amategeko cyangwa akoshya kuburwanya, abigiriye ubugome kandi mu ruhame, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ibihano bivuzwe mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo, bikubwa kabiri iyo uko koshya kwagize ingaruka mbi.

Ingingo ya 465: Kuyogoza igihugu, kwica bitsemba cyangwa gusahura

Icyaha cyo kugerageza kuyogoza igihugu, kwica bitsemba imbaga cyangwa gusahura, gihanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ubugambanyi bugamije ibyaha bivuzwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo buhanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) niba hari icyakozwe gitegura imikorere y‟icyo cyaha.

Iyo icyaha cy‟imigambi mibi cyangwa ubwo bugambanyi bwavuyemo kwica abantu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 466: Igihe ubugambanyi butangirira kubaho

Ubugambanyi buvugwa mu ngingo ya 462 n‟iya 465 z‟iri tegeko ngenga butangira kuba bwo igihe inama yo gukora icyaha ihuriweho kandi ikemezwa n‟abantu babiri cyangwa benshi.

Ingingo ya 467: Kwigira umugaba w‟igitero cy‟abagome

Umuntu wese ushaka kwiba amafaranga y‟igihugu, gutera ibigo, amangazini, uruganda n‟ububiko bw‟intwaro, ibyambu, indege, amato, amazu cyangwa ibindi bintu bya Leta, ari ugusahura cyangwa kwigabagabanya ibintu by‟igihugu, ari ugutera cyangwa kurwanya ingabo z‟u Rwanda zihagurukira kurwanya inkozi

z‟ibyo byaha, akigira umugaba w‟igitero cy‟abagome cyangwa akakigiramo itegeko cyangwa umurimo uwo ari wo wose, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ni nacyo gihano gihabwa uwayoboye agatsiko k‟abo bagome, uwaremye imitwe ya bene ibyo bico, uwayiremesheje, uwayibwirije cyangwa uwayihaye amabwiriza.

Ingingo ya 468: Ibihano bihabwa uwafatiwe ahakorerwa inama y‟ubwigomeke

Igihe icyaha giteganyijwe mu ngingo ya 461 y‟iri Tegeko Ngenga kiba cyakozwe n‟igitero, abantu bose bagize icyo gitero kandi baba bafatiwe ahakorewe inama y‟ubwo bwigomeke, n‟aho baba batari mu buyobozi cyangwa ngo babe bafite umurimo bashinzwe muri iyo nama, bahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Umuntu wese uyobora icyo gitero, ufite umurimo cyangwa ugira uruhare urwo ari rwo rwose mu butegetsi muri icyo gitero, n‟aho yaba atafatiwe muri icyo gico, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 469: Kuba mu bagize inama cyangwa ibitero by‟ubwigomeke

Uretse igihe inama y‟ubwigomeke yari kuba igamije cyangwa se igambiriye gukora icyaha giteganyijwe mu ngingo ya 461 y‟iri Tegeko Ngenga, abantu bagize ibitero bivugwa mu ngingo ya 467 n‟iya 468 z‟iri tegeko ngengakandi bagafatirwa mu gico, nta ruhare bagize mu buyobozi bwayo cyangwa se ngo bagiremo urundi ruhare, bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka (5).

Ingingo ya 470: Guha icumbi cyangwa ubwihisho ibitero by‟ubwigomeke

Umuntu wese umenya imigambi cyangwa amatwara y‟ibitero by‟ubwigomeke agaha inteko yabyo cyangwa imitwe yabyo amacumbi, ubwihisho, aho baremera inama cyangwa akagira ikindi abifashaho, ahanwa kimwe n‟icyitso.

Ingingo ya 471: Ubwigomeke budahanwa

Bashobora kudahanirwa icyaha cy‟ubwigomeke abari mu mitwe y‟ubwigomeke badategeka cyangwa ngo bagiremo urundi ruhare, bakivanamo ku bwende bwabo cyangwa bakimara kuburirwa cyangwa kubitegekwa n‟abategetsi b‟abasiviri cyangwa b‟abasirikare.

Ni nako bigenda igihe abafatiwe ahatari muri iyo nama y‟ubwigomeke, badateye amahane kandi badafite intwaro.

Bahanirwa icyakora ibyaha bindi bakoze ku bwabo.

Ingingo ya 472: Ibisobanuro by‟amagambo “ubugande bwo kwivumbagatanya n‟ abashinzwe umutekano”

Kuvuga ubugande bwo kwivumbagatanya ni ukuvuga urugaga rw‟abantu rugaragazwa n‟igitero cyarwo kibasiye abantu n‟ibintu, rukagaragazwa n‟inkongi n‟ubwangizi cyangwa ubusahuzi bugamije kwiganzura abategetsi bariho cyangwa gusenya ubutegetsi bwemewe.

Abashinzwe umutekano ni ukuvuga abakozi bose bubahiriza amategeko kandi barinda amahoro mu gihugu, mu izina rya Repubulika no ku ngufu zayo.

Ingingo ya 473: Kubangamira kurwanya ubugande bwo kwivumbagatanya

Abantu bose, mu gihe cy‟ubugande bwo kwivumbagatanye baba:

1° ku bushake bwo gutera cyangwa kurwanya abashinzwe umutekano, bigaruriye intwaro cyangwa amasasu ku mugaragaro cyangwa rwihishwa;

2° babigiriye impamvu zimwe n‟izivugwa mu gace ka 1º k‟iki gika, bafashe ku ngufu cyangwa bigaruriye amazu ya Leta, cyangwa amazu atuwemo cyangwa adatuwemo, imihanda, ahagenewe igiterane cy‟abantu cyangwa ahandi hantu hose; 3° bashyizeho, bashyirishijeho cyangwa bafashije gushyiraho cyangwa gushyirishaho inzitiro cyangwa inkomyi zindi zose, bagendereye gutambamira ubugobotsi bw‟abashinzwe umutekano cyangwa kubuza abaturage gutambuka;

4° ku bw‟igitugu cyangwa ibikangisho, babujije itumirwa cyangwa iterana by‟abashinzwe umutekano;

5° basembuye cyangwa bafashije gukoranya ibyigomeke, babikoresheje ari agahato k‟igitugu cyangwa ibikangisho, ari ugutanga amategeko cyangwa amatangazo, ari uguserukana amabendera cyangwa ibindi bimenyetso byo kwikoranya, ari ubundi buryo bwose bwo guhamagarana;

6° batwayeho iminyago intwaro cyangwa amasasu, ari ku bw‟imbaraga cyangwa ibikangisho, ari ku bw‟isahura ry‟amangazini cyangwa ry‟amazu ya Leta, ari ukwambura intwaro abashinzwe umutekano;

7° binjiye, ku bw‟imbaraga cyangwa ibikangisho inzu ituwemo cyangwa idatuwemo;

8° babujije, ku buryo ubwo ari bwo bwose, abashinzwe umutekano gutabara cyangwa basuzuguje amategeko y‟abategetsi b‟igihugu;

bahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) bitabujije ibihano birushijeho gukomera biteganywa n‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 474: Abagaba b‟ubugande bwo kwivumbagatanya

Abagaba b‟ubugande bwo kwivumbagatanya ku buryo ubwo ari bwo bwose buvugwa mu ngingoya 473 y‟iri tegeko ngenga, bahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 475: Impurirane z‟ibyaha birimo n‟icy‟ubugande bwo kwivumbagatanya

Ibihano biteganijwe mu ngingo ya 473 n‟iya 474 z‟iri tegeko ngenga bitangwa bitabangamiye ibihano abakoze icyaha bagombaga guhabwa kubera ibindi byaha byose bakoze ubwabo cyangwa babereye ibyitso keretse bibaye ngombwa gukurikiza amategeko yerekeye impurirane z‟ibyaha.

Icyiciro cya 3: Ingingo rusange ku cyiciro cya mbere n‟icya 2 by‟uyu Mutwe

Ingingo ya 476: Kutamenyekanisha imigambi y‟ubugambanyi bugamije gutera igihugu

Umuntu wese umenya, mu gihe cy‟intambara, imigambi cyangwa ibikorwa by‟ubugambanyi, by‟ubutasi cyangwa ibindi bikorwa bishobora gutambamira ubutabazi bw‟igihugu, ntabimenyeshe abashinzwe umutekano cyangwa ubundi buyobozi bwa Leta, kabone n‟iyo yaba ari mu bemerewe kubika ibanga, ahanishwa igifungo kuva ku

myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 477: Guhisha ibyakoreshejwe mu gukora icyaha

Umuntu wese, uretse uwakoze icyaha cyangwa icyitso cye:

1° uhisha abizi, ibintu cyangwa ibikoresho byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye, kijyanye n‟umudendezo w‟igihugu, ibikoresho cyangwa inyandiko byabonetse bikomotse kuri bene icyo cyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye;

2° ushwanyaguza, wiba, uhisha cyangwa uhindura nkana inyandiko zose zashoboye gufasha kugenzura icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye, gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze icyaha kijyanye n‟umudendezo w‟igihugu;

ahanwa nk‟uwakoze icyaha cyo guhisha nk‟uko kivugwa mu ngingo ya 326 y‟iri Tegeko Ngenga.

Ingingo ya 478: Umuntu usonerwa igihano ku cyaha cyo guhisha

Mu bihe byateganyijwe mu ngingo ya 477 y‟iri tegeko ngenga, urukiko rushobora gusonera igihano cyari gikwiye abafitanye isano n‟uwakoze icyaha, uwo bashyingiranywe, ababyeyi be cyangwa abo mu muryango we kugeza ku rwego rwa kane.

Ingingo ya 479: Umuntu usonerwa ibihano ku byaha byo guhungabanya umudendezo wa Leta

Umuntu wese uri mu mugambi wo gutegura icyaha cy‟ubugome n‟icyaha gikomeye bigamije guhungabanya umudendezo w‟igihugu, akabimenyesha ubutegetsi bw‟igihugu, inzego z‟ubutabera cyangwa iz‟umutekano, ko hategurwa ibyaha by‟ubugome n‟ibikomeye bigamije guhungabanya umudendezo w‟igihugu, akabumenyesha n‟amazina y‟abagome n‟ay‟ibyitso byabo, asonerwa igihano giteganyirijwe ibyo byaha mu gihe ibyo abikoze mbere y‟uko anketi y‟urubanza itangira.

Urukiko rugomba kugabanya igihano rukurikije impamvu z‟igabanyagihano iyo:

1° kuvananamo bibaye icyaha

cy‟ubugome cyangwa gikomeye cyakozwe ariko anketi y‟icyaha itaratangira; 2° anketi imaze gutangira, umwe mu bakoze icyaha, afatishije abo bagikoranye n‟ibyitso byabo cyangwa abakoze ibindi byaha nk‟ibyo cyangwa bihwanyije ubugome.

Ingingo ya 480: Kunyaga igihembo cy‟uwakoze icyaha

Igihembo kijyanye no gukora icyaha gihungabanya umudendezo w‟igihugu cyangwa amafaranga y‟igiciro cy‟icyo gihembo, niba icyo gihembo kitarafatiriwe, byemezwa n‟urubanza ko byeguriwe Leta.

Ingingo ya 481: Ibyaha bibuza igihugu umudendezo byakorewe mu mahanga

Ibyaha by‟ubugome n‟ibyaha bikomeye bibuza igihugu umudendezo bikorewe mu mahanga bihanishwa ibihano bimwe n‟iby‟ibyo byaha byakorewe mu Rwanda.

Icyiciro cya 4: Ibikorwa by‟ubugizi bwa nabi bikorewe abakuru b‟ibihugu by‟amahanga, abandi bayobozi bakuru b‟ibindi bihugu cyangwa ababihagarariye

n‟abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

Ingingo ya 482: Kugirira nabi abakuru b‟ibihugu by‟amahanga, abandi bayobozi bakuru b‟ibindi bihugu cyangwa ababihagarariye n‟abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

Umuntu wese ugirira nabi, mu buryo bubabaza umubiri, Umukuru w‟ikindi gihugu, abandi bayobozi bakuru b‟ibindi bihugu cyangwa abahagarariye ibihugu byabo n‟imiryango mpuzamahanga mu gihe bari mu Rwanda barukoramo iyo mirimo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10), bitabujije ibihano birushijeho gukomera biteganyijwe n‟izindi ngingo z‟iri tegeko ngenga.

Umuntu wese ugirira nabi amazu abantu bavuzwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bakoreramo, ayo batuyemo cyangwa ibyo bagenderamo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) bitabujije ibihano birushijeho gukomera biteganywa n‟izindi ngingo z‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 483: Gukoza isoni umwe mu bavugwa mu ngingo ya 482

Umuntu wese ukoza isoni, mu ruhame, umwe mu bavugwa mu ngingo ya 482 y‟iri tegeko ngenga, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Ingingo ya 484: Kugirira nabi ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw‟ikindi gihugu

Umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw‟ikindi gihugu, bizamuwe, bishyizwe ahagaragara, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 485: Ikurikirana ry‟ibyaha bikorewe ibindi bihugu

Ibyaha bivugwa muri iki cyiciro bikurikiranwa gusa biregewe n‟uwakorewe icyaha, inzego zibifitiye ububasha mu Rwanda, Leta cyangwa umuryango mpuzamahanga ahagarariye.

Icyiciro cya 5: Ibyaha byo kugayisha ifaranga ry‟igihugu

Ingingo ya 486: Kugayisha agaciro k‟ifaranga ry‟igihugu

Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukwiza impuha muri rubanda abishaka, zigayisha ku buryo bweruye cyangwa buziguye, agaciro k‟ifaranga ry‟u Rwanda cyangwa ibishobora kuvunjwamo ifaranga, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

Ingingo ya 487: Koshya rubanda gutesha agaciro ifaranga ry‟igihugu

Umuntu wese woshya rubanda ku buryo ubwo ari bwo bwose agamije gutesha agaciro ifaranga ry‟igihugu:

1° kubikuza amafaranga yabo mu isanduku ya Leta, mu masanduku y‟ibigo bya Leta cyangwa ibigo by‟imari bishinzwe kubika amafaranga;

2° kugurisha ibintu bifite agaciro k‟ifaranga, kubuza kubigura cyangwa kubuza iyubahiriza ry‟amasezerano

yo kubigura, uko koshya kwakurikizwa cyangwa kutakurikizwa; ahanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingoya 487 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 488: Kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n‟amategeko

Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 6: Ibyaha bikorerwa mu ndenge cyangwa ku kibuga cy‟indege bitagamije iterabwoba

Ingingo ya 489: Ibihano ku byaha bikorewe mu ndege cyangwa ku kibuga cy‟indege

Umuntu wese :

1° uri mu ndege agahohotera undi ku buryo bishobora guhungabanya umutekano w‟indege n‟abayirimo;

2° wangiza indege iri muri serivisi bigatuma inanirwa guhaguruka cyangwa bikaba byayihungabanya iri mu kirere;

3° ushyira cyangwa utuma bashyira mu ndege iri muri serivisi ikintu cyose cyayangiza, cyangwa gishobora kuyihungabanya iri mu kirere;

4° utanga inkuru kandi azi ko atari ukuri cyangwa igihuha ku buryo bishobora guhungabanya umutekano w‟indege mu kirere;

5° wanga kubahiriza amabwiriza y‟umupilote mukuru cyangwa undi mukozi wo mu ndege ubifitiye ububasha agamije kubungabunga umutekano w‟indege cyangwa abantu n‟ibintu biyirimo;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000 ) cyangwa

kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese witwaza intwaro ya gisirikare, ikintu gishobora guturika cyangwa utubahiriza ibisabwa ku bitwaje intwaro mu ndege mu buryo bwemewe n‟amategeko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 490: Ibihano ku byaha bikorewe ku kibuga cy‟indege cyangwa ku bikorwa remezo bigishamikiyeho

Umuntu wese:

1° uhohotera undi ku buryo bishobora kumuviramo gukomereka cyangwa gupfa;

2° wangiza ibikorwa remezo by‟ikibuga cy‟indege za gisivili cyangwa se indege iri ku kibuga cyangwa akabangamira serivisi z‟ikibuga;

3° usenya cyangwa wangiza ibyuma biyobora indege cyangwa ubangamira imikorere y‟ibyo byuma ku buryo bishobora guhungabanya umutekano w‟indege mu kirere;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyo ibikorwa bivugwa kuva mu gace ka 1ºkugeza ku ka 3 tw‟igika cya mbere cy‟iyi ngingo byateje urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingingo ya 491: Ibihano ku byaha bifitanye isano n‟impushya z‟umutekano wo ku kibuga cy‟indege

Umuntu wese:

1° ubeshya cyangwa utanga amakuru atariyo igihe asaba uruhushya rwo gukorera ku kibuga cyangwa igihe asaba kongererwa igihe ku ruhushya yari asanganywe; 2° ukoresha uruhushya mu buryo bunyuranyije n‟urwo afite ajya mu ndege cyangwa ahantu atemerewe;

3° ukoresha uruhushya rw‟uruhimbano agambiriye kugera aho atemerewe;

4° utubahiriza amabwiriza ateganywa n‟urwo ruhushya;

5° wanga kwerekana uruhushya rwe igihe abisabwe n‟abashinzwe umutekano w‟ikibuga;

6° ukomeza gukoresha uruhushya kandi rutagifite agaciro;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 492: Ibihano ku cyaha cyo kubangamira abashinzwe umutekano cyangwa kwanga kubahiriza amabwiriza atangwa n‟Ikigo gishinzwe iby‟indege za gisivili

Umuntu wese: 1° ubangamira abashinzwe umutekano w‟iby‟indege;

2° ubeshya ko afite ububasha ahabwa n‟itegeko;

3° utubahiriza amabwiriza ahabwa na ofisiye wa polisi cyangwa ushinzwe umutekano w‟indege za gisivili mu

mirimo ashinzwe;

4° utubahiriza amabwiriza atangwa n‟Ikigo gishinzwe iby‟indege za gisivili;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 493: Kutamenyekanisha ibyaha byakozwe

Umuntu wese ucunga ikibuga cyangwa undi wese uhakorera utamenyesha Ikigo gishinzwe iby‟indege za gisivili cyangwa undi wese ushinzwe gukurikirana ikibazo kirebana n‟umutekano w‟indege za gisivili yahuye na cyo kandi akizi cyangwa ikindi kintu gishobora gutera umutekano mucye ku ndege cyangwa ku kibuga cy‟indege, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 494: Ibihano ku cyaha cyo kwitwaza ibintu bibujijwe mu ndege cyangwa ku kibuga cy‟indege

Umuntu wese witwaza cyangwa ufite ku kibuga cy‟indege ibintu bibujijwe nk‟imbunda, ibisasu n‟ibindi bintu biturika kimwe n‟ibikoresho byagira ingaruka ku byuma by‟itumanaho igihe ari ku kibuga cy‟indege, ahantu habujijwe cyangwa mu ndege, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 495: Ibihano ku cyaha cyo kwinjira ahantu ntavogerwa ku kibuga cy‟indege

Umuntu wese winjira ahantu ntavogerwa ku kibuga cy‟indege atabifitiye uruhushya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 496: Ibihano ku cyaha cy‟akagambane cyangwa uburangare cyatumye ikindi kigo cy‟iby‟ingede gikora icyaha

Umukozi cyangwa undi muntu wese utuma ikindi kigo gishinzwe iby‟indege gikora icyaha biturutse ku kagambane cyangwa ku burangare bwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 7: Iterabwoba

Ingingo ya 497: Igisobanuro cy‟iterabwoba

Muri iri Tegeko Ngenga, iterabwoba bivuga:

1° gukora cyangwa gukangisha gukora ibikorwa bigamije gutuma inzego z‟ubutegetsi za Leta zihindura imikorere yazo hakoreshejwe gufata bugwate umuntu umwe cyangwa benshi, kwica, gukomeretsa cyangwa gutera ubwoba abaturage hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose bushobora kwica umuntu

cyangwa kumukomeretsa; 2° gukora cyangwa gukangisha gukora igikorwa giteganyijwe mu gace ka 1º k‟iyi ngingo kubera impamvu za politiki, iz‟idini cyangwa z‟ingengabitekerezo iyo ari yo yose.

Ingingo ya 498: Ibihano bihabwa gatozi cyangwa icyitso cy‟iterabwoba

Umuntu wese, yaba gatozi cyangwa icyitso, ujya cyangwa ugira uruhare abizi mu bikorwa by‟ishyirahamwe rikora iterabwoba cyangwa rikora ikintu cyose cyongerera ubushobozi irindi shyirahamwe ryose rikora iterabwoba bigamije gufasha cyangwa gukora igikorwa cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 499: Ubufatanyacyaha mu gikorwa cy‟iterabwoba

Umuntu wese ufasha abizi mu gikorwa cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 500: Iterabwoba riyobowe n‟agatsiko k‟iterabwoba

Umuntu wese ukora icyaha cy‟iterabwoba,

abitegetswe cyangwa afatanyije n‟agatsiko k‟iterabwoba ku nyungu ze cyangwa mu nyungu zako, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo ari umuyobozi w‟agatsiko cyangwa undi wese wagize uruhare runini, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabirir n‟itanu (25).

Ingingo ya 501: Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy‟iterabwoba

Umuntu wese uha undi abizi, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, amabwiriza yo gukora ayobowe cyangwa afatanyije n‟agatsiko k‟iterabwoba, ku mpamvu zo kongerera ubushobozi agatsiko k‟iterabwoba cyangwa mu nyungu zako, hagamijwe gufasha cyangwa gukora igikorwa cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 502: Guhisha uwakoze iterabwoba

Umuntu wese uhisha umuntu azi ko yakoze cyangwa yagombaga gukora igikorwa

cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 503: Kuba mu ishyirahamwe ry‟iterabwoba

Umuntu wese uri cyangwa wemera kuba mu ishyirahamwe rikora iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 504: Kuyobya indege

Umuntu wese, mu rwego rwo kuyobya indege, ukoresha ingufu agamije gukanga, gufata ubuyobozi bw‟indege cyangwa ukoresha ubwo buyobozi bw‟indege kugira ngo agere kuri bimwe mu bikorwa bikurikira: 1° kwica cyangwa gukomeretsa uri mu ndege;

2° kujyana umuntu uwo ari we wese mu ndege atabishaka ahantu hose hatari aho indege iteganya kujya;

3° gufata umuntu uwo ari we wese uri mu ndege ugamije indonke cyangwa kumukoresha umurimo adashaka;

4° gutuma indege ihindura inzira yayo;

5° kwangiza indege;

6° guhungabanya umutekano w‟abari mu ndege;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 505: Guhungabanya umutekano ku kibuga cy‟indege

Umuntu wese ukoresha imbaraga cyangwa ukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy‟indege iyo ibyo bikorwa by‟iterabwoba bivuyemo:

1° kwica umuntu cyangwa kumukomeretsa; 2° gusenya cyangwa kwangiza inyubako z‟ikibuga cy‟indege;

3° guhagarika imirimo imwe n‟imwe ishobora kugira ingaruka mbi ku migendekere myiza y‟ikibuga;

4° guhungabanya umutekano w‟ikibuga cy‟indege n‟inyubako;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 506: Gukoresha ingufu, iterabwoba hagamijwe kuyobya indege cyangwa gufata indege ku gahato

Umuntu wese ukoresha ingufu, iterabwoba cyangwa ufata indege ku gahato, agambiriye:

1° kugira abantu bari mu ndege ingwate cyangwa imfungwa;

2° gutwara abantu bari mu ndege ku gahato ahandi hantu hatari aho indege yari iteganije kugwa;

3° kugira umuntu ingwate kugira ngo hatangwe amafaranga cyangwa kumukoresha ibyo adashaka;

4° gutuma indege yerekeza aho itari yateganije;

5° kugerageza gukora cyangwa gufatanya n‟umuntu ukora cyangwa ushaka gukora kimwe mu bikorwa byavuzwe mu ducekuva ku ka 1º kugeza ku ka 4º tw‟iki gika;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza kuri myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 507: Gukoresha ibintu biturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda binyuranyije n‟amategeko hagamijwe iterabwoba

Umuntu wese, agamije iterabwoba, utanga, utega, ujugunya cyangwa uturitsa intwaro ziturika cyangwa ikindi kintu gihumanya, mu buryo bunyuranyije n‟amategeko kandi yabigambiriye, ahantu hakoreshwa na rubanda cyangwa akahabangamira, akangiza inyubako za Leta n‟ibindi bikorwa remezo agamije:

1° kwica cyangwa gukomeretsa;

2° kwangiza, gusenya ahantu, inyubako bigatuma iryo senya ritera igihombo gikomeye mu bukungu, mu mutungo w‟abaturage cyangwa uwa Leta;

ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 508: Gufata bugwate

Umuntu wese ufata undi bugwate agamije

gukoresha ingufu kuri Leta, ku muryango mpuzamahanga cyangwa ku mutegetsi cyangwa undi muntu wese abashyiraho iterabwoba ryo kwica, gukomeretsa cyangwa gukomeza gufatira iyo ngwate, mu gihe batamuhaye cyangwa badakoze icyo asaba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo uwafashwe bugwate bimuviriyemo urupfu, uwamufashe bugwate ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 509: Gukoresha iterabwoba ku muntu urinzwe ku rwego mpuzamahanga

Umuntu wese, akoresheje iterabwoba, ushimuta umuntu urinzwe ku rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Umuntu wese, akoresheje iterabwoba, wica umuntu urinzwe ku rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 510: Kugaba igitero ku mudipolomate

Umuntu wese ugaba igitero cyangwa ubangamira ubwisanzure bw‟umudipolomate, ahanishwa:

1° igifungo cya burundu, iyo icyo gitero cyateje urupfu;

2° igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20), iyo icyo gitero cyateje ibikomere bikabije ku mubiri.

Ingingo ya 511: Gusenya inyubako hagamijwe iterabwoba

Umuntu wese usenya cyangwa wonona yabigambiriye mu bundi buryo hadakoreshejwe imbunda cyangwa intwaro ziturika, agamije iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) iyo ari:

1° inyubako ya Leta, iy‟umuntu wikorera cyangwa uburyo bwo gutwara abantu bw‟umuntu urinzwe ku rwego mpuzamahanga;

2° indi nyubako yose ikoreshwa cyangwa yagombye kuba ikoreshwa n‟umuntu

urinzwe ku rwego mpuzamahanga cyangwa umutungo we.

Ingingo ya 512: Kwinjira mu nyubako ya Leta cyangwa iy‟umudipolomate hagamijwe iterabwoba

Umuntu wese winjira, ugerageza kwinjira mu nzu cyangwa mu nyubako ikoreshwa cyangwa ikorerwamo ibikorwa bya Leta cyangwa iy‟umudipolomate, abishaka kandi anyuranyije n‟amategeko, agamije gutera ubwoba, gukoresha ingufu, gukanga cyangwa gushyira ku nkeke , ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 513: Gutunga cyangwa gukora intwaro zihumanya hagamijwe iterabwoba

Umuntu wese, agamije iterabwoba, utunga intwaro zihumanya, inyandiko z‟uburyo izo ntwaro zikora cyangwa zikoreshwa, igikoresho gifasha mu gukora izo ntwaro, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Umuntu wese ukora intwaro zihumanya, ugerageza kuzikora mu nganda agamije kubabaza bikomeye umubiri w‟undi muntu, kwangiza umutungo cyangwa ibidukikije

ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 514: Gukoresha ibihumanya hagamijwe iterabwoba

Umuntu wese, agamije iterabwoba, wica, ubabaza umubiri w‟undi muntu, wangiza umutungo cyangwa ibidukikije, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) iyo:

1° ashyize ubumara cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gifite ubumara ahantu;

2° yohereje ubumara cyangwa ikintu cyose kiva ahantu kijya ahandi akoresheje iposita, cyangwa ubundi buryo bwose bushoboka;

3° yumvisha umuntu aho ari ho hose ku isi ko ikintu ari ubumara cyangwa ko gifite ubumara cyangwa ikintu cyose gihumanya cyangwa se intwaro ya kirimbuzi.

Ingingo ya 515: Gutanga amakuru atari yo ku iterabwoba

Umuntu wese utanga amakuru azi neza cyangwa yizera ko atari ukuri agamije kumvisha umuntu aho ari hose ku isi ko hari ubumara cyangwa ikintu gifite ubumara, gihumanya cyangwa se intwaro ya kirimbuzi igomba kuba iri ahantu runaka, byaba ari mu gihe atanga ayo makuru cyangwa se nyuma yaho, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 516: Ubugambanyi n‟ibikangisho bigamije iterabwoba

Umuntu wese, agamije iterabwoba, ukoresha, ukangisha, ugerageza kugambana cyangwa ugambana kugira ngo hakoreshwe intwaro za kirimbuzi anyuranyije n‟amategeko kandi abigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) iyo:

1° yibasiye umwenegihugu cyangwa umuntu uwo ari we wese uri mu gihugu; 2° yibasiye umutungo washatswe, ukodeshwa cyangwa ukoreshwa n‟Igihugu, serivisi cyangwa ikigo cya Leta, uwo mutungo waba uri mu

gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ingingo ya 517: Ubugambanyi hanze y‟igihugu

Umuntu wese ukoresha, ukangisha, ugerageza kugambana cyangwa ugambana kugira ngo hakoreshwe intwaro za kirimbuzi hanze y‟Igihugu, abigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 518: Ubugambanyi no gushishikariza gukora iterabwoba

Umuntu wese ugambana, uhamagarira abandi gukora cyangwa ugerageza gukora kimwe mu bikorwa by‟iterabwoba, iyo ubwo bugambanyi bukozwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 519: Kuyobya amato

Umuntu wese ufata cyangwa uyobya ubwato, akoresheje ingufu cyangwa yifashishije ibirwa, agamije igikorwa cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo uko kuyobya ubwato kwaviriyemo

umuntu gupfa, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 520: Kwangiza ubwato

Umuntu wese wangiza ubwato agamije igikorwa cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo iryo yangiza ryaviriyemo umuntu gupfa, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 521: Gutanga, kwakira cyangwa gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba

Umuntu wese utanga cyangwa wakira amafaranga cyangwa undi mutungo, kandi akeka ko ushobora gukoreshwa cyangwa afite impamvu zumvikana zituma akeka ko wakoreshwa mu mpamvu z‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Umuntu wese ushishikariza undi muntu gutanga cyangwa kwakira amafaranga cyangwa undi mutungo, kandi akeka ko ushobora gukoreshwa cyangwa se afite impamvu zumvikana zituma akeka ko wakoreshwa ku mpamvu z‟iterabwoba,

ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 522: Gukora amasezerano yo gufasha mu iterabwoba

Umuntu wese ukora cyangwa ufite inyungu mu masezerano agamije gutuma haboneka amafaranga, undi mutungo cyangwa se gutuma hari undi ubona ayo mafaranga cyangwa inkunga, kandi azi cyangwa afite impamvu zumvikana zituma akeka ko uzakoreshwa cyangwa ushobora gukoreshwa ku mpamvu z‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 523: Iyezandonke mu bikorwa by‟iterabwoba

Umuntu wese ukora igikorwa kigamije gufasha undi muntu kubona iyezandonke ku mutungo w‟umuntu ukora iterabwoba cyangwa ushobora gukora iterabwoba, hakoreshejwe guhisha umutungo, kuwimura uwuvana ku bundi butaka, kuwimurira ku bandi bantu cyangwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose bufitanye isano n‟ubwavuzwe haruguru, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 524: Iterabwoba ku nyungu za politiki

Umuntu wese ukora igikorwa cy‟iterabwoba ku nyungu za politiki, agamije gutuma inzego z‟ubutegetsi za Leta zihindura imikorere yazo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo icyo gikorwa cy‟iterabwoba cyateje urupfu rw‟umuntu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 525: Iterabwoba ku nyungu z‟idini cyangwa iz‟indi ngengabitekerezo

Umuntu wese, ubigambiriye, ukora igikorwa cy‟iterabwoba ku nyungu z‟idini cyangwa z‟indi ngengabitekerezo iyo ariyo yose, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo icyo gikorwa cyaviriyemo umuntu umwe cyangwa benshi gupfa cyangwa kwangirika kw‟ibikorwa remezo, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 526: Kubangamira irindwa ry‟ibimenyetso n‟itangwa ry‟amakuru ku iterabwoba

Umuntu wese utubahiriza amabwiriza areba ahantu hagoswe, azi ko bigamije kurinda ibimenyetso cyangwa ushyize igitutu ku muntu amubuza gutanga amakuru yafasha kubona ibimenyetso ku gikorwa cy‟iterabwoba, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 527: Isubiracyaha ku bikorwa by‟iterabwoba

Isubiracyaha ku bikorwa by‟iterabwoba byateje urupfu rw‟umuntu, rihanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Ingingo ya 528: Impamvu nyoroshyacyaha

Ibihano biteganyijwe ku byaha bivugwa muri iki cyiciro bishobora kugabanywa iyo ukurikiranyweho icyaha atanze amakuru atashoboraga kuboneka ku bundi buryo, afasha gukumira cyangwa kugabanya ingaruka z‟icyaha, kumenya cyangwa gushyikiriza inkiko uwakoze icyaha, kubona ibimenyetso cyangwa gukumira icyaha

cy‟iterabwoba.

UMUTWE WA II: IBYAHA BIHUNGABANYA UBUTEGETSI

Icyiciro cya mbere: Ubwigomeke

Ingingo ya 529: Igisobanuro cy‟ubwigomeke

Ubwigomeke ni ukurwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, kunanirana bya kiboko, gusagarira cyangwa iterabwoba bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by‟ubutegetsi n‟imanza zaciwe.

Ingingo ya 530: Ihanwa ry‟ubwigomeke

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera byateganyirijwe ibyaha bihungabanya umudendezo wa Leta bivugwa mu Mutwe wa mbere w‟Interuro ya III y‟iri tegeko ngenga, ubwigomeke buhanishwa :

1° igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), iyo bwagizwe n‟umuntu umwe udafite intwaro; 2° igifungo kuva ku myaka ibiri (2)

kugeza ku myaka itanu (5), iyo bwagizwe n‟umuntu umwe ufite intwaro; 3° igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), iyo bwagizwe n‟abantu benshi badafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama. Iyo babigiriye inama igifungo kiba kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5);

4° igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) iyo bwagizwe n‟abantu benshi bafite intwaro ariko batabanje kubijyamo inama, iyo byagiriwe inama, igifungo kiba kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).

Igihano ntarengwa gishobora guhabwa uwatanze amabwiriza cyangwa uwasembuye ukwigomeka.

Ingingo ya 531: Gusonerwa ibihano ku cyaha cy‟ubwigomeke

Ingingo ya 530 y‟iri tegeko ngenga ntireba uwigometse atari mu buyobozi iyo aretse ibyo bikorwa akimara kubisabwa n‟ubuyobozi.

Ingingo ya 532: Gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge

Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y‟u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 533: Gukoresha ibendera ry‟Igihugu mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese ukoresha, abigambiriye, ibendera ry‟Igihugu mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 534: Gukoresha irindi bendera uryitirira ibendera ry‟Igihugu

Umuntu wese ukoresha irindi bendera aryitirira Ibendera ry‟Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 535: Gusuzugura cyangwa gupfobya indirimbo y‟Igihugu

Umuntu wese usuzugura, abigambiriye, cyangwa upfobya indirimbo y‟Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 536: Guhindura ubigambiriye amagambo cyangwa amanota y‟Indirimbo y‟Igihugu

Umuntu wese uhindura, abigambiriye, amagambo cyangwa amanota y‟Indirimbo y‟Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1)

n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 537: Kuririmba indirimbo iyo ari yo yose uyitirira iy‟Igihugu

Umuntu wese uririmba indi ndirimbo iyo ari yo yose ayitirira iy‟Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 538: Gusuzugura ibimenyetso by‟umurimo

Umuntu wese usuzugura ibimenyetso by‟umurimo byashyizweho n‟ubuyobozi kugira ngo birange umwanya umuntu ashinzwe, gusuzugurainyandiko cyangwa ibindi bintu bitangirwa kubahiriza amategeko cyangwa ubuyobozi, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 2: Gukoza isoni no gusagarira abayobozi n‟abashinzwe umutekano

Ingingo ya 539: Gukoza isoni abayobozi b‟igihugu n‟abashinzwe umurimo rusange w‟igihugu

Umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w‟igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, ahanishwa igifungo kuva mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano .

Niba gukoza isoni byabereye mu nama y‟Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b‟Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo byikuba kabiri.

Ingingo ya 540: Urugomo rukorewe abayobozi b‟igihugu

Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bantu bavuzwe mu ngingoya 539 y‟iri tegeko ngenga, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo gukubita byateye ibikomere, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo urwo rugomo rwakozwe byagambiriwe cyangwa rwategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo urwo rugomo rwakozwe rugamije kwica, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 541: Urugomo cyangwa ubusagarire bigiriwe Perezida wa Repubulika

Umuntu wese ugirira urugomo cyangwa usagarira Perezida wa Repubulika, iyo urwo rugomo cyangwa gusagarira bitavushije

amaraso cyangwa ngo bitere igikomere cyangwa indwara, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo urugomo cyangwa gusagarira byavushije amaraso, byateye igikomere cyangwa indwara, byateguriwe umugambi cyangwa se byategewe igico, igihano kiba igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo urugomo cyangwa gusagarira biteye urupfu cyangwa iyo urugomo rwakozwe rugamije kwica, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.

Icyiciro cya 3: Ibyaha bibangamira imikorere y‟Inzego Nkuru z‟Igihugu zashyizweho n‟Itegeko Nshinga

Ingingo ya 542: Kubangamira imigendekere myiza y‟Inteko Ishinga Amategeko

Umuntu wese usembura, ushora cyangwa ufasha abandi mu midugararo, mu kurema uduco, mu myigaragambyo itemewe n‟amategeko mu ngoro y‟Inteko Ishinga amategeko cyangwa mu mpande zayo, abigiriye kubangamira imirimo y‟Inteko

Ishinga Amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese ubuza, anyuranyije n‟amategeko, ku bw‟ingufu cyangwa ibikangisho, umwe mu bagize Inteko Inshiga Amategeko kujya mu mirimo y‟Inteko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 543: Kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko hagamijwe kugira nabi

Umuntu wese winjira mu Nteko Ishinga Amategeko, agamije kugira nabi, ukora ibikorwa, uvuga amagambo cyangwa akagira imigenzereze iyo ari yo yose ishobora guhungabanya imirimo y‟Inteko Ishinga Amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 544: Kubangamira imirimo ikorerwa muri Perezidansi ya Repubulika cyangwa mu Nama y‟Abaminisitiri

Umuntu wese ukorera ibyaha biteganyijwe

mu ngingo ya 508 n‟iya 509 z‟iri tegeko ngenga, mu mpande y‟inyubako za Perezidansi ya Repubulika cyangwa aho Inama y‟Abaminisitiri iteranira, ahanishwa igihano ntarengwa kivugwa muri izo ngingo.

Iyo ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bibereye ahakorera izindi nzego z‟ubutegetsi bwa Leta, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 4: Kuvanaho ibimenyetso bibuza gufungura

Ingingo ya 545: Ikurwaho ry‟ibimenyetso bibuza gufungura ritemewe n‟amategeko

Umuntu wese ubigira nkana akavanaho ibimenyetso bibuza gufungura kandi itegeko ritabimuhereye ububasha, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ibimenyetso bibuza gufungura byashyizweho n‟ubuyobozi bikuweho, abarinzi, kubera uburangare bwabo bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwabivanyeho ari umurinzi ubwe cyangwa umukozi w‟urwego rwabishyizeho, igifungo kiva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 546: Kuvanaho ibimenyetso byashyizweho n‟inzego z‟ubutabera cyangwa abahesha b‟inkiko ku byafatiriwe

Umuntu wese uvanaho ibimenyetso byashyizweho n‟inzego z‟ubutabera cyangwa abahesha b‟inkiko ku byafatiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe

gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 5: Ibyaha bijyanye no guhungabanya igikorwa cy‟amatora

Ingingo ya 547: Ibihano bihabwa uwiyandikisha kuri lisiti y‟itora mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese:

1° wiyandikisha cyangwa ugerageza kwiyandikisha ku ilisiti y‟itora atanga umwirondoro utari wo;

2° uhisha cyangwa ugerageza guhisha impamvu imubuza gutora iteganywa n‟itegeko rigenga amatora;

3° usaba kwandikwa, wiyandikisha cyangwa ugerageza kwiyandikisha ku malisiti abiri cyangwa menshi;

4° ukoresha imvugo y‟uburiganya cyangwa ibyemezo mpimbano;

5° wiyandikisha cyangwa ugerageza kwiyandikisha ku ilisiti y‟itora mu buryo butari bwo cyangwa ukoresha uburyo bw‟uburiganya;

6° wandikisha cyangwa uvanisha

umwenegihugu ku ilisiti y‟itora mu buryo butemewe;

ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 548: Ibihano bihabwa ukoresha ibiranga Igihugu mu kwiyamamaza

Umuntu wese, mu gihe cyo kwiyamamaza mu itora iryo ariryo ryose, ukoresha ibiranga igihugu ku mafoto no ku nyandiko byamamaza abakandida, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Igihano kivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni cyo gihanishwa umuntu wese ukoresha ibirango by‟imitwe ya politiki mu matora aziguye y‟abagize Inteko Ishinga Amategeko no mu matora y‟Abayobozi b‟Inzego z‟ibanze.

Ingingo ya 549: Ibihano bihabwa umuntu utora kandi yarambuwe uburenganzira

Umuntu wese wambuwe uburenganzira bwo gutora, kubera gucibwa igihano n‟urukiko cyangwa wagize igihombo akaba atarahanaguweho ubusembwa, agatora bitewe n‟uko yiyandikishije ku ilisiti y‟itora ya mbere y‟uko yamburwa uburenganzira bwo gutora cyangwa ya nyuma yaho, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 550: Ibihano bihabwa ukoresha uburiganya mu matora

Umuntu wese utora yari yariyandikishije mu buryo bw‟uburiganya cyangwa ukoresha mu buryo butari bwo umwirondoro w‟utora wanditse ku ilisiti, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni nabyo bihano bihabwa umuntu wiyandikisha ku malisiti menshi agatora

inshuro nyinshi.

Ingingo ya 551: Ibihano bihabwa uwinjiye mu biro by‟itora yitwaje intwaro

Uretse mu bihe biteganywa n‟amategeko, umuntu wese winjira mu biro by‟itora afite intwaro, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ingingo ya 552: Ibihano bihabwa umuntu utuma abantu batora uko batatekereje

Umuntu wese utanga inkuru z‟impimbano, utukana cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose agatuma abantu batora uko batatekereje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 553: Ibihano bihabwa ukoresha udutsiko, urusaku cyangwa iterabwoba agamije guhungabanya imigendekere myiza y‟amatora

Umuntu wese ukoresha udutsiko, urusaku

cyangwa iterabwoba agamije guhungabanya imigendekere myiza y‟amatora, ubangamira uburenganzira bwo gutora cyangwa ubwisanzure mu itora, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 554: Ibihano bihabwa uwinjira ku ngufu mu cyumba cy‟itora

Umuntu wese winjira cyangwa ugerageza kwinjira ku ngufu mu cyumba cy‟itora, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjira cyangwa ugerageza kwinjira ku ngufu mu cyumba cy‟itora yitwaje intwaro, ahanishwa igihano cy‟igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo gitumye itora ripfa, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo gikozwe biturutse ku mugambi wumvikanyweho, ukoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 555: Ibihano bihabwa uwitwara nabi mu bagize inteko itora agamije kwica itora

Umuntu wese uri mu bagize inteko itora mu gihe cy‟ibikorwa by‟itora, ugaragaweho gutesha agaciro cyangwa kugirira nabi umwe cyangwa benshi mu batoresha cyangwa se ukoresha iterabwoba, ugerageza kuburizamo ibikorwa by‟itora, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingobitumye itora riburizwamo, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 556: Ibihano bihabwa uwibye agasanduku karimo amajwi y‟itora n‟izindi nyandiko zirebana n‟amatora

Umuntu wese wiba agasanduku k‟itora karimo amajwi atarabarurwa cyangwa yabaruwe mbere y‟uko atangazwa, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟ u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingoni na byo bihabwa umuntu wese wibye inyandikomvugo cyangwa izindi nyandiko zigaragaza ibyavuye mu itora, iyo kuzitwara kugamije cyangwa guteye guhindura ibyavuye mu itora cyangwa se gutuma kubitangaza bidashoboka.

Iyo kwiba agasanduku, inyandikomvugo cyangwa izindi nyandiko zigaragaza ibyavuye mu itora bikozwe byarateguwe

n‟agatsiko k‟abantu cyangwa hakoreshejwe imbaraga, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 557: Ibihano ku cyaha cyo kwica amatora gikozwe n‟abatoresha cyangwa abakozi bashinzwe kurinda impapuro z‟itora

Umuntu wese wica itora, ari mu batoresha cyangwa abashinzwe impapuro z‟itora zitari zabarurwa cyangwa zitararenza igihe cyo kubikwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 558: Ibihano bihabwa uwitwara nabi mu gikorwa cyo kwiyamamaza Umuntu wese umanika amafoto, inyandiko cyangwa ukorera inama ahatabigenewe, ahanishwa igihano cy‟ihazabu kuva ku mafaranga y‟u Rwanda ibihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese witwara nabi mu gikorwa cyo kwiyamamaza, utubahiriza ibindi biteganywa n‟itegeko ryerekeye amatora, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe

(1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 559: Ibihano bihabwa umuntu uhindura ibyavuye mu matora, uwica ukuri kw‟itora n‟uburizamo ibikorwa by‟itora

Umuntu wese, mu cyumba cy‟itora, mbere y‟itora, mu gihe rikorwa cyangwa nyuma yaryo, ukoresha igikorwa cy‟uburiganya, uhindura cyangwa ugerageza guhindura ibyavuye mu matora, wica cyangwa ugerageza kwica ukuri kw‟itora, uburizamo cyangwa ugerageza kuburizamo ibikorwa by‟itora, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 560: Ibindi bihano

Ku byaha bihanishwa igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5), urukiko rushobora kwambura uwabikoze uburenganzira afite mu Gihugu mu gihe kitarenze imyaka itanu (5).

Iyo uwakoze icyaha ari umukozi wa Komisiyo y‟Igihugu y‟Amatora, umukozi woherejwe na Leta cyangwa se uhagarariye umutwe wa politiki, igihano giteganywa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo cyikuba kabiri.

Icyiciro cy 6: Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry‟imirimo y‟igihugu

Ingingo ya 561: Ibihano ku cyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry‟imirimo y‟igihugu

Umuntu wese, ku bw‟urugomo, ubuza imirimo gukorwa yategetswe cyangwa yemewe n‟ubuyobozi bubigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Icyiciro cya 7: Ibyaha bibuza ubwigenge mu bucuruzi no mu bwikorezi

Ingingo ya 562: Agahato mu bucuruzi

Umuntu wese ukoresha kiboko cyangwa ibikangisho kugira ngo ahatire undi kugura ibicuruzwa na kanaka cyangwa ku giciro iki n‟iki, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 563: Gutambamira ubwigenge bw‟ubucuruzi

Umuntu wese utambamira, ku bw‟urugomo, ibitutsi, ibikangisho, gukoranya abantu, kubuza ku buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa gutanga amategeko ayo ari yo yose atemewe, ubwigenge bw‟ubucuruzi, ashaka kubuza ubwigenge bw‟ihererekanya ry‟ibicuruzwa, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 564: Guhungabanya ubwigenge mu ipiganwa rya cyamunara

Umuntu wese: 1° ubuza cyangwa uhungabanya ubwigenge mu ipiganwa rya cyamunara cyangwa ryo gutanga ibiciro mu masoko, yakoresheje mbere cyangwa mu gihe bikorwa, ugusagarira, kiboko cyangwa ibikangisho;

2° wakumiriye muri cyamunara abazamura ibiciro, washyizeho igiciro ntarengwa cy‟ibigurishwa muri cyamunara cyangwa cy‟ibitangwa mu masoko abitewe n‟impano, amasezerano yo kuzagororerwa cyangwa ubwumvikane burimo uburiganya;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 565: Kuzamura cyangwa kumanura igiciro cy‟ibicuruzwa ku bw‟uburiganya

Umuntu wese uzamura cyangwa umanura, ku bw‟uburiganya, igiciro cy‟imyaka

cyangwa cy‟ibicuruzwa cyangwa cy‟ibishobora kuvunjwamo amafaranga bya Leta cyangwa by‟abantu ku giti cyabo, abikoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo abakoze uburiganya babone inyungu zidaturutse ku buciririkanye busanzwe hagati y‟abagura, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Niba izamura cyangwa igabanya ry‟ibiciro rigiriwe ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibicanishwa, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 566: Gutambamira ubwigenge bw‟ubwikorezi

Umuntu wese utambamira, ku bw‟urugomo, ibitutsi, ibikangisho, gukoranya abantu, kubuza ku buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa gutanga amabwiriza cyangwa amategeko ku buryo ubwo ari bwo bwose atemewe, ubwigenge bw‟ubwikorezi bwo ku

butaka, bwo mu kirere cyangwa bwo mu mazi, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 8: Ibyaha byerekeye irangamimerere

Ingingo ya 567: Kutamenyekanisha ivuka cyangwa urupfu rw‟umuntu

Umuntu wese utegetswe kumenyekanisha ivuka cyangwa urupfu by‟umuntu, ntabikore mu bihe biteganywa n‟amategeko, n‟undi muntu wese wasabwe n‟umukozi ushinzwe irangamimerere ngo aze kumumenyesha uwavutse cyangwa uwapfuye, akanga kuza cyangwa kubihamya, ahanishwa igifungo kuva ku munsi umwe (1) kugeza ku minsi irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 568: Gutangariza ibitari byo umwanditsi w‟irangamimerere

Umuntu wese ubeshya umwanditsi w‟irangamimerere ku bigomba kwandikwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu

(6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni na byo bihano bihanishwa utuma abandi kuvuga ibinyoma bivuzwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo niba ubwo butumwa bwakurikijwe.

Icyiciro cya 9: Inkunga y‟abaturage ku birebana n‟imigendekere myiza y‟ubutabera n‟umutekano mu gihugu

Akiciro ka mbere: Kubangamira ubutabera

Ingingo ya 569: Kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi

Uretse igihe cy‟inkomyi ntarengwa, umuntu wese wanga kwitaba, yahamagajwe ku buryo bwemewe n‟amategeko kandi yahamagajwe mu rwego rw‟akazi, atumiwe n‟umushinjacyaha, umugenzacyaha cyangwa ubundi buyobozi, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu

(50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 570: Kutamenyekanisha icyaha cyangwa kwirengagiza gutabara uri mu kaga

Umuntu wese umenya ko icyaha cy‟ubugome kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ntabimenyeshe inzego zishinzwe umutekano, iz‟ubutabera cyangwa iz‟ubuyobozi kandi byari kubuza cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ku byaha bikomeye, umuntu uvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku byaha byoroheje, umuntu uvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u

Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese wirengagiza gutabara uri mu kaga gakomeye kandi nta ngaruka mbi kuri we no ku bandi byari kumugiraho, washoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ahanishwa ibihano biteganijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 571: Kuzimanganya ibimenyetso

Umuntu wese ukora ibikorwa bikurikira, agamije kuzimanganya ibimenyetso:

1° guhindura imiterere y‟ahakorewe icyaha, hakoreshejwe kuhonona, kuhahindurira isura, gusibanganya ibimenyetso cyangwa hakoreshejwe nko kuhazana ibintu bitari bihari, kuhavana ibyari bihari cyangwa kubyangiza;

2° gutwika, kurigisa, guhisha cyangwa kwangiza ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko ya Leta cyangwa bwite cyangwa ikindi kintu

cyashoboraga koroshya itahurwa ry‟icyaha, imenyekana ry‟abatangabuhamya cyangwa ihanwa ry‟abakoze icyaha;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo byakozwe n‟uwari witabajwe n‟inzego z‟ubutabera kugira ngo ukuri kugaragare kubera ubumenyi bwe, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ine (4) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 572: Gukoresha ibikangisho cyangwa iterabwoba rigamije guha umurongo uyu n‟uyu ikirego

Umuntu wese ushyira ibikangisho cyangwa iterabwoba ku muntu ku buryo ubwo ari bwo bwose bigamije guha umurongo uyu n‟uyu ikirego, kumutegeka cyangwa kumubuza kurega, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva

ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 573: Gucumbikira cyangwa guhisha ukurikiranwe cyangwa uwakoze icyaha

Umuntu wese ucumbikira ukurikiranwe cyangwa uwakoze icyaha gikomeye cyangwa cy‟ubugome cyangwa icyitso cye, umushakira ubwihisho cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma inzego z‟ubutabera zimubura, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 574: Guhisha umurambo w‟umuntu wishwe

Umuntu wese uhisha umurambo w‟umuntu wishwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 575: Kwanga guca urubanza

Umucamanza wese wanga guca urubanza yaregewe kandi akanga kuva ku izima amaze kwihanangirizwa n‟abamuyobora, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza

ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 576: Kwanga gutanga ubuhamya Umuntu wese uzi akarengane k‟umuntu ufunzwe by‟agateganyo cyangwa wahaniwe icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye akanga, ku bushake bwe, gutanga ubuhamya bwe mu nzego z‟ubutabera, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ibimenyetso bihamya uwakoze icyaha gikomeye cyangwa cy‟ubugome, akanga ku bushake bwe gutanga ubuhamya mu nzego z‟ubutabera, ahanishwa ibihano bimwe n‟ibiteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 577: Kwanga gusubiza ibibazo by‟inzego z‟ubutabera

Umuntu wese utangaza ku mugaragaro ko

azi uwakoze icyaha gikomeye cyangwa cy‟ubugome, akanga gusubiza ibibazo by‟abacamanza, abashinjacyaha n‟abagenzacyaha birebana n‟icyo cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 578: Kwanga gusubiza ibibazo by‟inzego z‟umutekano

Umuntu wese wanga kuvuga ibyo abajijwe n‟inzego zishinzwe iperereza n‟abashinzwe umutekano mu gihe bakora imirimo bashinzwe cyangwa agasubiza ibinyoma abishaka ku bibazo abajijwe, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 579: Gutanga ubuhamya bw‟ibinyoma

Umuntu wese utanga, abigambiriye, ubuhamya bw‟ibinyoma mu nzego z‟ubutabera, ahanishwa igifungo kuva ku

myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo uregwa yakatiwe igifungo kirenga imyaka itanu (5), umutangabuhamya wamubeshyeye abigambiriye ahanishwa icyo gihano.

Ingingo ya 580: Gutanga ubuhamya bw‟ibinyoma kubera impano

Umuntu wese utanga ubuhamya bw‟ibinyoma abigambiriye abitewe no kwakira impano cyangwa igihembo icyo ari cyo cyose, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 581: Kuyobya abatangabuhamya cyangwa abacamanza

Umuntu wese utangaza ibitekerezo agamije kuyobya abatangabuhamya cyangwa icyemezo cy‟umucamanza mbere y‟uko urubanza rucibwa, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza

kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 582: Kurahira ibinyoma

Umuntu wese wasabwe kurahira mu rubanza, akarahira ibinyoma cyangwa akanga kurahira, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 583: Koshya abitabajwe mu nzego z‟ubutabera

Umuntu wese woshya umutangabuhamya, umuhanga cyangwa umusemuzi witabajwe n‟inkiko kuvuga ibinyoma, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 584: Ihanwa ry‟uwitabajwe mu butabera uvuga ibinyoma mu nzego z‟ubutabera

Umuntu wese wahamagajwe mu nzego

z‟ubutabera nk‟umuhanga gusobanura cyangwa gusemura cyangwa guhindura inyandiko kubera ubumenyi bwe, akavuga cyangwa akandika ibinyoma, abigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 585: Kurigisa ibyafatiriwe n‟ubutabera

Umuntu wese urigisa ibintu byafatiriwe, ku bw‟umurimo ashinzwe cyangwa yarabibikijwe n‟inzego z‟ubutabera, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).   Akiciro ka 2: Gutesha agaciro ubutabera no gusagarira abakora mu nzego z‟ubutabera

Ingingo ya 586: Gutuka abari mu nzego z‟ubutabera

Umuntu wese utuka umugenzacyaha, umushinjacyaha, umucamanza, uwunganira abandi mu nkiko, intumwa ya Leta,

inyangamugayo y‟Urukiko Gacaca, umuhesha w‟inkiko, umwunzi cyangwa umukemurampaka mu kazi ke cyangwa se ku bw‟akazi ke bigamije kumwandagaza cyangwa kumutesha icyubahiro ahabwa n‟akazi ke, hakoreshejwe amagambo, amarenga, ibimenyetso, ibikangisho, inyandiko, ishusho iyo ari yo yose cyangwa hakoreshejwe kumwoherereza ibintu bibi ibyo ari byo byose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ibyo bitutsi bibereye mu iburanisha ry‟urubanza, ibihano biba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3).

ngingo ya 587: Gushyira ibikangisho ku bantu bakora umurimo w‟ubutabera

Umuntu wese ushyira ibikangisho ibyo ari byo byose ku mugenzacyaha, umushinjacyaha, umucamanza, umwunzi, umukemurampaka, uwunganira abandi mu nkiko, umuhanga witabajwe n‟ubucamanza, umusemuzi, uhindura inyandiko n‟undi muntu wese ukora umurimo yatumwe

n‟inzego z‟ubutabera, bigamije kumukoresha ibyo ashatse mu kazi ke, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 588: Gutesha agaciro icyemezo cy‟inzego z‟ubutabera

Umuntu wese utesha agaciro, mu ruhame, igikorwa cyangwa icyemezo cy‟inzego z‟ubutabera mu buryo busagarira ububasha cyangwa ubwigenge bwazo, hakoreshejwe amagambo, ibyanditse, amashusho cyangwa ibikorwa ibyo ari byo byose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 589: Kudashyira mu bikorwa icyemezo cy‟urukiko Umuntu wese watsinzwe urubanza rugeze igihe cyo kurangizwa udashyira mu bikorwa icyemezo cy‟urukiko, aba asuzuguye ubucamanza kandi ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo ufungiye icyaha cyo gusuzugura ubucamanza yubahirije ibyateganyijwe mu cyemezo cy‟urukiko, asonerwa igihano cy‟igifungo yari asigaje.

Akiciro ka 3: Ingingo rusange zirebana no gutanga amakuru

Ingingo ya 590: Igihano ku muntu udatangira amakuru ku gihe cyangwa utanga amakuru atari yo

Umuntu wese ufite inshingano yo gutanga amakuru:

1° utinda kuyatanga nta mpamvu yumvikana;

2° utanga amakuru atari yo, atuzuye cyangwa yo kuyobya abizi neza;

ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Iyo habayeho isubiracyaha, uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva

kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 591: Igihano cy‟uwanga gutanga amakuru cyangwa ufatira amakuru mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese wanga gutanga amakuru ku bushake nta mpamvu cyangwa ufatira amakuru ku buryo bunyuranyije n‟amategeko, akabikora ashaka ko ayo makuru atamenyekana, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 10: Ibyaha byerekeye uburyo bwo kugenda mu mihanda

Ingingo ya 592: Ihanwa ry‟ibyaha byerekeye uburyo bwo kugenda mu mihanda

Haseguriwe ibihano birushijeho gukomera biteganyijwe mu zindi ngingo z‟iri tegeko ngenga, umuntu wese utwara ikinyabiziga utubahiriza amategeko yerekeye imihanda

n‟uburyo bwo kuyigendamo ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000).

Iyo kutubahiriza amategeko yerekeye imihanda n‟uburyo bwo kuyigendamo byangije ibikorwaremezo cyangwa undi mutungo, ubikoze ahanishwa kwishyura agaciro k‟ibyo yangije.

Icyiciro cya 11: Ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo

Akiciro ka mbere: Ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo   Ingingo ya 593: Ikoreshwa ry‟ibiyobyabwenge bitemewe n‟amategeko

Guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge birabujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n‟itegeko.

Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze ritangaza urutonde rw‟ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 594: Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n‟amategeko

Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ingingo ya 595: Ibihano ku muntu worohereza undi mu gukoresha ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo

Umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni na byo bihanishwa uwahawe ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo abiherewe ku mpapuro mpimbano z‟abaganga cyangwa ku mpapuro zatanzwe ku buryo bw‟uburiganya cyangwa uwatanze izo mpapuro azi ko nta kuri kurimo.

Umuntu wese utanga ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo ashingiye ku mpapuro abona ko nta kuri kurimo, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 596: Gushora umwana mu biyobyabwenge

Bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y‟iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 597: Inyagwa ry‟ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nkabyo

Mu gihe hakozwe ibyaha biteganywa kuva ku ngingo ya 594 kugeza ku ngingo ya 596 z‟iri tegeko ngenga, urukiko rutegeka inyagwa ry‟ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo, ibibikomokaho n‟ibyo bikomokaho byose n‟inyagwa ry‟ibikoresho n‟inyubako byose byafashije guhinga, gukora, guhindura, kunywa, gucuruza, kubika no gutwara ibyo biyobyabwenge, ibibikomokaho n‟ibyo bikomokaho.

Igihano cy‟ubunyagwe gishobora gutangwa n‟iyo nyir‟ugukora icyaha atari nyir‟ibintu byavuzwe mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo,

mu gihe nyirabyo yari azi icyo bikoreshwa.

Akiciro ka 2: Ibindi bisa n‟imiti ikoreshwa mu buvuzi

Ingingo ya 598: Ibihano bihabwa ukora, ugurisha, utanga umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n‟ibindi bikomoka ku bimera bibujijwe mu buvuzi

Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n‟ibindi bikomoka ku bimera bibujijwe mu buvuzi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.0000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyiciro cya 12: Gusinda ku mugaragaro no guteza urusaku nijoro

Ingingo ya 599: Gusinda ku mugaragaro

Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y‟imikino cyangwa ahandi hose

hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo nyir‟akabari n‟abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 600: Urusaku rwa nijoro

Umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w‟abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUTWE WA III: IBYAHA BIHUNGABANYA UBWIZERWE BW‟IGIHUGU

Icyiciro cya mbere: Ubwigane n‟ubuhindure bw‟ibimenyetso by‟amafaranga

Ingingo ya 601: Kwigana, guhindura cyangwa konona amafaranga

Umuntu wese, ku bw‟uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y‟ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k‟amafaranga y‟igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n‟uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n‟izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 602: Kwigana, guhindura cyangwa konona amafaranga bikozwe ku rwego mpuzamahanga

Umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y‟iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku

myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 603: Gukwirakwiza amafaranga y‟amahimbano

Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y‟ibiceri cyangwa y‟inoti yavuzwe mu ngingo ya 601 y‟iri tegeko ngenga akanayakwiza mu bandi, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Umuntu wese wahawe amafaranga y‟ibiceri, y‟inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k‟amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganywe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho ayimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 604: Guhimba, gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibintu byakwitiranywa n‟amafaranga cyangwa impapuro zivunjwamo amafaranga

Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose

ibintu byose byakwitiranywa n‟amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟amafaranga y‟amahimbano.

Ingingo ya 605: Inyagwa ry‟amafaranga y‟amahimbano

Ku byaha biteganyijwe kuva ku ngingo ya 601 kugeza kuya 604 z‟iri tegeko ngenga, urukiko rutegeka inyagwa n‟itwikwa ry‟amafaranga cyangwa ibindi bimenyetso bihwanye na yo, yiganywe, yahinduwe cyangwa yononwe, hamwe n‟iry‟ibikoresho n‟iry‟ibindi bintu ibyo ari byo byose byafashije gukora, kwigana cyangwa konona ibyo bimenyetso bihwanye n‟amafaranga.

Icyiciro cya 2: Kwigana cyangwa guhindura za kashe, tembure n‟ibindi birango

Ingingo ya 606: Guhindura ibirango bya Leta, iby‟umuntu ku giti cye, iby‟ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n‟amategeko

Umuntu wese:

1° wigana ikirango cya Leta;

2° wigana cyangwa uhindura tembure, udupapuro dufite agaciro k‟amatembure n‟ibirango bikoreshwa mu izina rya Leta;

3° wigana kashe, tembure cyangwa ikirango bikoreshwa n‟umutegetsi uwo ari we wese;

4° wigana impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa cyangwa impapuro z‟ubutegetsi zikoreshwa mu nteko zashyizweho n‟Itegeko Nshinga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu nkiko zose;

ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n‟amategeko ari iby‟umuntu ku giti cye, iby‟ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n‟amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 607: Gukoresha mu buryo butari bwo ibirango

Umuntu wese:

1° ukoresha tembure z‟iposita zakoreshejwe kandi abizi neza;

2° wonona tembure ku buryo zidashobora guterwaho kashe ku buryo byatuma zitongera gukoreshwa; 3° wonona tembure, impapuro zifite agaciro k‟amatembure agamije kwerekana ko habayeho ubwishyu bwakozwe n‟ubutegetsi bw‟amaposita y‟amahanga;

4° ukoresha cyangwa ukwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko ku bw‟imiterere yazo zisa n‟izikoreshwa n‟inzego za Leta, bikaba byatera rubanda kuzemeraho ukuri;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

Umuntu wese ukoresha, utanga cyangwa ukwiza za tembure n‟inyerekanabwishyu, ibimenyetso bisimbura tembure cyangwa impapuro zashyizweho n‟ubutegetsi bw‟amaposita, byiganywe cyangwa

bihinduwe, akabikora azi neza inenge yabyo, ahanishwa ibihano bimaze kuvugwa mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 608: Inyagwa ry‟ibirango bya Leta n‟ibindi birango byiganywe byahinduwe cyangwa byononywe

Ku byaha biteganywa mu ngingo ya 606 n‟iya 607 z‟iri tegeko ngenga, urukiko rutegeka inyagwa rya kashe, tembure cyangwa ibindi birango byiganywe, byahinduwe cyangwa byononywe ku buryo ubwo ari bwo bwose.

Icyiciro cya 3: Inyandiko mpimbano no kwiha ububasha

Ingingo ya 609: Guhimba cyangwa guhindura inyandiko

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000)

kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 610: Gukoresha inyandiko mpimbano

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n‟iby‟uwayihimbye.

Ingingo ya 611: Guhimba inyandiko bikozwe n‟abashinzwe imirimo ya Leta

Iyo guhimba inyandiko byakozwe n‟umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n‟undi ushinzwe umurimo w‟igihugu, igifungo kiba kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 612: Guhabwa ku bw‟uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n‟impapuro bitangwa n‟inzego zabigenewe

Umuntu wese:

1° ku bw‟uburiganya wihesha, atabikwiye, impapuro z‟inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku

bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw‟amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n‟izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n‟inzego zabigenewe; 2° ukora cyangwa ukoresha inyandiko n‟impapuro cyangwa ibyemezo byavuzwe mu gace ka 1º k‟iki gika;

ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 613: Gutanga inyandiko ku muntu udakwiye kuyihabwa bikozwe n‟umukozi wa Leta

Umukozi wa Leta uha umuntu cyangwa umuhesha imwe mu nyandiko ziteganyijwe mu ngingoya 612 y‟iri tegeko ngenga , akayimuha azi ko adakwiye kuyihabwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 614: Kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma

Umuntu wese:

1° wandika abizi inyadiko ivuga ibintu uko bitari;

2° uhindura ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko yavugaga ukuri;

3° ukoresha abizi, inyandiko itavugisha ukuri cyangwa yahinduwe;

ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 615: Guhindura amazina binyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese uhindura mu buryo bunyuranyije n‟amategeko izina rye ryemewe n‟amategeko, abigiriye mu nyandiko y‟ubuyobozi cyangwa mu nyandikompamo cyangwa mu mpapuro z‟ubuyobozi zigenewe gushyikirizwa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe

(1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 616: Kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda

Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y‟ubutegetsi y‟abasivili cyangwa iy‟abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w‟ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n‟abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Iyo umwambaro w‟ubutegetsi cyangwa w‟abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso bitagenewe ubwabyo kugaragaza umurimo wa Leta umuntu ashinzwe ariko kubera kugira ishusho imwe bikaba byatera rubanda kubyitiranya

n‟iby‟ubutegetsi, ubyambara ku mugaragaro, ureka uwo akoresha cyangwa ategeka akabyambara cyangwa akamutegeka kubyambara ku mugaragaro, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo 617: Kwambara amapeti, agatambaro n‟ibindi bimenyetso utabigenewe

Uretse mu mikino yigana ikinirwa mu ruhame, umuntu wese wambara ku mugaragaro ipeti, agatambaro cyangwa ibindi bimenyetso by‟umutwe atarimo, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese wambara atabigenewe ipeti, agatambaro cyangwa ibindi bimenyetso cyangwa wagize icyo abikoresha cyangwa wiyitiriye umwuga wemewe n‟ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa na Leta cyangwa ubushobozi

buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa Leta yashyizeho, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika kibanziriza iki.

Icyiciro ya 4: Ibyaha bijyanye no kutubahiriza amategeko agenga abinjira n‟abasohoka mu gihugu

Ingingo ya 618: Ingingo rusange ku byaha byo kutubahiriza amategeko y‟abinjira n‟abasohoka

Umuntu wese :

1° ufasha umunyamahanga kandi azi neza, cyangwa yagombye kumenya ko uwo afasha atifuzwa mu gihugu;

2° ubuza Ofisiye wa imigarasiyo kurangiza inshingano ze;

3° winjira akaguma mu Rwanda binyuranyije n‟itegeko ryerekeye abinjira n‟abasohoka;

4° wambuka cyangwa ugerageza kwambuka umupaka cyangwa ahandi hantu hemewe atabiherewe uburenganzira na ofisiye wa imigarasiyo;

5° wambuka cyangwa ugerageza kwambuka aca ahantu hatemewe n‟amategeko;

6° ufasha undi kubona icyo atemerewe mu biteganywa n‟itegeko ryerekeye abinjira n‟abasohoka;

7° uhishira icyaha icyo ari cyo cyose giteganywa n‟iyi ngingo;

ahanishwa igifungo kuva ku minsi cumi n‟itanu (15) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 619: Umunyamahanga utegetswe kuva mu Rwanda ntabikore

Umunyamahanga wese utegetswe kuva mu Rwanda ntabikore, ahanishwa igifungo kuva ku minsi cumi n‟itanu (15) kugeza ku mezi atatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umunyamahanga utegetswe kuva mu Rwanda ntabikore, yirukanwa nyuma yo

kurangiza ibihano yahawe.

Ingingo ya 620: Umunyamahanga wirukanywe akagaruka atabifitiye uruhushya

Umunyamahanga wirukanywe mu Rwanda, akongera kwinjira mu gihugu kandi impamvu zatumye yirukanwa zigihari, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umunyamahanga uvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo yirukanwa nyuma yo kurangiza igihano yahawe.

Ingingo ya 621: Gukoresha umunyamahanga binyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese ukoresha umunyamahanga azi cyangwa yagombye kumenya ko binyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo habayeho isubiracyaha, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 622: Kwanga gusubiza urwandiko rw‟inzira

Umuntu wanga gusubiza urwandiko rw‟inzira Ubuyobozi Bukuru bw‟abinjira n‟abasoka kandi yabitegetswe, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 623: Igihano gihabwa umunyamahanga utubahiriza icyemezo yafatiwe n‟Ubuyobozi Bukuru bw‟abinjira n‟abasohoka

Umunyamahanga wese utubahiriza icyemezo yafatiwe n‟Ubuyobozi Bukuru bw‟abinjira n‟abasohoka cyo kwishyura ihazabu, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva

ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kutubahiriza icyemezo kivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe na sosiyete itwara abantu, ihanishwa guhagarikwa gukorera mu Rwanda by‟agateganyo cyangwa gufatira ibikoresho byayo.

Icyiciro cya 5: Gukoresha nabi umutungo wa rubanda no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Akiciro ka mbere: Gukoresha nabi umutungo wa Leta

Ingingo ya 624: Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe

Umuntu wahawe ububasha n‟Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw‟umurimo rusange w‟igihugu, ukoresha, nta burenganzira yabiherewe n‟inzego zibishinzwe, amafaranga ari ku ngengo y‟imari ya Leta cyangwa indi mitungo ya Leta ibyo itateganyirijwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi

magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 625: Gukoresha amafaranga ya Leta arenze ayagenwe

Umuntu wese wahawe ububasha n‟igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw‟umurimo rusange w‟igihugu, ukoresha amafaranga ya Leta arenze ayo agenerwa amworohereza mu kazi, nta burenganzira abiherewe n‟inzego zibishinzwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro ebyiri (2) z‟agaciro k‟amafaranga yarengeje cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 626: Gukoresha amafaranga y‟isoko rya Leta icyo atateganyirijwe

Umuntu wese, watsindiye isoko rya Leta, ukoresha ku buryo butumvikanyweho mu masezerano amafaranga yahawe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟amafaranga yakoreshejwe ku buryo butumvikanyweho.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo gikozwe n‟amasosiyete, ibigo, amashyirahamwe cyangwa imiryango yigenga, bihanishwa kimwe mu bihano biteganyijwe mu ngingo ya 32 y‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 627: Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu

Umuntu wese ufite ububasha ku bw‟umurimo akora bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda inyungu rusange w‟ikigo, amasosiyete, amashyirahamwe cyangwa imiryango byigenga, akawukoresha nabi mu byo utateganyirijwe cyangwa mu buryo bunyuranyije n‟inyungu z‟ibyo bigo cyangwa iz‟abanyamuryango n‟ababerewemo umwenda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Akiciro ka 2: Gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Ingingo ya 628: Ibihano ku byaha byerekeranye no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n‟amategeko

Umuntu wese:

1° uhishurira upiganwa amakuru ajyanye n‟imiterere ya tekiniki y‟isoko mbere y‟igihe cy‟itangazwa ryaryo;

2° wanga gutanga nta mpamvu igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa n‟izindi nyandiko z‟inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa yahinduye;

3° ubogamisha akanama gakora isesengura ry‟inyandiko z‟ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa;

4° ukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa agatanga isoko;

5° ucamo isoko ibice agamije guca ku ruhande ibiteganywa n‟itegeko rigenga amasoko ya Leta;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Umuyobozi utegeka uwo ayobora gukora kimwe mu bimaze kuvugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 629: Guha isoko utarifitiye uburenganzira

Umuntu wese:

1° uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko sosiyete idafite ubuzima gatozi; 2° uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko uwahejwe mu masoko ya Leta;

3° ugira uruhare, mu buryo butaziguye cyangwa se buziguye, mu itangwa ry‟isoko mu gihe hari igongana ry‟inyungu nk‟uko biteganywa n‟itegeko ryerekeye amasoko ya Leta;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuyobozi utegeka uwo ayobora gukora kimwe mu bimaze kuvugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 630: Gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy‟ishyirwa mu bikorwa ry‟amasezerano

Umuntu wese:

1° ukora amasezerano y‟inyongera atubahirije ibiteganywa n‟amategeko ndetse n‟amabwiriza agenga amasoko ya Leta akongera agaciro k‟isoko cyangwa akagabanya ingano y‟isoko ku buryo budahuye n‟igabanuka ry‟agaciro karyo;

2° uhindura cyangwa uvugurura ibiciro agamije kubihuza n‟igihe mu buryo budateganyijwe n‟igitabo gikubiyemo

amabwiriza agenga ipiganwa cyangwa hirengagijwe ibyo giteganya;

3° wemeza imirimo itarakozwe, yakozwe nabi cyangwa serivisi z‟impuguke zitakozwe ku rwego rwazo, serivisi zahimbwe cyangwa uwishyuye iyi mirimo cyangwa izi serivisi ndetse n‟uwishyura amafaranga arenga agomba kwishyurwa hakurikijwe amasezerano;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuyobozi utegeka uwo ayobora gukora kimwe mu bimaze kuvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugera ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 631: Kugira akagambane n‟abapiganwa

Umuntu wese ugirana akagambane n‟abapiganwa mu masoko ya Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika kibanziriza iki ari umuyobozi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 632: Gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa risesuye

Umuntu wese ukoresha ubundi buryo bwo gutanga amasoko ya Leta butari ipiganwa risesuye adakurikije ibiteganywa n‟itegeko rigenga amasoko ya Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ari umuyobozi wategetse uwo ayobora gukora ibimaze kuvugwa mu gikacya mbere cy‟iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 6: Ibyaha bya ruswa n‟ibyaha bifitanye isano nayo

Akiciro ka mbere: Ibisobanuro by‟amagambo

Ingingo 633: Ibisobanuro bya ruswa, imirimo rusange igenewe abaturage, umukozi wa Leta n‟inzego za Leta

Muri iri tegeko ngenga:

1° ruswa bisobanura:

  1. igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga, mu kigo cy‟amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw‟undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n‟amategeko, wiha, uha

undi, cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n‟amategeko;

  1. igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwigwizaho umutungo udashobora gusobanurira inkomoko yemewe n‟amategeko; c. kwifashisha umuntu ufite umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro byavuzwe mu gace ka (a) k‟iyi ngingo, kugira ngo uhabwe indonke cyangwa ukorerwe imirimo mu buryo butemewe n‟amategeko;
  2. gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy‟amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n‟amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir‟ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu;
  3. gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy‟amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n‟amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa

ku bw‟uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir‟ubwite cyangwa undi muntu.

2º imirimo rusange igenewe abaturage bivuga umurimo wose ugomba gukorerwa abaturage ku buryo uwukora aramutse atawukoreye abawumusabye byagira ingaruka mbi ku mibereho yabo;

3º umukozi wa Leta bivuga umuntu uwo ari we wese, wahawe ububasha, ku rwego urwo ari rwo rwose cyangwa se wahawe inshingano ku bw‟amatora cyangwa ahagarariye urwego rwa Leta uru n‟uru, bivuga kandi uwahawe ubutumwa cyangwa akazi ka Leta cyangwa se ufite, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ibyo akora byerekeye imicungire y‟ibya Leta, ubuyobozi bwegerejwe abaturage, umurimo wa Leta, isosiyete cyangwa ikigo cyayo;

4º inzego za Leta bivuga inzego z‟imirimo zose z‟ubuyobozi zikoresha umutungo wa Leta n‟ibigo bya Leta.

Akiciro ka 2: Ihanwa ry‟icyaha cya ruswa n‟ibyaha bifitanye isano na yo byakozwe n‟umuntu ku giti cye

Ingingo ya 634: Gusaba no kwakira indonke kugira ngo umurimo ukorwe

Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatswe.

Ingingo ya 635: Gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n‟amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa

Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n‟amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku

myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatse.

Ingingo ya 636: Kwigwizaho umutungo

Umukozi wa Leta cyangwa undi muntu wese wigwizaho umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye binyuze mu kuri kandi byemewe n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye mu buryo bwemewe n‟amategeko.

Ingingo ya 637: Gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo hakorwe umurimo

Umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, usaba kugira, kugirirwa, gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone uko akora ibiri mu nshingano ze cyangwa ibinyuranyije n‟inshingano ze, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi

mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 638: Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo ukorerwe umurimo

Umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, ukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utanga amasezerano yo kuzarikoresha kugira ngo akorerwe ibiri mu nshingano z‟uwemerewe ishimishamubiri cyangwa ibinyuranye nazo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni (1.000.000).

ngingo ya 639: Kwaka ruswa bikozwe n‟abacamanza, abakemurampaka, abakozi bo mu bucamanza, abashinjacyaha, abapolisi n‟abandi bagenzacyaha

Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka ukoze icyaha cya ruswa cyangwa ibyaha bifitanye isano na yo mu cyemezo yafashe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2)

kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatswe.

Iyo muri urwo rubanza uregwa akatiwe igifungo kiri hejuru y‟imyaka icumi (10), icyo gihano ni cyo gihabwa umucamanza wahamwe n‟icyaha cya ruswa.

Umukozi wese wo mu rwego rw‟ubucamanza ushobora gufata icyemezo, umushinjacyaha, umupolisi cyangwa undi mugenzacyaha, wakira cyangwa wemera kwakira ruswa kugira ngo hafatwe icyemezo kitagombaga gufatwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatswe.

Ingingo ya 640: Gutanga impano kugira ngo hakorwe umurimo

Umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2)

kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Ingingo ya 641: Gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n‟amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Ingingo ya 642: Kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe

Umukozi uwo ari we wese ukoze icyaha cyo kwaka icyo azi ko kidakwiye cyangwa cyo kwakira icyo azi ko kirenze igitegetswe mu byerekeye amafaranga y‟umurimo, amahoro,

imisoro, amahazabu cyangwa amafaranga y‟ubwishingire, amafaranga yinjiye cyangwa y‟inyungu, ibihembo by‟abakozi cyangwa imishahara yabo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yakiriwe.

Ingingo ya 643: Ihanwa ry‟isonera ritemewe n‟amategeko

Umukozi uwo ari we wese, ku mpamvu iyo ari yo yose, mu gihe nta mategeko abimwemerera, usonera, ku buryo ubwo ari bwo bwose, imisoro, amahoro, amahazabu, amafaranga y‟ubwishingire n‟andi mafaranga ategetswe cyangwa utanga, ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiye, umutungo wa Leta cyangwa w‟ikindi kigo icyo ari cyo cyose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟ibyasonewe, ibyatanzwe ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiye cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 644: Gusaba, gusezeranywa no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakoreshwe igitinyiro

Umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye usaba, usezeranywa, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, iyo mpano cyangwa indi ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.

Umuntu wese ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo kimufitiye inyungu cyangwa ntihafatwe icyemezo kimubangamiye ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 645: Gutanga indonke cyangwa indi mpano kugira ngo hakoreshwe igitinyiro

Umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye uha undi muntu, ushatse kumuha, umusezeranya, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, amusaba gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo hafatwe icyemezo, iyo ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.

Ingingo ya 646: Gusaba gukorerwa ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo hakoreshwe igitinyiro mu ifatwa ry‟icyemezo

Umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, usaba gukora cyangwa gukorerwa ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cyangwa ikimenyane kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, icyo gitinyiro cyangwa

icyo kimenyane cyaba cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ni nabyo bihano bihabwa uwemera gukorera iryo shimishamubiri, nyir‟igitinyiro cyangwa uwakoresheje ikimenyane.

Ingingo ya 647: Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo

Umuntu wese ushinzwe imirimo rusange yaba iya Leta cyangwa iy‟abikorera igenewe abaturage, ufata icyemezo ashingiye ku butoneshe, ku bucuti, urwango cyangwa icyenewabo ku bamugana, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2,000,000).

Ingingo ya 648: Kwiha inyungu zinyuranyije n‟amategeko

Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu

wese:

1° yabikora yeruye cyangwa ku buryo buteruye, cyangwa abishyizemo umuhagararira, wihesha cyangwa wemera guhabwa, binyuranyije n‟amategeko amugenga, inyungu iyo ari yo yose, mu bikorwa, mu ipiganirwa ry‟amasoko y‟ibigurwa cyangwa y‟imirimo ikorwa mu nzego z‟imirimo ya Leta no mu zindi nzego, abifitemo cyangwa yari abifitemo mu gihe cy‟icyo gikorwa, ubutegetsi cyangwa ubugenzuzi kuri byose cyangwa kuri bimwe;

2° binyuranyije n‟amategeko amugenga, wiha inyungu iyo ari yo yose, ku kintu yari ashinzwe gutunganyiriza ubwishyu cyangwa irangizamutungo;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yahawe.

Ingingo ya 649: Icyaha cya ruswa gikozwe n‟amasosiyete, ibigo, imiryango cyangwa amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzima gatozi

Amasosiyete, ibigo, imiryango n‟amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzima gatozi bikoze ibyaha bya ruswa cyangwa ibifitanye isano na yo, bihanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda ingana n‟inshuro eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yakiriwe cyangwa yemewe, yasabwe, yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.

Ingingo ya 650: Gutanga cyangwa kwakira ruswa mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso

Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye ruswa mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa.

Ingingo ya 651: Ubunyagwe bw‟umutungo ukomoka ku cyaha cya ruswa n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo

Igihe uregwa ahamwe n‟icyaha cya ruswa cyangwa ibindi byaha bifitanye isano na yo

biteganyijwe muri iki cyiciro, urukiko rugomba gutegeka ubunyagwe bw‟ibintu, indonke cyangwa indi mitungo bikomoka ku cyaha n‟ibyabyawe n‟iyo mitungo n‟izindi nyungu zose zayikomotseho cyangwa bitashobotse gusobanurirwa inkomoko yabyo yemewe n‟amategeko.

Icyiciro cya 7: Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba

Akiciro ka mbere: Ibisobanuro by‟amagambo

Ingingo ya 652: Iyezandonke

Muri iri tegeko ngenga, iyezandonke ni igikorwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bikurikira, cyakozwe bigambiriwe:

1° guhindura, kohereza cyangwa gufata umutungo, nyir‟ukubikora azi ko bituruka ku cyaha gikomeye cyangwa cy‟ubugome cyangwa se bituruka ku kugira uruhare muri icyo cyaha, hagamijwe guhisha, kutagaragaza inkomoko itemewe n‟amategeko y‟uwo mutungo cyangwa gufasha umuntu wese wagize uruhare mu ikorwa ry‟icyo cyaha guhunga ubutabera;

2° guhisha, kutagaragaza imiterere, inkomoko, ahabarizwa umutungo, kuwukoresha uko ushaka, itangwa ryawo, guhisha nyir‟umutungo nyawe cyangwa uwufiteho uburenganzira, uzi neza ko uwo mutungo ari indonke ituruka ku cyaha gikomeye cyangwa cy‟ubugome cyangwa uturuka ku kugira uruhare kuri ibyo byaha;

3° kugura, gutunga cyangwa gukoresha umutungo uzi ko, mu gihe cyo kuwakira, uwo mutungo ukomoka ku cyaha gikomeye cyangwa cy‟ubugome cyangwa uturuka ku kugira uruhare kuri ibyo byaha;

4° kugira uruhare, kwishyira hamwe, ubwinjiracyaha, gufasha, gushuka, gutegera, korohereza cyangwa gutanga inama mu gukora igikorwa icyo ari cyo cyose mu byavuzwe muri iyi ngingo.

Haba habaye iyezandonke nubwo ibikorwa by‟ibanze biganisha ku kugura, gutanga cyangwa kohereza umutungo ugamije kwezwa cyangwa gukingira ikibaba, byaba byakorewe ku butaka bw‟ikindi gihugu.

Ingingo ya 653: Gutera inkunga iterabwoba

Icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba ni igikorwa gikozwe n‟umuntu uwo ari we wese, akagikorera ikigo cy‟iterabwoba, mu gutanga, mu gukusanya cyangwa mu gucunga amafaranga cyangwa umutungo uwo ari wo wose cyangwa mu gutanga inama agamije kubona ayo mafaranga, uwo mutungo n‟ibyo bikoresho byakoreshwa cyangwa azi ko byose cyangwa igice cyabyo bigamije gukoreshwa kimwe mu bikorwa by‟iterabwoba.

Akiciro ka 2: Ibihano ku cyaha cy‟iyezandonke n‟icyo gutera inkunga iterabwoba

Ingingo ya 654: Ibihano k‟uwakoze icyaha cy‟iyezandonke n‟icyo gutera inkunga iterabwoba

Umuntu wese ukora icyaha cy‟iyezandonke cyangwa uwo bafatanyije, bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟umubare w‟amafaranga y‟iyezandonke.

Umuntu wese wakoze icyaha cyo gutera

inkunga iterabwoba, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟umubare w‟amafaranga y‟inkunga ye.

Ingingo ya 655: Ubufatanyacyaha mu iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba

Umuntu wese wagize uruhare mu ishyirahamwe agamije gukora ibikorwa bivugwa mu ngingo ya 652 n‟iya 653 z‟iri tegeko ngenga, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟umubare w‟amafaranga y‟inkunga ye.

Ingingo ya 656: Ibihano ku cyaha cy‟iyezandonke cyangwa cyo gutera inkunga iterabwoba bikozwe n‟umuryango ufite ubuzimagatozi

Amasosiyete, ibigo, imiryango n‟amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga bifite ubuzima gatozi bikoze icyaha cy‟iyezandonke cyangwa cyo gutera inkunga iterabwoba, bikoresheje ababihagarariye, bihanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda ingana n‟inshuro ebyiri iteganirijwe

abantu ku giti cyabo, bitabujije ko abawuhagarariye baryozwa icyaha cy‟ubufatanyacyaha.

Bitewe n‟uburemere bw‟ibyakozwe, uwo muryango ushobora guhanishwa kandi:

1° kubuzwa burundu gukora mu buryo buziguye cyangwa butaziguye imirimo yihariye ijyanye n‟umwuga;

2° guhagarikwa mu gihe kitari munsi y‟imyaka itanu (5); 3° guseswa igihe washinzwe ugamije gukora icyaha.

Icyemezo cy‟urukiko gitanga igihano gitangazwa mu binyamakuru no mu bundi buryo bwose bukoreshwa mu itangazamakuru.

Ingingo ya 657: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cy‟iyezandonke cyangwa gutera inkunga iterabwoba

Ibihano bivugwa mu ngingo ya 654, iya 655 n‟iya 656 z‟iri tegeko ngenga bishobora kwikuba kabiri:

1° igihe icyaha cy‟ibanze gihanishwa

igifungo kiruta ikivugwa mu ngingo ya 654, iya 655 n‟iya 656 z‟iri tegeko ngenga;

2° igihe icyaha gikozwe mu rwego rw‟akazi;

3° igihe icyaha gikozwe mu rwego rw‟ubufatanyacyaha bwateguwe;

4° igihe habaye isubiracyaha.

Ingingo ya 658: Ibihano ku bindi byaha bifitanye isano n‟iyezandonke cyangwa gutera inkunga iterabwoba

Umuntu ku giti cye cyangwa umuryango ufite ubuzima gatozi mu rwego rw‟imirimo akora, ayobora, agenzura cyangwa atangamo inama ku byerekeranye no kubitsa, kuvunja, gushora imari, guhindura cyangwa ubundi buryo bwose bwo kwimura amafaranga cyangwa indi mitungo:

1° umenera ibanga abandi bantu ku byerekeye ibikorwa bikemangwa byagaragarijwe Ishami rishinzwe

iperereza ku mari mu rwego rw‟imirimo ye;

2° wangiza cyangwa urigitisha abizi inyandiko zibitswe;

3° ukora cyangwa ugerageza gukora ibikorwa bisabirwa umwirondoro akoresheje umwirondoro utari wo;

4° umenyeshwa iby‟iperereza ku iyezandonke ku bw‟umurimo akora agakoresha uburyo bwose bwo kuburira abantu bakorwaho iperereza;

5° utangariza abacamanza cyangwa abandi bakozi ba Leta babifitiye ububasha inyandiko azi ko zituzuye cyangwa azi ko zirimo amakosa;

6° uca ku mategeko ajyanye n‟ibanga ry‟amakuru yakusanyijwe n‟ubuza kuyahishura cyangwa kuyatangaza;

7° udatanga raporo z‟ibikorwa bikemangwa kandi imiterere y‟ibyo bikorwa yatumye hakekwa ko amafaranga yaba yaraturutse kuri kimwe mu byaha bifitanye isano n‟iyezandonke cyangwa gutera

inkunga iterabwoba;

8° utanga cyangwa wakira amafaranga y‟inoti n‟ibiceri afite umubare uri hejuru y‟ikigero cyashyizweho n‟Ishami rishinzwe iperereza ku mari;

9° wica amategeko ajyanye n‟iyohereza ry‟amafaranga mu rwego mpuzamahanga;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 8: Ibyaha byerekeye imyitwarire y‟abayobozi

Ingingo ya 659: Ibihano bihabwa umuyobozi ushyira inyungu z‟amahanga imbere y‟iz‟u Rwanda

Umuyobozi wese ushyira inyungu z‟Igihugu cy‟amahanga imbere y‟iz‟u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 660: Ibihano bihabwa umuyobozi usebya Igihugu cyangwa Leta

Umuyobozi wese ukora igikorwa kigamije gusebya Igihugu cyangwa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 661: Ibihano bihabwa umuyobozi ubangikanya imirimo ibujijwe

Umuyobozi wese ubangikanya imirimo ibujijwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 662: Ibihano bihabwa umuyobozi uhishira imyitwarire mibi y‟undi muyobozi

Umuyobozi umenya imyitwarire inyuranyije n‟ibiteganywa n‟itegeko ngenga rigenga imyitwarire y‟abayobozi mu nzego za Leta yagaragaye ku wundi muyobozi kabone

nubwo yaba atamukuriye, ntabimenyeshe inzego zibishinzwe mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi cumi n‟itanu (15), ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo imyitwarire ivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo igaragaye ku muyobozi, umukuriye akayimenya ntayikumire cyangwa ngo ayitangaze, afatwa nk‟umufatanyacyaha.

Icyiciro cya 9: Ibindi bikorwa binyuranyije n‟amategeko bikorwa n‟abakora imirimo ya Leta

Ingingo ya 663: Gufata icyemezo kibuza iyubahirizwa ry‟itegeko

Umuntu wese, wahawe ububasha n‟igihugu, ufata mu kazi ke icyemezo kigamije kuburizamo iyubahirizwa ry‟itegeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe

(1.000.000).

Icyaha kivugwa mu gika kibanziriza iki, gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000), igihe kiba cyageze ku mugambi.

Ingingo ya 664: Gukomeza gukoresha ububasha nyuma y‟ihagarika ry‟imirimo mu buryo buteganywa n‟amategeko

Umuntu wese, wahawe ububasha n‟igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw‟umurimo rusange w‟igihugu cyangwa wahawe inshingano ku bw‟amatora, ukomeza imirimo nyuma yo kumenyeshwa ko atakiri muri iyo mirimo cyangwa nyuma yo kurangiza manda ye, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 665: Gukora igikorwa gihohotera uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwa muntu

Umuntu wese, wahawe ububasha mu gihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego

rw‟umurimo rusange w‟igihugu, mu kazi ke cyangwa ku bw‟imikorere y‟akazi ke, utegeka cyangwa ukora ubwe igikorwa gihohotera uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwa muntu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 666: Kwanga guhagarika cyangwa gutabariza uwambuwe uburenganzira bwo kwishyira ukizana kandi ubifitiye ububasha wahawe n‟igihugu

Umuntu wese, wahawe ububasha mu gihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw‟umurimo rusange w‟igihugu, umenya ko hari umuntu wambuwe uburenganzira bwe bwo kwishyira ukizana akareka nkana kubihagarika kandi yari abishoboye cyangwa akanga kumutabariza ubutegetsi bubishinzwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 667: Gukoresha mu buriganya abakozi

Umuntu wese, ku bw‟uburiganya, ukoresha

mu mirimo ye bwite cyangwa y‟undi, abakozi ashinzwe k‟ubw‟umurimo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 668: Gushyira umuntu mu buroko cyangwa kumurekeramo mu buryo bunyuranije n‟amategeko

Umukozi wa Leta wese ushyira umuntu muri kasho cyangwa mu buroko cyangwa akamurekeramo nta tegeko cyangwa icyemezo cy‟umucamanza gikozwe mu buryo buteganywa n‟amategeko, ahanishwa igifungo kingana n‟icyo uwo yarenganyije yamazemo kinyuranye n‟amategeko n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 669: Kwinjira mu rugo rw‟undi nta burenganzira

Umuntu wese, wahawe ububasha mu gihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw‟umurimo rusange w‟igihugu, winjira cyangwa ugerageza kwinjira mu rugo rw‟umuntu nta burenganzira, uretse gusa mu

bihe biteganyijwe n‟itegeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUTWE WA IV: IBYAHA BIHUNGABANYA UMUDENDEZO W‟IGIHUGU

Icyiciro cya mbere: Ibyaha byerekeye intwaro

Ingingo ya 670: Igisobanuro cy‟intwaro

Intwaro zivugwa muri iki cyiciro ni imbunda n‟amasasu yazo, gerenade n‟ibindi byose biturika bikoreshwa nk‟intwaro.

Ingingo ya 671: Gutunga intwaro, kuyicuruza, kuyikora, guhindura ibimenyetso by‟intwaro, gukwirakwiza no kwinjiza intwaro

Umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu

(300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n‟ukwirakwiza, mu buryo butemewe n‟amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya 2 by‟iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 672: Guta intwaro, gutuma zibwa cyangwa zangirika kubera uburangare

Umuntu wese wemerewe n‟amategeko gutunga intwaro, uyita ku bw‟uburangare, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva

ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese ushinzwe gucunga ububiko bw‟intwaro ku bw‟uburangare agatuma zibwa, zangirika cyangwa zisohoka mu bubiko mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 673: Gukoresha intwaro mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Umuntu wese ugendana intwaro, urasa cyangwa uyikoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n‟amategeko, ahantu hatuwe cyangwa hafi yaho, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 674 : Kwandarika, gutiza, gutanga cyangwa guta imbunda

Umuntu wese wandarika, utiza, utanga cyangwa uta imbunda, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 675: Gutanga amakuru atari yo cyangwa kwanga kuyatanga ugamije kubona uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Umuntu wese utanga amakuru atari yo cyangwa wanga gutanga amakuru agamije kubona uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana(100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 676: Ibikorwa bifatwa nk‟ibyaha by‟ubugome

Ibi bikorwa bikurikira bifatwa nk‟ibyaha by‟ubugome:

1° gukora intwaro utabifitiye uruhushya cyangwa gukora imbunda zitemewe;

2° kwinjiza no kubika intwaro utabyemerewe cyangwa zitemewe;

3° gucuruza intwaro utabifiye uburenganzira cyangwa izitemewe;

4° gusiba cyangwa guhindura ibimenyetso biranga intwaro;

5° gukwirakwiza mu buryo butemewe n‟amategeko intwaro, amasasu n‟ibindi bizikoreshwamo.

Umuntu wese ufatirwa muri kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) akamburwa kandi n‟icyemezo cyamwemereraga gukora icyo gikorwa igihe yari agifite.   Ibi bihano ni na byo bihabwa kandi umuntu wese ufasha cyangwa worohereza undi gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 677: Gusana intwaro zitagikoreshwa utabifitiye uburenganzira

Umuntu wese usana, atabifitiye uburenganzira, intwaro zitagikoreshwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 678: Kohereza intwaro mu karere karimo intambara cyangwa mu gihugu cyakomanyirijwe

Umuntu wese wohereza intwaro, amasasu n‟ibindi bizikoreshwamo mu karere karimo intambara cyangwa mu gihugu cyakomanyirijwe muri urwo rwego n‟Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi cyangwa n‟Imiryango u Rwanda rurimo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000). Yamburwa kandi uburenganzira bwo gucuruza imbunda.

Ingingo ya 679: Gukoresha imbunda mu buryo butemewe

Umuntu wese, ukoresha imbunda mu buryo butemewe abitewe n‟ubusinzi cyangwa ibiyobyabwenge, uwanga kwereka ababishinzwe imbunda cyangwa ibyangombwa byayo, uwanga kuyishyikiriza ubuyobozi bubishinzwe igihe yabitegetswe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000).

Ingingo ya 680: Ikoreshwa ry‟intwaro za kirimbuzi, zihumanya, iz‟uburozi, izica ibinyabuzima n‟iz‟ubumara

Umuntu wese ukoresha intwaro za kirimbuzi, zihumanya, iz‟uburozi, izica ibinyabuzima n‟iz‟ubumara, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Icyiciro cya 2: Imitwe y‟abagizi ba nabi

Ingingo ya 681: Kurema umutwe w‟abagizi ba nabi

Kurema umutwe, ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare

w‟abawugize cyangwa igihe uzamara, ni icyaha cy‟ubugome.

Ingingo ya 682: Ibihano byo kurema no gutunganya umutwe w‟abagizi ba nabi

Umuntu wese urema umutwe w‟abagizi ba nabi, uwutunganya, uwoshya abandi kuwujyamo cyangwa umuyobozi wawo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Mu gihe cy‟isubiracyaha, igihano kiba igifungo kuva ku myaka cumi n‟itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 683: Gufasha kurema umutwe w‟abagizi ba nabi

Umuntu wese ufasha, mu buryo ubwo ari bwo bwose mu kurema umutwe w‟abagizi ba nabi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy‟isubiracyaha, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Icyiciro cya 3: Imyigaragambyo mu nzira nyabagendwa cyangwa inama ikoreshejwe ku mugaragaro mu buryo bunyuranyije n‟amategeko

Ingingo ya 684: Ibisobanuro by‟amagambo

Muri iri tegeko ngenga :

Ukwigaragambya ni igikorwa cy‟agatsiko k‟abantu bateraniye ahantu hahurirwa n‟abantu benshi, kugirango berekane ikibari ku mutima cyangwa icyo batekereza, bavuga, bagira icyo bakora cyangwa basakuza.

Inama ku mugaragaro ni inama yose rubanda rwemerewe kuzamo cyangwa rwatumiwemo.

Ingingo ya 685: Ibihano by‟icyaha cyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‟itegeko

Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri

miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoresheje inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa yari yabibujijwe n‟urwego bireba, igihano kiba igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umuntu akoresheje inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba bigahungabanya umutekano, ituze cyangwa ubuzima, igihano kiba igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umuntu akoresheje inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa bigahungabanya umutekano, ituze cyangwa ubuzima yari yabimenyesheje inzego bireba zikabimubuza, igihano kiba igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu

y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 4: Ibyaha byerekeranye no gushinga, kuyobora cyangwa kwiyitirira umutwe wa Politiki utemewe n‟amategeko

Ingingo ya 686: Gushinga no kuyobora umutwe wa politiki mu buryo bunyuranije n‟itegeko

Umuntu wese ushinga cyangwa uyobora umutwe wa politiki mu buryo bunyuranije n‟itegeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uyobora cyangwa wiyitirira umutwe wa politiki wakomeje ibikorwa byawo mu gihe wahagaritswe cyangwa ukaba warongeye gusubirana nyuma y‟iseswa ryawo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Icyiciro cya 5: Ubuzererezi n‟ubusabirizi

Ingingo ya 687: Igisobanuro cy‟ijambo ubuzererezi

Ubuzererezi ni imyifatire y‟umuntu utagira aho aba hazwi kandi utagira icyo akora cyemewe ari umwuga cyangwa umurimo, ku buryo bihungabanya umudendezo rusange.

Ingingo ya 688: Ibihano ku cyaha cy‟ubuzererezi

Umuntu wese ukora icyaha cy‟ubuzererezi ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 689: Igisobanuro cy‟ubusabirizi

Ubusabirizi ni imyifatire y‟umuntu wagize gusabiriza umwuga.

Ingingo ya 690: Ibihano by‟icyaha cy‟ubusabirizi

Umuntu wese ukora icyaha cy‟ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Umusabirizi wese:

1° ukoresha ibikangisho; 2° winjira mu nzu ituwemo cyangwa urugo rw‟iyo nzu, atabyemerewe na bene urugo; 3° wigira nk‟urwaye cyangwa nk‟ufite ubumuga; 4° witwaza ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyatuma agirirwa impuhwe;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Abasabirizi bishyize hamwe bahabwa igihano kivugwa mu gika cya kabiri cy‟iyi ngingo.

Ingingo ya 691: Gukoresha, koshya, gushora no gushishikariza umwana gusabiriza

Umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe

(1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw‟umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu (3).

Ingingo ya 692: Urugomo rukozwe n‟inzererezi cyangwa umusabirizi

Umusabirizi wese cyangwa inzererezi basangana intwaro cyangwa ikindi gikoresho cyo kwibisha cyangwa gukoresha ikindi cyaha cyangwa kwinjira mu nzu cyangwa ugirira umuntu urugomo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera, bitewe n‟ubwoko bw‟urugomo n‟uburyo rwakozwe.

Icyiciro cya 6: Itoroka ry‟imfungwa cyangwa abagororwa

Ingingo ya 693: Ibisobanuro by‟amagambo

Muri iri tegeko ngenga:

1° “imfungwa” bivuga umuntu wese uri muri gereza kubera icyemezo gikurikije amategeko cyafashwe n‟urukiko kandi utaraburana ngo

akatirwe burundu; 2° “gutoroka” bivuga kuva kw‟imfungwa aho yari ifungiwe mu buryo ubwo ari bwo bwose butemewe n‟amategeko.

Ingingo ya 694: Gutoroka kw‟imfungwa cyangwa umugororwa

Umuntu wese utoroka yari afunzwe by‟agateganyo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Umuntu wese utoroka yari yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje.

Ingingo ya 695: Gutoroka habanje gucibwa icyuho, gutanga ruswa cyangwa gukoresha kiboko

Umuntu wese utoroka abanje guca icyuho, gutanga ruswa cyangwa gukoresha kiboko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo hakoreshejwe intwaro iturika, ikintu

giturika cyangwa igisinziriza, igihano kigezwa ku gifungo cy‟imyaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 696: Gufasha imfungwa cyangwa umugororwa gutoroka

Umuntu wese ufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose imfungwa cyangwa umugororwa gutoroka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 697: Gufasha gutoroka imfungwa cyangwa umugororwa bikozwe n‟ushinzwe kubacunga

Umuntu wese, ushinzwe gucunga imfungwa cyangwa umugororwa, akamufasha gutoroka cyangwa akamufasha mu myiteguro yo gutoroka n‟iyo yaba yakoresheje kwifata ntagire icyo akora, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Icyiciro cya 7: Uburengambibi

Ingingo ya 698: Igihano ku cyaha cy‟uburengambibi

Uwakatiwe utumvira itegeko ryo kuba cyangwa kutaba ahantu hateganyijwe kuva ku ngingo ya 54 kugeza ku ya 57 z‟iri tegeko ngenga, aba akoze icyaha cy‟uburengambibi kandi ahanishwa igifungo kingana nibura n‟igihe yari asigaje kugira ngo arangize igihano. Icyo gifungo ntikirenga inshuro ebyiri (2) z‟icyo gihe asigaje.

UMUTWE WA V: IBYAHA BIKORWA MU RWEGO RW‟ITANGAZAMAKURU

Ingingo ya 699: Igisobanuro cy‟icyaha gikozwe mu rwego rw‟itangazamakuru

Icyaha gikozwe mu rwego rw‟itangazamakuru ni igikorwa icyo ari cyo cyose kitubahirije amategeko gikorwa hifashishijwe ibitangazamakuru byandika, itangazamakuru rikoresha amajwi cyangwa amajwi n‟amashusho n‟itangazamakuru rikoresha ikoranabuhanga mu itumanaho cyangwa interineti.

Ingingo ya 700: Ibihano bihabwa utubahiriza ibisabwa mu gutangiza igitangazamakuru

Umuntu wese cyangwa umuryango utangiza ikinyamakuru mu buryo bunyuranyije n‟itegeko, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Urukiko rubifitiye ububasha rutegeka ko icyo kinyamakuru gihagarikwa kugeza habonetse uburenganzira bwo kugitangiza mu buryo bwemewe n‟amategeko.

Umuntu wese cyangwa umuryango utangije ikigo cy‟Itangazamakuru rikoresha amajwi cyangwa amajwi n‟amashusho mu buryo bunyuranije n‟itegeko ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Urukiko rubifitiye ububasha rutegeka ko icyo kigo gihagarikwa kugeza igihe kibonye uburenganzira bwo gukora bwemewe n‟amategeko.

Iyo habaye isubiracyaha ku byaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya 3 by‟iyi ngingo, urukiko rushobora kwambura burundu

uwakoze icyaha uburenganzira bwo gushinga ikinyamakuru cyangwa ikigo cy‟Itangazamakuru.

Ingingo ya 701: Igihano gihabwa uwanze guhitisha ikosora, isubiza cyangwa igorora mu kinyamakuru

Umunyamakuru wese wanga guhitisha mu kinyamakuru ikosora, isubiza cyangwa igorora, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ingingo ya 702: Igihano gihabwa uwanze guhitisha ikosora, isubiza cyangwa igorora mu gitangazamakuru gikoresha amajwi cyangwa amajwi n‟amashusho

Umunyamakuru wese wanga guhitisha mu gitangazamakuru gikoresha amajwi cyangwa amajwi n‟amashusho ikosora, isubiza cyangwa igorora, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza ku bihumbi magana atandatu (600.000).

Ingingo ya 703: Igihano gihabwa uwoshya undi gukora icyaha hakoreshejwe itangazamakuru

Umuntu wese woshya undi gukora icyaha hakoreshejwe itangazamakuru, iyo ubwo bwoshye bukurikiwe n‟icyaha cyangwa ubwinjiracyaha, afatwa nk‟ufashije undi gukora icyaha gikozwe kandi ahanishwa igihano cyateganyirijwe icyo cyaha.

Ingingo ya 704: Ibihano ku cyaha gikozwe mu rwego rw‟itangazamakuru hagamijwe guhungabanya umutekano rusange n‟ubusugire by‟igihugu

Umuntu wese ukora icyaha mu rwego rw‟itangazamakuru agamije guhungabanya umutekano rusange n‟ubusugire by‟igihugu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 705: Ukutaryozwa icyaha ku munyamakuru

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 281 y‟iri tegeko ngenga, nta buryozwacyaha bubaho ku munyamakuru watangaje inkuru ku bikorwa by‟umuyobozi ku buzima bwe

bwite bifite ingaruka mbi ku buzima rusange bw‟Igihugu.

INTERURO YA IV: IBYAHA BYA GISIRIKARE

UMUTWE WA MBERE: INGINGO RUSANGE

Icyiciro cya mbere: Ibisobanuro by‟amagambo

Ingingo ya 706: Umukuru

Umukuru ni umusirikare urusha undi ipeti cyangwa umurusha inshingano mu kazi igihe banganya ipeti.

Ingingo ya 707: Umurinzi

Umurinzi ni umusirikare uri mu kazi.

Icyiciro cya 2: Ibyaha bya gisirikare n‟ibihano byabyo

Ingingo ya 708: Imikoreshereze y‟ingingo zihana ibyaha bya gisirikare

Inkiko za gisirikare zihanisha ibyaha

bisanzwe byakozwe n‟abasirikare hagati yabo cyangwa babikoreye abandi, ibihano byateganyijwe n‟amategeko ahana asanzwe.

Ku byaha bya gisirikare, ibihano bitangwa biteganywa mu ngingo zihana ibyaha bya gisirikari.

Ku byaha byose, uretse gusa ibyateganyijwe mu ngingo zihana ibyaha bya gisirikare, inkiko za gisirikare zikurikiza ingingo rusange z‟iri tegeko ngenga.

Ingingo ya 709: Ibyaha bya Gisirikare

Ibyaha bya gisirikare ni:

1° ubugambanyi n‟ubutasi bikozwe n‟umusirikare;

2° kwica akazi nshinganwa ka gisirikare; 3° ubugande n‟ubwivumbure;

4° uguhutaza no gukoza isoni umukuru cyangwa umurinzi;

5° ugutoroka;

6° ukwiyononera umubiri ku bushake;

7° ugukoresha intwaro nta tegeko ry‟umukuriye;

8° ibyaha bihungabanya itumanaho rya gisirikare;

9° ibyaha by‟uburangare;

10° ukurigisa, ukugurisha no kwiba intwaro, amasasu cyangwa ibindi bikoresho bya gisirikare;

11° kwegurira umwanzi ikigo cyangwa ahantu ashinzwe;

12° guhuruzwa mu gihe cy‟intambara ntajye aho ahamagarirwa kuba ari;

13° guta izamu no kudakurikiza amategeko;

14° gusinzira ari ku kazi;

15° gusinda;

16° guta umurimo;

17° kubura ku murimo mu gihe cy‟intambara;

18° kwigaragambya;

19° kwica umukuru;

20° kurenza iminsi y‟ikiruhuko wahawe uri Ofisiye;

21° kuyobora akagambane;

22° ukwica amategeko cyangwa amabwiriza amwe n‟amwe y‟ibindi bihugu kandi uri umusirikare.

Ingingo ya 710: Ibihano bya gisirikare

Ibihano bya gisirikare ni:

1° ibihano by‟iremezo: a. igifungo; b. ihazabu; c. igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro.

2° ibihano by‟ingereka: a. kunyagwa amapeti ya gisirikare; b. gusubizwa inyuma mu ntera.

Icyiciro cya 3: Igifungo

Ingingo ya 711: Irangiza ry‟igihano cy‟igifungo

Umusirikare wakatiwe igihano cy‟igifungo arangiza igihano cye muri gereza yemewe n‟amategeko.

Igihe cy‟igifungo ntikibarirwa mu gihe cy‟akazi.

Igifungo kiri hejuru y‟imyaka ibiri (2) gituma umusirikare wagikatiwe yirukanwa nta mpaka mu gisirikare.

Icyiciro cya 4: Ihazabu

Ingingo ya 712: Itangwa ry‟igihano cy‟ihazabu

Ihazabu ivugwa muri iki cyiciro igenwa kandi igatangwa mu buryo buteganyijwe mu ngingo ya 41, iya 42, 43, 44, 45 n‟iya 46 z‟iri tegeko ngenga.

Icyiciro cya 5: Igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro

Ingingo ya 713: Itangwa ry‟igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro

Igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro kivugwa muri iki cyiciro gitangwa, kikanashyirwa mu bikorwa mu buryo buteganyijwe mu ngingo kuva ku ya 47 kugeza ku ya 50 z‟iri tegeko ngenga.

Icyiciro cya 6: Kunyagwa amapeti ya gisirikare cyangwa gusubizwa inyuma mu ntera

Akiciro ka mbere: Kunyagwa amapeti ya gisirikare

Ingingo ya 714: Ibyaha bihanishwa kunyagwa amapeti ya gisirikare

Kunyagwa amapeti ya gisirikare ni igihano cy‟ingereka urukiko rukatira umusirikare wakoze kimwe mu byaha bikurikira:

1° ubugambanyi;

2° kwegurira umwanzi ikigo cyangwa ahantu ashinzwe;

3° ubugande cyangwa ubwivumbure mu gihe cy‟intambara;

4° guhuruzwa mu gihe cy‟intambara ntajye aho ahamagarirwa kuba ari;

5° ugutoroka igisirikare;

6° jenoside;

7° ibyaha byibasiye inyokomuntu;

8° gusambanya ku gahato.

Igihano cyo kunyagwa amapeti gihabwa kandi umusirikare wese wakatiwe igifungo kingana cyangwa kirengeje imyaka itanu (5).

Ingingo ya 715: Inkurikizi zo kunyagwa amapeti ya gisirikare

Inyagwa ry‟amapeti ya gisirikare rigira inkurikizi zikurikira:

1° ukwakwa ipeti n‟uburenganzira bwo kwambara ibimenyetso byaryo n‟umwambaro wa gisirikare;

2° ukudashobora kubona umurimo uwo ari wo wose mu Ngabo z‟u Rwanda;

3° ukwamburwa uburenganzira bwo kubona umwanya mu mirimo rusange y‟Igihugu;

4° ukwamburwa uburenganzira bwerekeye gutora no gutorwa;

5° ukwakwa uburenganzira bwo kwambara impeta cyangwa ikindi kimenyetso cy‟ishimwe.

Akiciro ka 2: Ugusubizwa inyuma mu ntera

Ingingo ya 716: Ibyaha bihanishwa ugusubizwa inyuma mu ntera

Gusubizwa inyuma mu ntera ni igihano cy‟ingereka urukiko rushobora gukatira umusirikare wakoze kimwe mu byaha bisanzwe bikurikira hamwe n‟ibyaha bya gisirikare uretse ibivugwa mu ngingo ya 713 y‟iri Tegeko Ngenga:

1° ruswa; 2° ivangura; 3° ukurigisa; 4° isindwe ku mugaragaro; 5° ibyaha by‟iterasoni; 6° gukubita no gukomeretsa bikabije; 7° ubwambuzi bushukana; 8° ubujura;

9° ubuhemu; 10° gukoresha ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 717: Inkurikizi z‟ugusubizwa inyuma mu ntera

Gusubizwa inyuma mu ntera, bituma umusirikare wakatiwe icyo gihano yamburwa ipeti yari agezeho, agasubizwa ku ipeti ribanziriza iryo yari afite, mu gihe kiri hagati y‟amezi atandatu (6) n‟imyaka itatu (3).

Uburambe ku ipeti umusirikare yari asanganywe burasubikwa mu gihe yasubijwe inyuma mu ntera.

Igihano cyo gusubizwa inyuma mu ntera ntigihabwa abasirikare bafite ipeti rya Soluda na Suliyetona.

UMUTWE WA II: IBIHANO KU BYAHA BYA GISIRIKARE

Icyiciro cya mbere: Kwica akazi nshinganwa ka gisirikare

Ingingo ya 718: Gutererana cyangwa kwegurira umwanzi ikigo cyangwa ahantu Ofisiye ashinzwe

Ofisiye wese, ku rugamba, utererana

cyangwa wegurira umwanzi ikigo cyangwa ahantu ashinzwe bidatewe no kurushwa imbaraga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25).

Ingingo ya 719: Guta izamu cyangwa kudakurikiza amategeko

Umusirikare wese, uba ari umurinzi, agata izamu cyangwa ntakurikize amategeko yahawe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyo abikoze mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo abikoze umwanzi yugarije, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 720: Gusinzirira ku izamu

Umusirikare wese, ari ku burinzi bagasanga yasinziriye, ahanishwa:

1° mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi

abiri (2); 2° mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1); 3° mu gihe cy‟intambara kandi umwanzi yugarije, igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 721: Gusinda

Umusirikare wese usinda ari ku burinzi, ahanishwa:

1° mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6); 2° mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1); 3° mu gihe cy‟intambara kandi umwanzi yugarije, igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 722: Guta umurimo

Umusirikare wese utari umurinzi, uta umurimo, ahanishwa:

1° mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6);

2° mu gihe cy‟intambara, igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo nyir‟ugukora icyaha ashinzwe ubuyobozi bw‟umurimo, ahanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru.

Nyir‟ugukora icyaha uwo ari we wese, ashobora guhanishwa gufungwa imyaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15) iyo yataye izamu umwanzi yugarije.

Ingingo ya 723: Kubura ku murimo mu gihe cy‟intambara

Umusirikare wese, mu gihe cy‟intambara kandi igihe ingabo zihurujwe, ubura ku murimo ashinzwe, mu gihe yahawe cyo kuba ahari, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Icyiciro cya 2: Ubugande n‟ubwivumbure

Ingingo ya 724: Ibisobanuro by‟amagambo

Byitwa ubugande, iyo umusirikare yanze kumvira umutegeka cyangwa akanga nkana gukurikiza amategeko yahawe yerekeye akazi.

Byitwa kwivumbura, iyo abasirikare babiri cyangwa barenga bangiye rimwe amategeko yerekeye akazi atanzwe n‟abakuru babo.

Ingingo ya 725: Ubugande

Umusirikare wese wanga kumvira umutegeka cyangwa se akanga nkana gukurikiza amategeko yahawe yerekeye akazi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Mu gihe cy‟intambara, iyo ari Ofisiye, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), undi musirikare wese ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo icyo cyaha cyakorewe imbere y‟umwanzi, uwagikoze uwo ari we wese ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 726: Ubwivumbure

Abasirikare bivumbuye bikomotse ku kagambane, mu gihe cy‟intambara, bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Mu bindi bihe, bahanishwa igifungo kuva ku mwaka

umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Abasirikare bakoze icyaha cy‟ubwivumbure, mu ntambara, bidaturutse ku kagambane, bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza myaka ibiri (2). Mu bindi bihe bahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Aboheje ubwivumbure cyangwa ababutegetse bahanishwa igihano ntarengwa.

Ofisiye ufatanya n‟abandi basirikare kwivumbura, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo ofisiye yafatanyije n‟abandi basirikare kwivumbura mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 727: Kwigaragambya

Umusirikare wese wigaragambya, yaba ari kumwe n‟abandi basirikare cyangwa n‟abasivili, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Iyo umusirikare ari we woheje, wategetse cyangwa wayoboye iyo myigaragambyo,

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Icyiciro cya 3: Gukoza isoni no guhutaza umukuru cyangwa umurinzi

Ingingo ya 728: Gukoza isoni umukuru

Umusirikare wese ukoza isoni umukuru, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyo amukojeje isoni mu gihe cy‟akazi cyangwa ku mpamvu z‟akazi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Ingingo ya 729: Guhutaza umurinzi

Umusirikare wese uhutaje umurinzi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Iyo guhutaza umurinzi byamuteye indwara cyangwa kutagira icyo yikorera mu gihe cy‟iminsi umunani (8) nibura, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo guhutaza umurinzi byamuteye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w‟umubiri gukora cyangwa gutakaza igice cy‟umubiri gikomeye, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo guhutaza byamuteye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 730: Guhutaza umukuru

Umusirikare wese uhutaje umukuru, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Iyo guhutaza umukuru byamuteye indwara, gukomereka cyangwa bikamutera ubumuga cyangwa kutagira icyo yikorera mu gihe cy‟iminsi umunani (8) nibura, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Iyo guhutaza umukuru byamuteye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w‟umubiri gukora cyangwa gutakaza igice cy‟umubiri

gikomeye, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo guhutaza umukuru byamuviriyemo urupfu, uwamuhutaje ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 731: Guhutaza umukuru mu gihe cy‟akazi cyangwa ku mpamvu z‟akazi

Umusirikare wese uhutaje umukuru, mu gihe cy‟akazi cyangwa ku mpamvu z‟akazi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Iyo guhutaza umukuru byamuteye indwara cyangwa kutagira icyo yikorera mu gihe cy‟iminsi umunani (8) nibura, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo guhutaza umukuru byamuteye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w‟umubiri gukora cyangwa gutakaza igice cy‟umubiri gikomeye, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo guhutaza umukuru byamuviriyemo urupfu, uwamuhutaje ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 732: Guhutaza umukuru mu gihe cy‟intambara

Mu gihe cy‟intambara, umusirikare wese uhutaje umukuru ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Iyo amuhutaje mu gihe cy‟akazi cyangwa ku mpamvu z‟akazi, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Umusirikare uhutaje umukuru mu gihe cy‟intambara bikamuviramo indwara cyangwa se kutabasha kugira icyo akora mu gihe cy‟iminsi umunani (8) nibura, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo guhutaza umukuru byamuteye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, kubuza burundu umwanya w‟umubiri gukora cyangwa gutakaza igice cy‟umubiri gikomeye, uwamuhutaje ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟ibiri (12).

Iyo guhutaza umukuru byamuviriyemo urupfu, uwamuhutaje ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 733: Kwica umukuru

Umusirikare wese wica umukuru mu gihe cy‟akazi cyangwa ku mpamvu z‟akazi, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 734: Impamvu nkomezacyaha ku byaha bivugwa kuva ku ngingo ya 728 kugeza ku ngingo ya 733 z‟iri Tegeko Ngenga

Ibihano bivugwa kuva ku ngingo ya 728 kugeza ku ngingo ya 733 z‟iri Tegeko Ngenga byikuba kabiri iyo uwakoze icyaha yabigambiriye cyangwa yabitegeye igico, uretse ahateganyijwe igifungo cya burundu

Icyiciro cya 4: Ugutoroka

Ingingo ya 735: Gutoroka kwa ofisiye

Ofisiye wese:

1° ubura mu mutwe agomba kubamo birenze iminsi itandatu (6) cyangwa wavuye mu Rwanda atabifitiye uruhushya, mu gihe cy‟intambara;

2° ubura mu mutwe agomba kubamo, birenze ukwezi kumwe (1) cyangwa se uva mu Rwanda nta ruhushya, akabura iminsi irenga cumi n‟itanu (15), mu gihe cy‟amahoro;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Iyo Ofisiye:

1° yacikanye imbunda, indege, ubwato cyangwa se imodoka bya gisirikare;

2° yatorotse ari ku kazi k‟irondo, k‟izamu, ko kurinda ahantu cyangwa yari ku kandi kazi gakoranwa imbunda;

ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza myaka irindwi (7).

Ingingo ya 736: Kwiha ikiruhuko kirenze iminsi ofisiye yahawe

Ofisiye wese ujya mu kiruhuko cyangwa uhabwa uruhushya, mu gihe cy‟intambara, ntagaruke mu mutwe agomba kubamo, bikarenza iminsi itandatu (6) cyangwa se ukwezi kumwe (1), mu gihe cy‟amahoro, kuva ikiruhuko cye cyangwa uruhushya

birangiye cyangwa kuva igihe abonye itegeko ryo kugaruka, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 737: Gutoroka mu gihe cy‟amahoro bikozwe n‟utari ofisiye

Umusirikare wese utari Ofisiye, mu gihe cy‟amahoro:

1° umara iminsi irenga cumi n‟itanu (15) yarabuze atabifitiye uruhushya mu mutwe agomba kubamo cyangwa mu gice cy‟abasirikare bajyanye ku kazi; 2° ufite uruhushya urenza ukwezi kumwe (1) ataragaruka mu mutwe agomba kubamo kandi uruhushya cyangwa ikiruhuko byarangiye cyangwa nyuma y‟igihe yahawe itegeko ryo kugaruka ku kazi;

ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Ingingo ya 738: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo gutoroka cyakozwe n‟utari Ofisiye

Iyo uwakoze icyaha:

1° yigeze guhanirwa gutoroka;

2° yatorokanye na mugenzi we ku mugambi; 3° yarenze imipaka y‟u Rwanda;

4° yitwaje konji cyangwa uruhushya bishingiye ku nyandiko y‟inyiganano cyangwa yahinduwe; 5° yarengeje amezi atandatu (6) yaratorotse;

ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Iyo umusirikare watorotse:

1° yacikanye imbunda, indege, ubwato cyangwa se imodoka bya gisirikare;

2° yari ari ku kazi k‟irondo, k‟izamu, ko kurinda ahantu cyangwa yari ku kandi kazi gakoranwa imbunda;

igihano giteganijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo kikuba kabiri (2).

Ingingo ya 739: Gutoroka bikozwe n‟utari Ofisiye mu gihe cy‟intambara

Mu gihe cy‟intambara, umusirikare wese

utari Ofisiye umara iminsi itandatu (6) cyangwa ufite uruhushya cyangwa konji akamara iminsi itandatu (6) ataragaruka mu mutwe agomba kubamo kandi uruhushya cyangwa konji byararangiye cyangwa nyuma y‟igihe yahawe itegeko ryo kugaruka ku kazi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3).

Mu gihe hari impamvu nkomezacyaha, uwakoze icyaha ahanishwa ibihano biteganyijwe mu   gika cya mbere cy‟iyi ngingo byikubye kabiri (2).

Ingingo ya 740: Igisobanuro cyo gutoroka ku kagambane

Ugutoroka ku kagambane ni ugutoroka uko ari ko kose kwagiriwe umugambi n‟abasirikare barenze umwe (1).

Ingingo ya 741: Kuyobora akagambane

Umusirikare wese uyoboye akagambane kavugwa mu ngingo ya 740 y‟iri tegeko ngenga, mu gihe cy‟amahoro, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2), mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy‟amahoro, abandi bagambanyi

bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1), mu gihe cy‟intambara, bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 742:Gutoroka umwanzi yugarije

Umusirikare wese utoroka umwanzi yugarije, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) iyo ari ofisiye, n‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) iyo atari ofisiye.

Ingingo ya 743: Gutoroka ugana umwanzi

Umusirikare wese utoroka agana umwanzi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Icyiciro cya 5: Ukwiyononera umubiri ku bushake

Ingingo ya 744: Kwiyononera umubiri mu gihe cy‟intambara

Mu gihe cy‟intambara, umusirikare wese wiyononera umubiri ku bushake, utuma bamwononera umubiri cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwamumugaza kugira ngo adakora akazi

n‟iyo haba ari mu gihe gito, iyo ari Ofisiye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5). Iyo ari umusirikare utari Ofisiye, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 745: Kwimugaza bikozwe umwanzi yugarije

Ofisiye wese ukora icyaha cyo kwimugaza umwanzi yugarije ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Umusirikare wese utari ofisiye ukora icyaha cyo kwimugaza umwanzi yugarije ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Icyiciro cya 6: Gukoresha intwaro nta tegeko ryabitangiwe

Ingingo ya 746: Igihano ku cyaha cyo gukoresha intwaro nta tegeko ryatanzwe n‟umukuru

Umusirikare wese, ushinzwe umurimo ukoresha intwaro, atabitegetswe n‟umukuru, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Icyiciro cya 7: Ibihano ku byaha byo guhungabanya itumanaho rya gisirikare, ibyo kurigisa, kugurisha, kwiba intwaro, amasasu n‟ibindi bikoresho bya gisirikare

Ingingo ya 747: Ingingo rusange

Ingingo zigize iki cyiciro ntizibuza ikoreshwa ry‟ingingo z‟amategeko ku byaha bihungabanya umutekano wa Leta n‟ibindi byaha biteganyijwe mu yandi mategeko.

Ingingo ya 748: Igisobanuro cy‟uburyo bw‟itumanaho rikoreshwa mu gisirikare

Muri iri tegeko ngenga, uburyo bw‟itumanaho rikoreshwa mu gisirikare ni uburyo bwose bukoreshwa mu gutanga cyangwa kwakira amakuru yerekeye ingabo, hakoreshejwe ibikoresho bitandukanye birimo ibyuma bifata n‟ibisohora amajwi, imizindaro, elegitoroniki n‟ibindi.

Ingingo ya 749: Guhungabanya itumanaho rya gisirikare bikozwe n‟umusivili

Umuntu wese utari umusirikare ukoze ibyaha biteganyijwe muri iki cyiciro ahanishwa

n‟inkiko zibifitiye ububasha ibihano bigiteganyijwemo.

Ingingo ya 750: Kumenyekanisha urufefeko cyangwa ijambo ry‟ibanga rikoreshwa mu itumanaho rya gisirikare

Umusirikare wese, uzi urufefeko cyangwa ijambo ry‟ibanga rikoreshwa mu itumanaho rya gisirikare akabimenyesha abigambiriye undi muntu utagomba kubimenya cyangwa agahishurira, ku buryo ubwo ari bwo bwose, undi utabigenewe uburyo itumanaho rikoreshwa, ahanishwa, mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5), n‟imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), iyo abikoze mu gihe cy‟intambara.

Igihe abikoze ku bw‟ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite ubushake , ahanishwa, mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6). Mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 751: Guta cyangwa kwangiza igikoresho cy‟itumanaho ku burangare

Umusirikare uta cyangwa wangiza ku burangare igikoresho cy‟itumanaho, ahanishwa, mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyo abikoze mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 752: Kwangiza, kugurisha, kuzimiza ku bushake igikoresho cy‟itumanaho rya gisirikare, kurigisa, kugurisha cyangwa kwiba intwaro, amasasu n‟ibindi bikoresho bya gisirikare

Umusirikare wese, wangiza, ugurisha, uzimiza ku bushake igikoresho cy‟itumanaho rya gisirikare, urigisa, ugurisha cyangwa wiba intwaro, amasasu cyangwa ibindi bikoresho bya gisirikare, ahanishwa, mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ingingo ya 753: Kwinjira mu miyoboro y‟itumanaho rya gisirikare nta burenganzira

Umuntu wese, abishaka kandi nta burenganzira abifitiye, winjira mu miyoboro irinzwe y‟itumanaho rya gisirikare, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Ingingo ya 754: Gukoresha itumanaho rya gisirikare ukavugana n‟umuntu utemerewe kuvugana na we

Umuntu wese, wemerewe gukoresha umuyoboro cyangwa kuvugira mu buryo bukoreshwa mu itumanaho rya gisirikare uvugana n‟undi muntu atemerewe kuvugana na we, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka imyaka ibiri (2).

Ingingo ya 755: Kubuza imikorere y‟‟itumanaho rya gisirikare

Umuntu wese, ku bw‟uburiganya, ufunga cyangwa ubuza itumanaho rya gisirikare gukora, ahanishwa, mu gihe cy‟amahoro, igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo

kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Ingingo ya 756: Kubangamira itumanaho rya gisirikare

Umuntu wese ukoresha uburyo bubangamiye itumanaho rikoreshwa mu gisirikare avanaho cyangwa ahindura amakuru, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Iyo abikoze kubera uburangare cyangwa ububuraburyo, ahanishwa igihano kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6). Mu gihe cy‟intambara, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5).

Icyiciro cya 8: Ibyaha by‟uburangare

Ingingo ya 757: Uburangare butuma intwaro, indege, ubwato, imodoka cyangwa ibindi bikoresho bya gisirikare byangirika cyangwa bigatakara

Umusirikare ugira uburangare butuma intwaro, indege, ubwato, imodoka cyangwa

ibindi bikoresho bya gisirikare byangirika cyangwa bitakara, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Ingingo ya 758: Uburangare butuma hakomereka cyangwa hapfa umuntu

Umusirikare ugira uburangare mu kazi agatuma hakomereka abantu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Igihe ubwo burangare bwatumye hagira umuntu cyangwa abantu bapfa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3).

Icyiciro cya 9: Ukwica amategeko y‟amahanga n‟agaciro k‟inyandiko z‟ubutegetsi bw‟igihugu cy‟amahanga

Ingingo ya 759: Kwica amategeko cyangwa amabwiriza amwe n‟amwe y‟ibindi bihugu kandi uri umusirikare

Umusirikare uri ku kazi mu kindi gihugu akica amategeko yacyo, akurikiranwa kandi agacibwa urubanza n‟inkiko za gisirikari z‟u Rwanda, hakurikijwe amategeko y‟u Rwanda nk‟aho icyo cyaha cyakorewe mu Rwanda, mu gihe icyo cyaha gihanwa

n‟amategeko y‟u Rwanda.

Igihe igikorwa yakoze kidafatwa nk‟icyaha n‟amategeko y‟u Rwanda, ahanwa mu rwego rw‟imyitwarire.

Ingingo ya 760: Agaciro k‟inyandiko z‟ubutegetsi bw‟igihugu cy‟amahanga

Inyandiko z‟ubutegetsi bw‟Igihugu cy‟amahanga zisobanura ibyaha bivugwa mu ngingo ya 759 y‟iri tegeko ngenga zigira agaciro mu nkiko z‟u Rwanda hakurikijwe amategeko y‟u Rwanda.

UMUTWE WA III: IGIHE CY‟IMIDUGARARO

Ingingo ya 761: Ibihano ku byaha byakozwe mu gihe cy‟imidugararo

Mu byerekeye gukurikiza amategeko ahana ibyaha bya gisirikari, igihe cy‟imidugararo gifatwa nk‟igihe cy‟intambara. Inkiko za gisirikare zihanisha ibyaha byakozwe mu gihe cy‟imidugararo ibihano biteganyirijwe ibyaha byo mu gihe cy‟intambara.

INTERURO YA V: INGINGO Z‟INZIBACYUHO N‟IZISOZA

Ingingo ya 762: Ihanwa ry‟ibyaha bisanzwe mu bubasha bw‟inkiko Gacaca

Ibyaha bya Jenoside n‟ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y‟itariki ya 01 Ukwakira 1990 n‟iya 31 Ukuboza 1994, bisanzwe bihanwa hakurikijwe ibihano biteganywa n‟Itegeko Ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n‟imikorere by‟inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n‟ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y‟itariki ya 01 Ukwakira 1990 n‟iya 31 Ukuboza 1994 nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, bizashyikirizwa inkiko zisanzwe nyuma y‟isozwa ry‟imirimo y‟inkiko Gacaca, bihanwa hakurikijwe ibihano biteganyijwe muri iri tegeko ngenga uretse ibiteganijwe ukundi n‟itegeko.

Ingingo 763: Iyandikwa ry‟ibihano ku rutonde rwabigenewe

Ibihano byose byatanzwe n‟inkiko kandi byabaye ndakuka byandikwa ku rutonde rwabugenewe ruba mu Bushinjacyaha

Bukuru.

Ingingo ya 764 Itegurwa, isuzumwa n‟itorwa ry‟iri Tegeko Ngenga

Iri tegeko ngenga ryateguwe, risuzumwa kandi ritorwa mu rurimi rw‟Ikinyarwanda.

Ingingo ya 765: Ivanywaho ry‟amategeko n‟ingingo z‟amategeko binyuranyije n‟iri tegeko ngenga

Itegeko-teka n° 21/77 ryo ku wa 18 Kanama 1977 rishyiraho Igitabo cy‟Amategeko Ahana nk‟uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu n‟Itegeko n° 33 bis/2003 ryo ku wa 06/09/2003 rihana icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n‟ibyaha by‟intambara kimwe n‟izindi ngingo zose z‟amategeko abanziriza iri tegeko ngenga kandi zinyuranyije na ryo, bivanyweho.

Icyakora, icyaha cyakozwe mbere y‟uko iri tegeko ngenga ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y‟u Rwanda gihanwa hakurikijwe itegeko ryakigengaga keretse mu gihe iri tegeko ngenga riteganya ibihano byorohereje.

Ingingo ya 766: Igihe iri tegeko ngenga ritangira gukurikizwa

Iri tegeko ngenga ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y‟u Rwanda.

Kigali, ku wa 02/05/2012

(sé)

KAGAME Paul Perezida wa Repubulika

(sé)

(sé)

Dr HABUMUREMYI Pierre Damien Minisitiri w‟Intebe

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika:

(sé)

KARUGARAMA Tharcisse Minisitiri w‟Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

 

Leave A Comment?

You must be logged in to post a comment.