Constitution de la République du Rwanda

IRANGASHINGIRO

Twebwe, Abanyarwanda,

1.Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirishwa mu bikorwa n’abayobozi babi

n’abandi bose bayigizemo uruhare, igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni ;

2.Twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, ndetse no

kurandura burundu amacakubiri ashingiye ku moko, ku turere n’andi macakubiri ayo ari yo yose;

3.Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi

twihitiyemo nta gahato ;

4.Dushimangiye ko ari ngombwa kubumbatira no guharanira ubumwe n’ubwiyunge

bw’Abanyarwanda bwashegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo ;

5.Tuzirikanye ko amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo nkingi ikomeye y’amajyambere

y’Igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda ;

6.Twiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ibanze

bwa muntu, demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, gusaranganya ubutegetsi nta

bwikanyize, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu mushyikirano ;

7.Dushingiye ku mahirwe dufite yo kugira Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka

maremare dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana ;

8.Tumaze kubona ko ari ngombwa gushaka mu mateka yacu amaze imyaka amagana imigenzereze

myiza yarangaga abakurambere bacu igomba gushingirwaho kugira ngo Igihugu kibashe kubaho no

kugira ubwisanzure ;

9.Twongeye guhamya ko twiyemeje gukurikiza     amahame y’uburenganzira bwa Muntu nk’uko

ateganywa n’Amasezerano y’Umuryango     w’Abibumbye yo ku wa 26 Kamena 1945,     Amasezerano

Mpuzamahanga yo ku wa 9     Ukuboza 1948 yerekeye gukumira no guhana     icyaha cya jenoside,

Itangazo Mpuzamahanga     ry’Uburenganiza bwa Muntu ryo ku wa 10     Ukuboza 1948,

Amasezerano Mpuzamahanga     yerekeye guca burundu ivanguramoko iryo     ari ryo ryose yo ku wa

21 Ukuboza 1965, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganiza mu by’ubukungu, imibereho

myiza n’umuco yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira

mu by’imbonezamubano na politiki yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga

yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore yo ku wa 1 Gicurasi 1980,

Amasezerano Nyafurika yerekeye     Uburenganzira bwa Muntu

n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 n’Amasezerano     Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira     bw’umwana yo ku wa 20 Ugushyingo 1989;

10.Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bwabo mu iterambere ry’Igihugu ;

11.Twiyemeje guharanira kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, kurwanya ubujiji, guteza imbere ikoranabuhanga no guharanira amajyambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda;

12.Tumaze kubona ko nyuma y’igihe cy’inzibacyuho, u Rwanda rugomba kugengwa n’Itegeko Nshinga rigizwe n’ibitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda ubwabo ;

Twemeje muri referendumu iri Tegeko Nshinga kandi ni ryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y’u Rwanda:

 

INTERURO YA MBERE: IBYEREKEYE LETA N’INKOMOKO Y’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU

UMUTWE WA MBERE: IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya mbere: Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini.

Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».

Ingingo ya 2: Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.

Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.

Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’imbaga y’Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri

referendumu cyangwa binyuze ku babahagarariye.

Ingingo ya 3 (Ivugururwa n° 02 ryo ku wa 08/12/2005)

Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo Inzego z`Imitegekere y’Igihugu zigenwa n’itegeko ngenga kandi

rikanashyiraho umubare, imbibi n’imiterere yazo.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’izo nzego.

Ingingo ya 4: Umurwa Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ni Umujyi wa Kigali.

Itegeko rigena, imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’Umujyi wa Kigali.

Umurwa Mukuru ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’ itegeko.

Ingingo ya 5: Ururimi rw’ Igihugu ni Ikinyarwanda.

Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Ingingo ya 6 Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, intego, ikirango cya Repubulika n’indirimbo

y’Igihugu.

Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu: icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.

Ibendera rigizwe n’amabara akurikira uvuye hasi uzamuka: habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa

n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose. Igice cya kabiri

cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo

wa

zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara

ry’ubururu.

Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu.

Intego ya Repubulika ni: UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.

Ikirango cya Repubulika kigizwe n’uruziga rw’icyatsi kibisi n’ipfundo ry’umugozi w’iryo bara

upfunditse hasi, ahagana hejuru hakabamo inyandiko « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». Munsi

y’ipfundo handitse amagambo agize intego ya Repubulika « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA

IGIHUGU ». Izo nyandiko zose zanditse mu nyuguti z’umukara ku ibara ry’umuhondo.

Ikirango cya Repubulika kigizwe kandi n’amashusho akurikira: izuba, imirasire yaryo, ishaka n’ikawa,

agaseke, uruziga rw’ubururu rufite amenyo n’ingabo ebyiri, imwe iri iburyo indi iri ibumoso.

Imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’uburinzi by’ibirango bishyirwaho n’itegeko.

Indirimbo y’Igihugu ni:” RWANDA NZIZA”.

Imiterere n’iyubahirizwa by’Indirimbo y’Igihugu biteganywa n’Itegeko.

Ingingo ya 7 : Buri muntu afite uburenganzira ku bwenegihugu.

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Ntawe ushobora kuvutswa ubwenegihugu bwe cyangwa

uburenganzira bwo guhindura ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga basubirana batagombye kubisaba ubwenegihugu iyo bagarutse gutura mu Rwanda.

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.

Ibigomba gushingirwaho mu guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, kubugumana, kubukoresha no kubutakaza bigenwa n’itegeko ngenga.

Ingingo ya 8: Itora ni uburenganzira bw’abenegihugu bose ku buryo bungana.

Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo Itegeko Nshinga cyangwa irindi tegeko biteganya ubundi buryo.

Abanyarwanda bose, b’ibitsina byombi, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Itegeko rigena ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO

Ingingo ya 9: Leta y’ u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:

  1. kurwanya ingengabitekerezo ya

jenoside n’ibyo igaragariramo byose;

  1. kurandurana n’imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;
  2. gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;
  3. kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;
  4. kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo;
  5. gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

INTERURO YA II : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU, UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’UMWENEGIHUGU

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU

Ingingo ya 10 : Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.

Leta n’izindi nzego z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

Ingingo ya 11 : Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana.

Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 12 : Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho. Ntawe ushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 13 : Icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ntibisaza.

Guhakana no gupfobya jenoside bihanwa n’itegeko.

Ingingo ya 14 : Imibereho y’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi n’iy’abandi batishoboye (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira.

Ingingo ya 15: Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.

Ntawe ushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri,

cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha

agaciro.

Ntawe ushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye. Uburyo bwo kubyemera kimwe n’ubw’iryo

gerageza bugenwa n’itegeko.

Ingingo ya 16 : Abantu bose barangana imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe

nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ingingo ya 17 : Uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha. Kuryozwa indishyi bigengwa n’itegeko.

Ntawe ushobora gufungirwa kutubahiriza inshingano zishingiye ku mategeko mbonezamubano

cyangwa ay’ubucuruzi.

Ingingo ya 18 : Ubwisanzure bwa muntu bwubahirizwa na Leta.

Ntawe ushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu gihe

biteganywa n’amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe.

Kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha ukurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ni

uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego zose z’ubutegetsi,

iz’ubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo.

Jurisprudence : igihe ihame ryo kwiregura no kunganirwa mu bihe byose ahantu hose mu bihe byose, mu inzego zose z’ubutegetsi, iz’uzubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo ritubahirijwe, igihano cyabyo ni uko imihango yose yakozwe iteshwa agaciro ; Urubanza n° RPA 0043/09/CS rwo kuwa 18/11/2011 rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga.

 

Ingingo ya 19: Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu

mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo

bwose bwa ngombwa bwo kwiregura.

Ntawe ushobora kuvutswa kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.

Jurisprudence : Kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rigenera umuntu ni uburenganzira bukomeye buteganywa n’Itegeko Nshinga umuntu adashobora kuvutswa, ibyemezo byose bifashwe hirengagijwe iryo hame bigomba guteshwa agaciro bikavanwaho. Iyo urubanza rwajuririwe   rwaciwe hirengagijwe iryo hame rukurwaho,rukaburanishwa bwa mbere n’urukiko rwajuririwe bitabaye ngombwa ko rwoherezwa mu rukiko rwagombye kuruca ku rwego rwa mbere ; Urubanza n° RPAA0070/10/CS rwo kuwa 18/10/2013 rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga.

 

 

Ingingo ya 20: Kudakurikizwa kw’itegeko mpanabyaha ku byaha byakozwe ritarajyaho (Ivugururwa nº

04 ryo ku wa 17/06/2010)

Ntawe ushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa ibyo yakoze cyangwa

atakoze, iyo amategeko y’Igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atabifataga nk’icyaha igihe

byakorwaga.

Ntawe ushobora guhanishwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n’amategeko mu gihe yakoraga

icyaha.

Ibyaha n’ibihano bijyanye na byo biteganywa n’itegeko ngenga.

Ingingo ya 21: Ntawe ushobora gukorerwa ubugenzurwe keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe

n’itegeko, kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange ry’abaturage cyangwa ku mutekano

w’Igihugu.

Ingingo ya 22: Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya

n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu

maso y’abandi bigomba kubahirizwa.

Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo

kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe

n’amategeko.

Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo

biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 23 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari

ho hose mu

Rwanda.

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu n’ubwo kukigarukamo.

Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange ry’abaturage n’umutekano w’Igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe.

Ingingo ya 24: Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku Gihugu cye.

Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu Gihugu cye.

Ingingo ya 25: Uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro bwemewe mu buryo buteganywa n’amategeko.   Koherereza ikindi gihugu abanyamahanga bakoze ibyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.

Ariko nta Munyarwanda ushobora kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha.

Ingingo ya 26: Ugushyingiranwa (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe.

Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’Amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe.

Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo.

Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe

babana n’igihe cyo gutandukana.

Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’ingaruka z’ubushyingiranwe.

Ingingo ya 27: Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.

Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.

Ingingo ya 28: Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Ingingo ya 29: Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi.

Jurisprudence : umutungow’umuntu ni ntavogerwa kandi nushobora guhungabanywa keretse kumpamvu z’inyungurusange ; Urubanza n° RC 033/10/TB/BWSHY rwo kuwa 28/06/2010 rwaciwe n’urukiko rw’ ibanze rwa Bwishyura

 

Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.

Ntushobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Ingingo ya 30 : Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.

Itegeko rigena uburyo bwo kubutanga, kubuhererekanya no kubukoresha.

Ingingo ya 31: Umutungo wa Leta ugizwe n’umutungo rusange n’umutungo bwite wa Leta ndetse n’umutungo rusange n’umutungo bwite w’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze za Leta.

Umutungo rusange w’Igihugu ntushobora gutangwa keretse ubanje gushyirwa mu mutungo bwite wa Leta.

Ingingo ya 32: Buri wese agomba kubaha umutungo wa Leta.

Igikorwa cyose kigamije konona, gusenya, kurigisa, gusesagura no kwangiza uwo mutungo, gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 33: Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.

Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.

Jurisprudence : uburenganzira umuntu ahabwa n’itegeko-nshinga ndetse n’andi mategeko bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure, ntibugomba gukoreshwa bubangamira ubwaabandi, ariko cyane cyane ubukoresha ntagomba kubukoresha mu inyungu ze bwite ; Urubanza n° RPA0298/10/CS rwo kuwa 24/02/2012 rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga

 

Ingingo ya 34: Ubwisanzure bw’itangazamakuru (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.

Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo kumenya amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye, uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we; bwemerwa kandi iyo butabangamiye irengerwa ry’urubyiruko n’abana.

Uko ubwo bwisanzure bukoreshwa

biteganywa n’amategeko.

Hashyizweho urwego rwigenga rwitwa «Inama Nkuru y’Itangazamakuru». Itegeko riteganya inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

Ingingo ya 35: Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.

Bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 36 : Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe iyo bitanyuranyije n’amategeko.

Ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’itegeko kandi biteganywa gusa ku byerekeye amakoraniro yo hanze, ahagenewe kugerwa n’abantu bose, n’ahateranira abantu benshi na bwo kandi bitewe n’impamvu zo kurengera umutekano, ituze rusange rya rubanda cyangwa kurinda ubuzima bw’abantu.

Ingingo ya 37 : Umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye.

Iyo abantu bakora umurimo umwe kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bumwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ingingo ya 38 : Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi, kurengera no guteza imbere inyungu z’umwuga bafitiye uburenganzira buremewe.

Buri mukozi ashobora kurengera uburenganzira bwe abinyujije mu rugaga rw’abakozi mu buryo buteganywa n’amategeko.

Buri mukoresha afite uburenganzira bwo kwinjira mu muryango w’abakoresha.

Ingaga z’umurimo z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha bifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano rusange cyangwa yihariye agenga imikoranire yabyo. Uburyo ayo masezerano akorwa bugenwa n’itegeko.

Ingingo ya 39 : Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo buremewe kandi bukoreshwa hakurikijwe amategeko abugenga; ariko ubwo burenganzira ntibushobora guhungabanya uburenganzira bw’undi ku murimo kuko bwemerewe buri wese

Ingingo ya 40 : Umuntu wese afite uburenganzira ku burezi.

Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta.

Ku mashuri afashwa na Leta, uburyo bwo kwigira ubuntu mu mashuri abanza buteganywa n’itegeko ngenga.

Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwihariye bworohereza abantu bafite ubumuga kwiga.

Itegeko ngenga rigena imiterere y’ uburezi.

Ingingo ya 41 : Abenegihugu bose bafite uburenganzira n’inshingano ku buzima bwiza. Leta ifite inshingano zo kubakangurira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza no kubafasha kubigeraho.

Ingingo ya 42 : Umunyamahanga wese uri muri Repubulika y’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko afite uburenganzira bwose uretse umwihariko w’abenegihugu nk’uko

biteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 43 : Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, umutuzo rusange n’imibereho myiza muri rusange biranga igihugu kigendera kuri demokarasi.

Ingingo ya 44 : Ubutegetsi bw’Ubucamanza, bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa rubanda, bwubahiriza iyo nshingano mu buryo buteganywa n’amategeko.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’UMWENEGIHUGU

Ingingo ya 45 : Abenegihugu bose bafite uburenganzira bwo kujya mu buyobozi bwose bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko.

Abenegihugu bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.

Ingingo ya 46: Umwenegihugu wese afite inshingano zo kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo.

Ingingo ya 47: Abenegihugu bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo no kubumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n’uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu

cyabo.

Itegeko rigenga ibyerekeye gukorera Igihugu mu gisiviri cyangwa mu gisirikare.

Ingingo ya 48 : Mu bihe ibyo ari byo byose, umwenegihugu yaba umusiviri cyangwa umusirikare, afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga, andi mategeko n’amateka y’Igihugu.

Afite uburenganzira bwo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.

Ingingo ya 49: Uburenganzira n’inshingano byo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima n’inshingano yo kurengera ibidukikije (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima kandi hatunganye.

Umuntu wese afite inshingano yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije. Leta yishingira kurengera ibidukikije.

Itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.

Ingingo ya 50: Umwenegihugu wese afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu.

Hashyizweho Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

Ingingo ya 51: Kurengera imigenzo gakondo, umuco w’Igihugu n’inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere imigenzo myiza gakondo, ishingiye ku mibereho no ku mitekerereze gakondo ndetse no ku biranga umuco w’Igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa Muntu, ituze rusange n’imyifatire iboneye. Leta ifite kandi inshingano yo kwita ku mutungo ndangamurage w’Igihugu no ku nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi.

INTERURO YA III: IBYEREKEYE IMITWE YA POLITIKI

Ingingo ya 52: (Ivugururwa n° 02 ryo ku wa 08/12/2005)

Imitwe ya politiki myinshi iremewe.

Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

Imitwe ya politiki igira uruhare mu kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya n’imirimo itorerwa ya Leta.

Inzego z’ubuyobozi bw’imitwe ya politiki zigira icyicaro ku rwego rw’Igihugu. Itegeko ngenga rigenga imitwe ya politiki rigena icyicaro cy’ubuyobozi bwazo ku zindi nzego z’imitegekere y’igihugu

Ingingo ya 53: Abanyarwanda bafite uburenganzira

bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo.

Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo.

Ingingo ya 54: Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.

Buri gihe imitwe ya politiki igomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.

Ingingo ya 55: Sena ishobora kurega umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano zikubiye mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z’iri Tegeko Nshinga mu Rukiko Rukuru; habaho ubujurire, bukabera mu Rukiko rw’Ikirenga.

Bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’Umutwe wa politiki ryagaragajwe, urukiko rushobora gufata kimwe mu bihano bikurikira, bitabangamiye izindi ngingo zerekeranye no gukurikiranwa mu bucamanza : 1° kuwihaniza ku mugaragaro ; 2° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri ; 3° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite; 4° kuwusesa.

Igihe icyemezo ndakuka cyafashwe n’urukiko ari icyo gusesa umutwe wa politiki, abagize Umutwe w’Abadepite batowe baturutse mu

mutwe wa politiki washeshwe bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.

Hakoreshwa itora ryo gushyiraho ababasimbura bagomba kurangiza igice cya manda cyari gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.

Ingingo ya 56: Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki

(Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rishyizweho ku mpamvu yo gutuma imitwe ya politiki yungurana ibitekerezo, igira uruhare mu kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Ingingo ya 57: Imitwe ya politiki yemewe ibona inkunga ya Leta.

Itegeko ngenga rigena uburyo imitwe ya politiki ishyirwaho, imikorere yayo, imyitwarire y’abayobozi bayo, uko ibona inkunga ya Leta kimwe n’imiterere n’imikorere y’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Ingingo ya 58: Isangira ry’ubutegetsi (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.

Ingingo ya 59: Imirimo itabangikanywa no kujya mu Mitwe ya Politiki (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n’abakozi bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki.

INTERURO YA IV IBYEREKEYE UBUTEGETSI

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 60: Inzego z’Ubutegetsi bwa Leta ni izi zikurikira : 1° Ubutegetsi Nshingamategeko; 2° Ubutegetsi Nyubahirizategeko; 3° Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

Ubu butegetsi uko ari butatu buratandukanye kandi buri butegetsi burigenga, ariko bwose bukuzuzanya. Inshingano, imiterere n’imikorere yabwo biteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Leta igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abayifitiye ubushobozi n’ubunyangamugayo bihagije kugira ngo buri wese ku bimureba abashe kuzuza inshingano zahawe ubwo butegetsi uko ari butatu.

Ingingo ya 61: Indahiro y’abayobozi (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Abayobozi bose Itegeko Nshinga n’andi mategeko biteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, barahira muri aya magambo:

«Jyewe ,……………………,

ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda ;

2° ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

3° ko nzaharanira uburenganzira bw`ibanze bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro;

4° ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda;

5° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

6° ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite.

Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.

Imana ibimfashemo ».

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE UBUTEGETSI NSHINGAMATEGEKO

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye Inteko Ishinga Amategeko

Akiciro ka mbere : Ibyerekeye ingingo rusange

Ingingo ya 62: Ubutegetsi Nshingamategeko bushinzwe Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Imitwe ibiri :

1° Umutwe w’Abadepite, abawugize bitwa « Abadepite »;

2° Umutwe wa Sena, abawugize

bitwa « Abasenateri ».

Inteko Ishinga Amategeko ijya impaka ku mategeko ikanayatora. Ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Ingingo ya 63: Iyo bidashoboka rwose ko Inteko Ishinga Amategeko iterana, Perezida wa Repubulika ashyiraho muri icyo gihe amategeko-teka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, kandi ayo mategeko-teka agira agaciro k’amategeko asanzwe.

Ayo mategeko-teka ahita ata agaciro iyo atemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishoboye kongera guterana mu gihembwe gikurikira.

Ingingo ya 64: Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ntibagendera ku mabwiriza y’uwo ari we wese, igihe batora.

Uburenganzira bwo gutora ni ubw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye.

Ingingo ya 65: Itangira ry’imirimo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Mbere yo gutangira imirimo, abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu ntangiriro ya buri manda y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, inama ya mbere ya buri Mutwe iharirwa itora rya Biro

igizwe na Perezida na ba Visi Perezida. Itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’itangazwa ry’amajwi.

Mbere yo gutangira imirimo, abagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Abagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, inshingano zabo n’uburyo inama zabo ziterana biteganywa mu itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe.

Ingingo ya 66: Kugira ngo buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterane ku buryo bwemewe hagomba kuba hari nibura bitatu bya gatanu by’abawugize.

Inama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko zibera mu ruhame.

Ariko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kwemeza, ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abawugize bitabiriye inama, ko inama ibera mu muhezo, iyo bisabwe na Perezida wa Repubulika, Perezida wa buri Mutwe cyangwa kimwe cya kane cy’abawugize, cyangwa se na Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 67: Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iteranira mu Murwa Mukuru w’Igihugu, mu Ngoro zabugenewe, keretse bibujijwe n’inzitizi ntarengwa zemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe na Perezida w’Umutwe w’Inteko bireba. Igihe Urukiko rw’Ikirenga na rwo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje itegeko-teka.

Icyemezo cyafatiwe mu nama iteranye itatumijwe, nta murongo w’ibyigwa watanzwe, cyangwa

yabaye mu gihe kitari icy’ibihembwe, cyangwa se yabereye ahantu hatari mu Ngoro zabugenewe, nta gaciro na kamwe kigira, usibye ibivugwa mu gika kibanziriza iki.

Ingingo ya 68: Imirimo itabangikanywa n’umurimo w’ugize Inteko Ishinga Amategeko (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Nta muntu wemerewe kuba icyarimwe mu bagize Umutwe w’Abadepite no mu bagize Sena.

Kuba Umudepite cyangwa Umusenateri ntibishobora kubangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma.

Itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko rigena indi mirimo itabangikanywa no kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko ngenga rigena ibigenerwa abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ingingo ya 69: Ubudahungabanywa bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’imikurikiranirwe yabo (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe.

Nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa bidatangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko arimo binyujijwe mu nzira y’amatora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’abitabiriye inama keretse afatiwe mu cyuho akora icyaha cy’ubugome cyangwa yarakatiwe

igihano ku buryo budasubirwaho.

Iyo atari mu gihembwe, hatumizwa igihembwe kidasanzwe kubera iyo mpamvu.

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wakatiwe igihano ku buryo budasubirwaho n’urukiko kubera icyaha cy’ubugome ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko arimo, byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora guteganya, mu itegeko ngenga rigena imikorere yawo, amakosa akomeye atuma umwe mu bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe. Icyo gihe, icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize Umutwe w’Inteko bireba.

Ingingo ya 70: Iterana ry’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ibihembwe bisanzwe by’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bibera ku matariki amwe.

Nyamara inama za buri Mutwe n’ibihembwe bidasanzwe biterana hakurikijwe itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe w’Inteko.

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ntishobora guteranira hamwe, keretse iyo hari ibibazo Itegeko Nshinga riyitegeka gusuzumira hamwe, cyangwa iyo hari imigenzo iteganywa n’amategeko ihuriraho cyangwa se imihango y’Igihugu igomba kwitabira.

Iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi ihari, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we uyobora inama, yaba adahari ikayoborwa na Perezida

wa Sena.

Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga ashobora kugena ibindi bibazo bisuzumirwa hamwe n’Imitwe yombi.

Ingingo ya 71: Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iterana mu bihembwe bitatu (3) bisanzwe; buri gihembwe kimara amezi abiri (2): 1° igihembwe cya mbere gitangira ku itariki ya 5 Gashyantare ;

2° igihembwe cya kabiri gitangira ku itariki ya 5 Kamena ;

3° igihembwe cya gatatu gitangira ku itariki ya 5 Ukwakira .

Iyo umunsi w’itangizwa ry’igihembwe atari uw’akazi, ryimurirwa ku munsi ukurikira, bitashoboka rikimurirwa ku munsi wa mbere w’akazi ukurikira.

Ingingo ya 72 : Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterana mu gihembwe kidasanzwe utumijwe na Perezida wawo abyumvikanyeho n’abandi bagize Biro ya buri Mutwe cyangwa abisabwe na Perezida wa Repubulika na we abisabwe na Guverinoma, cyangwa bisabwe na kimwe cya kane cy’abagize uwo mutwe.

Inteko Ishinga Amategeko yose ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe byumvikanyweho na ba Perezida b’Imitwe yombi, bisabwe na Perezida wa Repubulika cyangwa na kimwe cya kane (1/4) cy’abagize buri mutwe.

Mu gihembwe kidasanzwe higwa gusa ibibazo byatumye gitumizwa kandi bibanje kumenyeshwa abagize Umutwe cyangwa Inteko yose mbere y’uko icyo gihembwe gitangira.

Icyo gihembwe gisozwa iyo Inteko cyangwa umutwe byarangije gusuzuma ibyari ku murongo w’ibyigwa cyatumirijwe.

Igihembwe kidasanzwe ntigishobora kurenza iminsi cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 73 : Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko utora itegeko ngenga rigena imikorere yawo.

Mu byo iryo tegeko ngenga riteganya hari : 1° ububasha bwa Biro ya buri Mutwe w’Inteko; 2° umubare, inshingano, ububasha n’uburyo bwo gushyiraho za komisiyo zihoraho bitabangamiye uburenganzira bwa buri Mutwe bwo gushyiraho za komisiyo zihariye z’igihe gito; 3° imiterere y’inzego z’imirimo ziyoborwa na Perezida wa buri Mutwe w’Inteko abifashijwemo na ba Visi-Perezida babiri n’Umunyamabanga Mukuru;

4° amategeko agenga imyitwarire y’abagize buri Mutwe;

5° uburyo bwose bw’amatora bukoreshwa mu gufata icyemezo, usibye ubuteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 74: Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ugira ingengo y’imari yawo kandi ukagira ubwigenge mu micungire y’imari n’abakozi byawo.

Ingingo ya 75: Yavanyweho n’Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010

Akiciro ka 2: Ibyerekeye Umutwe w’Abadepite

Ingingo ya 76: Abagize Umutwe w’Abadepite, manda yabo n’uko batorwa (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite mirongo inani (80) bakurikira:

1° mirongo itanu na batatu (53) batowe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 77 y’iri Tegeko Nshinga;

2° makumyabiri na bane (24) b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ;

3° babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;

4° umwe (1) utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5).

Icyakora, kubera impamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.

Itorwa ry’abagize Umutwe w’Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y’uko manda yabo irangira.

Itegeko rigenga amatora rigena uko amatora y’abagize Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko akorwa.

Ingingo ya 77: Abagize Umutwe w’Abadepite batorwa kuri lisiti y’amazina ndakuka (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Abagize umutwe w’Abadepite bavugwa mu gice cya 1° cy’igika cya mbere cy’ingingo ya 76 batorwa mu matora rusange ataziguye kandi mu ibanga, bagatorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka, mu buryo busaranganya imyanya.

Imyanya isigaye idatanzwe nyuma yo kugabanya amajwi n’umubare fatizo w’itora isaranganywa amalisiti hakurikijwe uko umubare w’amajwi asaguka ugenda urutana.

Ilisiti ikorwa hubahirizwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryavuzwe mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga n’ihame ryo guha abagore n’abagabo amahirwe angana ku myanya n’imirimo ya Leta itorerwa nk’uko bivugwa mu ngingo ya 54 y’iri Tegeko Nshinga.

Abakandida bashobora gutangwa n’Umutwe wa Politiki cyangwa bakiyamamaza ku giti cyabo.

Umutwe wa Politiki cyangwa ilisiti y’abantu ku giti cyabo itashoboye kubona nibura gatanu ku ijana (5 %) by’amajwi y’abatoye mu matora y’Abadepite ntibishobora kugira umwanya mu Mutwe w’Abadepite no guhabwa inkunga ya Leta igenewe Imitwe ya Politiki.

Ingingo ya 78: Isimburwa ry’Umudepite (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Umudepite ava mu mwanya w’Ubudepite ku mpamvu zikurikira : 1° yeguye mu Mutwe w’Abadepite;

2° yirukanywe mu Mutwe w’Abadepite;

3° asezeye mu mutwe wa politiki yatorewemo;

4° yirukanywe mu mutwe wa politiki yatorewemo mu buryo buteganywa n’itegeko ngenga ryerekeye imitwe ya politiki;

5° agiye mu wundi mutwe wa politiki;

6° apfuye.

Impaka zishingiye ku cyemezo cyo kwirukana Umudepite mu Mutwe w’Abadepite cyangwa mu Mutwe wa Politiki ziburanishwa ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma n’Urukiko rw’Ikirenga.

Iyo Umudepite atakaje cyangwa akuwe mu murimo we w’ubudepite, umwanya uhabwa ukurikiraho ku rutonde rw’abakandida yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.

Abandi batowe bitanyuze mu buryo bw’urutonde rw’abakandida iyo batakaje cyangwa bakuwe ku murimo w’ubudepite amatora asubirwamo.

Uburyo abavuye ku mwanya w’Ubudepite ku mpamvu iyo ari yo yose basimburwa bugenwa n’itegeko rigenga amatora.

Ingingo ya 79: Itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Buri mwaka w’ingengo y’imari ya Leta, Umutwe w’Abadepite utora itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta.

Buri mwaka w’ingengo y’imari ya Leta kandi mbere y’itangira ry’igihembwe kigenewe kwiga ingengo y’imari, Guverinoma ishyikiriza Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka w`ingengo y`imari

ukurikira.

Icyakora, gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya Leta bikorwa n’Umutwe w’Abadepite.

Inteko Ishinga Amategeko   ishyikirizwa na Guverinoma raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’amezi atandatu (6) ya mbere y’umwaka w`ingengo y`imari urangira mbere yo gusuzuma ingengo y’imari y’umwaka w`ingengo y`imari ukurikira.

Buri mwaka w’ingengo y’imari kandi mbere y’itangira ry’igihembwe kigenewe kwiga ingengo y’imari, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko raporo y’igenzura ku ibaruramari rya Leta ry’umwaka ushize.

Mbere y’uko ingengo y’imari ya Leta yemezwa burundu, Sena igomba gushyikiriza Umutwe w’Abadepite icyo ivuga ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.

Itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta rigena umutungo Leta izinjiza n’uzakoreshwa mu buryo buteganywa n’itegeko ngenga. Iryo tegeko ngenga rinagena umunsi ingengo y’imari y’umwaka w`ingengo y`imari izasomwaho imbere y’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ingingo ya 80: Iyo umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utatowe kandi ngo ushyirweho umukono mbere y’intangiriro y’umwaka izakoreshwamo, Minisitiri w’Intebe, akoresheje iteka, yemera ko hakoreshwa by’agateganyo buri kwezi kimwe cya cumi na kabiri (1/12) cy’ingengo y’imari, ashingiye ku y’umwaka urangiye.

Ingingo ya 81: Nta musoro ushobora gushyirwaho, guhindurwa cyangwa gukurwaho bidakozwe n’itegeko.

Nta sonerwa cyangwa igabanywa ry’umusoro rishobora gukorwa mu gihe bidateganywa n’itegeko.

Ubisabwe na Guverinoma, Umutwe w’Abadepite ushobora, umaze gutora itegeko ryerekeranye n’ibipimo by’imisoro n’amahoro bimwe na bimwe biteganywa n’itegeko ngenga, gutanga uburenganzira ko rihita rikurikizwa.

Akiciro ka 3 : Ibyerekeye Sena

Ingingo ya 82: Abagize Sena (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Sena igizwe n’Abasenateri makumyabiri na batandatu (26) bafite manda y’imyaka umunani (8) muri bo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) bakaba ari abagore. Abo Basenateri biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu babisabye Urukiko rw’Ikirenga, ariko bagomba kuba bararangije neza manda yabo cyangwa barasezeye ku bushake bwabo.

Abo Basenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:

  1. cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;
  2. umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu;
  3. Bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ;
  4. Umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta uri ku rwego

nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo;

  1. Umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Uko Abasenateri batorwa bigenwa n’itegeko rigenga amatora.

Inzego zishinzwe kugena abagomba kujya muri Sena zigomba kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ihagararirwa ry’ibitsina byombi.

Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo n’iry’iya 83 nk’uko yavuguruwe zikemurwa n’Urukiko rw’Ikirenga ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma.

Ingingo ya 83: Ibisabwa ugize Sena (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Abagize Sena ni abenegihugu b’indakemwa kandi b’inararibonye batorwa cyangwa bagenwa ku giti cyabo bidashingiye ku marangamutima kandi hatitawe ku mitwe ya politiki bakomokamo, bafite n’ubuhanga buhanitse mu by’ubumenyi cyangwa amategeko, ubukungu, politiki, imibanire y’abantu n’umuco cyangwa se baba barakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera.

Ibisabwa ushaka kuba Umusenateri bigenwa n’itegeko rigenga amatora.

Ingingo ya 84 : Uretse abahoze ari Abakuru b’Igihugu baba abasenateri hakurikijwe ingingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga, abagize Sena bagira manda y’imyaka umunani

idashobora kongerwa. Ingingo ya 85: Iyemerwa ry’urutonde rw’abakandida rikozwe n’Urukiko rw’Ikirenga (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Uburyo Urukiko rw’Ikirenga rwemeza urutonde rw’abakandida b’Abasenateri n’itorwa ryabo buteganywa n’itegeko rigenga amatora.

Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri bashyirwaho n’izindi nzego.

Iyo hari abakandida batemewe n’Urukiko rw’Ikirenga, inzego zibashyiraho zigomba kuzuza umubare mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’itangazwa ry’urutonde rw’amazina y’abemewe.

Ingingo ya 86: Isimburwa ry’Umusenateri (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura.

Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye; ntiyongera gutorwa cyangwa gushyirwaho nk’Umusenateri.

Ingingo ya 87 : Sena igenzura by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’iri Tegeko Nshinga.

Ingingo ya 88: Ububasha bwa Sena (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora :

1° ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ;

2° amategeko ngenga ;

3° amategeko yerekeye ishyirwaho, ihindurwa, imikorere n’ivanwaho ry’inzego za Leta cyangwa zishamikiye kuri Leta n’ayerekeye imiterere y’Igihugu ;

4° amategeko yerekeye ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano by’ibanze bya Muntu ;

5° amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ;

6° amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano ; 7° amategeko areba amatora na referendumu;

8° amategeko yerekeye amasezerano mpuzamahanga.

Sena ifite na none ububasha bwo :

1° kwemeza ishyirwaho rya Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ba Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije;

2° kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije,

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, ba Guverineri b’Intara, abayobora ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;

3° kwemeza ishyirwaho ry’abandi bakozi ba Leta, igihe bibaye ngombwa, bagenwa n’itegeko ngenga.

Ingingo ya 89 : Perezida w’Umutwe w’Abadepite ahita yoherereza Perezida wa Sena imishinga y’amategeko yatowe n’Umutwe w’abadepite yerekeye ibivugwa mu ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga.

Na none Guverinoma ishyikiriza Sena imishinga y’amateka ashyiraho abantu bavugwa mu ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga kugira ngo iyemeze mbere y’uko ashyirwaho umukono.

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye itegurwa n’iyemezwa ry’amategeko

Ingingo ya 90 : Gutangiza amategeko no kuyagorora ni uburenganzira bwa buri Mudepite na Guverinoma iteraniye mu Nama y’Abaminisitiri.

Ingingo ya 91 : Iyo gutangiza imishinga y’amategeko n’igorora ryayo bishobora gutubya umutungo w’Igihugu cyangwa kukibera umutwaro, bigomba kwerekana uburyo Leta izinjiza cyangwa izazigama umutungo ungana n’usohoka.

Ingingo ya 92: Isuzumwa ry’imishinga y’amategeko muri za Komisiyo (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Imishinga y’amategeko Inteko Rusange yemeje ko ifite ishingiro ibanza koherezwa muri Komisiyo y’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe kugira ngo iyisuzume mbere y’uko yemezwa mu Nteko Rusange.

Mu gihe cyo gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kugena ko uwo mushinga w’itegeko wemezwa mu Nteko Rusange utagombye kunyuzwa muri Komisiyo ibishinzwe.

Ingingo ya 93: Uburyo amategeko atorwamo n’ubusumbane bwayo (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Gutora itegeko ryose buri gihe bicishwa mu itora, buri wese ahamagawe mu izina rye, kandi agasubiza mu ijwi riranguruye.

Itegeko ryose risuzumwa kandi rigatorwa mu Kinyarwanda cyangwa mu rurimi ryateguwemo hitawe kuri buri rurimi mu zikoreshwa mu butegetsi. Iyo itegeko ritumvikanye kimwe mu ndimi uko ari eshatu, hitabwa ku rurimi itegeko ryatowemo.

Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize buri Mutwe bitabiriye inama.

Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize buri Mutwe bitabiriye inama.

Uburyo bukoreshwa mu itora n’uko itora rikorwa bigenwa n’itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe ugize Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko rigenga byose ku buryo butavuguruzwa.

Amategeko ngenga ni ayo Itegeko Nshinga riteganya nk’amategeko ngenga gusa.

Nta na rimwe itegeko ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga; nta n’ubwo itegeko risanzwe cyangwa itegeko-teka rivuguruza itegeko ngenga, cyangwa se ngo iteka cyangwa amabwiriza bivuguruze itegeko.

Ingingo ya 94 : Gusuzuma ku buryo bwihutirwa umushinga w’itegeko cyangwa ikindi kibazo bishobora gusabwa n’uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Guverinoma, bigasabwa Umutwe w’Inteko bireba.

Iyo bisabwe n’uri mu bagize Inteko, Umutwe w’Inteko bireba ufata icyemezo kuri ubwo bwihutirwe.

Iyo bisabwe na Guverinoma buri gihe biremerwa.

Iyo byemejwe ko umushinga w’itegeko cyangwa ikibazo byihutirwa, bisuzumwa mbere y’ibindi biri ku murongo w’ibigomba kwigwa.

Ingingo ya 95: Imishinga y’amategeko Sena ifitiye ububasha bwo gusuzuma, iyigezwaho ibanje kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, uretse umushinga w’itegeko ngenga rigena amategeko ngengamikorere ya Sena.

Iyo umushinga w’itegeko utemewe na Sena cyangwa iyo igorora Sena yawukozeho ritemewe n’Umutwe w’Abadepite, Imitwe yombi ishyiraho Komisiyo igizwe n’umubare ungana w’Abadepite n’Abasenateri, igatanga umwanzuro ku ngingo zikomeje kugibwaho impaka.

Imitwe yombi imenyeshwa umwanzuro wumvikanyweho na Komisiyo ikawufataho icyemezo.

Iyo umwanzuro utemewe n’iyo Mitwe yombi, umushinga w’itegeko usubizwa uwawuzanye.

Ingingo ya 96 : Isobanurampamo ry’amategeko rikorwa n’Imitwe yombi y’Inteko iteraniye hamwe, Urukiko rw’Ikirenga rumaze kubitangaho inama; buri Mutwe ufata icyemezo ku bwiganze bw’amajwi buvugwa mu ngingo ya 93 y’iri Tegeko Nshinga.

Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma, umwe mu bagize Umutwe uwo ari wo wose w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Urugaga rw’Abavoka.

Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku bagize Inteko cyangwa ku Rugaga rw’Abavoka.

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE UBUTEGETSI NYUBAHIRIZATEGEKO

Ingingo ya 97 : Ubutegetsi Nyubahirizategeko bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverinoma.

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye Perezida wa Repubulika

Ingingo ya 98: Inshingano za Perezida wa Repubulika (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.

Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo ry’uko Igihugu gihagaze.

Ingingo ya 99: Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba :

1° kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

2° kuba nta bundi bwenegihugu afite;

3° kuba nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

4° kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

5° kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu;

6° kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

7° kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;

8° kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Ingingo ya 100: Itorwa rya Perezida wa Repubulika (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika atorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Uba Perezida wa Repubulika ni uwarushije abandi amajwi.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ibyavuye mu itora.

Mu gihe habaye impaka, Urukiko rw’Ikirenga nirwo rugaragaza ku buryo budasubirwaho ibyavuye mu itora.

Ingingo ya 101: Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 102: Igihe itora rya Perezida wa Repubulika ribera (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga mirongo itandatu (60) mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira.

Ingingo ya 103: Imigendekere y’amatora (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Itegeko rigenga amatora riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n’igihe ntarengwa cyo kubitangaza. Iryo tegeko riteganya n’ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.

Ingingo ya 104: Indahiro ya Perezida wa Repubulika (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13 kanama 2008) Mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga hari n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, muri aya magambo :

« Jyewe, ……………….., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; 2° ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; 3° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

4° ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu; 5° ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ; 6° ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite;

7° ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko.

Imana ibimfashemo.»

Perezida wa Repubulika arahira bitarenze ukwezi kumwe (1) nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 105: Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza gukora kugeza igihe umusimbura atangiriye imirimo.

Muri icyo gihe ariko, ntiyemerewe gukora ibi bikurikira :

1° gutangiza intambara;

2° kwemeza ibihe bidasanzwe cyangwa by’amage;

3° gukoresha itora rya referendumu.

Nanone muri icyo gihe Itegeko Nshinga ntirishobora kuvugururwa.

Mu gihe Perezida wa Repubulika watowe apfuye, agize impamvu zimubuza burundu gukora imirimo yatorewe cyangwa adashatse kujya ku mwanya yatorewe, hategurwa

andi matora.

Ingingo ya 106 : Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa, indi mirimo ya Leta, ya gisiviri cyangwa ya gisirikare cyangwa se n’undi murimo w’umwuga.

Ingingo ya 107: Iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.

Ariko usimbuye Perezida wa Repubulika uvugwa muri iyi ngingo ntashobora gushyira abakozi mu mirimo, gukoresha itora rya referendumu cyangwa ivugurura ry’Itegeko Nshinga, gutanga imbabazi ku baciriwe urubanza n’urukiko, cyangwa gutangiza intambara.

Muri icyo gihe, iyo Perezida wa Repubulika avuyeho mbere y’uko manda ye irangira, itora ryo kumusimbura rikorwa mu minsi itarenze mirongo cyenda (90).

Mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 108: Ishyirwa ry’umukono ku mategeko (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mategeko yatowe bitarenze igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi ayo

mategeko yamugerejweho.

Icyakora, mbere yo kuyashyiraho umukono, Perezida wa Repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuyasubiramo.

Muri icyo gihe, iyo Inteko Ishinga Amategeko yongeye gutora itegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) ku byerekeye amategeko asanzwe cyangwa bwa bitatu bya kane (3/4) ku byerekeye amategeko ngenga, Perezida wa Repubulika agomba kurishyiraho umukono mu gihe cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Minisitiri w’Intebe ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko n’amategeko-teka ashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika. Ingingo ya 109: Abisabwe na Guverinoma kandi amaze guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha referendumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta.

Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referendumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.

Ingingo ya 110: Ububasha bwa Perezida wa Repubulika mu byerekeranye n’intambara (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika atangiza intambara.

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.

Perezida wa Repubulika atangaza ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 111: Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Afite ububasha bwo gushyiraho ifaranga ry’Igihugu mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 112: Ishyirwa ry’umukono ku mateka ya Perezida (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri, ayo mateka agashyirwaho umukono na none na Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 113: Amateka Perezida wa Repubulika ashyiraho umukono (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yerekeye :

1° gutanga imbabazi ku baciriwe imanza burundu n’urukiko;

2° gushyiraho ifaranga ry’Igihugu ;

3° gutanga imidari n’impeta by’ishimwe;

4° gushyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze;

5° gushyiraho no kugena inshingano by’inzego z’imirimo za Perezidansi ya Repubulika, iza Sena, iz’Umutwe w’Abadepite n’iz’Urukiko rw’Ikirenga;

6° gushyira mu rwego rw’aba Ofisiye abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barangije amahugurwa y’ibanze abagira aba Ofisiye;

7° kuzamura mu ntera no gushyira mu myanya :

a) aba Ofisiye b’Ingabo z’u Rwanda bari ku rwego rwa jenerali;

b) aba Ofisiye bakuru b’Ingabo z’u Rwanda;

c) aba Ofisiye bato b’ingabo z’u Rwanda;

d) aba Komiseri ba Polisi y’u Rwanda;

e) aba Ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

f) aba Ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda;

g) aba Ofisiye bakuru b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imicungire ya za Gereza.

Abandi basirikare, abapolisi n’abacungagereza bashyirwaho bakanazamurwa mu ntera hakurikijwe amategeko abagenga.

8° gushyira no kuvana ku

mirimo abacamanza n’abashinjacyaha bakurikira :

a) Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga ;

b) Perezida na Visi Perezida b’Urukiko   Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ; c) Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

9° gushyiraho no kuvanaho abayobozi bakurikira:

a) Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika;

b) Abaguverineri b’Intara;

c) Abakomiseri ba za Komisiyo z’Igihugu, abakuru n’ababungirije b’inzego zihariye za Leta n’ab’ibigo bya Leta ndetse n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;

d) Abayobozi n’Abayobozi bungirije ba za Kaminuza za Leta n’ab’ibigo by’amashuri makuru ya Leta;

e) Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika;

f) Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika ;

g) Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga;

h) Abayobozi b’imirimo muri Perezidansi ya Repubulika;

i) Abanyamabanga Bakuru mu Nteko Ishinga Amategeko n’ababungirije, Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, Umunyamabanga Mukuru mu Bushinjyacyaha Bukuru, Abanyamabanga Bahoraho muri za Minisiteri n’Abanyamabanga Bakuru b’izindi nzego za Leta;

j) abandi bayobozi b’inzego za Leta bagenwa n’itegeko;

10° Abagize Inama y’Ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abahagarariye Leta mu bigo ifitemo imigabane.

Ingingo ya 114 : Perezida wa Repubulika ahagararira u Rwanda mu mibanire yarwo n’amahanga; ashobora kandi kugena umuhagararira.

Perezida wa Repubulika aha ububasha abahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga n’intumwa zidasanzwe muri ibyo bihugu.

Abaje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda n’intumwa zidasanzwe z’amahanga zimushyikiriza inyandiko zibibahera uburenganzira.

Ingingo ya 115 : Ibigenerwa Perezida wa Repubulika (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika rikanagena ibihabwa Abakuru b’Igihugu bacyuye igihe.

Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yakatiwe igihano n’inkiko kubera kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe.

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho ibyaha bivugwa mu gika kibanziriza iki, igihe aba atarabikurikiranyweho akiri ku mirimo ye.   Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye Guverinoma

Ingingo ya 116: Abagize Guverinoma n’ishyirwaho ryabo (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika, bibaye ngombwa.

Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika.

Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe.

Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mitwe ya politiki bashyirwa muri Guverinoma.

Icyakora, umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma.

Ingingo ya 117: Ishyirwaho n’inshingano bya Guverinoma (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13 kanama 2008) Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze

iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri.

Guverinoma ibazwa ibyo ikora na Perezida wa Repubulika n`Inteko Ishinga Amategeko. Uburyo Guverinoma ibazwamo ibyo ikora n’Inteko Ishinga Amategeko buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 118: Inshingano za Minisitiri w’Intebe (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Minisitiri w’Intebe:

1° ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko;

2° ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma;

3° ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe yatangiriye imirimo ye;

4° agena inshingano z’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma;

5° ahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu (3) mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama zidasanzwe;

6° ayobora Inama y’Abaminisitiri; icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yayijemo ni we uyiyobora;

7° ashyira umukono ku mateka ashyiraho akanagenga imitunganyirize n’inshingano by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze;

8° ashyira umukono ku mateka yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru bakurikira:

a) Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

b) Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo z’Igihugu ;

c) Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe;

d) abandi bakozi bakuru mu bigo bya Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi ;

e) Abayobozi Bakuru n’Abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw’Ikirenga, muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe, mu Bushinjacyaha Bukuru, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta;

f) Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, Abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye n’Abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze;

g) Abakozi bashyirwaho mu rwego rumwe n’abavuzwe muri iyi ngingo kimwe n’abandi bayobozi bateganywa n’itegeko iyo bibaye ngombwa.

Abandi bakozi bashyirwaho

hakurikijwe amategeko yihariye.

Ingingo ya 119: Amateka ya Minisitiri w’Intebe ashyirwaho umukono w’ingereka n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.

Ingingo ya 120: Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyira mu bikorwa amategeko bakoresheje amateka igihe biri mu nshingano zabo.

Inama y’Abaminisitiri igendera ku ihame ry’uko abayigize bagomba gukorera hamwe.

Iteka rya Perezida rigena imikorere y’Inama y’Abaminisitiri, abayigize n’uburyo ibyemezo byayo bifatwa.

Ingingo ya 121: Ibyigwa n’Inama y’Abaminisitiri (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Inama y’Abaminisitiri isuzuma:

1° imishinga y’amategeko n’iy’amategeko-teka;

2° imishinga y’amateka ya Perezida, aya Minisitiri w’Intebe, ay’Abaminisitiri, ay’Abanyamabanga ba Leta n’ay’abandi bagize Guverinoma;

3° ibindi byose iherwa ububasha n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Iteka rya Perezida rigena Amateka y’Abaminisitiri, ay’Abanyamabanga ba Leta n’ay’abandi bagize Guverinoma yemezwa atanyuze mu Nama y’Abaminisitiri.

Ingingo ya 122: Ibigenerwa abagize Guverinoma n’ibitabangikanwa n’imirimo yabo (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Imirimo y’abagize Guverinoma ntibangikana no kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa gukora undi murimo uhemberwa.

Indi mirimo itabangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma igenwa n’itegeko ngenga ryerekeye imyitwarire y’abayobozi.

Itegeko ngenga rigena ibigenerwa abagize Guverinoma.

Ingingo ya 123 : Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 124 : Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

Muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Ingingo ya 125 : Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.

Uko kwegura kwemerwa iyo mu

gihe cy’iminsi itanu (5) nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye Ubuyobozi bw’ibikorwa bya Leta

Ingingo ya 126 : Abakozi ba Leta bahabwa akazi, bashyirwa mu myanya, bazamurwa mu ntera hakurikijwe ihame ry’uko abenegihugu bose bangana, nta kugendera ku marangamutima, nta kubogama kandi binyuze mu mucyo hashingiwe ku bushobozi n’ubudakemwa bw’abasaba akazi b’inyangamugayo b’ibitsina byombi.

Leta yishingira ukutabogama kw’abayobozi b’ibikorwa bya Leta, ukw’Ingabo z’u Rwanda, ukw’abapolisi b’u Rwanda n’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’ Umutekano. Bose bagomba buri gihe kutagira aho babogamira no gukorera abaturage nta vangura.

UMUTWE WA IV : IBYEREKEYE IMIKORANIRE Y’UBUTEGETSI SHINGAMATEGEKO N’UBUTEGETSI NYUBAHIRIZATEGEKO

Ingingo ya 127 : Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe bagomba kumenyeshwa ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’iza Komisiyo zawo.

Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bashobora kujya mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko iyo babishatse. Bahabwa ijambo buri gihe iyo barisabye.

Iyo bibaye ngombwa bashobora guherekezwa n’impuguke bihitiyemo.

Izo mpuguke zishobora gufata ijambo mu nama za Komisiyo Zihoraho gusa.

Ingingo ya 128: Uburyo Umutwe w’Abadepite umenya ukanagenzura ibikorwa bya Guverinoma ni ubu bukurikira :

1° kubaza mu magambo ;

2° kubaza mu nyandiko ;

3° kubaza muri Komisiyo ;

4° gushyiraho Komisiyo         y’igenzura ;

5° kubarizwa mu ruhame           rw’Inteko.

Itegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Ingingo ya 129: Mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma, abagize Sena bashobora kubaza Minisitiri w’Intebe mu magambo cyangwa mu nyandiko agasubiza ubwe, iyo ari ibibazo byerekeye Guverinoma yose cyangwa minisiteri nyinshi icyarimwe, cyangwa agasubirizwa n’Abaminisitiri ba za minisiteri bireba.

Sena ishobora na none gushyiraho za komisiyo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Icyakora, ntishobora kubariza mu ruhame abagize Guverinoma cyangwa ngo itangize ibyerekeye kubavanaho icyizere.

Ingingo ya 130: Umutwe w’Abadepite ushobora gukemanga imikorere ya Guverinoma, iy’umwe cyangwa benshi mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.

Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko kandi

kigashyirwaho umukono nibura na kimwe cya gatanu (1/5) cy’abagize Umutwe w’Abadepite iyo

bireba umwe mu bagize Guverinoma, cyangwa kimwe cya gatatu (1/3) nibura iyo bireba Guverinoma

yose.

Icyemezo cyo kuvanaho icyizere ntigishobora gutorwa hadashize nibura amasaha mirongo ine

n’umunani (48) kuva itora ry’icyo cyemezo risabwe, cyemezwa gusa kandi n’itora ribereye mu ibanga

ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize Umutwe w’Abadepite.

Isoza ry’ibihembwe bisanzwe cyangwa bidasanzwe rigomba gusubikwa kugira ngo hakorwe

ibiteganywa n’iyi ngingo.

Ingingo ya 131: Umwe mu bagize Guverinoma wakuweho icyizere agomba gushyikiriza Perezida wa

Repubulika ukwegura kwe abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe.

Iyo ari Guverinoma yose yakuweho icyizere, Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Perezida wa Repubulika

ukwegura kwa Guverinoma.

Iyo gukurwaho icyizere bidatowe, abashyize umukono ku nyandiko ibisaba ntibemerewe kongera

kubisaba muri icyo gihembwe.

Ingingo ya 132: Bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Intebe ashobora gusaba

abagize Umutwe w’Abadepite kumugaragariza icyizere haba mu kwemeza gahunda y’ibikorwa bya

Guverinoma cyangwa mu gutora umushinga w’itegeko.

Impaka ku kibazo cyo kugaragaza

icyizere ntizishobora kugibwa mbere y’iminsi itatu (3) yuzuye uhereye igihe icyo kibazo cyabagereyeho.

Kutagaragariza Minisitiri w’Intebe icyizere bikorwa gusa binyuze mu itora rikozwe mu ibanga kandi ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’Abagize Umutwe w’Abadepite.

Iyo minisitiri w’Intebe bamwimye icyizere, agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24).

Ingingo ya 133: Iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13 kanama 2008) Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 76 y’iri Tegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye igihugu.

Itora ry’abadepite rikorwa mu minsi itarenze mirongo icyenda (90) ikurikira iryo seswa.

Perezida wa Repubulika ntashobora gusesa Umutwe w’abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye.

Sena ntishobora guseswa.

Ingingo ya 134: Kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibyemezo by’Inama

y’Abaminisitiri mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) nyuma y’uko byemejwe.

Mu gihe cy’ibihembwe by’Inteko, inama imwe buri cyumweru iharirwa ibibazo abagize Inteko

Ishinga Amategeko babaza Guverinoma n’ibisubizo ibaha.

Guverinoma igomba guha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ibisobanuro byose isabwe ku

micungire n’ibikorwa byayo.

Ingingo ya 135: Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko yose cyangwa ku

Mutwe umwe yiyiziye ubwe cyangwa ahaye Minisitiri w’Intebe ubutumwa asomera imbere y’Inteko.

Nta mpaka zigibwa muri icyo gihe.

Iyo atari igihe cy’ibihembwe, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa umwe mu Mitwe yayo, itumizwa

ikanaterana by’umwihariko kubera iyo mpamvu.

Ingingo ya 136: Perezida wa Repubulika afite uburenganzira bwo gutangiza intambara

akabimenyesha Inteko Ishinga Amategeko mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7). Inteko Ishinga

Amategeko ifata icyemezo ku bwiganze busanzwe bw’abagize buri Mutwe.

Ingingo ya 137: Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo biteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na

Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana

bikagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo, bikagaragaza kandi

uburenganzira, ubwigenge n’ibyo umuntu yemererwa n’amategeko

bihagarikwa ndetse n’igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi cumi n’itanu (15).

Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n’itanu (15) keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

Mu ntambara, iyo ibihe by’amage byatangajwe, itegeko rishobora kugena igihe gisumba igiteganywa mu gika kibanziriza iki.

Ibihe by’amage ntibigomba kurenza igihe cya ngombwa cyo kugira ngo hagaruke ibihe bisanzwe birangwa na demokarasi.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga.

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo kugeza hashize iminsi mirongo itatu bivanyweho, nta gikorwa na kimwe cy’itora gishobora gukorwa.

Ingingo ya 138: Ibihe by’amage ntibishobora gutangazwa mu gihugu cyose cyangwa mu gice cyacyo, keretse iyo

igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n’amahanga, cyugarijwe cyangwa se iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye.

Ibihe by’imidugararo byemezwa mu gihugu hose cyangwa mu gice cyacyo, iyo Igihugu kiri mu byago cyangwa iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye ariko uburemere bwabyo butageze ku rugero rwatuma hatangazwa ibihe by’amage.

Ingingo ya 139: Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite ntushobora guseswa kandi Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ihita ihamagazwa iyo itari mu gihembwe gisanzwe.

Iyo ku itariki yatangarijweho ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite wari warasheshwe cyangwa manda y’abadepite yararangiye, ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko bwerekeye ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bukoreshwa na Sena.

UMUTWE WA V : IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’UBUCAMANZA

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye ingingo rusange

Ingingo ya 140 : Ubutegetsi bw’Ubucamanza bushinzwe Urukiko rw’Ikirenga n’izindi nkiko zishyirwaho n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ubutegetsi bw’Ubucamanza burigenga kandi butandukanye n’Ubutegetsi Nshingamategeko n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko.

Bufite ubwigenge mu micungire y’abakozi n’imari.

Imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi ntawe ushobora kwicira urubanza ubwe.

Ibyemezo by’ubucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko.

Jurisprudence : ibyemezo by’urukiko bishyirwa mubikorwa nabo bireba bose, igice cy’urubanza kirangizwa n’icyemezo cy’urukiko muri rusange ntiharebwa gusa ibiri muri rutegetse ; Urubanza n° RS/inter/R.C0001/11/CS rwokuwa 21/11/2011 rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga

 

Ingingo ya 141: Imikorere y’Inkiko (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Imanza ziburanishirizwa mu ruhame keretse iyo urukiko rwemeje ko habaho umuhezo mu gihe kuburanishiriza mu ruhame byagira ingaruka mbi ku ituze rusange rya rubanda cyangwa bigatera urukozasoni.

Urubanza rwose rwaciwe rugomba kugaragaza impamvu rushingiyeho kandi rukandikwa mu ngingo zarwo zose; rugomba gusomerwa mu ruhame hamwe n’impamvu zose uko zakabaye n’icyemezo cyafashwe.

Inkiko zikurikiza gusa amateka cyangwa amabwiriza iyo atanyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Bitabangamiye uburenganzira bw’ababuranyi bwo kureshya imbere y’ubucamanza, Itegeko ngenga rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga rigena ishyirwaho ry’umucamanza umwe n’ubwoko bw’imanza ashobora kuburanisha muri urwo rukiko.

Itegeko Ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko rigena ishyirwaho ry’umucamanza umwe n’ubwoko bw’imanza ashobora kuburanisha mu nkiko zindi zisanzwe n’iz’Ubucuruzi. Iryo tegeko ngenga rigena uburyo ibikubiye muri iki gika bishyirwa mu bikorwa.

Ingingo ya 142: Manda y’abayobozi b’inkiko n’umurimo w’ubucamanza (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirirwaho igihe cya manda imwe y’imyaka umunani (8).

Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa rimwe gusa.

Mu murimo wabo w’ubucamanza, abacamanza bakurikiza itegeko kandi bakawukora mu bwigenge batavugirwamo n’ubutegetsi cyangwa ubuyobozi ubwo ari bwo bwose.

Ibyerekeye imyifatire myiza n’ubunyangamugayo by’abacamanza biteganywa n’amategeko yihariye abireba.   Itegeko rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’inkiko rinateganya ibirebana na manda y’abayobozi b’izindi nkiko.

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye inkiko

Ingingo ya 143 : Ibyiciro by’Inkiko (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Hashyizweho inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye.

Inkiko zisanzwe ni Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru, Inkiko Zisumbuye n’ Inkiko z’Ibanze.

Inkiko zihariye ni inkiko Gacaca, inkiko za gisirikare, inkiko z’ubucuruzi n’izindi zashyirwaho n’itegeko Ngenga.

Itegeko Ngenga rishobora gushyiraho izindi nkiko cyangwa kuzivanaho.

Ibyo ari byo byose ntihashobora gushyirwaho inkiko zidasanzwe.

Uretse Urukiko rw’Ikirenga, inkiko zisanzwe zishobora kugira ingereko zihariye cyangwa ingereko zikorera ahandi byemejwe n’iteka rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga abisabwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Inkiko zishobora gukorera aho ari ho hose mu ifasi yazo iyo bituma imirimo yazo igenda neza, ariko bitabangamiye imanza zicibwa ku cyicaro cyazo gisanzwe.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’inkiko.

Akiciro ka mbere: Ibyerekeye inkiko zisanzwe

  1. Ibyerekeye Urukiko rw’Ikirenga

Ingingo ya 144: Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rukuriye izindi mu Gihugu. Ibyemezo byarwo ntibijuririrwa uretse ibyerekeye imbabazi n’isubirwamo ry’urubanza. Byubahirizwa n’abo bireba bose, zaba inzego za Leta, abayobozi bose b’imirimo ya Leta, aba gisiviri, aba gisirikare, abo mu rwego rw’ubucamanza n’abantu ku giti cyabo.

Ingingo ya 145: Ububasha n’inshingano by’Urukiko rw’Ikirenga (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Urukiko rw’Ikirenga rushinzwe by’umwihariko ibi bikurikira:

1° kuburanisha mu mizi ibirego birebana n’ubujurire bw’imanza zaciwe ku rwego rwa mbere no ku rwego rwa kabiri n’Urukiko Rukuru,

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, mu buryo buteganyijwe n’amategeko;

2° gukurikirana ko inkiko zikurikiza amategeko, guhuza no kugenzura ibikorwa byazo;

3° gufata icyemezo ku birego birebana n’uko amasezerano mpuzamahanga, amategeko ngenga, amategeko n’amategeko-teka anyuranye n’Itegeko Nshinga; 4° gukemura, rubisabwe, impaka zerekeye inshingano zivutse hagati y’inzego za Leta;

5° guca imanza zerekeye amatora ya referendumu, aya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ;

6° kuburanisha mu manza z’inshinjabyaha mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe;

7° kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika;

8° kuburanisha Perezida wa Repubulika kubera icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye kandi nkana. Muri icyo gihe icyemezo cyo kumuregera Urukiko gifatwa n’abagize Umutwe w’Abadepite na Sena bateraniye hamwe binyuze mu matora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe ;

9° kwemeza ko umwanya wa Perezida wa Repubulika udafite umuntu uwuriho igihe yapfuye, yeguye, yakatiwe igihano n’urukiko kubera icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye kandi nkana; 10° ku birebana n’imiterere y’inzego z’ubucamanza, Urukiko rw’Ikirenga rushobora kugeza kuri Guverinoma umushinga wose w’ivugurura rigamije inyungu rusange;

11° kuburanisha ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma impaka zishingiye ku cyemezo cyo kwirukana Umudepite cyangwa Umusenateri; 12° gutanga ibisobanuro mpamo ku muco gakondo utanditse mu gihe amategeko yanditse ntacyo abivugaho.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere, n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 146: Urukiko rw’Ikirenga ruyoborwa na Perezida wungirijwe na VisiPerezida hamwe n’abandi bacamanza cumi na babiri (12).

Bose ni abacamanza b’umwuga.

Bibaye ngombwa itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya umubare w’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 147: Ishyirwaho ry’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya

Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa Sena ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu (3/5), bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe.”

Ingingo ya 148: Urutonde rw’abakandida ku myanya y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ashyikiriza Sena urutonde rw’abakandida bangana n’imyanya y’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga isabirwa kuzuzwa, kugira ngo ibemeze.

  1. Urukiko Rukuru

Ingingo ya 149: Urukiko Rukuru (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho Urukiko Rukuru; ifasi yarwo ni Igihugu cyose.

Urukiko Rukuru ruyoborwa na Perezida na Visi Perezida, bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mu kugena abakandida kuri iyo myanya, Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza. Urutonde rw’abakandida ashyikiriza Sena rugomba kungana n’imyanya y’abacamanza isabirwa kuzuzwa.

Urukiko Rukuru rufite ububasha

bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bimwe mu byaha by’ubugome, kimwe n’ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imipaka biteganywa n’itegeko.

Ruburanisha mu rwego rwa mbere imanza zerekeye kwica ingingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga bikozwe n’imitwe ya politiki.

Rushinzwe kandi kuburanisha mu rwego rwa mbere zimwe mu manza zerekeranye n’iby’ubutegetsi, imitwe ya politiki, amatora kimwe n’izindi manza ziteganywa n’itegeko.

Ruburanisha mu rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma, mu buryo buteganyijwe n’amategeko, imanza zaciwe n’izindi nkiko.

Rufite ingereko zikorera mu mafasi anyuranye y’Igihugu mu buryo buteganyijwe n’amategeko.

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi, bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa Sena ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu (3/5), bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere byarwo.

  1. Ibyerekeye Urukiko Rwisumbuye (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ingingo ya 150: Ishyirwaho ry’Inkiko zisumbuye (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Hashyizweho Inkiko Zisumbuye.

Itegeko Ngenga rigena imiterere, ububasha, n’imikorere by’Urukiko Rwisumbuye n’ifasi ya buri Rukiko Rwisumbuye.

  1. Ibyerekeye Urukiko rw’Ibanze (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ingingo ya 151: Ishyirwaho ry’Inkiko z’Ibanze (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Hashyizweho Inkiko z’Ibanze.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Urukiko rw’Ibanze n’ifasi ya buri Rukiko rw’Ibanze.

Akiciro ka 2: Ibyerekeye inkiko zihariye

  1. Ibyerekeye Inkiko Gacaca n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana ibikorwa byazo

Ingingo ya 152: Inkiko Gacaca (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994, uretse ibyaha amategeko ashinga izindi nkiko.

  1. Ibyerekeye Inkiko za Gisirikare

Ingingo ya 153 : Inkiko za Gisirikare zigizwe n’Urukiko rwa Gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko za Gisirikare.

  1. Urukiko rwa Gisirikare

Ingingo ya 154 : Haseguriwe ibivugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 155 y’iri Tegeko Nshinga, Urukiko rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha byose byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.

  1. Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Ingingo ya 155 : Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bihungabanya umutekano wa Leta n’iby’ubuhotozi byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.

Ruburanisha ku rwego rw’ubujurire imanza zose zaciwe n’Urukiko rwa Gisikare.

Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ku rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu buryo buteganywa n’itegeko.

  1. Ibyerekeye Inkiko z’Ubucuruzi (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ingingo ya 155 bis: Inkiko z’Ubucuruzi (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho inkiko z’ubucuruzi ziburanisha imanza z’ubucuruzi. Izo nkiko ni Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Inkiko z’Ubucuruzi.

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mu kugena abakandida kuri iyo myanya, Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.Urutonde rw’abakandida ashyikiriza Sena rugomba kungana n’imyanya y’abacamanza isabirwa kuzuzwa

Abandi bacamanza b’inkiko z’ubucuruzi bashyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga.

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa Sena ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu (3/5), bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko z’ubucuruzi.

Akiciro ka 3: Ibyerekeye kurahira kw’abacamanza

Ingingo ya 156: Kurahira kw’abacamanza (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.

Abandi bacamanza barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye Inama Nkuru y’Ubucamanza

Ingingo ya 157: Ishyirwaho n’inshingano by’Inama Nkuru y’Ubucamanza (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho Inama Nkuru y’Ubucamanza. Mu byo ishinzwe harimo:

1° kwiga no gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe,

ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;

2° gufata ibyemezo ku ishyirwa ku mirimo, izamurwa mu ntera, ivanwa ku mirimo ry’abacamanza, ku migendekere y’umwuga w’abacamanza batari ab’Inkiko za Gisirikare, no gufata ibyemezo nk’urwego rushinzwe imyitwarire yabo uretse abashyirwaho n’izindi nzego;

3° gutanga inama buri gihe ku mushinga uwo ari wo wose wo gushyiraho urukiko rushya cyangwa werekeye amategeko ngengamikorere y’abacamanza cyangwa y’abakozi b’inkiko ishinzwe.

Ingingo ya 158: Abagize Inama Nkuru y’Ubucamanza (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Inama Nkuru y’Ubucamanza igizwe n’aba bakurikira :

1° Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ari na we ushinzwe kuyiyobora; 2° Visi-Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; 3° Umucamanza umwe (1) mu Rukiko rw’Ikirenga utorwa na bagenzi be; 4° Perezida w’Urukiko Rukuru n’uw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ; 5° Umucamanza umwe (1) wo mu Rukiko Rukuru n’undi umwe (1) wo mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi batorwa na bagenzi babo; 6° Umucamanza umwe (1) uhagarariye abo mu nkiko z’ubucuruzi utorwa na bagenzi be; 7° Abacamanza bahagarariye abo mu Nkiko Zisumbuye batorwa na bagenzi babo;

8° Abacamanza bahagarariye abo mu Nkiko z’Ibanze batorwa na bagenzi babo; 9° Abayobozi babiri (2)

b’Amashami y’amategeko muri Kaminuza no mu mashuri makuru yemewe batorwa na bagenzi babo;

10° Avoka umwe (1) uhagarariye abagize urugaga rw’abavoka utorwa na bagenzi be; 11° Umuntu umwe (1) uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera ugenwa na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze; 12° Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu; 13° Umuvunyi Mukuru; 14° Abandi bagenwa n’Itegeko Ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Itegeko ngenga risobanura imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubucamanza. Rigena kandi umubare w’abacamanza bavugwa mu gace ka 7° n’aka 8° tw’iyi ngingo.

Akiciro ka 4 : Ibyerekeye Abunzi

Ingingo ya 159: (Ivugururwa n° 02   ryo ku wa 08/12/2005) Hashyizweho “Komite y’Abunzi” ishinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere yo gushyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego mu manza zimwe zigenwa n’itegeko.

Komite y’Abunzi igizwe n’abantu b’inyangamugayo kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Itegeko Ngenga rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi. Rigena kandi umubare w’abayigize n’urwego ruyitora.

INTERURO YA V: IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BUKURU (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ingingo ya 160: Ishyirwaho ry’Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rushinzwe gukora iperereza no gukurikirana ibyaha mu gihugu hose.

Imiterere, imikorere n’ububasha by’Ubushinjacyaha Bukuru bigenwa n’itegeko ngenga.

Ibyerekeranye na sitati n’imyitwarire y’abashinjacyaha bigengwa n’itegeko.

Ingingo ya 161: Inzego zigize Ubushinjacyaha Bukuru (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Ubushinjacyaha Bukuru ni urwego rumwe. Rugizwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.

Urwego rw’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru rugizwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije n’Abashinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mu kugena umukandida umwe kuri buri mwanya, Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Abandi bashinjacyaha bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe nyuma yo kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije bashyirirwaho manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe gusa.

Itegeko ryerekeye sitati y’abashinjacyaha rigena   ibirebana na manda y’abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye.

Ingingo ya 162: Imikoranire y’Ubushinjacyaha Bukuru na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze n’izindi nzego (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008)

Ubushinjacyaha Bukuru bugengwa mu mirimo yabwo na Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.

Mu byerekeranye no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha Mukuru, amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.

Ashobora kandi, iyo byihutirwa, mu nyungu rusange, guha umushinjacyaha uwo ari we wese amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana akabimenyesha Umushinjacyaha Mukuru.

Abashinjacyaha bafite ubwigenge ku baburanyi no ku bacamanza b‘Inkiko.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BWA GISIRIKARE

Ingingo ya 163: Hashyizweho Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bushinzwe gukurikirana

ibyaha bikozwe n’abantu baburanishwa n’inkiko za gisirikare. Bukurikirana ibyaha biburanishwa mu nkiko za Gisirikare.

Ingingo ya 164: Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buyoborwa n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yunganiwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare wungirije.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

UMUTWE WA III: IBYEREKEYE INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA

Ingingo ya 165: Ishyirwaho ry’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Inshingano zayo ni ugutanga imirongo migari ngenderwaho no gutuma habaho imikorere myiza y’ubushinjacyaha mu gihugu cyose.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 166: Indahiro y’abashinjacyaha(Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.

Abandi Bashinjacyaha barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu

itegeko ribagenga.

INTERURO YA VI :IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’IBANZE

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 167: (Ivugururwa n° 02 ryo ku wa 08/12/2005)

Ubutegetsi bwa Leta bwegerezwa abaturage mu nzego z’ibanze hakurikijwe Itegeko. Bukurikiranwa na Minisiteri ifite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano zayo.

Itegeko rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu ku rwego rw’ibanze zegereye abaturage zifite ubuzimagatozi n’ubwisanzure mu byerekeye ubutegetsi n’imari. Izo nzego ni zo shingiro ry’iterambere ry’abaturage.

Inzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi zifite uburenganzira bwo kuba abanyamuryango b’ingaga zo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga ziharanira guteza imbere ubuyobozi bwegereye abaturage.

Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n’imikoranire y’izo nzego n’izindi nzego zinyuranye zifite uruhare mu miyoberere no mu iterambere ry’Igihugu. Itegeko riteganya kandi uko Guverinoma yegurira izo nzego ububasha, umutungo n’ibindi byangombwa.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO

Ingingo ya 168: (Ivugururwa n° 02 ryo ku wa 08/12/2005) Hashyizweho “Inama y’Igihugu

y’Umushyikirano”. Ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzimagatozi batorwa na bagenzi babo. Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi irimo n’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi Perezida wa Repubulika yagena. Umubare w’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzimagatozi mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ugenwa na Perezida wa Repubulika.

Iyo Nama iterana nibura rimwe (1) mu mwaka. Mu bibazo isuzuma harimo ibyerekeye uko Igihugu n’Ubuyobozi bw’ibanze bimeze ndetse n’ibyerekeye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

INTERURO YA VII: IBYEREKEYE UMUTEKANO NO KURINDA IGIHUGU

Ingingo ya 169: Inzego zishinzwe umutekano (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Leta ifite inzego zishinzwe umutekano zikurikira:

1° Ingabo z’u Rwanda;

2° Polisi y’u Rwanda;

3° Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Itegeko rishobora kugena izindi nzego z’umutekano.

UMUTWE WA MBERE: IBYEREKEYE POLISI Y’URWANDA

Ingingo ya 170: Amahame Polisi y’u Rwanda igenderaho (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Polisi y’u Rwanda ifite ububasha mu gihugu hose.

Igomba gukorera abaturage ishingiye cyane cyane ku mahame akurikira:

1° kubumbatira uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

2° kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu;

3° kugira imikoranire myiza n’abaturage;

4° kugaragariza abaturage uburyo yuzuza inshingano zayo;

5° kumva ko abaturage bafite uburenganzira bwo kugenzura imikorere yayo.

Itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

Ingingo 171: Yavanyweho n’Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE IPEREREZA N‘UMUTEKANO

Ingingo ya 172: Ishyirwaho ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010

Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere, imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE INGABO Z’U RWANDA

Ingingo ya 173: Ingabo z’u Rwanda (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Kurinda Igihugu bikorwa n’Ingabo z’Igihugu z’umwuga zitwa “Ingabo z’u Rwanda“.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’ububasha by’Ingabo z’u Rwanda.

Ingingo ya 174: Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu ni we ushinzwe ibikorwa n’ubuyobozi by’Ingabo z’Urwanda muri rusange.

Ingingo ya 175: Igabanywa ry’umubare w’abagize Ingabo z’Igihugu (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Leta y’u Rwanda ishobora kugabanya umubare w’abagize Ingabo z’Urwanda igihe bibaye ngombwa. Ishobora kandi gukura ku murimo, gusubiza mu buzima busanzwe cyangwa kwirukana bamwe mu bagize Ingabo z’Urwanda. Itegeko riteganya uburyo bikorwa.

INTERURO YA VIII: KOMISIYO Z’IGIHUGU, INZEGO ZIHARIYE, INAMA Z’IGIHUGU N’IBIGO BYA LETA (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

UMUTWE WA MBERE: INGINGO RUSANGE (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Ingingo ya 176: Ishyirwaho rya za Komisiyo z’Igihugu, Inzego Zihariye, Inama z’Igihugu n’Ibigo bya Leta (Ivugurura n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Hashyizweho za Komisiyo z’Igihugu, Inzego zihariye n’Inama z’Igihugu zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu zikurikira:

1° Komisiyo z‘Igihugu:

a) Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu; b) Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge;

c) Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside;

d) Komisiyo y’Igihugu y’Amatora;

e) Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

2° Inzego Zihariye:

a) Urwego rw’Umuvunyi;

b) Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta;

c) Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu;

d) Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari

n’Impeta by’ishimwe;

3° Inama z’Igihugu :

a) Inama y’Igihugu y’Abagore;

b) Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;

c) Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.

Itegeko rishobora gushyiraho izindi Komisiyo, izindi Nzego Zihariye n’izindi Nama z’Igihugu igihe bibaye ngombwa. Iryo tegeko rinagena inshingano, imiterere n’imikorere byazo.

Itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta.

UMUTWE WA II : KOMISIYO Z’IGIHUGU

Ingingo ya 177: Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ni Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe by’umwihariko guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, porogaramu na raporo z’ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

Ingingo ya 178: Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ni Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe by’umwihariko gushimangira ubumwe n’ubwiyunge

bw’Abanyarwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika na Sena porogaramu na raporo z’ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

Ingingo ya 179: Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ni Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe by’umwihariko ibyerekeranye no kwibuka no kurinda jenoside no kuvuganira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, na Guverinoma porogaramu na raporo z’ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

Ingingo ya 180: Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Komisiyo yigenga ishinzwe ibyerekeranye n’amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya Perezida wa Repubulika, aya referendumu n’ay’abandi yagenwa n’itegeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika porogaramu na raporo z’ibikorwa byayo, izindi nzego ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

Ingingo ya 181: Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ni Komisiyo yigenga ifite mu nshingano zayo kugenzura uko inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta. Komisiyo igeza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko na Guverinoma.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

UMUTWE WA III : INZEGO ZIHARIYE (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Ingingo ya 182: Urwego rw’Umuvunyi (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Urwego rw’Umuvunyi ni urwego rw’Igihugu rwigenga mu mikorere yarwo. Mu byo rushinzwe harimo gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo no kwakira inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abantu bagenwa n’itegeko.

Urwego rw’Umuvunyi rushyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, porogaramu na raporo z’ibikorwa byayo izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere y’urwo rwego.

Ingingo ya 183: Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga rushinzwe ubugenzuzi bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwo rwego.

Ingingo ya 184 : Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 79 y’Itegeko Nshinga, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo yuzuye ku ifoto y’umutungo wa Leta irimo imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka ushize mbere y’itangira ry’igihembwe cyagenewe gusuzuma ingengo y’imari ya Leta y’umwaka ukurikiye. Iyo raporo igomba kugaragaza uburyo imari yakoreshejwe, amafaranga yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa hadakurikijwe amategeko, niba harabaye inyerezwa cyangwa isesagura ry’umutungo rusange.

Kopi y’iyo raporo ishyikirizwa Perezida wa Repubulika, Guverinoma, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umushinjacyaha Mukuru.

Mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), Inteko Ishinga Amategeko imaze gushyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru ivugwa muri iyi ngingo, iyijyaho impaka ikanayifataho ibyemezo bikwiye.

Inzego n’abayobozi bagenerwa kopi

ya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bagomba gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo bafata ibyemezo bikwiye, ku makosa n’ibindi bitakurikijwe iyo raporo yerekanye.

Inteko Ishinga Amategeko ishobora gusaba urwo rwego gukora ubugenzuzi bw’imari mu nzego za Leta cyangwa imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe na Leta.

Ingingo ya 185: Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu ni urwego rw’Igihugu rwigenga mu mikorere yarwo.

Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu rushyikiriza buri mwaka Guverinoma porogaramu na raporo z’ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwo rwego.

Ingingo ya 186: Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n`Impeta by’ishimwe ni urwego rw’Igihugu rwigenga mu mikorere yarwo.

Rushinzwe kugaragaza, gushimira no kurata Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga baranzwe n’ubutwari n’ibindi bikorwa

bihebuje byagiriye u Rwanda akamaro ku buryo biba urugero rwiza.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rushyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika porogaramu na raporo z’ibikorwa byarwo izindi nzego ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwo rwego.

UMUTWE WA IV: INAMA Z’IGIHUGU (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Ingingo ya 186 bis: Yavanyweho n’Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010

Ingingo ya 187: Inama y’Igihugu y’Abagore (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Inama y’Igihugu y’Abagore ni urwego rwigenga mu mikorere yarwo.

Itegeko rigena inshingano imiterere, imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

Ingingo ya 188: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ni urwego rwigenga mu mikorere yarwo.

Itegeko rigena inshingano, imiterere, imikorere n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

Ingingo ya 188 bis: Inama y’Igihugu y’Abantu batite ubumuga (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ni urwego rwigenga mu mikorere yarwo.

Itegeko rigena inshingano, imiterere, imikorere n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

INTERURO YA IX: Yavanyweho n‘ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010)

INTERURO YA X: IBYEREKEYE AMASEZERANO MPUZAMAHANGA

Ingingo ya 189 : Perezida wa Repubulika ni we ufite ububasha bwo gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyemeza. Iyo amaze kwemezwa, ayo masezerano amenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko.

Icyakora, amasezerano mpuzamahanga arangiza intambara, ay’ubucuruzi, ayerekeye imiryango mpuzamahanga, afite ingaruka ku mari ya Leta, ahindura amategeko y’Igihugu cyangwa yerekeye abantu ku giti cyabo ntashobora kwemezwa burundu atabanje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ntibyemewe gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa se komeka ku Rwanda igice cy’ikindi gihugu abaturage batabyemeye muri referendumu.

Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko bamenyeshwa amasezerano mpuzamahanga yose agitegurwa ariko atagomba kwemezwa na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 190: Iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta, amasezerano mpuzamahanga yemejwe burundu mu buryo

buteganywa n’amategeko, agira agaciro gasumba ak’amategeko ngenga n’ak’amategeko asanzwe keretse iyo adakurikijwe n’urundi ruhande.

Ingingo ya 191: Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu Gihugu.

Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera kunyuza cyangwa kurunda mu Gihugu imyanda ihumanya n’ibindi byose byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.

Ingingo ya 192: (Ivugururwa n° 02 ryo ku wa 02/12/2003) Iyo amasezerano mpuzamahanga afite ingingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga, ububasha bwo kuyemeza burundu ntibushobora gutangwa Itegeko Nshinga ritabanje kuvugururwa.

INTERURO YA XI: IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA

Ingingo ya 193 : Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by’amajwi y’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba

kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.

INTERURO YA XII: IBYEREKEYE INGINGO ZISOZA

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO Wavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

Ingingo ya 194: Yavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

Ingingo ya 195: Yavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

Ingingo ya 196: Yavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

Ingingo ya 197: Yavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

Ingingo ya 198: Yavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

Ingingo ya 199: Yavanyweho n’Ivugururwa ryo ku wa 13/08/2008

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INGINGO ZISOZA

Ingingo ya 200: Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi.

Itegeko ryose, icyemezo cyose binyuranyije na ryo nta gaciro na gato bigira.

Ingingo ya 201: Gutangira gukurikizwa kw’amategeko n’amabwiriza rusange (Ivugururwa n° 03 ryo ku wa 13/08/2008) Amategeko, amateka n’andi mabwiriza rusange areba rubanda ntibishobora gutangira gukurikizwa bitabanje gutangazwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ntawe ushobora kwitwaza ko atazi itegeko iyo ryatangajwe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Amategeko gakondo atanditse akomeza gukurikizwa gusa iyo atasimbuwe n’amategeko yanditse

kandi akaba atanyuranyije n’Itegeko Nshinga, amategeko, amateka n’amabwiriza cyangwa ngo abe

abangamiye uburenganzira bwa Muntu, ituze rusange rya rubanda cyangwa imyitwarire iboneye.

Ingingo ya 202 : Ingingo z’inzibacyuho (Ivugururwa n˚ 04 ryo ku wa 17/06/2010) Iri Tegeko Nshinga

rivanyeho kandi risimbuye Itegeko Shingiro rya Repubulika y’u Rwanda ryagengaga inzibacyuho,

nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Mu gihe atarahindurwa, amategeko akurikizwa ubu akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose n’iri

Tegeko Nshinga.

Amategeko ngenga adateganyijwe n’Itegeko Nshinga agomba kuba yahinduwe amategeko asanzwe

mu gihe kitarenze imyaka itatu (3).

Ingingo ya 203 : Iri Tegeko Nshinga ryatowe muri referendumu yo ku wa 26/05/2003, ritangira

gukurikizwa ku munsi rishyiriweho umukono na Perezida wa Repubulika kandi ritangazwa mu Igazeti

ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, ku wa 04/06/2003.