Incamake

Incamake ku mategeko y’u Rwanda

Gushyiraho no kuvugurura amategeko bikorwa n’Inteko ishinga amategeko n’abagize inama y’abaminisitiri. Imishinga y’amategeko Inteko Rusange yemeje ko ifite ishingiro ibanza koherezwa muri Komisiyo y’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe kugira ngo iyisuzume mbere yuko yemezwa mu Nteko Rusange (ingingo ya 92 y’ Itegeko Nshinga)

Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi naho amategeko ngenga agatorwa ku bwiganze bwa 3/5.

Ibyerekeye ubusumbane bw’amategeko

  1. Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi. Itegeko ryose, icyemezo cyose binyuranyije na ryo nta gaciro na gato bigira. (Ingingo ya 200 y’Itegeko Nshinga). Ni “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’U Rwanda ryo ku wa 4 Kanama 2003″ rimaze kuvugururwa inshuro enye kugeza ubu ; inshuro ya nyuma ni ku wa 17/06/2010.
  2. Amasezerano mpuzamahanga yatowe agatanganzwa mu Igazeti ya Leta: Iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta, amasezerano mpuzamahanga yemejwe burundu mu buryo buteganywa n’amategeko, agira agaciro gasumba ak’amategeko ngenga n’ak’amategeko asanzwe keretse iyo adakurijwe n’urundi ruhande (ingingo ya 190 y’Itegeko Nshinga).
  3. Itegeko ngenga : Amategeko ngenga ni ayo Itegeko Nshinga riteganya nk’amategeko ngenga (ingingo ya 93 igika cya 7 cy’Itegeko Nshinga)
  4. Itegeko risanzwe ni amateka atorwa mu Nteko Ishinga amategeko.
  5. Itegeko teka ni iteka rya Perezida wa Repubulika
  6. Amateka atorwa n’inzego z’ubuyobozi.

7 . Itegeko gakondo: Amategeko gakondo atanditse akomeza gukurikizwa gusa iyo atasimbuwe n’amategeko yanditse kandi akaba atanyuranyije n’Itegeko Nshinga, amategeko, amateka n’amabwiriza cyangwa ngo abe abangamiye uburenganzira bwa Muntu, ituze rusange rya rubanda cyangwa imyitwarire iboneye (Ingingo ya 201 igika cya 3 cy’Itegeko Nshinga)

Nta na rimwe itegeko ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga ; nta nubwo itegeko risanzwe cyangwa itegeko-teka rivuguruza itegeko ngenga, cyangwa se ngo iteka cyangwa amabwiriza bivuguruze itegeko (Ingingo ya 93 igika cya 8 cy’Itegeko Nshinga)

 

Ibyerekeye inkiko

Hashyizweho inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye (Ingingo ya 143 igika cya 1 cy’Itegeko Nshinga). Uretse Urukiko rw’Ikirenga, inkiko zisanzwe zishobora kugira ingereko zihariye cyangwa ingereko zikorera ahandi (ingingo ya 143 igika cya 6 cy’Itegeko Nshinga). Ingingo ya 143 igika cya 4 cy’Itegeko Nshinga iteganya ko Itegeko Ngenga rishobora gushyiraho izindi nkiko cyangwa kuzivanaho.

Ibyo aribyo byose ntihashobora gushyurwaho inkiko zidasanzwe (Ingingo ya 143 igika cya 5 y’Itegeko Nshinga)

Inkiko zisanzwe:

  1. Urukiko rw’Ikirenga
    2. Urukiko Rukuru
    3. Inkiko zisumbuye
    4. Inkiko z’ibanze

 

Inkiko zihariye:

Inkiko z’ubucuruzi:

  1. Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rufite ububasha mu gihugu hose rwakira imanza zajururiwe ziturutse mu nkiko z’ubucuruzi ku rwego rwa mbere. Icyicaro cyarwo kiri i Nyamirambo/Kigali
    2. Inkiko z’ubucuruzi ziri Nyarugenge, Huye n’i Musanze

Inkiko za Gisirikare:

  1. Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
    2. Urukiko rwa Gisirikare.

Imikorere y’inkiko

Inkiko zikora mu buryo bukurikira:

  • Ababurayi bose barareshya imbere y’itegeko
  • Ubwigenge bw’umucamanza mu zindi nzego zose z’ubuyobozi.
  • Inteko y’urukiko igizwe n’umucamanza umwe uretse mu Rukiko rw’ Ikirenga no mu nkiko za Gisirikare.
  • Inkiko zica imanza zose mu buryo bukurikije itegeko.
  • Imanza zose zicibwa mu ruhame keretse imanza zicibwa mu mwiherero kubera impamvu zijyanye n’ituze rusange rya rubanda cyangwa imyitwarire iboneye.

Urubanza rwose rwaciwe rugomba kugaragaza impamvu rushingiyeho kandi rugasomerwa mu ruhame